{"id":3838,"date":"2013-07-10T00:50:23","date_gmt":"2013-07-09T22:50:23","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3838"},"modified":"2013-07-10T00:50:23","modified_gmt":"2013-07-09T22:50:23","slug":"ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/","title":{"rendered":"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE)"},"content":{"rendered":"<p>Abantu benshi bakomeje kwibaza ku gitekerezo cy\u2019Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI cyo kuzashyiraho umutwe w\u2019Ingabo witwa URUKATSA (Force de Protection du Peuple)<!--more--> n\u2019icyo uzaba ugamije cyangwa se uburyo uzayoborwa. Nyamara ibyinshi byasobanuwe neza mu Mahame-Remezo y\u2019Ishyaka, aho bigaragazwa ko niba igitekerezo gikomeje, wazaba ali umutwe w\u2019Ingabo wazatozwa cyane kumenya amahame y\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu no kutabuza abaturage kuvuga icyo batekereza (speech freedom), kandi uwo mutwe w\u2019URUKATSA ukaba wazaba ushyiriweho ibintu bibili by\u2019Ingenzi\u00a0:<\/p>\n<p>1\u00b0 Gutanga uburere bushya ku bana b\u2019Urwanda biyemeje umwuga wa gisilikali, uburere bubatoza kumenya ko bashobora kandi bagomba kubana mu Ngabo zimwe zishinzwe kurengera abanyagihugu b\u2019abamoko yose nta gutoranya, ndetse zikarinda n\u2019abanyamahanga bakigenderera. Ingabo zo kurinda ubusugire bw\u2019Igihugu no kugihesha isura nziza aho kugihesha isura mbi mu baturanyi no mu ruhando rw\u2019amahanga. Ingabo zitabereyeho kwica no gucunaguza abanyarwanda;<\/p>\n<p>2\u00b0 Kurinda by\u2019umwihariko abanya-politiki barwanya leta kuko bahora mu bwoba bwo kuba bakwivuganwa cyangwa se bagirirwa nabi n\u2019intumwa za leta ya FPR-Inkotanyi\u00a0 isa n\u2019iyiyemeje guhitamo inzira y\u2019uguhutaza rubanda n\u2019abayivugira by\u2019ukuli nk\u2019umuyoboro wo gushyikirana n\u2019abatavuga rumwe nayo, mbese kubacecekesha ku gahato ibacamo imiborogo. Gufasha abanyagihugu bandi aho bali hose kumenya kwirinda no gukumira cyangwa se kuburizamo ubuhotozi bivugwa ko ali ubwa leta ya FPR-Inkotanyi no gutuma intumwa zayo zitekereza ku bibi zikoreshwa kandi byashoboka ab\u2019umutima bakitandukanya na leta iriho mu Rwanda, cyangwa bakagira uruhare mu guhindura imikorere yayo no guhamagarira bose kuza gusangirira ku meza amwe (ibitekerezo, imiyoborere, imigirire, ibyiza by\u2019igihugu, n\u2019ibindi byose abanyarwanda bagombye kuba basangiye), kugira ngo bafashe abandi banyarwanda bashishikaye gushakira umuti ibibazo byamunze ubutegetsi bw\u2019Urwanda kuva mu myaka amagana kugeza ku munsi wa none.<\/p>\n<p>Izindi nshingano zose zazaba zishamikiye kuli izingizi ebyiri kandi zigenda ziganisha mu nzira yo kunoza no gutunganywa neza kw\u2019izi mpamvu ebyiri z\u2019ingenzi zo kubaho k\u2019URUKATSA.<\/p>\n<p>Ku bw\u2019izo mpamvu ebyiri nyamukuru n\u2019izindi nyinshi zizishamikiyeho, ni ngombwa ko aho ibihe bigeze abanyarwanda twiyemeza guca umuco wabaye akarande aho Ingabo z\u2019abanyarwanda zihinduka igikoresho cy\u2019umuntu umwe cyangwa se cy\u2019agatsiko kamwe, nkuko byabayeho ku Ngoma\u00a0 ya Rwabugiri (ni urugero rw\u2019umwe mu bami benshi b\u2019abanyiginya bategekesheje igitugu gikabije, aliko we akaba ali mu bakoze bibi cyane kurusha abandi, maze aho apfiriye akanakurikirwa cyangwa se agaherekezwa n\u2019ikiswe Intambara yo ku Rucunshu yahitanye imbaga y\u2019abanyarwanda), ku Ngoma ya Habyarimana (Perezida wa mbere w\u2019Umuhutu kandi w\u2019Umusilikari; nawe utaratandukanye na Rwabugiri cyane mu mitegekere, dore ko no mu gupfa kwe yaherekejwe n\u2019icyaje kwitwa Genocide y\u2019abatutsi, yahitanye imbaga y\u2019abanyarwandi barimo amoko yose y\u2019igihugu n\u2019izindi nkurikizi zitabarika), ndetse no ku Ngoma ya Kagame iliho ubu nayo ikaba isa n\u2019izi Ngoma ebyiri z\u2019igitugu tumaze kuvuga.<\/p>\n<p>Imwe mu nzira zo kubigeraho ni ukugira Ingabo zibereyeho kurengera igihugu n\u2019abacyo kandi zitavangura amoko, uturere, idini, n\u2019ibindi, zigabwa icyo twakwita mu ndimi z\u2019amahanga Autonomie cyangwa se Independance byagenwa n\u2019amategeko asobanutse. Kandi zikagira amahame zigenderaho akomeye agendanye n\u2019umurongo wa politiki mwiza ubereye abanyarwanda bose, zigakora ibishoboka byose ngo uzaniye icyiza Urwanda wese (abe umunyamahanga cyangwa se umunyarwanda) abashe kugikora nta guhutazwa n\u2019uwo aliwe wese, ndetse n\u2019ukora umulimo we (nk\u2019abanyamakuru, abacamanza, ababuranira abandi n\u2019abashinjacyaha, etc.) babikore uko babisabwa n\u2019amabwiriza agenga umwuga wabo nta ubashyizeho iterabwoba iryo aliryo ryose ryahungabanya umutekano wabo cyangwa ubuzima bwabo mu gihugu, kabone n\u2019iyo yaba ari Perezida wa Repubulika cyangwa se Umuyobozi w\u2019Ingabo. Zigakora ibishoboka byose Abashingamategeko ntibakurwe umutima n\u2019abagomba gutuma ajya mu bikorwa (executif). Ni ukunyumva neza aha mu ijambo Ingabo ndavugamo imitwe cyangwa se Inzego z\u2019abashinzwe umutekano bose muli rusange. Izo nzego n\u2019imitwe igakorana neza mu bwuzuzanye nk\u2019uko amategeko abigena.<\/p>\n<p>Muli PRM\/MRP-ABASANGIZI rero naho birashoboka ko iki kintu cyazitabwaho. \u00a0Ibi bikazanaterwa n\u2019uko haba hemejwe gukomeza igitekerezo cy\u2019uyu mushinga cyangwa se kutagikomeza, icyo gihe ibyifuzwa bikaba byaharanirwa mu bundi buryo kandi bunogeye abanyagihugu.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><b>Muli iyi minsi ikili gutera urujijo mu bakunzi b\u2019amahame y\u2019Ishayka PRM\/MRP-Abasangizi n\u2019abandi banyarwanda benshi, ni ivuka ry\u2019Umutwe wa Politiki wiswe Front pour la Paix et le Progr\u00e8s\/FPP-Urukatsa<\/b><\/p>\n<p>Aha ndagira ngo mare amatsiko kandi nsobanurire ntaziguye abakurikira ili jambo bose, ko Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi ndetse n\u2019umushinga waryo wo gushyiraho umutwe w\u2019Ingabo zitwa Urukatsa\/FPP, ntaho bihuriye n\u2019ili Shyaka rishya riherutse kuvuka na hato. Ryaba rifite ingabo nk\u2019uko ribivuga ibyo ntitubizi byabazwa ba nyirabyo. Uko bitugaragarira, ili shyaka riherutse kuvuka ryahuje amazina yaryo n\u2019izina ry\u2019umutwe w\u2019Ingabo ukili igitekerezo kikigwaho cya PRM\/MRP-Abasangizi, nubwo ibisobanuro by\u2019amagambo ahinnye byawo atari bimwe n\u2019iby\u2019uwo mutwe w\u2019ingabo. Abibaza ko alia bantu bamwe nababwira ko atari byo. Biragaragara ko FPP-Uruktsa ya PRM\/MRP abasangizi ali izina ry\u2019ingabo zikiri mu gitekerezo cyo kuba zashyirwaho bitewe n\u2019uko inyigo zizagaragaza igikwiye, mu gihe Ishyaka FPP-Urukatsa bitugaragarira ko ali umutwe wa Politiki (aha ndavuga dukurikije ibyatangajwe n\u2019uwarishinze) ufite ibyo uharanira. Indi migambi n\u2019imishinga yaryo byabazwa nyiraryo cyangwa se ba nyiraryo kuko aliwe cyangwa se ali bo bireba. Twe muli PRM\/MRP-Abasangizi tukaba ali nta kintu na gito tubiziho. Gahunda zacu zikaba zikomeje mu nzira yari yarateganyijwe kuva tugishinga Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><b>Ibitekerezo abanyarwanda banyuranye batanga ku mbanzirizamushinga yo gushyiraho umutwe w\u2019Urukatsa (FPP) biteye bite\u00a0?<\/b><\/p>\n<p>Nabwira bose ko mu Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi twishimiye cyane uburyo abantu banyuranye baduha ibitekerezo ku mbanziriza-mushinga y\u2019ishyirwaho ry\u2019umutwe w\u2019Ingabo witwa FPP-URukatsa. Dore muli make uko abatuganirije babitekereza, abatwandikira n\u2019abadutumaho babijyaho inama (aha turavuga ibyagiye bihurirwaho na benshi):<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (1)<\/span><\/i><i>\u00a0: Uyu mushinga ni mwiza cyane ariko mugomba kwitonda ntihazameneke amaraso menshi kuko amaraso y\u2019abana b\u2019Igihugu yamenetse amaze gukabya kuba menshi\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (2)<\/span><\/i><i>\u00a0: Uyu mushinga ni mwiza aliko mwareba uko mwakorana na FDLR ntikomeze gutereranwa nk\u2019aho ali agatsiko k\u2019abagizi ba nabi no kugerekwaho ibyaha by\u2019amoko yose, noneho mukagira umutwe umwe opposition yakwisangaho yose\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (3)<\/span><\/i><i>\u00a0: Uyu mushinga ntaho watugeza. Ntujyanye n\u2019amahame mwadutangarije y\u2019ubworoherane no guhumuriza abanyarwanda b\u2019amoko yose halimwo n\u2019abagiye batereranwa n\u2019ingoma zose zabayeho kugeza ku yiliho ubungubu ya FPR-Inkotanyi (abavuka ku babyeyi badahuje ubwoko n\u2019abashakanye batabuhuje, n\u2019abandi)\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (4)<\/span><\/i><i>\u00a0: Izi ngabo zaba zije kongera kumena amaraso y\u2019abanyarwanda kuko nta narimwe intambara yigeze ikemura ibibazo kabone n\u2019iyo uyishoje yayitsinda. Byadusubiza aho twavuye tugapfusha tugapfakazwa nk\u2019uko byabayeho igihe cyose. Nimukore ku buryo hahindurwa ingabo ziriho zigahinduka nzima zikitwara neza noneho n\u2019abatazirimo bakaba bazishyirwamo n\u2019ivangura rigashira ku mategeko yaba yagiyeho n\u2019amabwiriza mashya\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (5)<\/span><\/i><i>\u00a0: Ubutegetsi buliho ntibwakumva butokejwe umuriro, rero nimuve mu magambo mutangize igikorwa vuba ababyiotabira turahari turi benshi cyane;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (6)<\/span><\/i><i>\u00a0: Ni ukwitonda kuko leta ya FPR ifite ingufu za gisilikali nyinshi cyane, kandi ntitinya kumena amaraso, ubwo muyiteye abaturage bahashirira mwanatsinda ntimuzagire icyo muramira. Niba mwizeye izo ngufu no gutinyuka, abakabaye abasilikari nibinjire nk\u2019abaturage b\u2019abarwanashyaka banyu mutangize imyigaragambyo mu mutuzo itarimo gutinya maze mukangurira abanyarwanda twese kuva hasi tugatinyuka. N\u2019ubundi nibabica cyangwa bakabahohotera muzaba muguye ku rugamba kandi rwo rwiza rutamenagura amaraso y\u2019igihugu cyose icyarimwe kandi rwabaha n\u2019intsinzi yihuse kurusha kujya guhangana n\u2019indege na za burende z\u2019agatsiko kaboheye abanyarwanda mu iterabwoba;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (7)<\/span><\/i><i>\u00a0: Izo ngabo nizize vuba cyane amaraso nashaka ameneke ariko agatsiko kaveho, ibindi tuzabireba agatsiko k\u2019abasajya katakiliho;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (8)<\/span><\/i><i>\u00a0: Nta mpamvu yo kongera kumena amaraso;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (9)<\/span><\/i><i>\u00a0: Ni ngombwa kwereka FPR na Kagame ko na nyina w\u2019undi abayara umuhungu, nta mpamvu yo gutuma abanyarwanda bakomeza kugaraguzwa agati n\u2019agatsiko gatoya cyane k\u2019abasajya bafashe igihugu cyose ho ingwate ku bw\u2019inda nini n\u2019ubugome bwabo\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (10)<\/span><\/i><i>\u00a0: Niba muzifatanya na bariya ba jenosiderio ba FDLR ntituzabajya inyuma\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (11)<\/span><\/i><i>\u00a0: Igitekerezo ni cyiza ariko se buliya birashoboka\u00a0?<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (12)<\/span><\/i><i>\u00a0: Agatsiko-sajya kigaruriye igihugu gakwiye kurekera aho kwita abana b\u2019abanyarwanda abajenosideri kandi nako karamaze abahutu n\u2019abatutsi aliko abatutsi bo akaba bakomeje kukiyomeka inyuma hamwe n\u2019abahutu b\u2019ibigoryi y\u2019ibisahiranda. Ubwo rero igisigaye ni ukukereka ko gashobora kwirukankanwa nabi cyane nka bihehe\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (13)<\/span><\/i><i>\u00a0: Nta mpamvu yo kurwana no gushora abana b\u2019abanyarwanda mu kumena amaraso, nibyo bibi twazaniwe na FPR-Inkotanyi, nta ntambara nimuharanire impinduka mu bundi buryo\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (14)<\/span><\/i><i>\u00a0: Nimukomeza uwo mushinga noneho agatsiko ka Kagame na FPR kazamara n\u2019abari basigaye namwe ubwanyu katabaretse, kuko kwica no kumena amaraso ko ntikabitinya\u00a0; <\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (15)<\/span><\/i><i>\u00a0: Uwo mushinga nimuwureke mwigishe urukundo no gukomeza gushyira hamwe mu banyarwanda, kuko ingabo zihari ni iza bose kandi zahindurwa mu mitima hatarinza gukorwa izindi\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (16)<\/span><\/i><i>\u00a0: Imyigaragambyo mu ituze niyo ikenewe nta ntambara rwose mwa bantu mwe\u00a0;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (17)<\/span><\/i><i>\u00a0: Uyu mushinga siwo wakemura ibibazo ahubwo ibiganiro nibyo bikenewe mu mutuz<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (18)<\/span><\/i><i>: Nimwiyame abita abana b\u2019abanyarwanda ibigarasha, mwiyame abita abana b\u2019abanyarwanda bari kongo mu mashyamba ngo ni abajenosideri ba FDLR, mwiyame abahoza Kayumba mu kanwa basa n\u2019abamwikoreye nk\u2019aho aliwe kibazo, mukunde bose, ubundi uyu mushinga muwuvemo muhitemo inzira itamena amaraso ya benshi hato ejo mutazabazwa amaraso azaba yaramenetse ku ntambara muzaba mwashoje;<\/i><\/p>\n<p><i>\u00a0<\/i><\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <i><span style=\"text-decoration: underline\">Igitekerezo (19)<\/span><\/i><i>: Nimukorane \u00a0n\u2019abandi baharanira impinduka nimwumvira hamwe mwese mutaryana, mukumvikana ko urwo rukatsa rw\u2019ingabo ali ngombwa tuzabashyigikira abanyarwanda bababaye twese. Gusa FDLR nta kuyiheza, n\u2019abatutsi bandi bavuye mu ngabo nta kubatandukanya no kubateranya na bagenzi babo ba FDLR kuko urwo bapfuye rumwe bazira ingoma y\u2019igitugu cy\u2019agatsiko gatoya cyane. \u00a0Aliko mwumvikanye n\u2019abo bose abo bana bose mukabakiza inzira y\u2019intambaramugatuma igitugu gitsindwa hatamenetse amaraso ya za miliyoni byaba byiza kuruta.<\/i><\/p>\n<p>Ibi bikaba ali bimwe mu bitekerezo by\u2019ingenzi bimaze igihe bitangwa.<\/p>\n<p>Mu kurangiza, nagira ngo nsabe abasoma bose gukomeza gutanga inkunga y\u2019ibitekerezo byabo, kandi mbamenyesha ko ibi byanditswe mu rwego rwo kubasogongeza no kubasangiza ku bitekerezo bishobora kuzashingirwaho mu gufata icyemezo cya nyuma cyaba icyo gukomeza igitekerezo cyangwa se icyo gusubika iki gitekerezo n\u2019uyu mushinga mu gihe kitazwi, cyaba se icyo kuwuhagarika burundu Ishyaka rigakomeza indi nzira. Byose bizaterwa n\u2019ibitekerezo abanyarwanda bazatanga n\u2019icyo bazifuza.<\/p>\n<p>Ndangije mbifuriza Urukundo rwinshi no kugira Umutima ukunda Urwanda.<\/p>\n<p>Ndangije kandi nsubiramo ndetse nshimangira, kugira ngo hatazagira n\u2019uwongera kubitindaho cyangwa gushidikanya no kwitiranya ibintu, ko Umutwe wa Politiki PRM\/MRP-Abasangizi nta Ngabo ufite. Ntazo. Kandi igitekerezo cyo kuzishyiraho kuba cyazakomeza cyangwa se cyahagarikwa bizaterwa n\u2019inama ziliho zitangwa n\u2019abanyarwanda banyuranye nk\u2019uko nabibagaragarije hejuru. Izi nama zose n\u2019izindi zizakirwa nizo zizashingirwaho hafatwa icyemezo gikwiye kandi mu gihe gikwiye.<\/p>\n<p>Ndangije kandi nshimira abanyarwanda bose n\u2019abanyamahanga batugejejeho ibitekerezo byabo kandi, by\u2019umwihariko abantu ku giti cyabo bali mu mashyaka ya opposition no mu buyobozi bw\u2019amashyaka ya oppozisiyo anyuranye badutije ubwenge bwabo, ndetse bakemera no kutuganirira ku buryo bumva intambwe twifuza gutera, ibyo bagaya, ibyo bashima, kuko ibyo byose bizatuma tubasha guhamya umugambi nyawo no kwemeza inzira igomba gukurikizwa ku bijyanye n\u2019iki gitekerezo cy\u2019Umushinga w\u2019Urukatsa.<\/p>\n<p>Sinabura kandi gushimira mu buryo budasanzwe abantu bari mu Rwanda balimo cyane cyane abahoze mu Ngabo no mu zindi nzego z\u2019umutekano z\u2019Urwanda, abahoze mu Ngabo zitari iza FPR bamwe mulibo baje no kuzinjiramo abandi bakongera bagasohoka muli RDF bamaze kuzengerezwa (batugiriye inama nyinshi mu bijyanye no guhuza ingufu n\u2019abanyarwanda babifitiye ubushake bose), ndetse na bake bo mu Ngabo no mu gi polisi cy\u2019Urwanda, yewe n\u2019abo mu buyobozi bw\u2019ibanze bigoye bagushakisha uburyo batuvugisha cyangwa badutumaho batwungura inama kandi bashyigikira ubu buryo bwo kugaragariza bose ibyo duteganya ngo baduhe inama, no kwemera ko tuzaha agaciro inama zizatangwa n\u2019abanyarwanda kuko alibo dukorera. Nakwihanganisha kandi abana b\u2019Urwanda bakigotewe mu ngabo z\u2019amahanga kandi batugaragarije agahinda bafite ko kuba baragizwe abanyamahanga ku ngufu (bakaba nabo bakeneye kuvugirwa bisesuye), ndetse na bacye mu banyarwanda bakoreshwa mu mitwe n\u2019uduco by\u2019abarwanyi mu bihugu by\u2019abaturanyi bifuza kubohoka iyo ngoyi ibaboshye. Turashimira kandi abanyarwanda bari mu butumwa bwo kurinda umutekano mu bihugu binyuranye n\u2019abandi, bakaba baradutumyeho batumenyesha uko babona iki gitekerezo cyo gusangiza abanyarwanda b\u2019isi yose iby\u2019umushinga w\u2019Umutwe w\u2019Ingabo z\u2019Urukatsa. Ndagira nti: Nimwihangane kandi murangwe n\u2019Urukundo ruzira uburyarya n\u2019uburyamirane.<\/p>\n<p>Mbifurije kubaho mwese nta kibahungabanya. Ntimugahotorwe, ntimugatsitare, ntimugahogore, nimugire Umutima, Nimugire Imana kandi Mugire Urwanda.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><b>Bamara, Prosper<\/b><\/p>\n<p><b>Vice-Perezida Ushinzwe ibibazo by\u2019Umutekano <\/b><\/p>\n<p><b>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI<\/b><\/p>\n<p><b>Taliki ya 09 nyakanga 2013<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abantu benshi bakomeje kwibaza ku gitekerezo cy\u2019Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI cyo kuzashyiraho umutwe w\u2019Ingabo witwa URUKATSA (Force de Protection du Peuple)<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3305,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3838","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abantu benshi bakomeje kwibaza ku gitekerezo cy\u2019Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI cyo kuzashyiraho umutwe w\u2019Ingabo witwa URUKATSA (Force de Protection du Peuple)\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-09T22:50:23+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/\",\"name\":\"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-09T22:50:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":459,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE) - Umunyarwanda","og_description":"Abantu benshi bakomeje kwibaza ku gitekerezo cy\u2019Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI cyo kuzashyiraho umutwe w\u2019Ingabo witwa URUKATSA (Force de Protection du Peuple)","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-09T22:50:23+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/","name":"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-09T22:50:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":459,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibisobanuro-ku-bibaza-byinshi-ku-mushinga-wishyaka-prmmrp-abasangizi-wo-gushyiraho-umutwe-wingabo-witwa-fpp-urukatsa-force-de-protection-du-peuple\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W\u2019ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W\u2019INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3838","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3838"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3838\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3838"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3838"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3838"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}