{"id":3812,"date":"2013-07-02T16:39:04","date_gmt":"2013-07-02T14:39:04","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3812"},"modified":"2013-07-02T16:39:04","modified_gmt":"2013-07-02T14:39:04","slug":"ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: left\" align=\"center\">Banyarwandakazi, Banyarwanda;<\/p>\n<p>Kw\u2019italiki ya 4\/7\/2013 mu gihugu cyose harizihizwa umunsi ingabo za FPR-Inkotanyi zatsindiyeho intambara zari zimazemo imyaka hafi ine zihanganye n\u2019ingabo zahoze ali iza leta y\u2019u Rwanda muli Repubulika ya kabili.<!--more--><\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi, mu Rwanda hizihizwaga cyane italiki ya 05 \/07, ali nayo yabereyeho ihirikwa ry\u2019 ubutegetsi bwa Perezida Geregori Kayibanda ku ngufu za gisilikare mu 1973.<\/p>\n<p><b>Ni iki Ingoma ya FPR-Inkotanyi ihuriyeho n\u2019iya MRND mu kwibuka iminsi ikomeye mu gihugu\u00a0?<\/b><\/p>\n<p>Izi ngoma zombi zirasa kuko zifite icyo zipfana aricyo cyo kuba zubakiye ku butegetsi bw\u2019igitugu cya gisilikare, gushaka gusuzuguza umunsi w\u2019ubwigenge no gushaka kwibagiza burundu amazina y\u2019abagize ubwitange mu nyungu za benshi mu gihugu, hagashyirwa hejuru cyane umunsi w\u2019ifatwa ku ngufu ry\u2019ubutegetsi bwabo\u00a0, 05\/07 1973 kuli MRND na 04\/07\/1994 kuli FPR-Inkotanyi, ndetse no gushyira hejuru izina ry\u2019uwari uyoboye iryo fatwa ku ngufu ry\u2019ubutegetsi.<\/p>\n<p>Ibi uwashaka yabyita ubwibone bukabije bw\u2019abategetsi bashaka gusiba mu mitwe y\u2019abaturage icyitwa ubutwari cyose cyaba cyaragaragaye ku bababanjirije, no kwerekana ko umunsi bafatiyeho ubutegetsi uruta indi yose ukaba uruta n\u2019uwo igihugu cyaboneyeho ubwigenge ntiyaba abenshye. Twibutse ko kuba Repubulika ya mbere, iya kabili n\u2019iya gatatu arinayo iriho ubu zitarabashije gukosora amakosa y\u2019abo zagiye zisimbura bidatubya agaciro k\u2019umunsi abanyarwanda bahereweho kwiyobora. Barabihawe, niba bariyoboye nabi ntibivuga ko uwo munsi udakwiye kwizihizwa.<\/p>\n<p><b>Ubwo bwibone bugaragarira he? <\/b><\/p>\n<p><b><i>Kuli MRND, hali ibintu bitatu bigaragara: <\/i><\/b><\/p>\n<p>(1) Gushaka kwerekana ko umukuru wa ba Kamarade cumi n\u2019umwe bakoze kudeta yo muli 1973 aliwe gitangaza kuruta ababayeho bose mu gihugu, ko nta n\u2019undi muntu ukwiye kuvugwa, ko nta wundi wigeze yitangira abanyarwanda nkawe, ko abandi ali abo kwibagirana uretse we wenyine;<\/p>\n<p>(2) Gushaka kwerekana ko Kudeta yo ku ya 05\/07\/ 1973 alibwo bwibohore bw\u2019ukuli, ko 1962 nta cyabayeho gifitiye u Rwanda n\u2019abanyarwanda bose akamaro;<\/p>\n<p>(3) Gushaka kwerekana ko abanyarwanda bose banezerewe ku ngoma ya MRND, kandi ali ibinyoma.<\/p>\n<p><b><i>Kuli FPR-Inkotanyi, hali ibintu bine bigaragara:<\/i><\/b><\/p>\n<p>(1) Gushaka kwerekana ko umukuru mu Nkotanyi zafashe igihugu muli 1994 aliwe gitangaza kuruta ababayeho bose mu gihugu, ko nta n\u2019undi muntu ukwiye kuvugwa, ko nta wundi wigeze yitangira abanyarwanda nkawe, ko abandi ali abo kwibagirana uretse we wenyine;<\/p>\n<p>(2) Gushaka kwerekana ko intsinzi yo ku ya 04 \/07\/1994 alibwo bwibohore bw\u2019ukuli, ko kw\u2019italiki ya 01\/07\/1962 nta cyabayeho cyagiriye u Rwanda n\u2019abanyarwnda akamaro;<\/p>\n<p>(3) Gushaka kwerekana ko abanyarwanda bose banezerewe ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, kandi ali ibinyoma;<\/p>\n<p>(4) Gushaka kwibagiza mu mitwe y\u2019abanyarwanda, cyane cyane abatutsi, izina n\u2019ubwitange bya Jenerali Fred Gisa Rwigema, mu gusibangaya izina rye mu cyayenge no mu kuvanaho kwizihizwa kw\u2019italiki ya 01\/10\/ 1990. Aha mutwumve neza, ntidushaka kuvuga ko iyi tariki igomba kwizihizwa kuko tuzi ko \u00a0itibutsa ibintu byiza ku banyarwanda bose. Ariko bigomba kuvugwa no kumenyekana ko impamvu nyakuri y\u2019abayobozi ba FPR yo kutizihizwa kwayo atari iyo ngiyo ahubwo ali ubwibone bwo kwerekana ko Rwigema nta buhangange bwe ugereranyije n\u2019uwafashe ubutegetsi ku ngufu muli 1994.<\/p>\n<p>Ibi byose bikorwa kugira ngo mu mitwe y\u2019abantu bose, abahutu n\u2019abatutsi, abatwa n\u2019abandi bemerewe n\u2019amategeko kuba abanyarwanda, hasigare izina rimwe gusa ry\u2019uwitwa ko yabohoye igihugu ku italiki ya 04\/07. Biteye agahinda rero kubona ubwibone (orgeuil\/vanit\u00e9) bw\u2019umuntu umwe alibwo bushyirwa hejuru y\u2019ibindi, maze rubanda rugasigara rukomera amashyi ibirwituyeho byose, ubajije impamvu akicwa, agahimbirwa ibyaha, agafungwa, agahunga igihugu cyangwa se agacirwa mu bukene n\u2019ubutindi nyakujya we n\u2019abe bose.<\/p>\n<p>Kubera izo mpamvu rero, Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi, riributsa abanyarwanda b\u2019amoko yose ibi bikurikira:<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ko uyu munsi w\u2019italiki ya 04\/07 utaruta iyindi yose yabayeho ibikorwa bikomeye mu gihugu, kandi ko icyo bakeneye atari ugusingiza umuntu umwe wananiwe kuyobora igihugu uko bikwiye no guhuza abanyarwanda bose;<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ko icyo Abanyarwanda bakeneye kuruta ibindi ali ugutozwa ibikubiye mu nkingi z\u2019ingengabitekerezo ya politiki y\u2019ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi, ali zo: Ubworoherane (moderatism ideology\/ideologie du moderatisme), Ubwubahane (mutual respect\/respect mutual), Ubwihanganirane (tolerance), Ubusabane (concorde), Ubufatanye (solidarite\/solidarity), Ubwuzuzanye (complementalit\u00e9), Ubuvandimwe (fellowship), Ubwizerane (mutual trust\/confiance mutuelle), Ubwumvikane (mutual understanding\/ comprehension mutelle), Ubunyakuri (thruthiness\/verite, sincerite), Gukorera mu mucyo (transparency\/transparence), no Gusangira ibyiza by\u2019igihugu cyacu byose ntawe uhejejwe inyuma y\u2019urugi.<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ko igihe ali iki kandi cyageze ngo abanyarwanda bahurize hamwe imbaraga n\u2019ibitekerezo maze bakureho nta gutinda imiyoborere mibi n\u2019igitugu bya FPR-Inkotanyi. Kuko, nkuko Perezida Obama wa Amerika yabivuze mu gihe yasuraga ku mugaragaro Afurika mu gihugu cya Ghana,\u00a0\u00ab icyo dukeneye ntabwo ari umutegetsi runaka w\u2019igihangange(l\u2019homme fort\/strong man), icyo dukeneye ni inzego z\u2019ubutegetsi zikomeye z\u2019ibihangange (institutions fortes\/strong institutions)\u00bb\u00a0;<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ko abanyarwanda tugomba kwivana mu mutwe no kwirinda umutima mubi wo kwifuza ko uvuye ku butegetsi yicwa n\u2019ishyaka rye rikavaho, kuko ibi ali ikimenyetso cy\u2019ubugome n\u2019inda nini, bikaba ali na bimwe mu byaranze ingoma ya MDR-Parmehutu, MRND na FPR-Inkotanyi. Abanyarwanda twese rero tukaba tugomba kubigayira cyane cyane izi ngoma uko ari eshatu , kandi tukirinda kubisubira. Tugomba kumva neza ko uvuyeho agomba kujya mu bandi bana b\u2019Igihugu, yaba afite ibyo ashinjwa akanyuzwa mu nkiko agacirwa urubanza rudafifitse, ari we ubwe ari n\u2019ishyaka rye. Iryo shyaka rivuye ku butegetsi kandi rikaba ryemerewe kujya mu yandi igihe ribishaka, kuko riba ryambuwe ubwibone, ubwiyemezi n\u2019ubwikanyize, noneho rikerekwa ko ubwubahane n\u2019ubusabane hagati y\u2019abanyarwanda aliyo nzira ikwiye kandi ibereye bose, \u00a0kandi ko ibyiza by\u2019igihugu bigomba gusangizwa abanyarwanda bose mu buryo bwumvikanyweho ku mugaragaro;<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ko kuri iriya taliki ya 04\/07\/2013 igihugu cyacu u Rwanda kizaba kimaze imyaka mirongo ine (40) idaciwemo (non-stop) gishikamiwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu cya gisilikare (military dictatorship\/dictature militaire) bityo igihe cyo kubwigobotora mu buryo budasubirwaho kikaba kigeze\u00a0;<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ko ubwoba bugomba gushira mu mitima y\u2019abanyagihugu, bagatinyuka kandi bakerura bakabwira FPR-Inkotanyi ko babangamiwe n\u2019ubwicanyi bwayo, iterabwoba ryayo, ibinyoma byayo n\u2019ubusahuzi by\u2019umutungo w\u2019igihugu\u00a0; bakayisaba kurekera aho kwica inzira karengane, kubayoboza igitugu n\u2019iterabwoba ryuzuye uguhutazwa gukabije (trop de brutalit\u00e9\/brutal regime), kandi bakayibwiza amatama yombi ko kubyihanganira batakibishoboye.<\/p>\n<p>&#8211;<b>Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Taliki ya 02\/07\/2013<\/b><\/p>\n<p align=\"center\"><b>\u00a0<\/b><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <b>Perezida w\u2019ishyaka: Dr. Gasana Anastase; (S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <b>Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki: Mukeshimana Isaac; (S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <b>Visi-Perezida Ushinzwe Ihuzabikorwa: Batungwanayo Janvier; (S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <b>Visi-Perezida ushinzwe umutekano: Bamara Prosper\u00a0; (S\u00e9)<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda; Kw\u2019italiki ya 4\/7\/2013 mu gihugu cyose harizihizwa umunsi ingabo za FPR-Inkotanyi zatsindiyeho intambara zari zimazemo imyaka hafi ine zihanganye n\u2019ingabo zahoze ali iza leta y\u2019u Rwanda muli Repubulika ya kabili.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3305,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3812","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwandakazi, Banyarwanda; Kw\u2019italiki ya 4\/7\/2013 mu gihugu cyose harizihizwa umunsi ingabo za FPR-Inkotanyi zatsindiyeho intambara zari zimazemo imyaka hafi ine zihanganye n\u2019ingabo zahoze ali iza leta y\u2019u Rwanda muli Repubulika ya kabili.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-02T14:39:04+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/\",\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-02T14:39:04+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":459,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013 - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwandakazi, Banyarwanda; Kw\u2019italiki ya 4\/7\/2013 mu gihugu cyose harizihizwa umunsi ingabo za FPR-Inkotanyi zatsindiyeho intambara zari zimazemo imyaka hafi ine zihanganye n\u2019ingabo zahoze ali iza leta y\u2019u Rwanda muli Repubulika ya kabili.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-02T14:39:04+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/","name":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-02T14:39:04+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":459,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-prmmrp-abasangizi-ku-banyarwanda-bujyanye-numunsi-wa-0407-2013\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N\u2019UMUNSI WA 04\/07\/ 2013"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3812","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3812"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3812\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3812"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3812"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3812"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}