{"id":39885,"date":"2021-02-27T00:05:06","date_gmt":"2021-02-26T22:05:06","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=39885"},"modified":"2021-02-27T00:06:40","modified_gmt":"2021-02-26T22:06:40","slug":"idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/","title":{"rendered":"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kimwe mu byaha bikomeye Idamange Iryamugwiza Yvonne ashinjwa ngo nuko yavuze ko leta ya FPR Inkotanyi icuruza jenoside yakorewe abatutsi. Kandi nibyo yarabivuze. Ndetse, ku buryo bweruye, avuga ko amagufu ari ku rwibutso rwo ku Gisozi akwiye gushyingurwa mu cyubahiro nk\u2019uko n\u2019indi mibiri yabonetse hirya no hino mu gihugu yagiye ishyingurwa mu cyubahiro. Ibyo bikaba ari umuco dusanzwe tumenyereye wo gushyingura abacu, bakajya kwiruhukira. Ndagirango uwabishobora azansobanurire neza aho amagambo nk\u2019ariya Idamange yavuze apfobya jenoside cyangwa ayihakana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibyo Idamange yavuze kuri You Tube kuri jyewe nta gishya kirimo. Icyo nemera gishya nuko uriya mudamu yashiritse ubwoba akabivuga ku mugaragaro, yicaye ku Kimironko, muri kapitali y\u2019u Rwanda, agatanga adresse ye na terefoni. Naho kuvuga ko jenoside yakorewe abatutsi ubutegetsi bwa FPR buyikoresha nk\u2019iturufu ya politiki ntawe utabibona. Byonyine amagambo yavuzwe igihe Perezida Kagame yari amaze gusoza mandats ebyiri yari yemerewe n\u2019itegekonshinga ariko agishaka kuguma ku butegetsi arahagije kugirango uwariwe wese yumve uburyo jenoside yakorewe abatutsi ari iturufu ya politiki. Ariko uwashaka yatanga n\u2019izindi ngero nyinshi zerekana uburyo jenoside icuruzwa mu nyungu z\u2019abari ku butegetsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mutekereze ko urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho guhana abagize uruhare muri jenoside no mu bundi bwicanyi bwakorewe inyokomuntu mu w\u20191994 ku butaka bw\u2019u Rwanda rwirinze kureba abahanuye indege ya Habyarimana cyangwa abakoze ubundi bwicanyi bo ku ruhande rwa FPR kubera ko ngo bahagaritse jenoside yakorewe abatutsi. Ni muri urwo rwego na mapping report ishinja ibyaha bikomeye ingabo za FPR (ibyaha bishobora kwitwa jenoside habonetse urukiko rubisuzuma), iyo mapping report yakozwe n\u2019impuguke za loni imaze imyaka irenga icumi mu tubati i New York ku cyicaro cy\u2019umuryango w\u2019Abibumbye. Impamvu nta yindi nuko hari ubushake bwo gukingira ikibaba Perezida Kagame n\u2019ibyegera bye ku mpamvu zo kwirinda guhungabanya ubutegetsi bw\u2019igihugu gifatwa nk\u2019umurwayi udasanzwe kubera ariya mahano ya jenoside yateye ubwoba isi yose.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kwerekana amahano yagwiriye igihugu usaba imfashanyo ubwabyo si ikibazo<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo ni impamvu leta y\u2019u Rwanda nayo igerageza gukora ku buryo amahano yabaye mu w\u20191994 agaragarira buri wese usuye u Rwanda. Igikorwa cyo gufata amagufu y\u2019abantu bamwe agashyirwa mu rwibutso ni aho ngaho cyaturutse. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bavuga ko Bill Clinton ubwo yasuraga u Rwanda nyuma ya jenoside yagaragaje ko atarafite akanya ko kugera ku rwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi kuko yari afite izindi gahunda nyinshi. Kubera izo mpamvu ubutegetsi ngo bwateruye amagufa buyajyana ku kibuga cy\u2019indege kugirango agende ayabonye. Birumvikana icyari kigamijwe ni ukugirango uwo muntu w\u2019igihangange ku isi abone ayo magufu n\u2019utwo duhanga tw\u2019abantu, agire amarangamutima ya kimuntu, bityo ashyigikire ubutegetsi bwitwa ko bwahagaritse ayo mahano. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi kandi, ku bwanjye, nta kibi mbibonamo mu gihe inkunga y\u2019amahanga yari ikenewe kugirango igihugu gishobore kongera kwiyubaka, n\u2019abarokotse iyo jenoside bashobore kwitabwaho. Gukoresha jenoside ushakira abaturage bawe amaboko ntawabinenga. Ndetse no kuyikoresha mu buryo bwa politiki ugamije kurwanya ikintu cyose cyatuma amahano nk\u2019ayo yongera kuba nabyo birumvikana ndetse birakwiye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Ikibazo kiri hehe rero ?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikibazo gikomeye ni ugukoresha jenoside ugirango uhishire amarorerwa urimo gukora cyangwa wakoze. Umunsi FPR yica abasenyeri n\u2019abandi bihaye Imana ba kiliziya gatorika yari yasanze i Kabgayi itangazo ryayo ryasohotse ryavugaga ko ari umwana wasanze ababyeyi be bose barishwe n\u2019interahamwe agata umutwe akajya kwica abo basenyeri. Nyuma, kubera ubuhamya bunyuranye burimo ubw\u2019abarokotse ubwo bwicanyi bwakorewe ahitwa i GAKURAZO ku ya 5 kamena 1994, twashoboye kumenya ku buryo budashidikanywaho ko kiriya ari igikorwa cyari cyateguwe neza. Kandi ubwicanyi nk\u2019ubwo bwagiye bukorwa n\u2019ahandi. Abavugizi ba FPR bagerageje gusobanura ko ubwo bwicanyi babaga barimo guhagarika jenoside. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yemwe n\u2019abiciwei Kibeho mu rugomo rukomeye rwakozwe nyuma y\u2019amezi 10 jenoside yakorewe abatutsi irangiye (hapfuye abantu barenga 8000 umunsi umwe), havuzwe ko ngo bari interahamwe zari zihishe mu baturage zigamije kuzarangiza jenoside zasize zitarangije. Ibi kwari ugukoresha jenoside yakorewe abatutsi kandi hakorwa andi mahano.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Amateka ya jenoside yahinduwe iturufu yo kwica abaturage b\u2019inzirakarengane, ahinduka iturufu yo kugundira ubutegetsi, iturufu yo gucecekesha abantu, iturufu yo kwimika igitugu, iturufu yo kwica abashaka impinduka. Itegeko rihana icyo bise ingengabitekezrezo ya jenoside ryashyizweho kugirango iyo turufu ya jenoside ifashe abari ku butegetsi kuburambaho. Ndibutsa ko iryo tegeko ryatekerejwe nyuma y\u2019amatora yo mu w\u20192003 bimaze kugaragara ko Faustin Twagiramungu yari yagize amajwi menshi bakagomba kuyamwiba. Icyo gihe muri FPR biyemeje gukora ibishoboka kugirango hatazagira umuhutu uzabaca mu rihumye akabatwara ubutegetsi binyuze mu matora. Ibyakorewe Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo yaragiye kugerageza kwiyamamaza mu 2010 ntawe utabyibuka. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubuse koko icyo Idamange yavuze kitaricyo ni ikihe ? Biranashimishije ko yabivuze ari umucikacumu, yararihiwe amashuri na cya kigega cya FARG (gishyirwamo amafaranga akatwa abakozi bose ba Leta batitajye ku moko yabo). Kwiga nyabyo ni ukugirango umenye ubwenge, urebe kure. Iyo FARG yarihiye imfubyi zimwe izindi ziraho zicwa n\u2019amavunja nayo ubwayo ni ikibazo. Ibibazo nk\u2019ibi biba bishobora gukurura andi mahano mu gihugu kubivuga ntabwo arugupfobya jenoside.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Jenoside ni amateka yacu, ntabwo ari igiti kiturirwa.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hari uwavuze ko jenoside ari igiti baturira, ashaka kuvuga ko ntawemerewe kunenga ibyo leta yakoze bijyanye na jenoside. Yavugaga kiriya kibazo Idamange yavuze cy\u2019amagufa atarashyinguwe, akaba atondetse mu rwibutso rwa jenoside hagamijwe kuyereka abasura igihugu ndetse n\u2019abanyarwanda ubwabo bashoboye kujya gusura urwo rwibutso. Ikibazo ni iki ngiki : nonese umuntu wumva ariya magufa kuyabona hariya bimukomeretsa (kuko yabuze abe cyangwa kuko abibona nk\u2019ubushinyaguzi), akumva nta mahoro yagira atabivuze, we nta burenganzira afite bwo kuvuga igitekerezo cye? Wabwirwa n\u2019iki se ko icyemezo runaka leta yafashe gishimishije abantu utabemereye kuvuga ibyo batekereza? Njyewe ndetse nkeka ko uwabaza abanyarwanda (n\u2019iyo yabaza abacikacumu bonyine) icyo batekereza kuri ariya magufa, niba akwiye gukoreshwa kuriya akoreshwa mu rwibutso cyangwa niba yashyingurwa, abenshi nkeka ko basaba yuko ashyingurwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Jenoside ni amateka yacu nk\u2019abanyarwanda, ndetse n\u2019abatari abanyarwanda jenoside bumva ari ikintu kibareba. Aho kuvuga ngo jenoside ni igiti baturira ahubwo ndumva nasaba ko jenoside isesengurwa bihagije. Niba ari igiti bakacyurira bakakigera mu bushorishori, bakijagajaga, bakamenya aho umurama wacyo uri, bakahakubura, ndetse byashoboka bakajya no mu mizi yacyo bagamije kukirimbura, byaba bishoboka bakanagitwika. Ntabwo jenoside ari poteau nka zimwe bazirikaho insinga z\u2019amashanyarazi bakandikaho ngo \u00ab uhegereye wapfa \u00bb, ngo \u00ab hatari ya kufa \u00bb, \u00ab ngo \u00ab danger de mort \u00bb.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Jenoside ni amateka yacu. Ni ikintu cyatubayeho gikomeye cyane. Twapfushije abavandimwe, dupfusha abarimu batwigishije, dupfusha urungano, dupfusha inshuti, dupfusha abahanzi twakundaga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abanyarwanda twakoze amahano ateye ubwoba, twica impinja, twica abasaza n\u2019abakecuru. Amagambo yo kubyamagana ntaboneka. Ariko na none bitera agahinda iyo jenoside ihindutse imbehe yo kuriraho kuri bamwe, kandi bakayiriraho bacura abandi, babakenesha, babicisha inzara, babasenyera, babanyereza, babica cyangwa babaheza ishyanga. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Amahano nk\u2019ariya yagombye kudufasha kureba kure, tuzirikana ko abatubanjirije bateze imitego twaguyemo, tukareba uburyo iyo mitego tuyitegura kuko iracyahari.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Reka nifurize Idamange gukomera ku rugamba ariho, akazaburana neza yifashishije intwaro ikomeye yatweretse. Ntabwo turibagirwa urubanza rwa Madame Adeline Mukangemanyi, umugore wa Rwigara, hamwe n\u2019umukobwa we Diane Shima Rwigara, urubanza baburanye batarya iminwa kandi bakarutsinda bemye. Idamange yatanze isura y\u2019umutegarugori utyaye kandi uhumutse. Nawe turizera ko azaburana neza ahubwo agakoza isoni abamushoye muri izo manza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ntacyo navuze ku bindi Idamange ashinjwa, birimo kuba ngo yarakwije impuha. Biragusha ku byo yatangaje birebana n\u2019urupfu rwa Perezida Kagame. Njyewe ntabwo nshidikanya ko ariho. Ingorane ziri kuri iki kibazo ni uko ibyo Idamange yavuze bimaze umwaka bivugwa, bicengezwa mu bantu. Nta ngufu leta yigeze ishyira mu kubinyomoza, kandi ni umurimo woroshye. Hari n\u2019ababihemberwa buri kwezi. Keretse niba hari impamvu bo bazi zibatera kwanga kwirirwa banyomoza ibyo bihuha birebana n\u2019ubuzima cyangwa urupfu rw\u2019umukuru w\u2019igihugu. Ntabwo ikibazo nkibona mu banyapolitiki bagerageza guhungeta uyoboye leta yirirwa ibahungeta. Umpungete nguhungete. Ku mugani wa wawundi ati : <em>&#8220;umpangare nguhangare&#8221;<\/em>. Nyamara hari ubundi buryo twabigenza mu nyungu za buri wese no mu nyungu z\u2019igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Cyokora icyo ni ikindi kibazo. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bruxelles, ku wa 26 Gashyantare 2021<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Jean Baptiste Nkuliyingoma<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kimwe mu byaha bikomeye Idamange Iryamugwiza Yvonne ashinjwa ngo nuko yavuze ko leta ya FPR Inkotanyi icuruza jenoside yakorewe abatutsi. Kandi nibyo yarabivuze. Ndetse, ku buryo bweruye, avuga ko amagufu ari ku rwibutso rwo ku Gisozi akwiye gushyingurwa mu cyubahiro nk\u2019uko n\u2019indi mibiri yabonetse hirya no hino mu gihugu yagiye ishyingurwa mu cyubahiro. Ibyo bikaba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":39319,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-39885","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kimwe mu byaha bikomeye Idamange Iryamugwiza Yvonne ashinjwa ngo nuko yavuze ko leta ya FPR Inkotanyi icuruza jenoside yakorewe abatutsi. Kandi nibyo yarabivuze. Ndetse, ku buryo bweruye, avuga ko amagufu ari ku rwibutso rwo ku Gisozi akwiye gushyingurwa mu cyubahiro nk\u2019uko n\u2019indi mibiri yabonetse hirya no hino mu gihugu yagiye ishyingurwa mu cyubahiro. Ibyo bikaba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-02-26T22:05:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-02-26T22:06:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"528\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"442\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/\",\"name\":\"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png\",\"datePublished\":\"2021-02-26T22:05:06+00:00\",\"dateModified\":\"2021-02-26T22:06:40+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png\",\"width\":528,\"height\":442,\"caption\":\"Idamange Iryamugwiza Yvonne\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe? - Umunyarwanda","og_description":"Kimwe mu byaha bikomeye Idamange Iryamugwiza Yvonne ashinjwa ngo nuko yavuze ko leta ya FPR Inkotanyi icuruza jenoside yakorewe abatutsi. Kandi nibyo yarabivuze. Ndetse, ku buryo bweruye, avuga ko amagufu ari ku rwibutso rwo ku Gisozi akwiye gushyingurwa mu cyubahiro nk\u2019uko n\u2019indi mibiri yabonetse hirya no hino mu gihugu yagiye ishyingurwa mu cyubahiro. Ibyo bikaba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-02-26T22:05:06+00:00","article_modified_time":"2021-02-26T22:06:40+00:00","og_image":[{"width":528,"height":442,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/","name":"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png","datePublished":"2021-02-26T22:05:06+00:00","dateModified":"2021-02-26T22:06:40+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/02\/Skjermbilde-2021-02-03-kl.-21.54.19.png","width":528,"height":442,"caption":"Idamange Iryamugwiza Yvonne"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/idamange-yavuze-ko-jenoside-ubwo-icyaha-yakoze-ni-ikihe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39885","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=39885"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39885\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":39887,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/39885\/revisions\/39887"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/39319"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=39885"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=39885"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=39885"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}