{"id":39794,"date":"2021-02-21T21:06:13","date_gmt":"2021-02-21T19:06:13","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=39794"},"modified":"2021-02-21T21:06:16","modified_gmt":"2021-02-21T19:06:16","slug":"ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/","title":{"rendered":"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong><em>RUGEMINTWAZA Erasme.<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>N<\/em><\/strong><strong><em>yuma y\u2019umwaka umwe gusa Kizito Mihigo yishwe azira ibitekerezo bye, hari mu kwezi kwa Gashyanntare 2020, hagaragaye undi Munyarwanda utari usanzwe uzwi nawe wiyemeje kunyura mu nzira ikomeye yo kurwana urugamba no kwitangira ubwisanzure mu bitekerezo, muri iki Gihugu cy\u2019imisozi Igihumbi, u Rwanda. Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, yiyemeje gukomeza urugamba rwo kuvana gakondo ye, Abanyarwanda muri gereza yo guceceka bafungiwemo. Kimwe n\u2019abamubanjiriye kuri uru rugamba, IDAMANGE Yvonne yafunzwe aregwa ibyaha bikomeye byo gupfobya Jenoside, no kugumura baturage, ariko we agerekwaho&nbsp; gukubita no gukomeretsa ushinzwe umutekano! Ese uru rugamba atangiye azi aho rumunyuza, aho rumuganisha? Ese Abanyarwwanda babona bate ifungwa rya hato na hato n\u2019iyicwa ry\u2019impirimbanyi z\u2019ubwisanzure bwabo, nka IDAMANGE Yvonne? Ese izi mpirimbanyi z\u2019ubwisanzure ni ibitambo koko by\u2019impamvu nyazo cyangwa ni abiyahuzi bikunda?<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&nbsp;&nbsp; &nbsp; &nbsp; &nbsp; &nbsp; &nbsp; <strong><em>K<\/em><\/strong>uva FPR-Inkotanyi ifashe Igihugu mu 1994, u Rwanda rwajemo impinduka zikomeye zagiye zisobanurwa ko zigamiye kururinda ibintu byatuma rusubira mu ntamabara z\u2019amoko. Icyagaragaye cyane kandi gikomeje kuvugisha menshi abantu n\u2019imiryango inyuranye ni ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukemangwa ko ntabuhari. Abasesengura kabaka bemeza ko kuva 1994, Abanyarwanda batswe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bari bamaze imyaka itatu gusa bakomorewe n\u2019Inama y\u2019i La Baule. Kuva icyo igihe Abanyarwanda bayobowe mu bwoba buturuka ku rusobekerane rw\u2019impamvu zibuza abantu ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kugaragaza uko babona ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, nyamara ibyinshi muri ibyo bibazo bikaba ari ingaruka zitaziguye zikomoka ku ntambara yamaze imyaka icumi, yatejwe na FPR, moteri ya Leta. Leta y\u2019u Rwanda, yiswe iy\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda, yashyizeho umurongo wo kubuza abantu kuvuga kuri ibyo bibazo, cyane cyane ibishamikiye kuri Jenoside n\u2019ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ngo kuko byashoboraga gutuma, umuryango nyarwanda ufite ibisebe bikimisha urugina, imitima igihahahamutse, urangara hakabaho kurengera, Abanyarwanda bakongera gusubiranamo. Ariko ngaha imyaka 27 irashize, umunsi ku wunsi, ntibyemewe kuvuga ku bibazo by\u2019imibereho y\u2019abaturage igenda irushaho kuba mibi, mu gihe abambari ba FPR bikubiye umutungo w\u2019Igihugu cyose, rubanda ruhirimbira, byarimba bakavuga ibirenze ibyo bashatse birenze kuba bibi ibyo babuza abandi kuvuga! Mu murongo wo kunigana abantu ibitekerezo no kubiba ubwoba, Abacurabwenge ba FPR bageze n\u2019aho bacura amagambo y\u2019amuga, ngo meza yo kuvuga amabi yabaye mu Rwanda nta gukomeretsa. Amategeko anyuranye nk\u2019iry\u2019ingengabitekerezo ya jenoside yashyizweho, atagamije kurinda umuryango nyarwanda nk\u2019uko itegeko ryose aricyo rigamije, ahubwo ari ayo gukangisha abatizewe! By\u2019umwihariko hashyizweho \u201c<em>umurongo utukura<\/em>\u201d, umurongo ntarengwa! Intyoza z\u2019ingoma Dr. BIZIMANA Jean Damasc\u00e8ne na Tom NDAHIRO nibo bazi aho uwo \u201c<em>murongo utukura\u201d<\/em> utangiriye n\u2019aho ugarukira, abo ureba n\u2019abo utareba, kuko bawuhoza mu kanwa. Byongeye kandi amagambo aba bagabo bombi bagira, yuzuyemo ubugome, kwishongora, kutihanganirana <em>(Intol\u00e9rence<\/em>) kubiba amacakubiri (<em>Tribalisme<\/em>) n\u2019urwango mu rubyiruko, no kubyina ku mubyimba abantu. Amagambo yabo arasenya kuruta ibiganiro bya ba Nsengimana, Karasira na Gatanazi, bagiye bitwa ibigurasha n\u2019abasazi, bakaregwa gupfobya jenoside nyamara baba batanga umusanzu wo kumenya uko umuryango nyarwanda ubayeho! &nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>U<\/em><\/strong>kwezi kwa Gashyantare mu Rwanda kugiye kuba koko ukwezi kw\u2019intwari. Mu bihe nk\u2019ibi, tariki ya 17\/02\/2020, nibwo Kiziho Mihigo yishwe anigiwe muri kasho ya Polisi y\u2019u Rwanda, kubera ko yari yagerageje kurenga wa \u201cmurongo utukura\u201d uhora uvugwa na Dr. BIZIMANA Jean Damascene. Uyu mugabo BIZIMANA Jean Damscene yigeze kuvugira mu Karere ka Kirehe, mu mihango y\u2019icyunamo ko kuri we Ingabo za APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ziruta Imana inshuro igihumbi! Umwaka urashize rero, umunsi ku wundi abantu bibaza ku rupfu rw\u2019umuhanzi Kizito Mihigo. Ese koko mu byo yazize harimo indirimbo&nbsp;\u00ab&nbsp;Igisobanuro cy\u2019urupfu&nbsp;\u00bb avugamo ko kuba uwarokotse Jonoside yakorewe Abatutsi bidashobora kuwibagiza abandi bantu bababajwe, bazize urugomo rutiswe jenoside? Ese aho kubona muri aya magambo muri aya magambo ingengabitekerezo ya jenoside, si wari umwanya mwiza wo kwibaza impamvu, umusore nka Kiziho Mihigo, utagize icyo abuze ageze ubwo atekereza ku Bahutu bamwiciye? Aho gukora ibyo, ba bantu baciye umurongo utukura, batangiye kwibaza niba koko Kizito Mihigo ari umututsi. Ngicyo ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda, ngicyo ikibazo gikomereye Leta ibona abantu nkabo bazana ibintu by\u2019amoko (Tribalisme) ikarebera! Ese hari ibyo umututsi yemerewe kuvuga ku butyo iyo umuhutu abivuze byitwa ukundi? Indirimbo ya Kizito Mihigo ni umuti ugana ku bwiyunge Leta y\u2019Ubumwe ifata nk\u2019inkingi ya mwamba y\u2019igihugu! Kuko ibyo Kizito Mihigo avuga nibyo biri mu mitima y\u2019Abanyarwanda, nibyo binaganirwaho cyane, iyo abantu batagira icyo bikanga&nbsp;: nta kubica iruhande, FPR yakoze ibyaha by\u2019Intambara, biracecekwa! Ntibyanashoboka rwose kuba itarabikoze kuko yari ku rugamba, byongeye abayobozi bakuru b\u2019ingabo za FPR barabivuga. Iyo General James KABAREBE avuga ko kubera kubura uko barasa abarwanyi babarwanyaga, barasaga n\u2019abaturage bagizwe ingwate n\u2019abo barwanyi, harya ubwo aba avuzi iki? Ko abo basiviri se atari abantu? Ko gufatwa bugwate bikuviramo kuraswa nk\u2019umurwanyi? Iyo imiryango yahuye n\u2019ako kaga yategetswe guceceka, yumvishe indirimbo y\u2019umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nka Kizito Mihigo, byibuze bumva ko hari abarokotse bazi kandi bumva akababaro kabo. Icyo ni icyomoro cy\u2019agahinda bafite.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>M<\/em><\/strong>adamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, umuntu utazwi nka Kiziro Mihigo, yiyemeje kuva muri gereza yo guceceka Abanyarwanda bafungiwemo n\u2019ubuyobozi. Gusa yayivuyemo abarinzi b\u2019umurongo utukura nta kibari bamuhaye cyo kuwambuka! Tutarasesengura ibyo yavuze n\u2019uko umuryango nyarwanda ubibona, twashimangira ko ubwabyo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni bumwe mu burenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nk\u2019uko biri mu Itangazo Mpuzamahanga ry\u2019Uburenmganzira bw\u2019Ikiremwamuntu ryatangajwe tariki ya 10\/12\/1948; ndetse ubwo burenganzira bukaba bushimangirwa n\u2019Itegeko Nshinga ry\u2019u Rwanda rya 2015. IDAMANGE Yvonne yavuze iki, gituma aregwa ibyaha birimo gupfobya no guhakana jenoside no kugumura abaturage? Ikibazo cy\u2019agahinda k\u2019abarokotse jenoside gaterwa n\u2019uburyo imibiri y\u2019ababo ifatwa, akaba yarabyise kuyicuruza, si icya IDAMANGE Yvonne wenyine, ni ikibazo cya benshi bavuga ko uko imibiri ibitswe mu nzibutso, muri za etajeri ariko cyane cyane ririya yimura ry\u2019imibiri rya hato na hato bataryumva, ko bamwe ribatera ahubwo no kongera guhahamuka baba batangiye gukira. Kuri iyi ngingo nabajije umuntu warokotse jenoside, wansabye kutavuga izina rye. Yagize ati \u00ab&nbsp;Ikibazo cyo guhora bimura imibiri y\u2019abacu ni ikibazo dusangiye twese abarokotse Jenoside, nubwo duceceka. Ibintu by\u2019imicungire y\u2019imibiri y\u2019abacu ni ikibazo Leta iduhezaho cyane kuko ni ikibazo cya politiki cyane kuruta kuba icy\u2019imibereho isanzwe. Cyokora uretse ibyo nyine ikora itabanje kutubaza, Leta idukorera byinshi. Nuwo IDAMANGE numvishe ko yize arihiwe na Leta kandi ntayobewe ko no ku musozi w\u2019iwabo hari abana b\u2019abahutu, bamurushaga amanota cyane, babuze uko biga! Biriya by\u2019uko imibiri ifatwa tuba twumva nta mpamvu yabyo kuko biduhungabanya. Uretse natwe, bihungabanya n\u2019abahutu kuko babifata nk\u2019uburyo bwo kubabwira ko batwiciye. Ubwo twese turongera tukijima nko mu myaka ya mbere yo kwibuka kandi tuba tumaze kugera aho twisangirira ubuzima bwa buri munsi nta rwikekwe. Ibi bituma abahutu nabo batangira gutekereza ababo, tuzi neza ko bapfuye mu buryo bunyuranye n\u2019ubw\u2019abacu, ariko bo no kubashyingura bwa mbere ntibabashyinguye. Hari ahantu henshi mu Gihugu, mu byobo rusange, hagenda haboneka imibiri ariko iyo imenyekanye ko ari iy\u2019abahutu, ntitumenya iyo ijyanywe. Icyo gihe ishoka y\u2019urwango tuba tuyitaburuye kare&nbsp;! Iki kintu ni inkomyi ku bwiyunge bwacu. Twemera ko hari imibiri koko yari inyanyagije hirya no hino, ariko nta mpamvu yo kuyivana mu Rwibutso rutari rugize icyo rutwaye yashyinguwemo mbere, ngo yongere yimurwe mu nzibutso zigenda zubakwa. Hari abageraho bakabyanga. Uzarebe nko ku Rwibutso rw\u2019Akarere ka Ngoma, mu murenge wa Kibungo; hari abahafite ababo banze kwimura imibiri ngo ishyirwe mu rundi rwibutso rwuzuye muri 2017 rwegereye aho bashyinguwe. Ni abantu rwose bazwi, banakomeye. Bavuga ko barambiwe guhora bimura ababyeyi n\u2019abavandimwe babo. Bongeraho ko imva y\u2019umuntu atari inzu ndangamurage yo gusurwa n\u2019abakerarugendo, kuko jenoside nibyo ni amateka ariko nta cyiza nyaburanga kirimo\u00bb. Twashatse kumenya ukuri ku byo ku rwibutso rwa Ngoma\/Kibungo, dusanga koko hari inzibutso ebyri, urushaje n\u2019urushya. Mu rushaje haracyarimo imva, abantu banze kuvanamo imibiri ngo ishyirwe mu rwibutso rushyashya, izi nzibutso zombi ziri imbere y\u2019ibitaro bya Kibungo. Ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Ngoma bukaba ntacyo bwakoze ngo bwimure iyo mibiri cyangwa ngo bwumvishe abo bantu guhindura iyo myumvire; ibyo bigasa n\u2019aho ahubwo nabwo bwumva ko ibyo abo baturage bavuga byo kutimura imibiri ari ukuri. Mubajije ku bya IDAMAGE Yvonne, yunzemo avuga ibyo avuga birebana n\u2019imibiri y\u2019abazize jenoside ari ukuri, ko abarokotse Jenoside hari byinshi bakorerwa, batabanje kubazwa. Bikabababaza. Ati \u00ab&nbsp;Kuba Madame IDAMANGE Yvonne atinyutse akavuga uko abarokotse Jenoside bafata ibikorwa birebena n\u2019imibiri y\u2019ababo, ni nko guturika kw\u2019ikibyimba kimaze iminsi cyarahiye. Kubimuziza no kubyita ukundi ni ukumuhohotera, ni ukumuziza ubusa kuko ibyo yavuze ni ibiri mu mitima yacu, twe abarokotse Jenoside. Cyokora numvishe hari ibindi bikomeye yavuze, nkeka ko yenda ari byo yazize, ariko kiriya cyo nicyo, ntiyakabomye kukizira&nbsp;\u00bb.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>K<\/em><\/strong>u byerekeye n\u2019uko abantu bafite inzara, n\u2019ubukene bwiyongera kubera gahunda ya guma mu rugo yashyizweho mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abantu bose yewe n\u2019umuturage mubisi bavuga ko ibi ari ukuri kwambaye ubusa. Nta buhanga bundi bisaba kugira ngo buri wese abone ko Covid-19 yakenesheje isi. Dore uko umukarani wikorera imizigo mu ku kibuga cy\u2019imodoka z\u2019abagenzi cya Nyabugobo i Kigali, abivuga. Yagize ati \u00ab&nbsp;Covid-19, yaradukomesheje kabisa&nbsp;! Ariko noneho abashyiraho guma mu rugo bo sinzi niba bazi uko twiberaho. Njye kugira ngo ndye, ni uko njya hariya, kandi rwose aka kazi ntacyo kari kantwaye kuko amafaranga make ntahana ku munsi ni gitanu, mvanyemo agafunguro n\u2019akantu ko kunywa no kwizigama mu kimina. Icyo gitanu ngihereza umugore buri munsi. Umugore ntabura igitenge n\u2019imisatsi, mituweli nyitanga mbere, dore ko mfite abana bato babiri. Nta kindi nshora uretse imbaraga Imana yampaye. Ariko nyuma y\u2019iminsi ine gusa, ndi murugo, twatangiye kuburara. No kuri butike baradukupiye, banga kudukopa. Gusa hari umubosi mba muri geto yubatse, niwe wangiriye impuhwe ampa ibihumbi 5, ampa n\u2019agahunga. Yanambwiye kudahangayikira n\u2019amafaranga y\u2019inzu kuko yabonaga ntaho nayavana. Musabira imigisha uko ngiye kuryama kuko nari nabuze iyo nerekeza, imbere y\u2019abana bashonje! Kuko n\u2019ibyo Leta yatanze, byabanje gutinda, ntibyari byakaje. Ibi cyokora tukaba tubishimira cyane Leta nubwo amagarama babarira umuntu ari make cyane, ariko ubusabusa buruta ubusa.&nbsp; Njye mbona batureka, tukirinda ku bundi buryo, ariko tugapakaza. Twaje mu mujyi tuje kubaho, kandi ntacyo twasize mu cyaro ngo dusubireyo. Yenda urukingo rwazadutabara. Gusonzera imbere y\u2019abana ni ikibazo. Covid-19, iragatsindwa, yaje gusenya isi, kuko ingo zashize zisenyuka, abagore benshi barimo kwigendera&nbsp;! Ikindi twibuke ko iyi nyagwa ya Covid-19 yazanywe n\u2019abazungu, none se ko indege zigwa buri munsi ubundi ntibazazan n\u2019izo zindi nshyashya ziri kuvuka&nbsp;? Ko ibyo dukoresha byinshi se biva iyo za Bushinwa, ubundi iyo Covid nyitiyabizamo? Nibatureke, dukore hari n\u2019igihe umubiri ukora ushobora kuyirwanya kurusha kwirirwa turyamye, tunotyagurana mu rugo&nbsp;\u00bb.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubukene butewe na Covid-19 burahari, nibwo bwirirwa buvugwa ku maradiyo mpuzamahanga. Isi irimo iratindahara! Amatiriyari amaze gutikira ntagira ingano. Hari umwe mu bayobozi b\u2019Ubufatanye bushya bugamije iterambere ry\u2019Afurika, NEPAD (New Partnership for Africa\u2019s Development), wavuze ko ntawufungirana ubukene mu rugo! (On ne confine pas la pauvret\u00e9!) Ku mukene, kumufungirana mu rugo ni ukumwica ubugira kabiri.\u00a0 Ese none ko hari ibyo yavuze biriho kandi bibonwa na bose, n\u2019iki IDAMANGE Yvonne, yavuze koko cyatumye ashyirwa mu mubare w\u2019abo Leta yita abasazi?<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"638\" height=\"295\" src=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-20.01.33.png\" alt=\"\" class=\"wp-image-39796\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-20.01.33.png 638w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-20.01.33-300x139.png 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 638px) 100vw, 638px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Muri aba ni nde utahiwe&nbsp;? Nsengimana, Karasira cyangwa Gatanazi&nbsp;?<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em>T<\/em>waganiriye n\u2019abantu b\u2019ingeri nyinshi abenshi bemeza ibyo IDAMANGE Yvonne yavuze byinshi ari ukuri kugaragarira buri wese, ariko yakoze mu ijisho ry\u2019intare ubwo yavugaga ko nyir\u2019igihugu n\u2019ingoma KAGAME Paul yatanze, akarenzaho guhamagarira Abanyarwanda bose kwifatanya nawe mu rugendo rwo kujya ku Ngoro y\u2019Umukuru w\u2019Igihugu gusaba gusubizwa Igihugu. Aha abasesenguzi bavuga ko Madamu IDAMANGE Yvonne yarengereye, bitari ukuvuga ko KAGAME Paul yatabaruste kuko nta muntu udapfa, ahubwo kubera ko yabivuze kuri KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika, byongeye&nbsp; KAGAME Paul, niwe Rwanda&nbsp;! Kuvuga ko KAGAME Paul atakiriho rero ni ukuvuga ko u Rwanda rutakiriho, ko warutanze, ukaruha abanzi bahora bifuza ko apfa kuko nta bundi buryo bundi bafite bwo kumuvana ku butegetsi kubera ubuhangange bwe n\u2019ubw\u2019ingabo yiremeye kandi zimufata nk\u2019Imana. Abo basesenguzi, cyokora bakemeza ko kumufunga, atari igisubizo kuko bikomeza guha u Rwanda isura mbi no ku bintu byoroshye nk\u2019ibyo, ko ahubwo Umukuru w\u2019Ihigu KAGAME Paul, akwiye kwiyereka Abanyarwanda, bityo agahosha ibi bintu bimaze igihe bivugwa kuko hari ababyemera. Ibyo rero byanatuma ababyuririraho bacika intege bityo n\u2019uyu mubyeyi, agahabwa imbabazi z\u2019uko yaba yarumvishe ibihuha agasubira mu bana be aho kumutandukanya nabo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em>M<\/em>uri rusange ibyo IDAMANGE Yvonne avuga ni ukuri kw\u2019ibiri mu Banyarwanda benshi, gusa kubera gutinya, guceceka byabaye umurongo benshi bafashe kugira ngo baramuke. Iyi nzira yo gusa no kwigaragambya iyobokwa n\u2019abantu bimwe uburenganzira, nk\u2019uko biri mu gika cya gatatu cy\u2019irangashingiro ry\u2019Itangazo Mpuzamahanga ry\u2019Uburenganzira bw\u2019Ikiremwamuntu. Kuvuga ukuri niyo mpamvu, yadukiriwe n\u2019abavuga rikijyana, bakagombye muri rusange kuba baragaragaje ibi bibazo, cyangwa se bakabikemura. Ushinzwe kurwanya akarengane Mukecuru INGABIRE Marie Immacul\u00e9e, ubusanzwe ushimwa kuko hari ibyo avuga bitagenda neza, yaramwanjamye aho kumwegera ngo yumve ibibazo umudamu muto yabyara, afite, bityo amuhanure. Ubusanzwe uyu mukecuru avuga ibitagenda neza, atabiciye iruhande, akabivuga akangaranya abantu, anatukana. Bizi abameya yita abasazi, ababeshyi, abatekamutwe&#8230; Atuka IDAMANGE Yvonne, Mukecuru INGABIRE Marie Immacul\u00e9e, yagaragaje aho afite intege nke (Talon d\u2019Achille), kuko uburakari bw\u2019umuranduranzuzi yagiriye IDAMANGE Yvonne, bwagaragaje ko nawe yemera ko ntawemerewe kugira icyo avuga kuri KAGAME Paul, ko nawe amufata nk\u2019Imana y\u2019u Rwanda.&nbsp; Ariko muri ibyo byose, agahomamunwa ni ibyo Polisi y\u2019u Rwanda yakoze. Ni gute koko urwego rwa Leta, nka Polisi, rushinzwe kurinda ubusugire bw\u2019umuntu bwaba ubw\u2019umubiri n\u2019ibitekerezo rwakwihandagaza, nta suzumwa rikozwe, rukavuga ko Madamu IDAMANGE Yvonne ari umusazi? Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Polisi yanditse igira iti \u201c<em>Since January 31, Ms. IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, 42, has exhibited behaviour that mixes politics, criminality and madness on different media platform<\/em>\u201d, ugenekereje mu Kinyarwanda biravuga ngo <em>\u201cMadamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, w\u2019imyaka 42, yagaragaje imyitwarire ivanzemo Politiki, ibyaha n\u2019uburwayi bwo mu mutwe (gusara) ku mbuga z\u2019itumanaho zinyuranye<\/em>\u201d. Ngiyo imyitwarire y\u2019Urwego rushinzwe kurinda ubusugire bw\u2019umuntu bwaba ubw\u2019umutungo cyangwa umubiri! Urebye n\u2019uko itangazo ubwaryo ryanditse wagira ngo ni itangazo ry\u2019umuvugizi wa Polisi CP KABERA Jean Bosco, ku giti cye.&nbsp; N\u2019utari umuhanga mu gusesengura inyandiko yabibona vuba. Polisi y\u2019u Rwanda cyangwa CP KABERA Jean Bosco, yari ikwiriye gukurikiranwa no guhanirwa icyaha cyo kuvogera umuntu, kumupfobya no kumutuka mu ruhame kuko kuba umuntu ari umunyagitiro ni ihame rikomeye riri mu itegeko risumba ayandi mu Gihugu ariryo Tegeko Nshinga ry\u2019u Rwanda, ni ihame rikomeye rigize interuro ya mbere y\u2019irangashingiro ry\u2019Itanganzo Mpuzamahanga ry\u2019Uburenganzira bw\u2019Ikiremwamuntu. Byongeye mu bupfura bw\u2019Abanyarwanda, ndetse no muri Bibiliya, gutukana, noneho ukita umuntu umusazi, ni icyaha gikomeye! Reka nibarize Polisi: kuki idakurikirana abantu bumva ikibazo cyose, bagatangira kugikururamo ibibazo bya Hutu na Tutsi, tuziko ntacyo Abanyarwanda basaruyemo? Harya ubwo hari ibyo Umututsi cyangwa Umuhutu yemerewe kuvuga undi yabivuga bikitwa ukundi; ubuhutu cyangwa ubututsi ni inkomeza cyangwa inyoroshyacyaha? Ngiryo ivanguramoko (<em>Tribalisme), <\/em>Abanyarwanda basabwa kurandura, bakiyumvamo ubunyarwanda<em>.<\/em> Harya iryo rebera ry\u2019ibyaha bikorerwa mu ruhame ku mbuga nkoranyambaga, ryabazwa nde wundi usibye Polisi? Ubu burakari bwose no guhurura by\u2019abavuga rikijyana, ndetse n\u2019inzego za Leta bigaragaza ko Madame IDAMANGE Yvonne, yakanze ikibyimba. Uburemere bw\u2019ukuri yavuze bwagaragajwe kandi n\u2019uko Leta yohereje intumwa iwe, wa Musizi uryoshya ibitaramo, Bwana BAMPORIKI Edouard ngo ajye kumureba, amwingiye areke ibyo arimo. Ntawamenya intwaro Leta yari yamuhaye ngo ayitwaze. Ariko niba atari icumu ryo kumukangisha amwereke urugina rw\u2019ikigembe, ni igicuma cyo kumucubya! Reka tutabitindaho, kuko Umusizi BAMPORIKI Edouard avugako yagiyeyo nk\u2019avoka w\u2019umuryango. Minisitiri muzima, aramama! Arakoze cyokora kumenyesha Abanyarwanda ko yize, kuko benshi bamufata nka gacamigani gusa kuko ibyo akora byose nta bwenge bwo mu ishuri bisaba, uretse kuba indyarugo gusa!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>M<\/em><\/strong>adame IDAMANGE Yvonne, nk\u2019umuturage usanzwe, yari arambiwe guceceka no kurebera ibibera muri gakondo ye. Ahisemo\u00a0 kuvuga kugira ngo adakomeza kuba umufatanyacyaha mu bikorwa bibi bikorerwa Abanyarwanda. Nk\u2019umuntu ujijutse kandi uzi ukuntu ugerageje kubaza Leta y\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda ibitagenda neza atotezwa, akagirwa uko ifundi igira ibivuzo, ni ubutwari butagereranywa yagize, yiyemeje kwitanga, yemera koga magazi. Ntayobewe ko hari ibyiza yagejejweho na Leta, ko ndetse hari n\u2019iterambere rishashagirana mu mijyi y\u2019u Rwanda, ariko aziko ubukene bunuma muri rubanda rugufi kandi Leta ibufitemo uruhare rutaziguye. Leta ntikwiye gukora igikorwa kugira ngo abaturage bayiririmbe, igomba kugikira kuko Leta ni umukozi w\u2019Abaturage. Uru\u00a0 rumuri rwo gushakira ibyiza abanyarwanda, uhereye ku bwisanzure, nirukomeze rwake mu Rwanda, ntirukazime! Rwagiye rwuhirwa uhereye ku Ntwari INGABIRE Victoire arwuhiza ukwihanganira guteshwa agaciro na Leta nyamara itaziko ikamuha, KIZITO Mihigo aza asukamo ikibatsi cy\u2019amaraso y\u2019ubutoya. None IDAMANGE Yvonne arwongereye ikibatsi. Abanyarwanda rero ni bamugume iruhande, bakomeze kugenda nta guhagarara kuko inzira yo kugera ku bwisanzure iracyari ndende. Kandi abantu biceceka nk\u2019ingabo zihisa zatsinzwe, ukuri iteka kuratsinda. Urumuri rw\u2019ubwisanzure nirukomeze rukure, rucengere mu mitima ya benshi. Uru rugendo rugomba kubohora imitima y\u2019Abanyarwanda rukabiba imbuto y\u2019ubwisanzure n\u2019urukundo nyarwo rw\u2019Igihugu n\u2019abenegihugu. Ubu nibwo bunyarwanda nyabwo. Ni urugamba rukomeye kandi rutazahagarara. Abanyarwanda nibahaguruke, cyokora birinde ibihuha.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Nyuma y\u2019umwaka umwe gusa Kizito Mihigo yishwe azira ibitekerezo bye, hari mu kwezi kwa Gashyanntare 2020, hagaragaye undi Munyarwanda utari usanzwe uzwi nawe wiyemeje kunyura mu nzira ikomeye yo kurwana urugamba no kwitangira ubwisanzure mu bitekerezo, muri iki Gihugu cy\u2019imisozi Igihumbi, u Rwanda. Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, yiyemeje gukomeza urugamba rwo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":39795,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-39794","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Nyuma y\u2019umwaka umwe gusa Kizito Mihigo yishwe azira ibitekerezo bye, hari mu kwezi kwa Gashyanntare 2020, hagaragaye undi Munyarwanda utari usanzwe uzwi nawe wiyemeje kunyura mu nzira ikomeye yo kurwana urugamba no kwitangira ubwisanzure mu bitekerezo, muri iki Gihugu cy\u2019imisozi Igihumbi, u Rwanda. Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, yiyemeje gukomeza urugamba rwo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-02-21T19:06:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-02-21T19:06:16+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"614\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"256\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"14 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/\",\"name\":\"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png\",\"datePublished\":\"2021-02-21T19:06:13+00:00\",\"dateModified\":\"2021-02-21T19:06:16+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png\",\"width\":614,\"height\":256,\"caption\":\"Kuva ibumoso ujya iburyo: INGABIRE Umuhoza Victoire, Nyakwigendera MIHIGO Kizito na IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Nyuma y\u2019umwaka umwe gusa Kizito Mihigo yishwe azira ibitekerezo bye, hari mu kwezi kwa Gashyanntare 2020, hagaragaye undi Munyarwanda utari usanzwe uzwi nawe wiyemeje kunyura mu nzira ikomeye yo kurwana urugamba no kwitangira ubwisanzure mu bitekerezo, muri iki Gihugu cy\u2019imisozi Igihumbi, u Rwanda. Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, yiyemeje gukomeza urugamba rwo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-02-21T19:06:13+00:00","article_modified_time":"2021-02-21T19:06:16+00:00","og_image":[{"width":614,"height":256,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"14 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/","name":"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png","datePublished":"2021-02-21T19:06:13+00:00","dateModified":"2021-02-21T19:06:16+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-21-kl.-19.58.06.png","width":614,"height":256,"caption":"Kuva ibumoso ujya iburyo: INGABIRE Umuhoza Victoire, Nyakwigendera MIHIGO Kizito na IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifungwa-rya-idamange-yvonne-ikimenyetso-cyuko-intambara-yubwisanzure-mu-rwanda-itazahagarara\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY\u2019UKO INTAMBARA Y\u2019UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39794","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=39794"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39794\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":39797,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39794\/revisions\/39797"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/39795"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=39794"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=39794"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=39794"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}