{"id":39869,"date":"2021-02-25T08:42:02","date_gmt":"2021-02-25T06:42:02","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=39869"},"modified":"2021-02-25T08:42:04","modified_gmt":"2021-02-25T06:42:04","slug":"ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/","title":{"rendered":"ARI &#8220;KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE&#8221; NA &#8220;KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Albert MUSHABIZI<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bibliya nk\u2019igitabo kimwe mu bitagatifu biboneka kuri iyi si ya Rurema, kikaba kirangaje imbere mu kugira abacyizera benshi; ihanura ko ibyo tubona ku isi nk\u2019ibishya tuba twibeshya kubera ko biba byarabayeho, kandi bizanongera bikagaruka. Mu kuri kudashidikanywaho hari n\u2019ibyo tubona biba ari amashusho y\u2019ibiba byaratunyuze mu maso; mu gihe kitari kinini umuntu amara ku isi. Bityo rero ibiba iwacu bisa n\u2019ibyabaye ndetse n\u2019ibizaba ahandi, uretse ko hatabura ukubusanamo guke. Mu mateka y\u2019ibihugu bimwe na bimwe, hari ahabaye imfu z\u2019abayobozi b\u2019ibyo bihugu maze bikagirwa ibanga; kugira ngo ababagaragiye babone umwanya wisanzuye wo gushyira ibintu mu buryo babyifuzamo. Inkuru zibika Prezida Kagame nazo zimaze ibihe zigaruriye amatwi y\u2019Abanyarwanda benshi, cyane abari mu buhungiro! Iyo urebye\u00a0 ikimenyetso cy\u2019ingenzi ababika bagenderaho, ni ukuba Prezida Kagame atagikunze kugaragara mu ruhame; ndetse na gake agaragaramo igihushuka bakabyita ko biba ari \u201citekenika\u201d ry\u2019amashusho n\u2019amajwi. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo bamwe bihanukira bagatanga ibibahamiriza urupfu rwa Kagame, bataretse no gusobanura indwara zamwishe; hari n\u2019abivugira ko bafite amakuru y\u2019imvaho bahawe n\u2019abamuri hafi, n\u2019aho andi makuru bakayakura aho yagiye arwarira\u2026 Ababika Prezida Kagame reka tubibaharire, ahubwo turebere hamwe icyo kutaboneka mu ruhame kwe byaba bisobanuye; kubera ko aho agaragara igihushuka biba bigaragara ko ari ibintu bitakwibeshywaho n\u2019abashyitsi abonana nabo, ibitangazamakuru bibonana nawe, ndetse n\u2019abo yakira mu mihango inyuranye. Agatsinda inkuru y\u2019urupfu rw\u2019umugabo nka Prezida Kagame; si inkuru yakubikwaho urusyo igihe kirenga umwaka, nk\u2019uko abahamya ko yapfuye bakunze kugenekereza igihe yaba yarapfiriye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Prezida Kagame aramutse amaze igihe kiyingayinga cyangwa se kirenga umwaka apfuye; maze ingoma ya FPR ikabasha kwisuganya no kudatentebuka nk\u2019uko bamwe mu mpirimbanyi n\u2019abanyapolitiki bo muri opposition babikeka, byaba ari igihamya ko FPR ari ingoma ikomeye by\u2019igitangaza ku rugero rwo kuba haba hakibura imyaka itari mike ngo Opposition nyarwanda ihagaze uko iboneka ubu izabashe kuyihangara .<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Inkuru y\u2019urupfu rwa Kagame iyo uyitekerejeho neza; usanga yaba ari gahunda yateguwe neza, kandi ishobora kuba ifite impamvu zikomeye zizamenyekana neza uko ibihe bizagenda bihita. Kuba yarazahaje ikanacanganyikisha rubanda rusanzwe runyotewe impinduka; si ibyo gushidikanywaho kubera ko ibimenyetso bishingiye ku marangamutima y\u2019igihirahiro, no gucika ururondogoro bidasigana n\u2019ubwihebe bigaragarira buri wese. Ibiri amahire ni uko bamwe mu banyapolitiki nka Dr Anastase GASANA, washinze akaba n\u2019umuyobozi wa DRP-ABASANGIZI, rimwe mu mashyaka ya Opposition nyarwanda yayiduhayeho umucyo.\u00a0 Ku rukuta rwe rwa FACEBOOK yabiciyemo amarenga, ko ivanjiri ya \u201c<em>Kagame yarapfuye<\/em>\u201d; waba ari umuvuno mwiza kandi umwe muyemewe mu buhanga bwo gukina politiki.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanaboneyeho kandi kwiyama abatajijukiwe n\u2019ubwo buhanga, kudahirahira batera imijugujugu abikinira umukino basobanukiwe. Uwo muvuno wa politiki witwa mu ndimi z\u2019amahanga \u201c<em>conspiracy theory\u201d; <\/em>tugenekereje mu Kinyarwanda byaba bisobanuye umuvuno wa gipolitiki wo guteza urujijo no gucanganyikisha uwo muhanganye ! (<em>Byisomere aha hakurikira<\/em>: <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/100007812309977\/posts\/2761585280778522\/?app=fbl\">https:\/\/www.facebook.com\/100007812309977\/posts\/2761585280778522\/?app=fbl<\/a> )\u00a0 <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyakora ibyo ntibibujije ko abenshi mu mpirimbanyi ziharanira impinduka mu Rwanda bo bakoresha iyi ntero ya \u201c<em>Kagame yarapfuye<\/em>\u201d nk\u2019ukuri kwamye kandi kudashidikanywaho; bakanibasira impirimbanyi bagenzi babo batabitwara batyo mu mahane menshi no guhangana babita ibyitso by\u2019umwanzi byiyoberanya. Ibiri amambu, Madame IDAMANGE Yvonne impirimbanyi ya vuba aha icunagurizwa mu mabohero ya Kigali; mubyo akurikiranyweho harimo n\u2019iyi ntero ya \u201c<em>Kagame yarapfuye<\/em>\u201d. Biragoye guhamya ko iyi mpirimbanyi yaba yarakoresheje iyi ntero nk\u2019umuvuno wa politiki. Bikaba binakekwa ko mu gihe Umunyapolitiki Victoire INGABIRE yavugaga kuri iyi mpirimbanyi, atabuze kuyinenga ko yaba yaragize aho irengera; yaba yarerekezaga kuri iyi ntero ya \u201c<em>Kagame yarapfuye<\/em>\u201d. Bamwe mu banyapolitiki n\u2019impirimbanyi zo muri opposition ntibariye iminwa mu kwamagana Madame Victore INGABIRE; bamunenga gutandukira akajya mu ruhande rw\u2019ubutegetsi arwanya, ubwo yashimaga byinshi ataretse no kunengamo gake Madame IDAMANGE.\u00a0 Niba iyi ntero yaracanganyikishije impirimbanyi n\u2019abanyapolitiki ubwabo; muri rubanda giseseka banyotewe impinduka ho ni ibicika! Bigatuma umuntu yibaza kuri uyu muvuno wa politiki niba koko abawukoresha baba bacanganyikisha ku ruhande rw\u2019umwanzi ?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Kagame n\u2019ingoma ye ya FPR bafite ikihe gihagararo magingo aya ?<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko twatangiye tubivuga ko nta gishya kiba ku isi kandi ko ibiba hamwe biba ari amashusho y\u2019ibyabaye cyangwa se ibizaba ahandi; reka tugerageze kugereranya Prezida Kagame n\u2019ingoma ye ya FPR; na Nyakwigendera Prezida Mobutu Sese Seko wayoboye icyahoze ari Zaire n\u2019ingoma ye ya MPR. Gusa ntibiribuduhwanire kubera ko bitaburamo ukubusana. Amabyiruka ya ba Prezida bombi n\u2019ingoma zabo ni imishinga itari bwite; ahubwo yateguwe na ba Mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bw\u2019isi bagamije gukina neza umukino wa Politiki yo mu Karere (geopolitics). Abo ba Mpatsibihugu rero baba bagira ngo babashe kurengera inyungu zabo zishingiye cyane cyane ku isarura ry\u2019umutungo kamere, mu buriganya busumbanya inyungu z\u2019impande zombie; arizo abakeneye umutungo kamere na ba nyirawo bawuhaweho umugabane n\u2019Imana Rurema. Bose bahuriye ku bikabyo byo kwiyita abatabazi, no guhindura ibintu mu mavugurura adashinga ariko ashashagirana, guhindura kugeza no ku birango by\u2019igihugu aho Mubutu we atoroheye n\u2019izina ry\u2019igihugu ! Bombi babayeho mu iterabwoba no guhungeta uwagerageza kutabyumva kimwe nabo, ibyo bikageza aho kwambura ubuzima abanyagihugu benshi ku maherere uretse ko Kagame we yabaye icyatwa mu kwica abanyagihugu be, abanyamahanga batagira ingano, ataretse no guhungabanya umutekano w\u2019ibihugu bituranyi. Bombi gushwana na ba shebuja ba mpatsibihugu bo mu burengerazuba, diporomasiya yabo ikajagarara n\u2019amashusho y\u2019ibitangaza bari bariyambitse akayongoberera mu mashusho mabi y\u2019ukuri\u2026 Uwavuga ko amaherezo ya Kagame ashobora kuzagira aho yenda gutorera umugendo mu ya Nyakwigendera Prezida Mobutu yaba araguje umutwe; nyamara kandi atari kure y\u2019ukuri, ariko wenda reka dutegereze uko ibimenyetso bigenda byisukiranya!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Prezida Kagame rero, ni umuntu umaze gutangira kugenda ashirirwa n\u2019amaturufu yari amwicaje ku ntebe. amugize igihangange mu ruhando mpuzamahanga; ariko rero kubera ko ayo maturufu yose ashingiye ku kinyoma, cya kindi kicara ku ntebe rimwe, niyo mpamvu atorohewe na buke. Ikinyoma cy\u2019umutabazi n\u2019umurengezi wahagaritse Genocide kimaze gutahurwa n\u2019amahanga ndetse n\u2019abo yari yaraboheye mu gihu ko yababereye umutabazi kandi akibabereye umurengezi umwe rukumbi bamuteye imboni batangiye kumushyira hanze n\u2019ubwo adahwema kubahotora no kubacecekeshereza mu buroko bw\u2019akahebwe, ntacyo bimufasha cy\u2019ukuri uretse gukomeza gukangura n\u2019abari bakimwibeshyaho ! Gutoteza, guhotora no kwita ibyihebe n\u2019abajenosideri abatavuga rumwe nawe nabyo biragenda bimwambika ubusa na cyane ko&nbsp; mu gukurikirana abo ahotorera iyo bamuhungiye bikunze kumugusha mu mitego yo kuvogera ubusugire bw\u2019ibindi bihugu; bityo ntibisigane no kumugira ruvumwa bamenya isura ye nyakuri. Jenoside ni intwaro ikomeye yagize Kagame icyo ari cyo ubu; mu kuyihahisha, gucecekesha abatumva ibintu kimwe nawe, ataretse n\u2019abanyamahanga bahangaye kumuvuga ishusho ye nyakuri. Imibare (statistics) ikenetse na za gahunda zishashagirana ariko ari icyuka gisa nabyo byatangiye kujya ahabona: ubu u Rwanda ni igihugu kizwi nabi mu ruhando mpuzamahanga mu nzego nyinshi zaba uburenganzira bwa muntu, ubukungu\u2026&nbsp; Ibimenyetso bidashidikanywaho bikaba bikomeje kwisukiranya bigaragaza ko ba mpatsibihugu b\u2019Uburengerazuba bamwicaje ku ntebe bamurambiwe, bakaba bishakira ubundi buryo&nbsp; bwo kwikinira amakarita yabo ya politiki y\u2019Akarere (geopolitics) batamwifashishije. Ibyo bigaragarira ku ntambara zidasobanutse n\u2019imivurungano ya politiki bikomeje kugaragarira muri gihugu cya DRC, gikunze kuba ikibuga gikomeye cya politiki y\u2019akarere (geopolitics). Kuba ba mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bari guhindura amakarita yabo ntibigaragarira kuri Prezida Kagame no ku ntambara n\u2019imivurungano ya politiki byo muri DRC gusa; ahubwo no mu gihugu cya Uganda biraboneka ko akana ko mu jisho kaba karimo gukendera. Ukurikije uko bari kwihanangiriza Prezida Museveni ndetse banifuza kumufatira imyanzuro ikakaye; bihabanye cyane n\u2019uko we na Prezida Kagame bahoze ari abana bavuna umuheha bakongezwa undi ! Impinduka nziza ziboneka mu gihugu cy\u2019u Burundi no kuba ba Mpatsibihugu b\u2019u Burengerazuba batangiye koroshya ibihano, bishobora kuba byari bishingiye kukumvisha no guca intege ubutegetsi bw\u2019i Burundi; kandi mu buryo bwose bakaba barumvaga ibintu mu buryo buri mahwi na Prezida Kagame, ku bibazo Prezida Kagame ashobora kuba anafitemo akaboko nacyo ni ikindi kimenyetso simusiga, ko kuri Prezida Kagame koko iyahigaga yahiye ijanja ! Urwikekwe mu gihugu cyane cyane mu nzego nkuru z\u2019umutekano ni rwinshi, kubera abari ku ngoyi ku maherere, abaturage b\u2019imbere mu gihugu batangiye kurambirwa gufatira ku munwa nk\u2019ubwangati, bagatinyuka bakavuga ukuri kw\u2019ibitagenda; maze bigakangura rubanda ishobora kuzatungurana ikivumbura nk\u2019uko twabibonye mu bindi bihugu byari bizahajwe n\u2019ingoma z\u2019igitugu\u2026 Ubukene bukabije bwahumiye ku murari muri iki cyorezo cya Covid 19, n\u2019ibindi bibazo birimo no kwigunga, no kuba ubuzima bwa Prezida Kagame bwaba buri mu kaga k\u2019uburwayi maze bikaba byazahaza ingoma yidodeyeho nk\u2019ikoti aho arandata buri kimwe, akanyaga cyangwa akagabira uwo ashaka n\u2019igihe ashakiye, akanayoborana n\u2019abo asekuranya imitwe mu rwikekwe rwo guhakirizwa bagambanirana mu ihame ryo gutandukanya abo ushaka kuyoboza igitugu (divide and rule)\u2026 Ibyo byose bizambije ingoma ya FPR na Kagame kubera ko icyuka kibi kiri mu nzego zose z\u2019abanyagihugu\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Kuki Prezida Kagame akomeje kwiheza mu ruhame n\u2019aho agaragaye bikaba igihushuka ?<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iki gihe isi yose yugarijwe n\u2019icyorezo cya Covid 19 uburyo bwo gukora imbonankubone bwaragabanyijwe cyane busimburwa n\u2019imikorere yo gukorana hatabayeho kwegerana ahubwo hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi byose bigamije kwirinda kwandura iki cyorezo kimaze guhitana imbaga itabarika mu ruhando mpuzamahanga ndetse n\u2019ibihangange byinshi bikaba byarahitanywe n\u2019iki cyorezo. Prezida Kagame umenyereweho kunyaga ubuzima abantu biganjemo abanyagihugu ayoboye ataretse n\u2019abanyamahanga mu buryo bushize amanga; ndetse ntatinye no kuba yabyigamba cyangwa ngo yigambe mu ruhame ko azivugana abantu bose batumva ibintu kimwe nawe, mu mvugo zimugaragaza nk\u2019umuntu ufata kwambura ubuzima ku maherere, nk\u2019igikorwa gito cyane kitamutwarira umwanya wo kwibaza ku gaciro k\u2019ubuzima bwa muntu. Imico nk\u2019iyo iremamo umuntu nk\u2019uwo imico yo gukunda ubuzima bwe bwite by\u2019agahebuzo, no kwitwararika umutekano we mu buryo bwose mu rwego rwo hejuru cyane rushoboka; kubera ko aba yikanga guhorwa n\u2019abo yiciye ababo, cyangwa se akumva hari umuvumo w\u2019abo yambuye ubuzima waba umugendaho, maze akitwararika kuba yarangara urupfu rukamubona urwaho mu buryo ubwo ari bwo bwose, yiyibagije ko ntawe uhunga nyamunsi aba ari ikibazo cy\u2019igihe gusa. Uwatekereza ko kuboneka igihushuka kwa Prezida Kagame, kwaba kunashingiye no kwigirira amakenga mu buryo bw\u2019ikirenga ku cyorezo cya Covid 19; ntiyaba ari kure cyane y\u2019ukuri.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Na none kandi, Prezida Kagame ubu ari mu bihe bye bya \u201cmuteremuko,\u201d nka kimwe mu bihe bibi bisoza ingoma z\u2019abanyagitugu hafi ya bose; nyuma yo kugera ku ngoma akenshi mu buryo butakekwaga cyangwa se butunguranye bakagira ibihe byabo by\u2019ishema n\u2019igitinyiro biha ku kiguzi cy\u2019amakuba atari make bateza abo bayoboye. Aba banyagitugu rero barazamuka bakagera ku gasongero maze bagera ku \u201cmuteremuko\u201d bakaba batabasha kwisubiza inyuma ku gasongero cyangwa se kuri imwe mu ngazi mu zaranze ukuzamuka kwabo. Abahanga mu by\u2019ubumenyi bw\u2019imitekerereze (psychology) bahamya nta shiti ko abantu bashyizwe hejuru n\u2019ibihe bakabiryohera kandi bakanabigendera agakabyo; bagorwa cyane no kwiyakira iyo ibihe bibahurutuye iyo mu bushorishori bakibona bari hasi ku itaka\u2026 Mbese ni aka wa mugani w\u2019ikinyarwanda ugira uti : \u201c<em>Gutinya kwambarira ubucocero aho wambariye inkindi<\/em>.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwene aya makuba yo gucishwa bugufi n\u2019ibihe ntajya akunda gusigana n\u2019uburwayi bushya ndetse n\u2019ukwiyongera k\u2019ubusanzwe uwakonkobotse yari asanganywe bitewe n\u2019uko umujagararo (stress) uhungabanya ubushobozi bw\u2019umubiri bwo guhangana n\u2019indwara (immunity)\u2026 Uyu mujagararo kandi ntusigana n\u2019umushiha wo kwihugiraho wiheza kubera urwikekwe ruwinjiriramo\u2026 Ibi ni byo byashyikiye na Nyakwigendera Prezida Mobutu mu minsi ye ya nyuma, azahazwa na kanceri (cancer) y\u2019ubugabo yamuhuse ku rupfu rwamushyikiye ishyanga mu gihugu cya Maroc; aho yari afite ubuhungiro busa no kuhacirirwa ari kumwe n\u2019abantu mbarwa bo mu muryango we wa hafi. Ni mu gihe imbaga yamugaragiraga cyangwa se yari yaradabagije akiri ku ngoma, yari yaramuteye umugongo yaranamuhaye akato; agahambwa nk\u2019umutindi nyakujya utagira umuryango n\u2019inshuti ! Ntibyaba biri kure y\u2019ukuri cyane na none gutekereza ko umujagararo wo kuba mu bihe bye bya \u201cmuteremuko,\u201d kuri Prezida Kagame nk\u2019uko bishyikira abandi banyagitugu bose; byaba byaramuteye kwiheza no kwihugiraho. Bigahumira ku murari iki cyorezo cya Covid 19 nacyo gishegeshe isi kitaretse no gushyira u Rwanda ruyobowe na Prezida Kagame ku karubanda; bigaragara ko ubukungu n\u2019iterambere akunze kwigamba ashingiye ku mibare (statistics) y\u2019\u201ditekenika\u201d n\u2019ibirangaza amaso byo gutaka umurwa mukuru wa Kigali, kandi abaturage bahashyijwe n\u2019ibibazo bitagira urugero mu nzego zitandukanye nk\u2019ubuzima, imibereho myiza, umutekano ku mubiri no ku mutima, uburezi, ubukungu\u2026 Umujagararo (stress) kandi ntiwabura no guhungabanya ubushobozi bw\u2019umubiri we bwo guhangana n\u2019indwara akaba yakomererwa ku ndwara yari asanganywe za twibanire; bitaretse n\u2019uburwayi bushya bwamwinjirira, ariko bishobora kuba byaba bihabanye n\u2019ibindi twumva mu nkuru zimubika\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame na FPR nk\u2019igiti cyacitse imizi kikaba cyarabuze uwahirika gusa kuki bikigoye opposition nyarwanda ?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Opposition nyarwanda ifite ishusho y\u2019abahigi benshi bahiga inyamaswa yabogogoje ibamaraho abantu n\u2019amatungo bakananirwa kuyigotera hamwe; n\u2019abashatse kuyigotera hamwe bakaba batayibona mu ishusho imwe ! Ibaze nawe ku bahigi bagotera hamwe inyamaswa y\u2019inkazi yabayogoje ku musozi ngo bayikize; maze igihe ivumbutse, umwe akayirabukwa nk\u2019imbogo, undi akayirabukwa nk\u2019impyisi mahuma, undi uruziramire, undi ingwe, undi intare\u2026 Izi&nbsp; nyamaswa zose uko zigotwa biratandukanye ndetse n\u2019ubugenge bwo kuzica buratandukanye! Amaherezo rero ni uko nibareba nabi iyi nyamaswa izabamara bose; maze igakunda ikigabiza n\u2019imiryango n\u2019amatungo barwanagaho kumaraho burundu!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuba imitwe ya politiki, iy\u2019ingabo n\u2019imiryango ya Sociyete sivili ihirimbanira impinduka no gukura abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo n\u2019umunyagitugu Prezida Kagame n\u2019ingoma ye gica ya FPR badafite ishusho imwe ku mwanzi bahanganye nawe; biragoye ko banahuza imbaraga n\u2019imirongo imwe yo kumwivuna ngo bagoboke rubanda nyarwanda. Bamwe barwanya umurambo wubatse ingoma ifite ingufu kuburyo ibayoboresha umurambo ntireke no kubaremamo inkumbi, kubashimuta no kubagaraguza agati umunsi ku wundi, abandi barwanya umunyagitugu mubi cyane ariko ufite ingoma itari mbi kubera ko yangijwe nawe ikaba yagangahurwa igihe uwo munyagitugu yaba atakiriho, abandi bakarwanya umunyagitugu n\u2019ingomba gica batitaye uko bahagaze mbese bagendera inzira ubugari, abandi barwanya umunyagitugu mubi ndetse n\u2019ingoma gica bigeze kuri \u201cmuteremuko\u201d nk\u2019uko bishyikira izindi ngoma nk\u2019izo zose n\u2019abazirangaje imbere\u2026 Uburyo bwo kurwanya uwo mwanzi nabwo ntibabwumva kimwe; maze bikaba nabyo ari ndi mbogamizi ikomeye yo guhuza. Bamwe bumva hakoreshwa gusa inzira z\u2019igitutu ziganisha ku biganiro ku kibi n\u2019icyiza babifashijwemo n\u2019amahanga agende abona ubwambure n\u2019ishusho mbi nyakuri y\u2019ingoma n\u2019umuyobozi wayo, abandi bakumva byanyura mu kwivumbura kwa rubanda gusa; abandi bakumva byanyura mu ntambara wenda n\u2019ibiganiro byaba bitewe n\u2019igitutu cy\u2019umuriro w\u2019intambara ndetse no kuzahara kw\u2019ingoma ariko intambara ariyo ntangamuganzanyo\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo bitari ngombwa ko imitwe ya politiki n\u2019iy\u2019ingabo ndetse n\u2019imiryango ya sosiyete sivile irwanya ingoma mpotozi ya FPR n\u2019umukuru wayo igira imirongo isa nk\u2019intobo, cyangwa yenda kuba mu cyerekezo kimwe; ariko se na none bagomba kugira imirongo imwe bumvikanaho ikabahuza kandi bakayubahiriza nta mbereka cyangwa uburyarya. Gukingana no kugira akayihoyiho ko kuba wakwifatanya n\u2019abandi, ariko ucunze amahirwe yatuma wibereka ugatanguranwa umushi; nibyo byaba imbogamizi yo guhuza! Na none kandi hari ibibazo bikomeye byo kugiraho imyumvire imwe byanga bikunda; kugira ngo urugendo rw\u2019impinduramatwara runyaruke mu murongo ugororotse. Niba hari abumva bakigarurira ubwami abandi bagitsimbaraye kuri Repubulika ibyo bakabyumvikanaho ko bishobora kuzakemurwa na Referendumu yategurwa bafashe ubutegetsi. Imyumvire imwe kuri za genocide iyamaze kwemerwa, n\u2019itaremerwa n\u2019umuryango mpuzamahanga\u2026 Erega byazanagorana guhuza bafashe igihugu mu gihe bamwe bashimagiza revolusiyo ya rubanda yo mu 1959 abandi bayivumira ku gahera, abandi bagashimagiza ukwibohora ko mu 1994 abandi bakuvumira ku gahera\u2026 Ibi byose abantu bashobora kubigiraho imyumvire imwe hatabayeho kwikunda no kutibuka ko byanga bikunda igihugu gifite amateka agoye; aho cyane ikiruta ibindi bikaba bikwiriye ko bene cyo bakibanamo amahoro bagaharanira kuraga abazabakomokaho igihugu kidahora mu bibazo\u2026&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Umwanzuro n\u2019impanuro kuri opposition nyarwanda&nbsp;<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Niba imitwe ya politiki, iy,ingabo na sosiete sivile ihuriye ku mpamvu imwe yo kuzahura u Rwanda n\u2019abanyarwanda; nta mpamvu yo kudashyira hamwe! Gutinya gushyira hamwe byaba bisonanuye ko hari impamvu z\u2019izindi nyungu zihishe inyuma ya za gahunda zishashagirana ku mpapuro; zaba zirimo nko kuba haba harimo bamwe baba bifuza u Rwanda rutabereye bose, kandi rukorera inyuma y\u2019agatsiko nk\u2019uko bimeze ubu. Ni iki cyo kwikingana mu gihe cyose batagamije kwirukana igitugu bimika ikindi !? Uko byagenda kose amwe mu makosa akomeye mu rugamba urwo ari rwo rwose ni ukugaya umwanzi umushyira ku rwego rwo hasi ! Opposition nyarwanda yagakubiranyije Prezida Kagame n\u2019ingoma ye ya FPR bari mu bihe bya \u201cmuteremuko\u201d aho kurwanya ingoma ya FPR, ngo ibayoboje umurambo wa Kagame; na cyane ko ibyo ubwabyo byaba biha ingoma ya FPR igitinyiro, ko yihagazeho ku rugero rwo kuba itatsinsurwa mu buryo bworoshye cyangwa se bwa vuba aha!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Albert MUSHABIZI Bibliya nk\u2019igitabo kimwe mu bitagatifu biboneka kuri iyi si ya Rurema, kikaba kirangaje imbere mu kugira abacyizera benshi; ihanura ko ibyo tubona ku isi nk\u2019ibishya tuba twibeshya kubera ko biba byarabayeho, kandi bizanongera bikagaruka. Mu kuri kudashidikanywaho hari n\u2019ibyo tubona biba ari amashusho y\u2019ibiba byaratunyuze mu maso; mu gihe kitari kinini [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":28412,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-39869","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ARI &quot;KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE&quot; NA &quot;KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ARI &quot;KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE&quot; NA &quot;KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Albert MUSHABIZI Bibliya nk\u2019igitabo kimwe mu bitagatifu biboneka kuri iyi si ya Rurema, kikaba kirangaje imbere mu kugira abacyizera benshi; ihanura ko ibyo tubona ku isi nk\u2019ibishya tuba twibeshya kubera ko biba byarabayeho, kandi bizanongera bikagaruka. Mu kuri kudashidikanywaho hari n\u2019ibyo tubona biba ari amashusho y\u2019ibiba byaratunyuze mu maso; mu gihe kitari kinini [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-02-25T06:42:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-02-25T06:42:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"849\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"493\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"13 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/\",\"name\":\"ARI \\\"KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE\\\" NA \\\"KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg\",\"datePublished\":\"2021-02-25T06:42:02+00:00\",\"dateModified\":\"2021-02-25T06:42:04+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg\",\"width\":849,\"height\":493,\"caption\":\"Perezida Paul Kagame\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ARI &#8220;KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE&#8221; NA &#8220;KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ARI \"KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE\" NA \"KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ARI \"KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE\" NA \"KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE? - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Albert MUSHABIZI Bibliya nk\u2019igitabo kimwe mu bitagatifu biboneka kuri iyi si ya Rurema, kikaba kirangaje imbere mu kugira abacyizera benshi; ihanura ko ibyo tubona ku isi nk\u2019ibishya tuba twibeshya kubera ko biba byarabayeho, kandi bizanongera bikagaruka. Mu kuri kudashidikanywaho hari n\u2019ibyo tubona biba ari amashusho y\u2019ibiba byaratunyuze mu maso; mu gihe kitari kinini [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-02-25T06:42:02+00:00","article_modified_time":"2021-02-25T06:42:04+00:00","og_image":[{"width":849,"height":493,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"13 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/","name":"ARI \"KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE\" NA \"KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","datePublished":"2021-02-25T06:42:02+00:00","dateModified":"2021-02-25T06:42:04+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","width":849,"height":493,"caption":"Perezida Paul Kagame"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-wapfuye-maze-ingoma-ye-ya-fpr-ikaba-ikiganje-na-kagame-uhondoberana-ningoma-ye-ya-fpr-opposition-ikwiye-kurwanya-nde-ikareka-nde\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ARI &#8220;KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE&#8221; NA &#8220;KAGAME UHONDOBERANA N\u2019INGOMA YE YA FPR\u201d OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39869","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=39869"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39869\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":39870,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39869\/revisions\/39870"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/28412"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=39869"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=39869"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=39869"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}