{"id":3885,"date":"2013-07-22T06:40:34","date_gmt":"2013-07-22T04:40:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3885"},"modified":"2013-07-22T06:40:34","modified_gmt":"2013-07-22T04:40:34","slug":"ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/","title":{"rendered":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE"},"content":{"rendered":"<p>Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, akurikije umutimanama we hamwe n\u2019icyo bagenzi be bagize umuryango ayobora batekereza ku mbabazi z\u2019agahato abahutu bose basabwa gusaba abatutsi,<!--more--> yatangaje kuri BBC Gahuzamiryango ku ya 17\/07 2013 amagambo yuzuye ubushishozi agira ati: <em>\u201cUwo dufitanye ikibazo nawe ni uwakoze ibyaha. Ujya kumusabira imbabazi rero sinzi ibyo aba yivangamo; kuko uwo dukeneye ko adusaba imbabazi ni uwaduhemukiye. Hari abahutu bagize n\u2019uruhare mu kugirango banafashe n\u2019abantu! Kugirango haze ikintu cy\u2019ihururu, ntabwo bidufasha rwose, ntabwo twumva y\u2019uko byagira ikintu cyagira icyo kimarira abanyarwanda\u201d<\/em>\u00a0 (<a href=\"http:\/\/jkanya.free.fr\/ibukagusabimbabazi170713.html\">http:\/\/jkanya.free.fr\/ibukagusabimbabazi170713.html<\/a>).<\/p>\n<p>Aya magambo ya Dr. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze mw\u2019izina ry\u2019umuryngo IBUKA ahagarariye, biragaragarira buri wese ko ari ayubaka igihugu, ko ari amagambo yubaka sosiyete nyarwanda, bityo ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rikaba ryarishimiye kandi rishyigikiye uburyo umuryango IBUKA wigaragaje \u00a0muri iki kibazo cy\u2019itotezabwoko gihangayikishije abanyarwanda n\u2019isi yose.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi ryatangajwe no kumva ko uyu muyobozi mukuru wa Ibuka, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, yivuguruje mu kiganiro yagiranye\u00a0 n\u2019ikinyamakuru Igihe.com, ikinyamakuru kizwiho kuba umuyoboro FPR n\u2019ubutegetsi bwa Perezida Kagame banyuzamo ibitekerezo byabo, kikaba ali nabo bonyine gikorera. Muli icyo kiganiro rero nk\u2019uko bigaragara mu nkuru yatangajwe n\u2019urubuga Veritasinfo ku ya 19\/07 2013 (<a href=\"http:\/\/www.veritasinfo.fr\/article-rwanda-ibuka-na-fpr-bashyize-abanyarwanda-mu-rujijo-no-mu-gihirahiro-119150705.html\">http:\/\/www.veritasinfo.fr\/article-rwanda-ibuka-na-fpr-bashyize-abanyarwanda-mu-rujijo-no-mu-gihirahiro-119150705.html<\/a>), Perezida wa Ibuka arivuguruza mu buryo bwumvikanira buli wese. Umugabo w\u2019umunyabwenge mu bya Psychologie, wigishije Kaminuza igihe kirekire, ntibyumvikana ko yavuga ibintu uko abyumva we n\u2019abo ahagarariye, hanyuma nyuma gato cyane y\u2019amasaha 24 akaba yivuguruje. Ibi biragaragaza ko uyu muyobozi ashobora kuba yatewe ubwoba akotswa n\u2019igitutu n\u2019ingoma y\u2019igitugu ya FPR itsikamiye abanyarwanda hakaba hagiye gushira imyaka makumyabili. Iterabwoba nk\u2019ili ni ikimenyetso cyo kunanirwa k\u2019ubutegetsi, aho buhatira umuturage na sosiyete sivili kuvuga ibyo bushaka aho kuvuga ibintu uko babibona. Ubuyobozi bukuru bw\u2019Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI buboneyeho kwihanganisha Umuyobozi wa Ibuka n\u2019umuryango w\u2019abacitse ku icumu rya jenoside ayoboye, no kubashimira ubutwari bagize bagaragaza ko batishimiye ihutazwa ry\u2019uburenganzira bwa bagenzi babo b\u2019abahutu basangiye u Rwanda. Abanyabyaha nibashyikirizwe inkiko, kandi bahanwe, aliko inzirakarengane n\u2019abana b\u2019imicuko ntibahatirwe kuba abanyabyaha ku gahato k\u2019umunyagitugu ufite ibibi yakoze \u00a0ashaka guhunga mu maso y\u2019abanyarwanda n\u2019amahanga.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rero ryamaganye iterabwoba rikomeje gushyirwa ku banyarwanda, hakoreshejwe kotsa igitutu, ubuhotozi, gukanga, nk\u2019ibishobora kuba byabaye kuli \u00a0Perezida wa IBUKA ngo yisubireho avuguruze ibyiza yavuze, ibi bikaba byamuviramo kujya mu nzira igana ahantu habi Ingoma y\u2019igitugu n\u2019iterabwoba rikabije iliho iyobora abanyarwanda muri iki gihe. Icyiza ni uko abanyarwanda bazi gushishoza, kandi batazarenganyiriza Dr. Dusingizemungu ndetse n\u2019abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muli 1994 muli rusange ibi bihe bikomeye banyuzemo muli iyi minsi ibili, kubera iterabwoba ridafite umunyarwanda n\u2019umwe rituma agoheka yaba umuhutu, umututsi, umutwa, imvange z\u2019amoko, ababuhawe baravutse ari abanyamahanga, ndetse n\u2019abashyitsi b\u2019u Rwanda (urugero: umunyamerika w\u2019inzobere mu by\u2019amategeko no kuburanira abantu Profeseri Peter Erlinder wahohotewe mu myaka yashize).<\/p>\n<p>Nkuko twabitangaje mu Mahame Remezo y\u2019ishyaka ryacu no mu nyandiko y\u2019ingengabitekerezo yaryo, abatutsi bacitse kw\u2019icumu rya jenoside ya 1994 bari mu mubare w\u2019ibyiciro cumi na bibiri bigize sosiyete nyarwanda twitaho kandi tuzirikana ku buryo bw\u2019umwihariko. Kandi bari mu banyarwanda bafashwe nabi cyane na Leta ya FPR-Inkotanyi, ibacunaguza no mu mvugo ibafata nk\u2019abatutsi ngo bandujwe no kubana n\u2019abahutu, ibita amazina ngo ni za mbwa z\u2019abatutsi bahoze mu Rwanda, ndetse bakaba barigeze no kubwirwa n\u2019umuyobozi wa FPR ali nawe Perezida w\u2019Igihugu ubu ngo agahinda kabo nibagashyingure mu kabati. Kugeza ku munsi wa none ikibazo cy\u2019indishyi ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi cyabaye agatereranzamba, kubera ko abambari ba\u00a0 leta y\u2019igitugu ya FPR birira ibyagahereweho mu gutanga izo ndishyi, imirimo nsimburagifungo abahutu benshi baciriwemo ku bw\u2019amaherere ikaba ibereyeho kuzamura imiturirwa y\u2019abategetsi aho kubakira abacitse ku icumu. Aka kaga kose n\u2019 agashinyaguro kakorewe abatutsi bacitse ku icumu, hamwe \u00a0n\u2019akarengane \u00a0kali gukorerwa abahutu bose iyo bava bakagera mu kubagira abicanyi ruharwa bagomba gusaba imbabazi kuzageza ku buvivi n\u2019ubuvivure, kakanakorerwa abahutu biciwe ababo n\u2019ingabo za FPR-Inkotanyi na leta y\u2019u Rwanda kugeza ubu bakaba barimwe ubutabera, ahubwo bagacecekeshwa gusa, ako karengane kose \u00a0niko ishyaka ryacu rirwanya. Aha byumvikane ko iyo tuvuze ko abahutu baciriwe mu mirimo y\u2019ingufu ku bw\u2019amaherere tutaba duhakana ko hali abahutu batari bake bakoze amahano, ahubwo turashaka kugaragaza ko mu bafunzwe hagwiriyemo abakene, abarengana, ababeshyewe, n\u2019intamenyekana, mu gihe abifite batanga agatubutse kandi bakoze ubwicanyi bibereye ku muvinyo basangira na Afandi n\u2019abandi bategetsi, kimwe n\u2019abandi Leta y\u2019igitugu yifashisha ikabaha imyanya ikomeye, naho ba nyakugorwa badafite icyo bashakwaho ntibagire n\u2019icyo batanga gitubutse ku mufuka akaba alibo baborera mu muli gereza no ku ngoyi y\u2019imirimo nsimburagifungo.<\/p>\n<p>Mu Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rero, twamaganye Ingoma y\u2019igitugu, iterabwoba n\u2019ubuhotozi, ingoma ishaka \u00a0kugira umuryango IBUKA igikoresho cyayo, binyuze cyane mu guteranya abatutsi bahoze mu Rwanda n\u2019abahutu\u00a0 kugirango bose bahorane urwango, inzigo n\u2019inzika bidashira maze FPR ibone uko isarurira mu nduru z\u2019amoko yiyita umutabazi n\u2019umucunguzi w\u2019abatutsi kandi nabo itarigeze iborohera na gato mu kubatoteza, kubica, kubima uburenganzira bwabo, n\u2019ibindi\u2026, no mu kubumvisha ko itariho batabaho kandi atari byo.<\/p>\n<p>Turabamenyesha ko hirya ya FPR naho hari ubuzima batutsi mutarakanguka kugeza ubu, mukaba mugihakirizwa ku cyishi cyanyu. Murabwirwanamwe bahutu mugikomera amashyi ingoma isenya, yica, yiba, ibeshya muli byose. Nta mpamvu yo kwiyahura rero mwihambira ku nyamaswa izabimarira kandi muzi ko n\u2019ubu ibagerereye, inyamaswa idashaka ibiganiro byaguye ku bana b\u2019u Rwanda bose n\u2019amashyaka yifuza impinduka nziza no gusangirira ku meza amwe kw\u2019abanyarwanda bose. Ndetse kuyihambiraho buhumyi birababuza amahirwe yo gufatanya n\u2019abandi banyarwanda bababaye nkamwe mu kuyishishikariza guhinduka no kureka imigenzereze mibi y\u2019iterabwoba ariko ikanga igakomeza kunangira umutima.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi rirafasha abanyarwanda gusobanukirwa n\u2019ibyihishe inyuma y\u2019iyi nkubiri yo gusaba imbabazi mu gutanga imwe mu mpamvu yaba ibitera kandi itari mu nyungu za rubanda: Iyo mpamvu ni uko muli iyi minsi amajwi yabaye menshi cyane asakuza ndetse anabaza iby\u2019iyicwa ry\u2019abahutu mu Rwanda no muli Zayire na Congo, ubwicanyi bwakozwe n\u2019ingabo za APR ndetse n\u2019iza leta iyobowe na FPR-Inkotanyi na Kagame. Ayo majwi yatumye amahanga n\u2019abantu impande zose z\u2019isi n\u2019imbere mu gihugu bamenya koko ko iryo yicwa ry\u2019abahutu ryabayeho, kandi ko Perezida Kagame na leta ayoboye badashaka ko ibyaryo bijya ahagaragara, ngo ubushakashatsi bwuzuye bukorwe maze ababuze ababo bafatwe mu mugongo n\u2019abakoze ayo mahano ndengakamere bafatirwe ibyemezo bikwiye n\u2019inkiko zibyemerewe. Ubutegetsi bwa Perezida Kagame, bumaze kugotwa n\u2019ayo majwi yose imbere n\u2019inyuma, bigeretseho ubuhubutsi n\u2019ubushotoranyi buri gushoramo akarere kose mu ntambara z\u2019urudaca, burareba bugasanga amaherezo atari meza niba ibintu bikomeje kubushyuhana. Ubutegetsi bwa Kagame na FPR bwamenyereye gukora ibyaha bukabihisha, bukabeshya hose bikemerwa, none urushinge rwa ya minsi mirongwine y\u2019igisambo rwaguye mu karongo neza byararangiye, uburiganya bwamaze gutahurwa. Ingoma y\u2019igitugu ya Kagame rero mu gutekereza ku mayeri yo kwivana aho umwana arira nyina ntiyumve, no kwivana mu mazi abira yo ubwayo yishyizemwo, yahisemo gukanga abahutu bose no kureba uko yashyiraho gahunda yo gutuma bitwa abanyabyaha bikabije bo n\u2019urubyaro rwabo n\u2019abazabakomokaho, kugira ngo za nduru zo kubaza ababo bishwe n\u2019ingabo zayo ziceceke. Aliko iyi leta yiyibagiza ko n\u2019abatutsi badashimishijwe no gupfukirana ubwicanyi bwakorewe bagenzi babo b\u2019abahutu. Abatutsi bakomeje kubeshywa na FPR na Kagame ko ntabyabayeho, ko Inkotanyi nta muhutu zishe, bituma batifatanya n\u2019abahutu mu kwamagana ikibi no guharanira uburenganzira bw\u2019abanyarwanda mu gihe kirekire, aliko ubu abatutsi benshi cyane bamaze kuvumbura ko ibyo babwirwaga byali ikinyoma cyambaye ubusa, ko abahutu nabo bishwe, none Ingoma y\u2019iterabwoba yabuze aho ikwirwa, ivumbukanye akaga ko kwita abahutu bose abicanyi ngo irebe ko yakwivana mu kangaratete yishyizemo mu kuyoboza rubanda ubugome, iterabwoba, inda nini n\u2019ubuhotozi. Uyu munsi ni abahutu, ejo izasaba n\u2019abatutsi b\u2019imicuko gusaba abahutu imbabazi kubera ababo bahitanywe n\u2019abasilikali bari bayobowe na Kagame na leta ye, bityo babe barusimbutse babyite ko ali icyaha cy\u2019abatutsi bose. Aliko ngo umutego mutindi ushibukana nyirawo, iyi ngoma y\u2019igitugu ya Paul Kagame yarawuteze none niyo ushibukanye.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo kubaka u Rwanda rw\u2019ejo n\u2019ejobundi n\u2019urw\u2019ibihe bizaza, u Rwanda rw\u2019abanyarwanda bose twifuza, mu buyobozi bukuru bw\u2019Ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi turasaba abatutsi bagize umuryango w\u2019abacitse kw\u2019icumu IBUKA\u00a0 ndetse n\u2019abanyarwnda bose muri rusange, kugaragaza ko bashyigikiye ibitekerezo bizima Perezida wa IBUKA yatangarije kuri BBC Gahuzamiryango, no kwamaganira kure abakoresha iterabwoba ngo ibitekerezo nk\u2019ibyo bisibangane, cyangwa ngo ababivuze bivuguruze mu nyungu z\u2019agatsiko gatoya cyane kamaze kuzengereza abanyarwanda n\u2019abaturage b\u2019uturere tubili tunini muli Afurika, Akarere k\u2019ibiyaga bigari n\u2019akarere k\u2019umuryango w\u2019uburasirazuba bwa Afurika.<\/p>\n<p>Dushoje twifuriza abanyarwanda bose kwihanganira ibi bihe bikomeye bashowemo n\u2019ubutegetsi bw\u2019iterabwoba rikabije burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kandi tubizeza ko tuzakora ibishoboka byose ngo tubabere abavugizi mu moko yose abaranga no mu myemerere yose babarizwamo, kandi ko tuzarwanya ivangura ryabakorerwa uko ryaba risa kose n\u2019icyo ryaba rishingiyeho cyose, tubinyujije mu kwigisha no gusaba bose kwitabira amahame meza y\u2019ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubunyakuri, ubwuzuzanye, no gusangira ibyiza by\u2019igihugu cyabo nta munyarwanda habe n\u2019umwe uhejejwe inyuma y\u2019urugi.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Taliki ya 21\/07\/2013<\/b><\/p>\n<p align=\"center\"><b>\u00a0<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Perezida w\u2019ishyaka: Dr. Gasana, Anastase;\u00a0<\/b><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki: Mukeshimana, Isaac\u00a0<\/b><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Visi-Perezida Ushinzwe umutekano: Bamara, Prosper\u00a0<\/b><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Visi-Perezida Ushinzwe Ihuzabikorwa: Batungwanayo, Janvier\u00a0<\/b><b>(S\u00e9)<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, akurikije umutimanama we hamwe n\u2019icyo bagenzi be bagize umuryango ayobora batekereza ku mbabazi z\u2019agahato abahutu bose basabwa gusaba abatutsi,<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3305,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3885","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, akurikije umutimanama we hamwe n\u2019icyo bagenzi be bagize umuryango ayobora batekereza ku mbabazi z\u2019agahato abahutu bose basabwa gusaba abatutsi,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-22T04:40:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/\",\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-22T04:40:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":459,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE - Umunyarwanda","og_description":"Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, akurikije umutimanama we hamwe n\u2019icyo bagenzi be bagize umuryango ayobora batekereza ku mbabazi z\u2019agahato abahutu bose basabwa gusaba abatutsi,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-22T04:40:34+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/","name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-22T04:40:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":459,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-iterabwoba-rishobora-kuba-ryashyizwe-kuri-perezida-wa-ibuka-ngo-avuguruze-ibyiza-yavuze\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3885","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3885"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3885\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3885"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3885"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3885"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}