{"id":3833,"date":"2013-07-08T06:13:48","date_gmt":"2013-07-08T04:13:48","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3833"},"modified":"2013-07-08T06:13:48","modified_gmt":"2013-07-08T04:13:48","slug":"uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/","title":{"rendered":"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA  PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda;<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi rirabasuhuza kandi rirabifuriza gukomera no kuba intwari muli ibi bihe bibi igihugu cyacu kilimo kubera ubutegetsi bw\u2019igitugu n\u2019iterabwoba butsikamiye Igihugu imyaka ikaba ibaye hafi makumyabili yose.<!--more--><\/p>\n<p>Ubuyobozi bukuru bw\u2019Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi burabibutsa ko Ijambo ry\u2019Umukuru w\u2019Igihugu riba ali ijambo rikomeye cyane kandi rigira ingaruka ku buzima bw\u2019igihugu n\u2019imibanire y\u2019abaturage muli rusange. Iyo ribwirwa urubyiruko by\u2019umwihariko, rifatwa nko gutoza urubyiruko uko rugomba kwitwara. Ibyo bikaba byaviramo ejo hazaza h\u2019igihugu kuba heza iyo urubyiruko rwigishijwe byiza, cyangwa se habi iyo urubyiruko rw\u2019igihugu rwigishijwe bibi nk\u2019uko byagenze ejobundi ku italiki ya 30\/06\/2013.<\/p>\n<p>Birababaje kubona Umukuru w\u2019igihugu aterura akabwira abana bakili batoya amagambo agaragaramo gusuzugura amategeko, gukomatanya icyaha cya jenoside no gusiga ibara ubwoko bwose bw\u2019abahutu aho kwigisha abana ko icyaha ali gatozi, n\u2019ibindi tuli bugarukeho birambuye muli ubu butumwa Ishayaka PRM\/MRP-Abasangizi ryabateguriye.<\/p>\n<p>Tudatinze rero, dore bimwe mu biranga ijambo Perezida Kagame yabwiye urubyiruko, nk\u2019uko byasesenguwe n\u2019Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi:<\/p>\n<p>-Harumvikanamo guhuzagurika mu bitekerezo, kuvuga ibyo atiteguye no kwivamo nk\u2019inopfu agaragaza ibili mu mutima we binyuranye n\u2019ibivugwa kenshi ku maradiyo ko muli leta iliho ayobora \u00a0nta kibazo cy\u2019amoko kigihali, ndetse ko nta moko akiri mu Rwanda;<\/p>\n<p>-Haragaragaramo umutima wo kubiba ivanguramoko mu banyarwanda uhereye ku rubyiruko rubwirwa ijambo, kurwihererana no kurufatirana mu buto bwaryo ngo urwoze ubwonko (brainwashing) maze arutegeke kurahira indahiro ruzicuza kera igihe ruzaba rumaze guhura n\u2019ingaruka z\u2019izo ndahiro;<\/p>\n<p>-Harimo kwibwira ko yihesha agaciro we na leta ye ariko ntamenye ko nta mwenegihugu wihesha agaciro mu gihe aba arimo atesha agaciro abandi benegighugu. Ntibibaho. Noneho yagera ku banyapoliki batavuga rumwe nawe bwo agaskya atanzitse maze akabatuka kakahava abita inzererezi, imburamukoro., isazi, ibigarasha, n\u2019ibindi bitutsi tutatinyuka kwandika hano bidakwiye kuva mu kanwa k\u2019 Umukuru w\u2019Igihugu;<\/p>\n<p>-Haragaragaramo ipfunwe Perezida Kagame ahorana ry\u2019uko atize akaba akunze no kurigaragaza iyo yikoma buri gihe abize abakomatanyiriza hamwe bose ngo ntacyo bamaze, ngo bize iki; mbese biramenyerewe ko akunze kubaseka, kubakerensa no kubasesereza cyane. Ibyo kandi akabikorera imbere y\u2019urubyiruko nyarwanda rukeneye kwiga!<\/p>\n<p>-Haragaragaramo imvugo y\u2019umutegetsi w\u2019umunyagitugu umaze kunanirwa, noneho kuko ntawe aba akizera mu bamuri iruhande aba yirirwa agonganisha ngo batamuhirika ku butegetsi, akajya gushakira umugeri wa nyuma mu rubyiruko kuko aba azi ko rudasobanukiwe neza n\u2019ebyejo hashize, ibiriho ubu, n\u2019ibizaza ejo n\u2019ejobundi. Yigamba ko afite igisilikare gikomeye. Umutwe (milice\/militia) w\u2019Intore za FPR arimo arema ni uw\u2019iki!! Ubwihebe muri we ( he is desperate);<\/p>\n<p>-Aragaragaza mu mvugo ye yuzuye ubuhezanguni ko atari perezida w\u2019abanyarwanda bose, ategeka abahutu b\u2019inzirakarengane kwirirwa bakurura inda hasi bagendesha amavi basaba imbabazi z\u2019ibyaha batakoze;<\/p>\n<p>-Harumvikanamo gusuzugura no kwiterura ku banyamahanga, ku bazungu kandi bizwi ko alibo bahatse umutegetsi uliho avuga. Biraboneka ko yabonye ko bamwicaje ku ntebe agahinduka bajeyi: kwiba, kwica, guhutaza, gutukana, gusagarira ibihugu by\u2019 abaturanyi, kumarira abana b\u2019igihugu mu buhunzi no kububahezamo, kwanga gushyikirana n\u2019abandi banyarwanda batavuga rumwe nawe ku buryo igihugu cyakagombye kuyoborwa, gupfukirana no kuniga itangazamakuru, kuniga iyubahirizwa ry\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, ibyo byose bakabyirengagiza bakamushyigikira. Ubu biragaragara ko yabonye ko abo ba shebuja bamaze kumurambirwa kandi ko kuba batangiye kugarura agatima no kubona agahinda k\u2019abanyarwanda n\u2019ak\u2019abanyekongo, kuri we ni ikibazo kimuremereye. Arivugira ngo bariya bazungu bakomotse muli Afurika, bajya iyongiyo none baliho baragaruka. Aha arashimangira ibyo yigeze kuvuga ko nta masomo bagomba kumuha. Ariko muri kwa guhuzagurika kwe, akibagirwa ko niba nkuko abivuga abo bazungu bakomoka muri Afurika, ni uburenganzira bwabo ndetse ni n\u2019inshingano yabo gutabara igihugu cyabo cy\u2019inkomoko Perezida Kagame arimo kuyogoza akoresheje intambara z\u2019amoko n\u2019iz\u2019ubujura bw\u2019amabuye y\u2019agaciro. Arashaka rero gukangurira abanyafurika bose kumujya inyuma ngo bange abazungu, maze ntazahirime wenyine, ahirimane na Afurika yose. Ntibizamukundira kuko abanyafurika nabo barangije kumenya ububi n\u2019ubugome bwe;<\/p>\n<p>-Harumvikanamo kudaha agaciro imibanire myiza n\u2019ibihugu by\u2019amahanga. Ibi biragaragarira mu gutuka no kugaragaza ikinyabupfura gike imbere ya Nyakubahwa Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, igihugu cy\u2019abaturanyi kizwi neza n\u2019isi yose. Biragaragarira kandi mu kwikoma abazungu nk\u2019uko tumaze kubibona. Ibi biravugirwa kandi imbere y\u2019urubyiruko. Muli make urubyiruko ruriho ruratozwa gutukana n\u2019uwakarubereye umubyeyi urutoza ikinyabupfura, ubwubahane no kubana neza n\u2019amahanga;<\/p>\n<p>-Harumvikanamo iterabwoba ku muyobozi w\u2019igihugu cy\u2019abaturanyi, Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, aho Perezida Kagame avuga ko afite aho amutegeye; ni ukuvaga ko aliho yigisha urubyiruko kugira inzika n\u2019ubugome bwo gutega no kugirira nabi uvuze ibikwiye wese kabone n\u2019iyo yaba ari Umukuru w\u2019Igihugu;<\/p>\n<p>-Harumvikanamo kunangira umutima burundu ku birebana no kwagura amarembo no gusasa bugari ngo abanyarwanda bose barimo abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi n\u2019impunzi n\u2019abandi bahabwe karibu mu rwababyaye baganire ku bibazo by\u2019imiyoborere y\u2019igihugu cyabo bose. Rwose Perezida Kagame, mu mvugo ye yuzuye ubuhezanguni, arerura ko nta byo gushyikirana, ntabyo kubana neza n\u2019abandi banyarwanda ashyigikiye. Aragaragaza kandi aratoza urubyiruko kunangira umutima. Arakurira inzira ku mulima amashyaka atavuga rumwe na leta ye akanayagaragariza ko nta ruhare afite mu mibereho y\u2019igihugu. Ndetse aranasuzugura cyane abatavuga rumwe nawe avuga ko ntacyo bamaze ko nibahabwa uburenganzira bwo kwandikisha amashyaka yabo bazaba babuherewe kuba inzererezi zidafite icyo zikora mu gihugu. <b><i>Arongeraho ko uzagira icyo agerageza gukora mu kugaya, kunenga no kwanga ibitagenda wese (ibyo yise guhutaza) atazamenya ikimukubise. Aha Umukuru w\u2019Igihugu yongeye kwiyemerera ko ubwicanyi n\u2019ubuhotozi ali bwo buryo bwe bwo kuyobora igihugu no guhangana n\u2019abantu bose bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n\u2019ibye.<\/i> <\/b>Biteye agahinda kwigisha urubyiruko ko ubuhotozi no kwica ali ikintu cyiza ndetse rugakoma n\u2019amashyi;<\/p>\n<p>-Harumvikanamo kubeshya gukabije, urwango na munyangire ku bwoko bw\u2019abahutu. Kubeshya ko mushiki we yashyirwaga hariya ngo bakamureba nk\u2019urugero rw\u2019abatutsi! Ibi arabibwira urubyiruko yirengagije ko ababaye mu Rwanda bazi ibyabaga uko byagendaga? I Butare? Iki kiranyagisha. Biragaragara ko halimo gutoza urubyiruko ikinyoma no guhembera urwango hagati y\u2019amoko. Arafata abahutu bose akabakomanyiriza hamwe akabahindura abicanyi ruharwa ndetse agasaba n\u2019urubyiruko gusaba imbabazi z\u2019ibyaha rutazi kandi rutanakoze, aliko nako yumvikanisha ko abahutu bose bari mu cyaha, ko hagombye kuba abasaba imbabazi mu izina rya bose;<\/p>\n<p>-Harumvikanamo ko nta gahunda ateganya gushyira mu bikorwa yo kwemera ko abahutu bishwe mu Rwanda no muli Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbese ntakwifatanya n\u2019abahutu biciwe mu kababaro kabo ateganya. Ahubwo arashimangira ko uzavuga ko we Paul Kagame yishe abo bahutu cyangwa se ko hari uwabishe ahawe amabwiriza na we, ngo azabigarama amwihakane. Yarangiza, muri gahunda ya politiki ya FPR yo gusiga icyaha cya jenoside abahutu bose, agategeka abo bahutu gusaba abatutsi imbabazi z\u2019ibyaha batakoze, kandi we adashaka kwemera ibyaha by\u2019ubwicanyi yakoreye mu Rwanda no muri Congo\u00a0;<\/p>\n<p>-Harumvikanamo ko adashaka kuva ku butegetsi, ko ndetse no kuyoboza igitugu n\u2019iterabwoba adateganya kubireka. Imvugo ye iragaragaza ko ari umunyagitugu kabuhariwe, ko nta bushake, kandi n\u2019iyo ubwo bushake yabugira,\u00a0 nta n\u2019ubushobozi habe na buke afite bwo kuba yayobora igihugu kiri mu nzira ya demokarasi(he can\u2019t handle democracy). Ubunyagitugu bwamukukiyemwo;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>-Muli make muli ili jambo harumvikanamo agasuzuguro gakabije ku banyarwanda no ku banyamahanga, hakumvikanamo ubugome, urwango, ubuhezanguni, n\u2019umujinya bikabije bitagombye kuba byigishwa urubyiruko, hakumvikanamo guteranya amoko no guhembera inzangano hagati y\u2019abatutsi n\u2019abahutu, hakumvikanamo kudashyigikira ubumwe n\u2019ubwiyunge, hakumvikanamo guhisha urubyiruko ukuri, hakumvikanamo kurwanya iyubahirizwa ry\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, hakumvikanamo kwishimira inigwa rya politiki ishingiye ku mashyaka menshi na demokarasi \u00a0mu gihugu, hakumvikanamo gushyira imbere ubuhotozi ku banyagihugu no ku bakuru b\u2019ibihugu by\u2019amahanga, hakumvikanamo gutoza urubyiruko ingeso mbi y\u2019inzika, inzigo, kwihimura, no kwanga guhanurwa.<\/p>\n<p>Mu gusoza, Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi rikaba risaba urubyiruko kwitondera amagambo nk\u2019aya ya Perezida Kagame kuko aliyo yagejeje igihugu cyacu mu icuraburindi ryo mu bihe byashize.Iyi gahunda ya Perezida Kagame na FPR Inkotanyi barimo yo kurema umutwe(militia\/milice) witwa Intore za Kagame cyangwa se Intore za FPR Inkotanyi, irasa neza neza n\u2019iya MRND igihe yaremaga umutwe(militia\/milice) w\u2019Interahamwe. Urubyiruko rw\u2019u Rwanda rero rurakangurirwa kuba maso no kwanga kuba intore. Rurasabwa ahubwo kugira urukundo, gushyira imbere ubwubahane, ubwiyunge, ubunyakuri, ubworoherane no kwishimira gushyikirana n\u2019uwo ariwe wese mu nyungu z\u2019amahoro rusange y\u2019abanyagihugu bose nta n\u2019umwe uvanguwe. Urubyiruko rurakangurirwa gutinyuka kugaragaza ibyo rutishimiye mu mutuzo kandi ntirucike intege kabone n\u2019iyo rwahutazwa n\u2019ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rizi neza ko abahutu n\u2019abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya 1994 bazi neza ukuri kw\u2019ibyababayeho bose mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Basabwe rero bose hamwe kuninira no kutitabira iriya gahunda ya Perezida Kagame na FPR Inkotanyi yo gutegeka abahutu b\u2019inzirakarengane gusaba imbabazi z\u2019ibyaha batakoze. Izo mbabazi z\u2019agahato ko gusiga icyaha cya jenoside ubwoko bw\u2019abahutu uko bwakabaye bwose, \u00a0ari abahutu bazange kuzisaba ari n\u2019abatutsi bazange kuzakira kuko bose bazi ko icyo FPR igamije ari uguhembera urwango ruhoraho hagati y\u2019ariya moko yombi kugirango ihore isarurira mu nduru yiyita umutabazi\u00a0 w\u2019abatutsi, ko itariho batabaho.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi rirangije ryibutsa urubyiruko rw\u2019abanyarwanda rwose by\u2019umwihariko ndetse n\u2019abandi banyarwanda b\u2019amoko yose muli rusange, ko igikenewe ari uko abanyarwanda bose batozwa amahame meza akaba n\u2019inkingi cumi n\u2019ebyiri z\u2019ingengabitekerezo ya Politiki y\u2019Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi, aliyo:<\/p>\n<p><b><i>UBWOROHERANE, UBWUBAHANE, UBWIHANGANIRANE, UBUSABANE, UBUFATANYE, UBWUZUZANYE, UBUVANDIMWE, UBWIZERANE, UBWUMVIKANE, UBUNYAKURI, GUKORERA MU MUCYO, NO GUSANGIRA IBYIZA BYOSE BY\u2019IGIHUGU CYACU NTAWE UHEJEJWE INYUMA Y\u2019URUGI<\/i><\/b>.<\/p>\n<p>Kanda iyi link ukurikirane ijambo rya Perezida\u00a0 Paul Kagame yabwiye urubyiruko;<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.paulkagame.tv\/podcast\/?p=episode&amp;name=2013-06-30_kagame__.mp3\" target=\"_blank\">http:\/\/www.paulkagame.tv\/podcast\/?p=episode&amp;amp;name=2013-06-30_kagame__.mp3<\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/ijwiryarubanda.com\/2013\/07\/ijambo-rutwitsi-ryinkoramaraso-paul-kagame-bucya-twibuka-ubwigenge-bwu-rwanda\/\" target=\"_blank\"><strong>http:\/\/ijwiryarubanda.com\/<\/strong><b> \u00a0\u00a0<\/b><strong>2013\/07\/<\/strong><b> \u00a0\u00a0<\/b><strong>ijambo-rutwitsi-ryinkoramaraso-<\/strong><b> \u00a0\u00a0<\/b><strong>paul-kagame-bucya-twibuka-ubwi<\/strong><b> \u00a0\u00a0<\/b><strong>genge-bwu-rwanda\/<\/strong><\/a><b>\u00a0<\/b><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Taliki ya 06\/07\/2013<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>\u00a0<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Perezida w\u2019ishyaka: Dr. Gasana Anastase;<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki, Mukeshimana Isaac;<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Visi-Perezida Ushinzwe Ihuzabikorwa, Batungwanayo Janvier;<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Visi-Perezida ushinzwe umutekano\u00a0: Bamara Prosper;<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda; Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi rirabasuhuza kandi rirabifuriza gukomera no kuba intwari muli ibi bihe bibi igihugu cyacu kilimo kubera ubutegetsi bw\u2019igitugu n\u2019iterabwoba butsikamiye Igihugu imyaka ikaba ibaye hafi makumyabili yose.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3305,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3833","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwandakazi, Banyarwanda; Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi rirabasuhuza kandi rirabifuriza gukomera no kuba intwari muli ibi bihe bibi igihugu cyacu kilimo kubera ubutegetsi bw\u2019igitugu n\u2019iterabwoba butsikamiye Igihugu imyaka ikaba ibaye hafi makumyabili yose.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-08T04:13:48+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/\",\"name\":\"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-08T04:13:48+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":459,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013 - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwandakazi, Banyarwanda; Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi rirabasuhuza kandi rirabifuriza gukomera no kuba intwari muli ibi bihe bibi igihugu cyacu kilimo kubera ubutegetsi bw\u2019igitugu n\u2019iterabwoba butsikamiye Igihugu imyaka ikaba ibaye hafi makumyabili yose.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-08T04:13:48+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/","name":"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-08T04:13:48+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":459,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ryumva-ijambo-perezida-paul-kagame-yagejeje-ku-rubyiruko-ku-italiki-ya-30062013\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UKO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30\/06\/2013"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3833","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3833"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3833\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3833"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3833"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3833"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}