{"id":3897,"date":"2013-07-24T18:16:19","date_gmt":"2013-07-24T16:16:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3897"},"modified":"2013-07-24T18:16:19","modified_gmt":"2013-07-24T16:16:19","slug":"itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/","title":{"rendered":"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya  si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite."},"content":{"rendered":"<p>(<em>Photo:Padiri Murenzi ari kumwe n&#8217;umwana utavuga.<\/em>)<\/p>\n<p>Mu gusoza ukwezi kwa Kamena Perezida Kagame yatanze itegeko ku Bahutu bose ryo gusaba imbabazi z\u2019ibyaha kabone n\u2019ubwo baba batarabigizemo uruhare, Rucagu abisamira hejuru Habumuremyi abyita kwibohora ingoyi y\u2019ipfunwe\u2026 Intwarane za Yezu na Mariya ku cyumweru gishize zo zashyiriye ubutumwa Paul Kagame ngo natisubiraho azatuma amaraso menshi y\u2019Abanyarwanda ameneka.<!--more--><\/p>\n<p>Ubusanzwe intumwa ikora akazi ko gutanga ubutumwa yahawe bityo uretse abantu b\u2019abagome, intumwa ntiyagombye kugirirwa nabi. Ahubwo yagombye guhabwa ubundi butumwa ishyira uwayitumye kuko umurimo wayo aba ari ukuba intermediaire hagati y\u2019 uwatanze ubutumwa n\u2019uwo bugenewe. Kuba intumwa yaba ivuga ukuri cyangwa se ibeshya si ikibazo cy\u2019uhabwa ubutumwa. Yego nanone niba ubutumwa buvuga buti \u201crunaka yantumye ngo umpe amafaranga 10,000 mushyire\u201d aha uwagenewe ubutumwa yagombye kwitonda kugira ngo amenye aho ukuri guherereye. Ariko n\u2019iyo utashaka guha agaciro ubutumwa intumwa urayireka igasubirayo ngo ivuge uko byagenze.<\/p>\n<p>Ikibazo cyabayeho ni uko uwagenewe ubutumwa butigeze bunamugeraho. Abamurinda ntibatumye ubutumwa butambuka, Polisi nayo ihuruduka nk\u2019iya Gatera icakira intumwa ishyira mu kagozi. Ku bumvise ubusobanuro commissaire wa Polisi yatanze, we yashinje intumwa ko zakoze imyigaragambyo itemewe ngo kuko aho basengera ari ho bagombaga kuba bari. Ibi bikagaragara ko uyu mugabo ashobora kuba atumva icyari kizinduye Intwarane: Zari zijyanye ubutumwa ntizari zigiye mu Kiliziya.<\/p>\n<p>Commissaire wa polisi akaba mu by\u2019ukuri yatubeshye nkana. None se niba bakurikiranweho gukora imyigaragambyo itemewe n\u2019amategeko\u00a0<strong><em><span style=\"text-decoration: underline\">abafashwe kandi batarigeze bahakandagiza ikirenge bo barazira iki<\/span><\/em><span style=\"text-decoration: underline\">? Nabo bari mu myigaragambyo?<\/span><\/strong>\u00a0Urugero ni Padiri Eugene Murenzi wafashwe ngo ni uko nawe azi iby\u2019iryo tsinda. Padiri Eugene ntiyigeze ahakana ko nawe ari Intwarane, ariko se kuba intwarane nicyo cyaha? Cyangwa icyaha ni ukujyana ubutumwa, dore ko byo byatekinitswe bigahinduka gukora imyigaragambyo itemewe? Uko wakwita icyaha kose padiri Eugene ararengana ntaho ahuriye nacyo. Keretse niba bafite akuma kareba imipango iri mu mitima(twakwita mipangometre) kakaba kagaragaje ko Padiri nawe yari araye azashyikiriza Paul kagame ubu butumwa.<\/p>\n<p>Iri tsinda ryitwa Intwarane risanzwe ngo rizwi kuko ryigeze no kubonana na Arkiyepiskopi wa Kigali ari kumwe n&#8217;abapadiri bakorera mu mujyi wa Kigali cyakora akaba yararisabye ko impano zaryo zajyanwa mu nzego zisanzwe za Kiliziya arizo Umuryango remezo na paruwasi zikoreramo. Ikindi Abaturage bazi Intwarane nabo bemeza ko zitaripfana, ngo ndetse no gufungwa ntizibikangwa kuko uwazitumye afite imfunguzo zifunga n\u2019izifungura. Abafunga murabe mwumva!<\/p>\n<p>Ikindi cyongeye gutangaza muri iki kibazo ni uburyo Musenyeri Simaradge yacyitwayemo. Reka tubanze twibutse ko mu kwezi gushize( Kamena 2013)ubwo Simaragde yitabazwaga n\u2019Abakirisitu ngo abafashe kuvugira amasengesho abantu bishwe na FPR yahise avuga ko atavanga iyobokamana na politiki. Ngo gusabira abo FPR yishe ni politiki. Ubu noneho ku byerekeye umupadiri wafunzwe muri kiriya kibazo cy\u2019Intwarane, Simaradge Mbonyintege( bamwe bahimbye Mbuzintege) yagize ati\u00a0<strong>\u201cabakoze ibyaha bagomba kubihanirwa\u201d<\/strong>\u00a0kandi nyamara azi neza ko Padiri Eugene atari mu mubare w\u2019abagiye ku rugo rwa Paul Kagame.<\/p>\n<p><strong>Ubutumwa abantu badashaka kumva ni ubuhe?<\/strong><\/p>\n<p>Mbere gatoya y\u2019uko FPR itera u Rwanda, hateye Abahanuzi bagahanura ko babona u Rwanda rugiye gucura imiborogo. Yewe Bikira Mariya nawe yabonekeye abana I Kibeho asaba abantu kwihana kugira ngo bakumire ibyago byari bigiye kugwira u Rwanda. Uwitwa Magayane yahanuriye Habyarimana arabifungirwa. Ubuhanuzi bwabo bwaje gusohora turumirwa. Zimwe mu mpunzi mu gihugu cya Congo zagenderaga ku buhanuzi bwa Magayane cyane. Akantu kose kabaga zageragezaga kugahuza n\u2019ibyo Magayane yavuze. N\u2019ubu hari byinshi Magayane yavuze bamwe bakeka ko bizatinda bigasohora harimo iyicwa ry\u2019uwo yise Rwabujindiri ngo rurya ntiruhage ngo rigakurikirwa n\u2019amaraso menshi azameneka! Nyuma ya Magayane hari abandi baje kumenyekana\u00a0 harimo n\u2019umusirikare w\u2019umu sergent witwa Nsabagasani, hari n\u2019abandi benshi.<\/p>\n<p>Mu byumweru nko mu byumweru \u00a0bibiri bishize hari umwana w\u2019umunyeshuri wafatiwe muri Gisenyi arafungwa ngo yatanze ubuhanuzi buteye ubwoba. Uyu mwana na we nta bwoba yagize bwo gutanga ubutumwa yemeza ko yahawe na Yezu Kristu. Mu butumwa bwe nawe yavugaga ko intambara igiye gutangira kandi ko amaraso menshi azameneka. Aho iyo Ntambara si iyi iri kuvuza ubuhuha hafi ya Goma ? None akurikiwe n\u2019Intwarane za Yezu na Mariya.<\/p>\n<p><strong><span style=\"text-decoration: underline\">Ikibazo gikomeye kiri aha<\/span><\/strong>:\u00a0<strong>kuki aba bose bagenda bagaruka ku butumwa busa kandi buteye ubwoba?<\/strong><\/p>\n<p>Ubundi umugambi w\u2019ubuhanuzi si ugukura abantu umutima ahubwo ni ukubahwitura ngo bikubite agashyi maze ikibi gikumirwe. Perezida Kagame aherutse kuvuga ati\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">\u201cushobora kwanga kubwirwa ariko nyamara ntushobora kwanga kubona\u201d!<\/span><\/strong>\u00a0Niba rero aho kureka ngo abo ubutumwa bugenewe babubone bubatere kwikubita agashyi, mfite ubwoba ko iyi polisi ariyo izatuma ibyo biteye ubwoba bibaho. Ndasoza nibaza niba Paul Kagame we atamenye iby\u2019iyi nkuru? Ese ko tuzi ko ari umurwanyi warwanye intambara nyinshi akazitsinda yaba yagize ubwoba bwo guhamagaza Intwarane ngo nibura mbere y\u2019uko zifungwa abanze yumve ubutumwa zari zimuzaniye? Icyo nkundira igihe ni uko gitanga ibisubizo ku bibazo bitajyaga bibonerwa ibisubizo ku buryo bworoshye.<\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n<p>Source:Le proph\u00e8te<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>(Photo:Padiri Murenzi ari kumwe n&#8217;umwana utavuga.) Mu gusoza ukwezi kwa Kamena Perezida Kagame yatanze itegeko ku Bahutu bose ryo gusaba imbabazi z\u2019ibyaha kabone n\u2019ubwo baba batarabigizemo uruhare, Rucagu abisamira hejuru Habumuremyi abyita kwibohora ingoyi y\u2019ipfunwe\u2026 Intwarane za Yezu na Mariya ku cyumweru gishize zo zashyiriye ubutumwa Paul Kagame ngo natisubiraho azatuma amaraso menshi y\u2019Abanyarwanda ameneka.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3898,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3897","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"(Photo:Padiri Murenzi ari kumwe n&#8217;umwana utavuga.) Mu gusoza ukwezi kwa Kamena Perezida Kagame yatanze itegeko ku Bahutu bose ryo gusaba imbabazi z\u2019ibyaha kabone n\u2019ubwo baba batarabigizemo uruhare, Rucagu abisamira hejuru Habumuremyi abyita kwibohora ingoyi y\u2019ipfunwe\u2026 Intwarane za Yezu na Mariya ku cyumweru gishize zo zashyiriye ubutumwa Paul Kagame ngo natisubiraho azatuma amaraso menshi y\u2019Abanyarwanda ameneka.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-24T16:16:19+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite.\",\"datePublished\":\"2013-07-24T16:16:19+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/\"},\"wordCount\":798,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/\",\"name\":\"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-24T16:16:19+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":490,\"height\":325},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite. - Umunyarwanda","og_description":"(Photo:Padiri Murenzi ari kumwe n&#8217;umwana utavuga.) Mu gusoza ukwezi kwa Kamena Perezida Kagame yatanze itegeko ku Bahutu bose ryo gusaba imbabazi z\u2019ibyaha kabone n\u2019ubwo baba batarabigizemo uruhare, Rucagu abisamira hejuru Habumuremyi abyita kwibohora ingoyi y\u2019ipfunwe\u2026 Intwarane za Yezu na Mariya ku cyumweru gishize zo zashyiriye ubutumwa Paul Kagame ngo natisubiraho azatuma amaraso menshi y\u2019Abanyarwanda ameneka.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-24T16:16:19+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite.","datePublished":"2013-07-24T16:16:19+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/"},"wordCount":798,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/","name":"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-24T16:16:19+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":490,"height":325},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itabwa-muri-yombi-ryintwarane-za-yezu-na-mariya-si-wo-muti-wibibazo-u-rwanda-rufite\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Itabwa muri yombi ry\u2019Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3897","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3897"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3897\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3897"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3897"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3897"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}