{"id":3854,"date":"2013-07-14T16:20:32","date_gmt":"2013-07-14T14:20:32","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3854"},"modified":"2013-07-14T16:20:58","modified_gmt":"2013-07-14T14:20:58","slug":"ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/","title":{"rendered":"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y&#8217;Inteko y&#8217;ubumwe, amahoro n&#8217;ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw&#8217;italiki ya 29 Kamena 2013"},"content":{"rendered":"<p><strong>Bana b\u2019u Rwanda namwe Banyacyubahiro muri hano,<\/strong><\/p>\n<p>Mbanje kubaramutsa mwese kandi mbashimira uyu mwanya mwafashe kugirango tubashe kuganira kuri uyu munsi. Biranshimishije cyane kandi namwe ndibwira ko ari uko, kuba tubashije kugirana ibiganiro bigamije guhuza abanyarwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Mugire Amahoro , urukundo n\u2019ubumwe bw\u2019abana b\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Nk\u2019Umubyeyi w&#8217;abanyarwanda, kuva nima kw\u2019italiki 29 Nyakanga 1959, nkurikirana ibibera mu gihugu cyacu buri munsi ; kandi mvugana n\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zose, baba abari mu gihugu imbere cyangwa ababa mu mahanga. Buri mwaka noherereza abanyarwanda ubutumwa bw\u2019amahoro n\u2019indamutso yanjye.<\/p>\n<p>Kuva mu myaka miringo itanu ishize, u Rwanda rwabayemo intambara nyinshi n\u2019ubwicanyi bishingiye ku moko n\u2019uturere. Birakwiye ko ABANYARWANDA BASHYIRA HAMWE BAGAHARANIRA UBUMWE NYABYO, UBWIYUNGE N\u2019AMAHORO birambye. Niyo mamvu nshyigikiye byimazeyo iyi nteko igamije kunga abanyarwanda, byo ntangiriro y\u2019amahoro arambye. Amaraso y\u2019abana b\u2019u Rwanda yamenetse ni menshi bihagije, nkaba ntifuza nagato ko hari umunyarwanda wakongera kugirirwa nabi no kwicwa azira ubusa. Akarengane, kumena amaraso, intambara z\u2019urudaca, ibyo byose bikwiye guhagarara; Abanyarwanda bakabana mu mahoro n\u2019ubumwe mu gihugu cyabo.<\/p>\n<p><strong>Igihugu cyacu cyagize ingorane za politiki zikomeye navuga mu bice bibiri :<\/strong><\/p>\n<p>1. Ingorane ya mbere ishingiye ku buryo bw\u2019imiyoborere y\u2019igihugu (UBUYOBOZI), Imiyoborere itubaha uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu no guha abantu ubwisansure\u00a0; Iyo miyoborere ikaba yaraciye abanyarwanda mo ibice, ibashyira mu ntambara zidashira, ubwicanyi bukabije kugeza ku marorerwa yabaye muri 1994 n\u2019ubundi bwicanyi bwakurikiyeho na n\u2019ubu abanyarwanda bakaba bakibuzwa uburenganzira bwabo abandi bakaba baheze ishyanga.<\/p>\n<p>2. Ingorane ya kabiri ni amacakubiri yavutse hagati y\u2019abanyarwanda bagize umuryango nyarwanda (hutu\/tutsi\/twa), ukutumvikana hagati y&#8217;abanyapolitike ndetse n\u2019abagize Societe civile, ukwishishanya hagati y&#8217;abanyarwanda no mu miryango, ukutizerana hagati y\u2019abagize umuryango umwe, mbese muri make umuryango nyarwanda warasenyutse, nta rukundo rukirangwa mu bantu nkuko byahoze kera.<\/p>\n<p>Nk&#8217;umuntu mukuru, iyo mbonye aho ibintu bigeze mbona ari ngombwa ko twese dukwiye guhagurukira rimwe tugakora ibishoboka byose byatuma dushobora kubana neza no kumvikana hagati y\u2019abana b\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Igihugu dushaka ni kimwe, ni u Rwanda, demokarasi dushaka ni imwe, ni iy\u2019abanyarwanda bose ntawe uhejwe, amahoro twifuza ni ayo dushobora gusangira twese, ndetse tukanayasangira n\u2019ibihugu duturanye, tukareka intambara z\u2019urudaca zihitana inzirakarengane nyinshi. Nshyigikiye demokarasi n\u2019amashyaka menshi bigamije amahoro.<\/p>\n<p>Iyi myaka yose nakomeje gusobanurira abayobozi b\u2019igihugu kubahiriza amategeko, mbasaba gucyura impunzi z\u2019abanyarwanda nanjye ubwanjye, ariko nta mutegetsi numwe wigeze yumva ibyo mvuga.<\/p>\n<p>Mu 1989, nanditse ibaruwa isaba table\u2013ronde yo kwiga ku kibazo cy\u2019impunzi zari zimaze imyaka 30 hanze. Nyuma yaho hakurikiyeho intambara bituma hataha igice kimwe cy\u2019impunzi kungufu, ariko abandi banyarwanda barongera barahunga bushya.<\/p>\n<p>Mu kwezi kwa gatatu 27, 1994, nanditse ibaruwa isaba amahanga ko yatabara abanyarwanda, kubera amasezerano ya ARUSHA yari yananiranye gushyirwa mu bikorwa, kandi abanyarwanda bakomeje guhohoterwa, ukwezi kwakurikiyeho niho habaye jenoside, n&#8217;abandi banyarwanda bagakwira imishwaro.<\/p>\n<p>Nakomeje kwerekana ko u Rwanda ruzagira amahoro ari uko abanyarwanda basubiye ku muco wabo, bakiyunga, noneho bakumvikana ku miyoborere y\u2019igihugu ibabereye bose. Iyo mbona impunzi z\u2019abanyarwanda ziri hirya no hino birambabaza cyane niyo mpamvu nifuza ko twakwigira hamwe uko abanyarwanda bose bashobora gutaha mu gihugu cyabo bakabana mu mahoro.<\/p>\n<p>Muri iki gihe abana b\u2019u Rwanda babaho mu bwoba, abandi ni impuzi mu bihugu binyuranye. Intangiriro y\u2019amahoro arambye ni\u00a0ukuvugisha ukuri ku byabaye byose mu Rwanda guhera kera. Tukemera tugasasa inzobe tukabwizanya ukuri, ntaguca ku ruhande. Ibi dushobora kubitangirira hanze, bikazagera n\u2019imbere mu gihugu igihe kigeze. Intambwe yakurikiraho ni\u00a0ukubabarirana, hanyumatukiyunga\u00a0aribyo bizatuma twubaka igihugu cyacu mu mahoro nta rwikekwe cyangwa kwishishanya.<\/p>\n<p>Mpereye ku amateka y\u2019imiyoborere mibi yakomeje kuranga inzego z\u2019ubuyobozi uko zagiye zisimburana mu Rwanda, mpereye kandi ku kizere abanyarwanda bakomeje kungaragariza, kugirango mbafashe kwiyunga no kubana neza; nemeye gutanga umusanzu wanjye ndetse byashoboka ngasubira mu gihugu cyanjye, gufasha abanyarwanda kubaka amahoro arambye mu gihugu no mu karere. Kugirango ibi bishoboke hakenewe ubufatanye bwacu twese.<\/p>\n<p>Nkuko nabyanditse mu ibaruwa mperutse koherereza umuryango wa Loni n\u2019ibihugu binyuranye, bifite mu nshingano zabo kubahiriza amahoro ku isi, ntabwo mbonako dukwiye kongera guceceka, ngo tuzongere tugwe mu mahano nk\u2019ayo twaguyemo muri 1994. Ibi kandi birashoboka tutagize igikorwa dufatanije, kuko impamvu zatumye jenoside ibaho, ubutegetsi buriho ubu ntacyo bwazikozeho. Nkuko nabivuze mbere, jenoside n\u2019ubundi bwicanyi byabayeho, biturutse ku makimbirane yakomeje gupfukiranwa no kugira imiyoborere itubahiriza uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu.<\/p>\n<p>Ndangije iri jambo mbasaba ubufatanye bwo gushyira mu bikorwa umugambi mwiza wo kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere k\u2019ibiyaga bigari muri rusange. Ndifuza ko abanyarwanda twese twashyira hamwe kugirango imigambi myiza dufitiye igihugu cyacu ishyirwe mu bikorwa. Ndifuza ko iyi nama yaziga ku ngamba zihamye zizatugeza k\u2019ubwiyunge mu bana b\u2019u Rwanda byo bizaduha amahoro twifuza mu gihugu no mu karere.<\/p>\n<p>Ndabizeza ko ubufatanye bwacu bwahindura byinshi bugatanga ikizere cyejo hazaza twifuza twese.<\/p>\n<p>Imana ifashe u Rwanda n\u2019abatuye mu karere k&#8217;ibiyaga bigari.<\/p>\n<p>Mugire Inama nziza.<\/p>\n<p>Umwami, Kigeli<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/ddata.over-blog.com\/xxxyyy\/2\/23\/08\/90\/0-0-KOMITE-UBWIYUNGE\/Communiques-du-Comite\/Ijambo-umuhuza-yabwiye-abari-mu-inama-i-paris-290613bis.pdf\">T\u00e9l\u00e9charger le fichier pdf<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bana b\u2019u Rwanda namwe Banyacyubahiro muri hano, Mbanje kubaramutsa mwese kandi mbashimira uyu mwanya mwafashe kugirango tubashe kuganira kuri uyu munsi. Biranshimishije cyane kandi namwe ndibwira ko ari uko, kuba tubashije kugirana ibiganiro bigamije guhuza abanyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2968,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-3854","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y&#039;Inteko y&#039;ubumwe, amahoro n&#039;ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw&#039;italiki ya 29 Kamena 2013 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y&#039;Inteko y&#039;ubumwe, amahoro n&#039;ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw&#039;italiki ya 29 Kamena 2013 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bana b\u2019u Rwanda namwe Banyacyubahiro muri hano, Mbanje kubaramutsa mwese kandi mbashimira uyu mwanya mwafashe kugirango tubashe kuganira kuri uyu munsi. Biranshimishije cyane kandi namwe ndibwira ko ari uko, kuba tubashije kugirana ibiganiro bigamije guhuza abanyarwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-14T14:20:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-07-14T14:20:58+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y&#8217;Inteko y&#8217;ubumwe, amahoro n&#8217;ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw&#8217;italiki ya 29 Kamena 2013\",\"datePublished\":\"2013-07-14T14:20:32+00:00\",\"dateModified\":\"2013-07-14T14:20:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/\"},\"wordCount\":816,\"commentCount\":3,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/\",\"name\":\"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw'italiki ya 29 Kamena 2013 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-14T14:20:32+00:00\",\"dateModified\":\"2013-07-14T14:20:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"260\",\"height\":\"320\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y&#8217;Inteko y&#8217;ubumwe, amahoro n&#8217;ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw&#8217;italiki ya 29 Kamena 2013\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw'italiki ya 29 Kamena 2013 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw'italiki ya 29 Kamena 2013 - Umunyarwanda","og_description":"Bana b\u2019u Rwanda namwe Banyacyubahiro muri hano, Mbanje kubaramutsa mwese kandi mbashimira uyu mwanya mwafashe kugirango tubashe kuganira kuri uyu munsi. Biranshimishije cyane kandi namwe ndibwira ko ari uko, kuba tubashije kugirana ibiganiro bigamije guhuza abanyarwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-14T14:20:32+00:00","article_modified_time":"2013-07-14T14:20:58+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y&#8217;Inteko y&#8217;ubumwe, amahoro n&#8217;ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw&#8217;italiki ya 29 Kamena 2013","datePublished":"2013-07-14T14:20:32+00:00","dateModified":"2013-07-14T14:20:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/"},"wordCount":816,"commentCount":3,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/","name":"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw'italiki ya 29 Kamena 2013 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-14T14:20:32+00:00","dateModified":"2013-07-14T14:20:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"260","height":"320"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-umuhuza-nyakubahwa-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yabwiye-abali-mu-nama-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-i-paris-mu-bufransa-kwitaliki-ya-29-kamena-2013\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y&#8217;Inteko y&#8217;ubumwe, amahoro n&#8217;ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw&#8217;italiki ya 29 Kamena 2013"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3854","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3854"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3854\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3854"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3854"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3854"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}