{"id":3818,"date":"2013-07-05T14:30:18","date_gmt":"2013-07-05T12:30:18","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3818"},"modified":"2013-07-05T14:30:18","modified_gmt":"2013-07-05T12:30:18","slug":"mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/","title":{"rendered":"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE."},"content":{"rendered":"<p>Maze iminsi nitegereza imitekerereze ya bamwe muri twe nkibaza niba abanyarwanda bamwe na bamwe bazi icyo bifuza cyangwa se bazi neza ikerekezo bifuza kuganamo bikambera urujijo.<!--more--><br \/>\nMuby\u2019ukuri bimaze kugaragara ko hari abantu bavuga ko bashaka impinduka muri politiki mu gihugu cyacu ariko kubera kuganzwa n\u2019amarangamutima ashingiye ku ihahamuka ry\u2019ibibazo baciyemo (inkovu z\u2019ibihe) ugasanga bakorera uwo barwanya batabizi cyangwa se wenda babizi akaba arijye utaramenya ko twajwemo.<\/p>\n<p>Simpakanye ko muri opozisiyo hari abantu banyuze mu nzira yatera amakenga ariko kandi hari aho usanga ababajora bakabya cyane bigatuma batandukira bakagwa mu mutego wo guterwa nabo bakitera ari byo bishobora kuba intandaro yo gucikamo ibice muri opozisiyo kuburyo mfite impunge y\u2019uko ejo ushobora gusanga bamwe batakirwanira inyungu z\u2019gihugu n\u2019abakivuka bose ahubwo ukaba wasanga bibumbiye mudutsiko turwanira inyungu z\u2019ubwoko n\u2019iz\u2019uturere.<\/p>\n<p>Ndibwira ko uwasesengura neza yabona ko n\u2019ubu bishobora kuba byaratangiye kuba ariho byototera.<br \/>\nDuhereye kure gato mu mateka y\u2019u Rwanda byaragaragaye ko n\u2019ubwo abahutu n\u2019abatutsi baturana kumisozi ndetse bakananyuzamo bagashyingirana, ariko ibyo byose byubakiye kuburyarya kuko usanga ubusabane bwabo bwaragiye burangwa no kugira imbibi mu bijyanye n\u2019isaranganya ry\u2019ubutegetsi, kugeza ubwo bamarana aribwo bamaranira ndetse kugeza n\u2019aho umubyeyi yihekura ngo kuko icyo kibondo yakibyaranye n\u2019uwo badahuje ubwoko.<\/p>\n<p>Habanje ingoma ya cyami ntutsi yiharira ubutegetsi ,busimburwa n\u2019ubututegetsi bwa repubulika mputu nayo yasimbuwe ubu n\u2019ingoma ntutsi ya FPR tutazi niba ari repubulika cyangwa se ari iya cyami.<\/p>\n<p>Uwo muco mubi rero wo kwiharira ubutegetsi wokamye abanyarwanda waje gukongeza virusi yawo muri opozisiyo iriho yiyubaka none ubu iyo virusi ikaba ibaye ubukombe.<\/p>\n<p><strong>UKWIBESHYA KW\u2019ABAKOMEYE KU BUHUTU BWABO.<\/strong><\/p>\n<p>Ikigaragara ni uko abantu bakunze kugaragaza cyane iyo virusi ari abo mu bwoko bw\u2019abahutu bishyizemo ko oposition yagombye kuba umwihariko w\u2019abahutu gusa ndetse kenshi ugasanga bamwe mu banyapolitiki n\u2019abiyita abactiviste b\u2019abahutu bakomeje kurangwa no kwibasira ndetse no gutoteza abanyapolitiki bamwe b\u2019abatutsi babahora inzira isobetse amahwa baciyemo ibyo bikaba byatuma umuntu yibaza uwo bakorera cyangwa se icyo bagamije kugeraho bikakuyobera.<\/p>\n<p>Ikindi gitangaje ni uko ubu izo ntagondwa z\u2019abahutu zikomeje kwibasira bamwe mu banyarwanda zirengagiza cyangwa se zishaka guhishira ko n\u2019abahutu ubwabo atari miseke igoroye kuko itsembabwoko ryakorewe abatutsi basaga ibihumbi magana atanu bishwe n\u2019abantu bari bitwikiriwe izina ry\u2019abahutu kuburyo ntawashidikanya ko aba bibasiye abo bumva ko babakozemo uwabashungura nabo atababuraho byibura ibitonyanga by\u2019amaraso kubiganza.<\/p>\n<p>Abaturage basanzwe b\u2019abahutu nabo bakunze kugaragaza ko badashobora kwizera ishyaka ribonekamo abatutsi bibwira y\u2019uko bashobora kugambanirwa cyangwa se kugirwa ibikoresho, udukingirizo n\u2019ibiraro byo kugera kubutegetsi nyuma ngo bakaba babahinduka.<\/p>\n<p>Abahutu batari bake kandi bakunze kwibeshya ko abatutsi benshi badashobora kurwanya FPR by\u2019ukuri ku buryo bumva ko bamwe muri abo batutsi baba baratumwe na FPR gusenya opozisiyo cyangwa se ko bashobora kwiyunga na FPR mu buryo bworoshye.<\/p>\n<p>Ndagirango nsobanurire abatekereza batyo ko dushubije amaso inyuma hari ingero zifatika duhabwa n\u2019amateka zigaragaza ko abahutu aribo boroshye kugurwa bakaba bayoboka vuba ingoma y\u2019umubisha kugeza n\u2019ubwo bata ingabo kurugamba bari bashinzwe kuyobora kubera ubuhendabana baba bemerewe na Leta ibakandamije ibyo kandi nabo ubwabo barabyihamiriza munganzo zabo bita bene wabo ngo ni \u00ab abahutu b\u2019inda ndende cyangwa les Hutus de service \u00bb<\/p>\n<p>Aha ndahamya ntashidikanya ko nta mu tutsi wata ingabo ku rugamba ngo yiripotinge k\u2019uwo bahanganye kubera ubuhendabana kuko mu mateka ntibyigeze bibaho ndetse ndahamya ko bitazanabaho.<\/p>\n<p>Munyumve neza mutambeshyera hari abo ngamije gusingiza n\u2019abo ngamije gupfobya kuko ingero twese tuzizi uwakumva atanyuzwe yategura ikiganiro mpaka abanyarwanda bakatubera abasifuzi.<\/p>\n<p>Icyo ngamije ni ukubwiza ukuri abavandimwe dusangiye igihugu n\u2019itabaro dore ko ariko kwabuze mubanyarwanda kugeza ubu kugirango twese dufate indorerwamu twitokore aho kuzindurwa no gusesereza abandi tutaretse kubasenya.<\/p>\n<p>Ikindi ngirango nibutse abanyarwanda ni wa mugani uvuga ko akamasa kazaca inka kazivukamo bishatse kuvugako uburyo syst\u00e8me z\u2019ubutasi zikora bujyana no gushingira kumyumvire y\u2019abantu hakurikijwe ibyo bemera n\u2019ibyo bizera.<\/p>\n<p>Nta na rimwe FPR cyangwa indi syst\u00e8me y\u2019ubutasi yakohereza umututsi kuneka abahutu nk\u2019uko itakohereza abahutu kuneka abatutsi ngo biborohere ndetse umuntu anagiye kure gato wasanga nta muntu wavuye Uganda waneka uwavuye Congo cyangwa se uwacitse ku icumu bityo bityo kimwe n\u2019uko umuhutu w\u2019umunyenduga ataneka umuhutu w\u2019umukiga.<\/p>\n<p>Buri wese anekwa n\u2019uwo yizeye kurusha abandi yita mwenewabo. Ni nayo mpamvu njye ntawe ntinya ko azaneka kuko ibyanjye mba nabyishyiriye kumbuga (ngo uwanga amazimwe abandwa habona)abafite ibyo muhishe muraremerewe kandi pole sana.<\/p>\n<p>Ibyo mvuga nabihagazeho kuko muri raporo zishyikirizwa ibiro by\u2019iperereza buri wese aba azanye izo yavomye muri benewabo kandi abahutu akaba aribo benshi bakorera DMI mubutasi bwa gisivire.<\/p>\n<p>Ahakorerwa imyitozo n\u2019amahugurwa y\u2019ubutasi hahurirwa n\u2019abanyarwanda batandukanye b\u2019ingeri zose, abahutu, abatutsi, n&#8217;\u2019abatwa, abavuye Uganda, i Burundi , Congo, abacitse ku icumu , abahutu b\u2019abanyenduga, abahutu b\u2019abakiga, abanyekongo n\u2019abandi ndetse nagirango mbongerereho y\u2019uko mu batanga za raporo muri DMI harimo n\u2019abazungu bafite ubwenegihugu bunyuranye nabo batanga raporo kuri benewabo.<\/p>\n<p><strong>UKWIBESHYA KW\u2019ABAKOMEYE KU BUTUTSI BWABO<\/strong><\/p>\n<p>Reka dukome urusyo dukome n\u2019ingasire abatutsi nabo n\u2019ubwo bigaragara ko aribo bakunze kwibasirwa cyane muri ibi bihe, ndetse n\u2019ushaka kwirwanaho (abahutu de service sans le savoir) bakamuvugiriza induru boshye bihehe, sinyobewe ko nabo barwaye indwara yo kwishongora n\u2019ubwibone bumva ko aribo kamara ndetse aribo nkingi ya opozisiyo biyita ngo ni \u00ab Colonne vert\u00e9brale de l\u2019opposition \u00bb bakiyibagiza ko abanyarwanda benshi ubu bari hanze bahunze uko kwiyemera n\u2019agasuzuguro ko kwumva ko hari bamwe bagomba gutekerereza abandi n\u2019aho abasigaye bagahinduka ibikoresho.<\/p>\n<p>Hari ikindi igice cy\u2019abatutsi kigifite igihu mumaso kibwira ko nta mututsi ukwiye kurwanya FPR ngo kuko ari ukwimena inda no kwitaranga imbere y\u2019abahutu nk\u2019aho abahutu ari abanyamahanga.<\/p>\n<p>Ndagirango mbwire abo nabo ko nibanga kwimena inda bahishira amafuti agaragarira buri wese ko FPR yo itazatinya kubamena ibifu n\u2019uduhanga kuko idahagarariye inyungu z\u2019ubwoko bwabo n\u2019ikimenyimenyi ntisiba kumenesha abatutsi no kubashyira kungoyi itaretse kubakegeta amajosi bazira ko banze kuvugirwamo nk\u2019imizindaro.<\/p>\n<p>Uwo ni undi mutwaro uremerera abatutsi bakorera politique muri opozisiyo kuko usanga babaye ibicibwa mu miryango yabo n\u2019inshuti zabo bagitsimbaraye kugitugu cya FPR.<\/p>\n<p><strong>INGARUKA<\/strong><\/p>\n<p>Kugeza ubu ndahamya ko nta bwoko na bumwe bwakwihandagaza ngo bujye hariya buvuge ko ari miseke igoreye ku buryo bwakumva ko aribwo bufite umwihariko (l\u00e9gitimit\u00e9) wo gukora opozisiyo bwonyine nka babandi babeshyaga rubanda ko bavukanye imbuto.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u20191994, Abanyapolitiki b\u2019abahutu bitwikiriye ubwoko bwabo bashora abo babuhuje mu itsembabwoko bica abatutsi batabarika ari nabyo byahaye FPR inzira yo gutsemba abahutu barenze abatutsi batsembwe maze icyo cyasha n\u2019umuvumo bitaha kuduhanga tw\u2019abanyarwanda bagihumeka.<\/p>\n<p>Imyumvire nk\u2019iyi irasenya ntiyubaka, niba abanyarwanda baba aba laeader baba abaturage basanzwe banyotewe n\u2019impinduramatwara badahinduye imyumvire dushobora kuzasanga muri opozisiyo hacitsemo ibice bibiri (block ebyiri) nk\u2019uko byari bimeze mu gihugu cy\u2019abaturanye cy\u2019iburundi mugihe hari ho imigambwe y\u2019abahutu n\u2019imigambwe y\u2019abatutsi kugeza ubwo habaho za quartiers z\u2019ubwoko bumwe ndetse n\u2019amatagisi atwara ubwoko bumwe aribyo byaje kubyara imitwe y\u2019abicanyi y\u2019aba sans \u00e9chec n\u2019aba sans d\u00e9faite.<\/p>\n<p><strong>INAMA NAGIRA ABANYARWANDA DUSANGIYE INTEGO<\/strong><\/p>\n<p>Ndagirango nbwirire abantu bose bakora politiki muri opozisiyo ntaretse n\u2019abatayikora ariko bayikurikiranira hafi cyangwa se bashyigikiye ibikorwa bya politiki ko bari bakwiye kumenya gutandukanya ingengabihe y\u2019imikorere hakurikijwe ikigomba kwitabwaho kurusha ibindi.<\/p>\n<p>Ndibwira ntashidikanya ko ibihe turimo ubu aribyo gushyira hamwe ntabwo aribyo gukora Campagne kuko igihe cyayo kitaragera, yewe n\u2019igihe cyo guca imanza ntikiragera kuko tutarivuna umwanzi.<\/p>\n<p>Dukwiye gushyira imbaraga zacu hamwe nk\u2019abanyamisiri tugahirika igishyitsi kitubangamiye twese ; twarangiza tukicara tukagenera igihugu cyacu vision ibereye abanyarwanda bose ntawe uhejwe cyangwa se ntawe turutishije abandi, twamara gushira impumu tugatangira ihiganwa mu migabo n\u2019imigambi noneho urushije abandi ubumanzi abaturage bakamuhundagazaho amajwi maze twese tukemera tukamuyoboka,tukamwubaha ndetse tukanamushyigikira kubera ko rubanda tuvugako twese ariyo dukorera yamuhisemo.<\/p>\n<p>Abashyize hamwe Imana irabasanga.<\/p>\n<p>Bikorewe Mayotte kuwa 04 nyakanga 2013<br \/>\n<strong>Akishuli Abdallah<\/strong><br \/>\nSkype :Abdallah.Akishuli<br \/>\nTel :00262(0)639-03-00-23<br \/>\ne.mail : abdallah.akishuli@yahoo.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Maze iminsi nitegereza imitekerereze ya bamwe muri twe nkibaza niba abanyarwanda bamwe na bamwe bazi icyo bifuza cyangwa se bazi neza ikerekezo bifuza kuganamo bikambera urujijo.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3765,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3818","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Maze iminsi nitegereza imitekerereze ya bamwe muri twe nkibaza niba abanyarwanda bamwe na bamwe bazi icyo bifuza cyangwa se bazi neza ikerekezo bifuza kuganamo bikambera urujijo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-05T12:30:18+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/\",\"name\":\"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-05T12:30:18+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":180,\"height\":180},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE. - Umunyarwanda","og_description":"Maze iminsi nitegereza imitekerereze ya bamwe muri twe nkibaza niba abanyarwanda bamwe na bamwe bazi icyo bifuza cyangwa se bazi neza ikerekezo bifuza kuganamo bikambera urujijo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-05T12:30:18+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/","name":"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-05T12:30:18+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":180,"height":180},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mfite-impungenge-ko-opozisyo-nyarwanda-itarebye-neza-ishobora-kugwa-mumutego-wo-kwubakira-kumoko-numwiryane\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N\u2019UMWIRYANE."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3818","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3818"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3818\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3818"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3818"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3818"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}