{"id":38320,"date":"2020-10-30T17:37:48","date_gmt":"2020-10-30T15:37:48","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=38320"},"modified":"2020-10-30T17:37:52","modified_gmt":"2020-10-30T15:37:52","slug":"reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/","title":{"rendered":"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC."},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro cyatambutse kuri radio Itahuka ejo tariki ya 7 Kanama 2020 cyiswe ngo <strong><em>\u201cPr\u00e9sident Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy\u2019u Burundi kidashobora \u2026.\u201d,<\/em><\/strong> hari ibyavuzwemo nagirango ngire icyo mvugaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Serge Ndayizeye (usanzwe akora ibiganiro byiza cyane) hamwe n\u2019abatumirwa be muri rusange, baganiraga bavuga ku magambo meza cyane Pr\u00e9sident w\u2019u Burundi Nyiricyubahiro G\u00e9n\u00e9ral Evariste Ndayishimiye yavuze, asubiza ijambo mugenzi we w\u2019\u00fa Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga, ubwo yavugaga ko ngo we n\u2019abo bakorana ngp bari biteguye kwongera kubana neza n\u2019u Burundi! Icyo gihe Kagame abivuga, wumva ko harimo uburyarya. Maze Nyiricyubahiro Pr\u00e9sident w\u2019u Burundi we akaba ataratinze kumusubiza, amusubiza amubwira ko <strong>abarundi<\/strong> <strong>badacyeneye kubana n\u2019indyadya z\u2019i Rwanda<\/strong>, kandi koko biranumvikana neza cyane rwose!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu bantu umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka yatumiye muri icyo kiganiro harimo abo mperutse kwandikira aribo ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishaka RNC, ndetse n\u2019umutegarugoli w\u2019umurundikazi witwa Madame Vanessa ukora \u201canalyses nziza\u201d ku bibazo biri mu karere u Rwanda ruherereyemo muri iki gihe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu nyandiko yanjye y\u2019ubushize nise ngo: <strong>\u201cReka ngire icyo mbwira ba Bwana Abdul kharim na Major Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC\u201d<\/strong> &lt;<a href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-ngire-icyo-mbwira-ba-bwana-abdul-karim-na-major-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/\">https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-ngire-icyo-mbwira-ba-bwana-abdul-karim-na-major-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/<\/a>&gt;, nagaragaje ukuntu aba bagabo bombi berekanye ngo icyo abahutu b\u2019abanyarwanda batandukaniyeho ndetse n\u2019icyo bahuriyeho, aho nerekanye ko muri \u201canalyses\u201d zabo baranzwe no kubogama, bavuga abahutu b\u2019abanyarwanda uko batari, wumva mubyo bavugaga huzuyemo amarangamutima yari agamije kubasebya gusa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iyi nyandiko rero (Ukwakira 2020) ndagarutse, ngirango na none ngire icyo nibariza bariya banyapolitiki bombi, maze nanasoze inama nari natangiye mbagira:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ese kuki mutavuze aho abatutsi b\u2019abanyarwanda n\u2019abatutsi b\u2019i Burundi bahuriye? Ndababaza iki kibazo, kuko mu kiganiro mwarimo Madame Vanessa yakomoje ku batutsi, maze avuga ukuntu i Burundi abatutsi baho, ngo ari bo bagiye bakora amatsembabwoko (genocides) ndetse bakanatwikira abahutu nk\u2019uko yabivugaga, ariko murabyumva, muraruca murarumira!!! None nababazaga nti: \u201cKuki se abatutsi bo ntacyo mwabavuzeho? Kuki mutavuze aho abatutsi b\u2019abanyarwanda n\u2019abatutsi b\u2019abarundi bahuriye? Kuki byo mutabivuze? Ni uko se ntaho bahuriyese? Cyangwa ni uko mutashatse kubivuga ku nyungu zanyu? Ese amahano yakozwe n\u2019abatutsi bamwe, mwirengagiza kuyavuga kuko yo atari amahano? Cyangwa mwanze kuyavuga kuko mukomoka muri ubwo bwoko, bityo mukumva mugomba kubahishira? None se, kuyavuga byatwara iki, ko atari na bose bayakoze? Kutayavuga ahari se, nibwo bumwe muharanira?!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Reka noneho mbabwire bimwe mubyo abatutsi bamwe bavugaho ukuri, maze koko niba muri abanyakuri, muzasabe Bwana Serge Ndayizeye ikiganiro cyihariye, maze namwe mubivugeho, niba koko mugamije ubwiyunge hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi mu Rwanda, butari biriya FPR na President Kagame babeshya babyita ubumwe kandi ahubwo baratanyije abanyarwanda cyane. (Mumbabarire aha ndibanda ku banyarwanda, abarundi na bo bazavuga ibyabo).&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Dore abatutsi bavugishije ukuri, kandi namwe muzabigane, niba koko mwifuza ko u Rwanda rwacu twese ruzanzamuka rukagira amahoro:<\/strong><\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\"><li><strong>Mutagatifu Kizito Mihigo<\/strong>. Utarahwemye kugaragariza mu ndirimbo nziza cyane ko yashishikarizaga abanyarwanda kwiyunga nyabyo. Nk\u2019uko mubizi, Nyakwigendera Kizito Mihigo yazize ko yifuzaga ubwiyunge nyakuri bw\u2019abanyarwanda, butari bya bindi FPR ihora ibeshyeshya abanyarwanda, kandi yirirwa iteranya abahutu n\u2019abatutsi gusa mubyo ikora byose kuva yaza mu Rwanda muri za 1990. Kuri FPR, abantu bose bavugisha ukuri ngo baba bagomba gupfa; ibi bikaba bibabaje! Ibi rero, umunyarwanda wese uzi ubwenge, yaba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, agomba guharanira kubirwanya. Ikinyoma cya FPR, bigaragara ko kinamaze kuba umuco w\u2019u Rwanda muri iyi myaka 26 FPR imaze itegeka, kigomba gucika burundu. Bitari ibyo, ntaho tuva, ntaho tujya nk\u2019abanyarwanda.<\/li><li><strong>Madame Aloysia Inyumba<\/strong>, yavuze ko ikibazo cy\u2019u Rwanda cyarangira, ari uko abagitangiye bakirangije. Ibi yabivugiye mu nama pmwe muzo leta ya FPR yabaga yakoresheje, ibeshya ko ngo abari mu Rwanda bashyikiranye n\u2019abo hanze. Muri iyo nama, Madame Inyumba yavuze ko ikibazo cyo kutumvikana hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi mu Rwanda cyatangiye, ubwo abatutsi baje mu Rwanda bica abami b\u2019abahutu (abahinza), mbere yo gushyiraho ubwami bwabo nk\u2019abatutsi ! Iri jambo rya Madame Inyumba, ngo ryarakaje cyane President Kagame n\u2019abandi bantu aho muri iyo nama, ku buryo Kagame yavuze ko ibyo Madame Inyumba yari kuvuga byose byari kwumvikana, ariko ngo atagombaga kugeza aho avuga ayo mateka!!! Mu yandi magambo, ngo ntiyagombaga kuvuga neza neza aho ikibazo cyatangiriye, kandi nyamara we yari azi ko ubwo bashaka kuvura u Rwanda burundu indwara yarwokamye, yo guhora mu ntugunda zidashira. Icyaje gukurikira ibi, ni uko muri FPR guhera icyo gihe batangiye guhwihwisa ko Madame Inyumba yari umuhutukazi, kandi yari umututsikazi utanavangiye (nk\u2019uko nsigaye numva bamwe basigaye babivuga); ukagirango abandi batavangiye bo hari ipfunwe bibateye. Ngaho namwe mumbwire: ko muzi ukuntu aho Kagame yagendaga hose no muri izo ndacye ze, yagendanaga na Aloysia Inyumba, nimumbwire ukuntu koko w\u2019umuhezanguni nka Kagame yari kugendana n\u2019undi utari umututsikazi na rya nenesi ryabo?!! Madame Inyumba yari umututsikazi, ntabwo yaherako ngo yitwe umuhutukazi ngo kubera ko yavugishije ukuri. Ku batutsi b\u2019abahezanguni, ibi byemeza koko ko abatutsi bagomba kubeshya, ngo bakaba batagomba kuvugisha ukuri, kandi ari kwo gukenewe ngo u Rwanda rukire. Nimunyumvire namwe! Ese u Rwanda ruragana he, niba hejuru y\u2019ubugome bw\u2019abayobozi n\u2019ubu hagomba no kwiyingeraho ububeshyi?!!!<\/li><li><strong>Madame Chantal Mukamana Mutega<\/strong>. Aherutse gutangaza ko abatutsi bahunze u Rwanda muri 1959 mu by\u2019ukuri bahunze ngo kubera ko banze gutegekwa n\u2019abo bitaga abaja babo (abahutu), ubwo ingoma ya cyami Tutsi yari isezerewe mu Rwanda, haje ubutegetsi bushingiye kuri Republika! Aha yanavuze ko urebye ntacyo abahutu bari batwaye abatutsi muri za 1959 cyari gutuma bahunga, kuko nawe ndetse n\u2019umuryango we basigaye mu Rwanda, kandi ntibagire icyo baba. Noneho ahubwo bene wabo bari baragiye Uganda, bakaba barabohererezaga abana babo, bakaza kwiga mu Rwanda, kandi rwose ngo bari baraho ntacyo babaye. Ikindi yanavuze gikomeye, ni uko imvururu zabaye icyo gihe zanatangiwe n\u2019abatutsi bo muri UNAR (ntizatangijwe n\u2019abahutu)! Aha, yavuze ikintu gikomeye cyane, kuko aha uhita wumva ko rya tsembabwoko ry\u2019abatutsi IBUKA, FPR na Kagame bakunze kubeshya ko ryatangiye muri 1959, atari byo! Mu yandi magambo, abagiye muri 1959 banze gusangira ubutegetsi n\u2019abahutu ngo babane mu Rwanda amahoro, kandi ibyo birazwi. Madame Mutega we yigeze no kuvugana n\u2019umunyamakuru wa Radio ijwi rya Rubanda witwa Simeon, anamubwira ukuntu nyina umubyara yamushishikarizaga we n\u2019abavandimwe be kwanga abana b\u2019abahutu no kudakina na bo, ubwo yari akiri umwana! Ibi akavuga ko ari ko byari bimeze mu batutsi benshi mu Rwanda cyera! Erega ibi byose ni ukuri kwambaye ubusa kandi birazwi ! Ikibazo ni uko iyo hagize umuhutu ubivuga bamutwerera icyaha cy\u2019ingengabitekerezo ya genocide (kitagira n\u2019ahandi ku isi kiba mu mategeko), kandi ari amateka y\u2019u Rwanda. Ibi, byumvikanisha zimwe mu mpamvu FPR na Kagame baje bica abantu (abahutu) bose bari bakuze ndetse n\u2019abize, kugirango nibahindura amateka nk\u2019uko babigergeje, hatazagira ubavuguruza, kuko nabo babikoze bazi neza ko ubusanzwe amateka atajya ahinduka. Ibi byari ukugirango abavutse nyuma ya 1994 bazamire bunguri ibinyoma bya FPR na Kagame, kandi ntibizashoboka pe!<\/li><li><strong>Dr Theogene Rudasingwa<\/strong> wemeje ku mugaragaro ko ubwicanyi Kagame na FPR bakoreye abahutu mu Rwanda ari genocide mu myaka ya za 1990! Ibi byumvikana neza ko ari ukuri, cyane ko Dr Rudasingwa yakoranye na President Kagame, amubereye \u201cDirecteur de Cabinet\u201d muri Pr\u00e9sidence ya Republika. Murumva rero ko umwanya yarimo, wamwemereraga kubimenya.<\/li><li><strong>Bwana Andr\u00e9 Kazigaba<\/strong> yavuze ko FPR (na we yabayemo) ko abarenga 90% bayibamo ndetse n\u2019abayibayemo ari ababeshyi. Ikindi aherutse gutangaza gikomeye ni uko ishyaka CDR (Coalition pour la D\u00e9fense de la R\u00e9publique) ari ryo ryonyine ngo ryari ryarashoboye gutahura ikinyoma cya FPR, kuko yemeje ko abandi banyarwanda bari mu gihugu mbere ya 1994 nta wari uyizi. Ikindi gikomeye Bwana Kazigaba yavuze ni amateka yo muri revolution ya 1959 yemeje ko abanyarwanda twayahishwe, yatangaje muri video yitwa: <strong><em>\u201c<a href=\"https:\/\/youtu.be\/UTfcExSZ5E8\">Andr\u00e9 Kazigaba ati umugabo wapfuye ntagashinyagurirwe kuko ukuri yasize ntigupfa: Ugutoba amateka\u201d<\/a>.\u00a0<\/em><\/strong>Ahangaha, uwo mugabo Bwana Kazigaba yavugaga ni Nyakwigendera President Gr\u00e9goire Kayibanda wa Republika y\u2019u Rwanda ya mbere. \u00a0<\/li><li><strong>Bwana Noble Marara<\/strong> yavuze ko Nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema ari we weretse President Museveni Kagame, amwemeza ko ari umuntu ushoboye mu gisirikare! Ibi rero numvise ari ibintu bikomeye cyane, kuko byavuguruje abajyaga bavuga ko Rwigema ngo we yari afitiye imigambi myiza u Rwanda n\u2019abanyarwanda, ngo itandukanye n\u2019iya Kagame! Bivuga ko kuba Rwigema yaremeraga Kagame akaba ari we ujya no kumwereka Museveni, ni uko yemeraga ubugome bwe n\u2019amatwara ye, kandi akabona byari kugira akamaro mu ntambara bateguraga k\u2019u Rwanda! Ibyo ari byo byose n\u2019ubwo abatutsi babaye Uganda badashaka kutubwira byinshi bijyanye n\u2019uko bahabaye, Rwigema ntabwo yari ayobewe ko Kagame bari baramuhimbye Pilato, kubera ubugome bwe kuva na cyera. Uku ni ukuri tutari duteze kumenya, iyo Marara atakuvuga. Abatutsi bose ba FPR bavuye Uganda, ibi barabizi, ariko ntibabivuga, ahubwo mu kujijisha abanyarwanda, bakirirwa bavuga ngo ariko byagenze bite kugirango u Rwanda rugire umwaku wo kugira Kagame nka President, kandi uwabikoze, ari uwo bemeraga bose ari we Fred Gisa Rwigema! Icyo nahamya gusa, ni uko Rwigema atari azi ko Kagame azamwica, ariko indi myitwarire ya Kagame yose yarayemeraga; kuko iyo atayemera ntaba yaramweretse President Museveni. Aba yaramweretse undi utari Kagame. Ibi bikaba binumvikanisha ko Rwigema yabonaga Kagame ari we uzamufasha muri ya gahunda ya <em>\u201cpunguza\u201d<\/em> bateguriye Uganda, ubwo ngo bateye bashaka kugabanya umubare w\u2019abahutu mu Rwanda!<\/li><li><strong>Bwana Antoine Nyetera<\/strong> (Imana imuhe iruhuko ridashira) watanze ubuhamya bukomeye cyane mu rukiko i Paris muri France mu rubanza rw\u2019umuzungu Pierre P\u00e9an watsinze Kagame na FPR, aho yemezaga ko ngo abatutsi bigishwa kubeshya kuva bakivuka! Uyu musaza w\u2019imfura rwose y\u2019umunyakuri, nawe yemeje ibyo P\u00e9an yavugaga kandi abyemeza nk\u2019umututsi, nawe wabyiboneye n\u2019amaso ye! Mwibuke ko Nyakwigendera Pierre P\u00e9an yatsinze leta ya Kagame na FPR mu rukiko rwa mbere rw\u2019iremezo ndetse akanabatsinda no mu rukiko rw\u2019ubujurire i Paris, noneho Pr\u00e9sident Kagame yashaka kujuririra mu rw\u2019ikirenga, abajyanama be bakamugira inama yo kwihorera urwo rubanza, ngo kuko yari kurushaho kwiyandagaza yihesha amenyo y\u2019abasetsi! Burya gusuna utanaburanye ngo uhangane nibura gatoya, birarenze pe! Ndumva mwese abanyarwanda muzi uko byitwa; simbivuze hatagira uvuga ko natukanye kandi atari ko narezwe. Mwibuke kandi ko Nyakwigendera Pierre P\u00e9an yatangaje aya makuru mu gitabo yise <em>\u201cNoirs fureurs, blancs menteurs<\/em>\u201d. Muri iki gitabo, Pierre P\u00e9an yagaragaje byinshi bitakunze kujya ahagaragara, abatutsi benshi mu Rwanda bagize amabanga, abahutu babanye nabo kuva cyera batapfaga kumenya biboroheye, n\u2019ubwo abenshi batabiyobewe. Noneho bikaba byaranagaragajwe n\u2019iyi ngoma ya FPR Inkotanyi, iyobowe na Kagame, kuko kuva yafata ubutegetsi, ikinyoma cyinjiye neza neza mu muco nyarwanda! Birababaje!<\/li><li><strong>Major Michael Mupende<\/strong> uherutse gusobanura ibyo FPR na Kagame bakunze guhakana, we agaragaza kandi anemeza amazina y\u2019abasirikare ba FPR b\u2019abatutsi bishe abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw\u2019abahutu, akaba yarabitangaje nk\u2019umusirikare wabanye nabo muri iyo FPR kandi ubazi neza.<\/li><li><strong>Bwana Aimable Karasira<\/strong> urimo ubyinisha muzunga FPR Inkotanyi muri iyi minsi. Karasira arimo kugaragaza neza neza uburyo bubi ingoma y\u2019agatsiko ka Kagame na FPR izengereje u Rwanda irubeshya ngo iraruyobora, kandi ibyayo ari ibinyoma gusa gusa, bivanze n\u2019ubugome burenze kamere burimo kwica, kuroga n\u2019andi mabi menshi !<\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uku kuri gutangiye kuvugwa, ni kwiza cyane kandi ni nakwo gukenewe, kuko kuzatuma abanyarwanda bagera ku bwiyunge nyakuri, butari bya binyoma bya FPR na sebuja Kagame bimaze imyaka 26 bamaze ku butegetsi batubeshya gusa! <strong>Iyaba habonekaga abatutsi benshi bavuga ukuri nka bariya, u Rwanda rwaba paradizo<\/strong>; nta ntambara yazongera kurubamo ukundi ndabarahiye! Bariya batutsi batangiye gusenya ikinyoma cyahawe intebe mu Rwanda cyane cyane ruyobowe na FPR ndetse na Kagame, bakwiye gushyigikirwa bikomeye cyane.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwibuke kandi ko <strong>nta kinyoma kirenze kuvuga ko hari umuntu uvukana imbuto<\/strong>, kandi ibi byazanywe n\u2019abatutsi !!! Birazwi ko nta muhutu wigeze avuga ibinyoma nk\u2019ibi, n\u2019ubwo ari bo mwagize iciro ry\u2019imigani. Mwibuke kandi ko ikibazo u Rwanda rufite ari hano kinashingira erega! Babivuze ukuri koko, <strong><em>ngo \u201cakabi gasekwa nk\u2019akeza\u201d, \u201ciki cyo kiranyagisha\u201d!<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Dore ibyo mwanze kuvuga mu kiganiro mwarimo mubizi munabishaka, kandi nyamara bizwi; uretse ko ngirango nanabibabazeho ibibazo:<\/strong><\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\"><li>Ese, ko mwagereranije abahutu b\u2019i Burundi n\u2019abo mu Rwanda, mwasanze se ntaho abatutsi b\u2019i Burundi bo ntaho bahuriye n\u2019abo mu Rwanda?! Kuki se byo mutabivuze?!!!!<\/li><li>Ese, ni kuki mutafashije Madame Vanessa kuvuga ibyaha abatutsi bo mu Rwanda bakoze, ubwo yavugaga ko iwabo i Burundi abatutsi baho aribo bakoze itsembabwoko (genocide) ryakorewe abahutu? Ese, ni uko mutabyumvise?! Cyangwa mwarabyirengagije mubishaka?!<\/li><li>Ese, mwanze kubivuga kuko ibyo Madame Vanessa yavuze ku batutsi b\u2019iwabo (Burundi) ntaho bihuriye n\u2019ibyaha abatutsi b\u2019iwacu mu Rwanda bakoze?&nbsp;<\/li><li>Ese mwanze gufasha Madame Vanessa kuko se nta tsembabwoko cyangwa amatsembabwoko abatutsi bo mu Rwanda bakoze? Naho se, ubwo interahamwe zicaga abatutsi mu Rwanda muri 1994 bafashijwe n\u2019aba \u201ct\u00e9chniciens\u201d ba FPR boherejwe na Kagame kubafasha, harya abo ba \u201ct\u00e9cnhiniciens bari bwoko ki\u201d? Ninde se uyobewe ko bari abatutsi (basa n\u2019abahutu) bari baje kwica abandi batutsi mu Rwanda, bavuye Uganda?! None se ibyo byakozwe n\u2019aba \u201ct\u00e9cnhiniciens\u201d b\u2019abatutsi ba FPR, ntabwo ari genocide?! Kuki mutabivuze?! Ni uko se mutabizi? Cyangwa mwanze kubivuga kuko musangiye ubwoko?<\/li><li>None se, itsembabwoko ryakorewe abahutu muri Congo-Kinshasa, (n\u2019ubwo ritaremezwa kubera inyungu za FPR na Kagame), ryakozwe na bande bandi batari abatutsi ba FPR? (Mwibuke kandi ko Mapping Report ya UN yo muri 2010 ibyemeza, yanditswe n\u2019impugucye za UN ndetse izi mpuguke zikaba ari zo zanemeje itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994). None se, ibyo ni uko mutabizi? Cyangwa mwarabicecetse kugirango mutamena amabanga ya bene wanyu?<\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gufasha madame Vanessa kwemeza aho abatutsi b\u2019i Rwanda n\u2019ab\u2019i Burundi bahuriye, mwagombaga kumwungura inama, mukanamumenyesha ko abatutsi bo mu Rwanda bo banakoze genocides 2: Genocide yakorewe abatutsi ya 1994 (abatekinisiye b\u2019abatutsi ba FPR na Kagame watumye iba), ndetse na genocide yakorewe abahutu muri Congo-Kinshasa), ikozwe n\u2019ingabo z\u2019abatutsi za FPR). None se, kuki mutabivuze? Ni uko se mutabizi? Ibintu se bizwi n\u2019abanyarwanda bose, ni gute ari mwe mutabimenye kandi muri n\u2019abanyepolitiki?&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uretse n\u2019ibyo kandi, mwibuke ko abatutsi bo mu Rwanda bari barabanye neza n\u2019abahutu, mbere y\u2019uko FPR na Kagame baza guhanura indege ya Pr\u00e9sident Habyarimana; mwibuke ko iryo hanurwa Kagame yatanze itegeko ryo kurikora, kugirango abahutu bice abatutsi, kandi kandi Kagame ni umututsi, si umuhutu! Iyo \u201c<em>plan<\/em>\u201d yateguwe n\u2019abatutsi ba FPR barimo Kagame (b\u2019abatutsi), kandi abo ni abatutsi bashakaga gutsembesha bene wabo kugirango ngo bagere ku butegetsi; ntabwo ari abahutu. Ibyo ntimukajye mubyibagirwa!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Maze rero, ibintu byanyu byo kwikinga mu kiza (umugani w\u2019abarundi), mugashaka kugendera ku kuba abatutsi bo mu Rwanda bakoze genocides ndetse n\u2019ibindi byaha batarahanwa, kubera ko Kagame n\u2019abamushyize ku ntebe banze ko ICTR (International Criminal Tribunal for Rwanda) ibahana nk\u2019uko yahannye abahutu, ibyo bintu mugomba kubishyira ku ruhande, mukavuga amateka uko yagenze. <strong>Abahutu mwabagize iciro ry\u2019imigani<\/strong>,<strong> ukagirango<\/strong> <strong>abatutsi bo ni abatagatifu!&nbsp;<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Maze rero, inama nziza nabagira iruta izindi kandi nanabagiriye no mu nyandiko yanjye yabanjirije iyi, ni uko mwareka amarangamutima <strong>(\u00e9motions)<\/strong> na <strong>fanatisme aveugle\/ blind fanaticism!<\/strong> Mwanze kuvuga amakosa y\u2019abatutsi kuko ari bene wanyu, maze muvuze ay\u2019abahutu, muvuga n\u2019atarabayeho kuko bo atari bene wanyu! Ibintu bya munyangire mugomba kubivanaho, niba koko mushaka kwubaka u Rwanda; ibintu by\u2019uko <strong><em>\u201cumwana w\u2019undi abishya inkonda\u201d, <\/em><\/strong>mugomba kubireka, mukaniga no kumenya ko nyamara \u201c<strong><em>n\u2019umwana w\u2019undi ashobora kuryoshya izo nkonda\u201d<\/em><\/strong>, nk\u2019uko uwawe aziryoshya, mukareka inzangano zitazigera zigira icyiza zizanira abanyarwanda!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikindi nababwira, muzanabaze abatutsikazi bashakanye n\u2019abahutu kubwa Pr\u00e9sident Habyarimana muri rusange (FPR na Kagame batari bateranya abanyarwanda ngo bamwe babe uko babaye). Bazakubwira ko iyo umuhutu yagukunze, abikwereka nawe ugasigara utakibishidikanyaho! (Simvuze byinshi). Tukiri ku bijyanye n\u2019inshako, ikindi cyaje kugaragara muri ibyo bihe, ni uko n\u2019umututsi washakaga umuhutukazi, nawe yabikoraga kuko hari ibyo yamubonagaho byiza atabaga yarabonye ahandi ! Muzabaze muri bakuru, ariko amarangamutima mwayashyize ituhande. Kandi nyamara, aha hantu haboneka ubumwe nyabwo bw\u2019abanyarwanda, abanyarwanda baramutse babishatse! Gushyingirana ni kimwe mu bintu biryoha, kandi byari byarashobotse mbere y\u2019uko FPR iza gutoba igihugu guhera muri 1990, ibeshya ngo izanye democracy ndetse kucyubaka, kandi ikizaniye umwaku n\u2019urupfu gusa!! (Uretse ko hari n\u2019abatutsi b\u2019inshuti bari barabitwongoreye, batubwira ko amahoro abanyarwanda tuyaherutse ubwo. Ibi bikaba byari uko ngo FPR na Kagame nta kindi cyari kibazanye, uretse kumara abahutu, n\u2019ubwo ngo yari yitwaje Kanyarengwe w\u2019umuhutu, bavugaga ko kwari ukugirango ibeshye abahutu ko itavangura kandi aricyo cyayizanye. Ikindi bavugaga, ni uko ngo n\u2019abatutsikazi bari barabyaranye n\u2019abahutu na bo FPR yagombaga kubicira abagabo ndetse n\u2019abana babo ngo kuko abo bana bari abahutu, ngo kandi abahutu bakaba baragombaga kwicwa)!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Niba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba mushaka koko ubumwe nyabwo bw\u2019abanyarwanda (abahutu n\u2019abatutsi cyane cyane, ndetse n\u2019abatwa) <strong>nimuhinduke kuko murabogamye cyane<\/strong>! Nimutobore <strong>muvuge amakosa yakozwe n\u2019abahutu ndetse n\u2019ayakozwe n\u2019abatutsi mutabereye, nibwo ubwo bwiyunge muvuga ko muharanira buzagerwaho<\/strong>. Nimube abanyakuri mubyo muvuga muri \u201canalyses\u201d zanyu, kuko <strong><em>\u201cUkoma urusyo, akoma n\u2019ingasire.\u201d <\/em><\/strong>Bitabaye ibyo, ibya politiki mubivemo kuko ndabona politiki mugikina ari iya FPR muvuga ko mutakirimo, kandi aho igeze u Rwanda ndumva nta wutahabona! Byaba byiza <strong><em>\u201cmuretse kwiha amenyo y\u2019abasetsi\u201d,<\/em><\/strong> kuko politiki ya FPR mugikina yo <strong>kubeshya<\/strong> kandi muvuga ko muri mu rindi shyaka (RNC), irarambiranye kandi igiye kurangira. <strong>Kubeshya bigomba kuba<\/strong> <em>\u201c<\/em><strong><em>ancien model\/ old fashion\u201d<\/em><\/strong> <strong>mu Rwanda, niba mushaka amahoro y\u2019abahutu n\u2019abatutsi bose hamwe!<\/strong> Ukwo kubeshya kumaze kwiyongera mu Rwanda, kandi Kagame yaranananiwe kubishyigikira mu rukiko i Paris, mugomba kubivamo, <strong>mukiga kuvugisha ukuri nka bariya batutsi bene wanyu<\/strong> naberetse haruguru. Erega mugomba kumenya ko <strong><em>\u201cpunguza\u201d<\/em><\/strong> ya FPR mwazanye mu Rwanda muvuye Uganda ntacyo izageraho, kuko <strong><em>\u201cukwanga atiretse, avuga ngo karaba turwane\u201d<\/em><\/strong><em>.&nbsp;<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikindi kandi, iyo mikorere mufite, iratuma mutanga isura itari nziza ku ishyaka ryanyu rya RNC muvuga ko mwimukiyemo. Muratuma abanyarwanda bashobora kubona ukundi iryo shyaka, kandi wenda ryo ritabona ibintu uko mubibona. Gusa kuba ribemera, kandi mufite ibitekerezo bimeze nk\u2019ibya FPR, ntawe bitatera kuryibazaho niba ari ibyo byanyu!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni inama nabagiraga, mubishatse mwazumva.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>\u201cNyamwanga kwumva ntiyanze no kubona!\u201d<\/em><\/strong> kandi ngo <strong><em>\u201curucira muka so, rugatwara nyoko!\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Niyomugaba Jean de la Paix<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kigali \u2013 Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu kiganiro cyatambutse kuri radio Itahuka ejo tariki ya 7 Kanama 2020 cyiswe ngo \u201cPr\u00e9sident Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy\u2019u Burundi kidashobora \u2026.\u201d, hari ibyavuzwemo nagirango ngire icyo mvugaho. Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Serge Ndayizeye (usanzwe akora ibiganiro byiza cyane) hamwe n\u2019abatumirwa be muri rusange, baganiraga bavuga ku magambo meza cyane Pr\u00e9sident w\u2019u Burundi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":7082,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-38320","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu kiganiro cyatambutse kuri radio Itahuka ejo tariki ya 7 Kanama 2020 cyiswe ngo \u201cPr\u00e9sident Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy\u2019u Burundi kidashobora \u2026.\u201d, hari ibyavuzwemo nagirango ngire icyo mvugaho. Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Serge Ndayizeye (usanzwe akora ibiganiro byiza cyane) hamwe n\u2019abatumirwa be muri rusange, baganiraga bavuga ku magambo meza cyane Pr\u00e9sident w\u2019u Burundi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-10-30T15:37:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-10-30T15:37:52+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"718\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"542\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"15 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/\",\"name\":\"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\",\"datePublished\":\"2020-10-30T15:37:48+00:00\",\"dateModified\":\"2020-10-30T15:37:52+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\",\"width\":718,\"height\":542},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC. - Umunyarwanda","og_description":"Mu kiganiro cyatambutse kuri radio Itahuka ejo tariki ya 7 Kanama 2020 cyiswe ngo \u201cPr\u00e9sident Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy\u2019u Burundi kidashobora \u2026.\u201d, hari ibyavuzwemo nagirango ngire icyo mvugaho. Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Serge Ndayizeye (usanzwe akora ibiganiro byiza cyane) hamwe n\u2019abatumirwa be muri rusange, baganiraga bavuga ku magambo meza cyane Pr\u00e9sident w\u2019u Burundi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-10-30T15:37:48+00:00","article_modified_time":"2020-10-30T15:37:52+00:00","og_image":[{"width":718,"height":542,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"15 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/","name":"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","datePublished":"2020-10-30T15:37:48+00:00","dateModified":"2020-10-30T15:37:52+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","width":718,"height":542},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsoze-icyo-nabwiraga-ba-bwana-ali-abdul-kharim-na-major-theogene-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/38320","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=38320"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/38320\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":38321,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/38320\/revisions\/38321"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7082"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=38320"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=38320"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=38320"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}