{"id":3994,"date":"2013-08-23T15:09:34","date_gmt":"2013-08-23T13:09:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3994"},"modified":"2013-08-23T15:09:34","modified_gmt":"2013-08-23T13:09:34","slug":"bitumariye-iki","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/","title":{"rendered":"BITUMARIYE IKI?"},"content":{"rendered":"<p>Ubusanzwe umuntu atandukanira n\u2019inyamaswa ku bushobozi bwo gutandukanya ikibi n\u2019icyiza kuko yahawe ububasha bwo gutekereza, gushishoza no guhitamo igikwiye, ibi bikaba bitarahawe inyamaswa nyinshi, igitangaje ariko nuko<!--more--> iyo urebye ibyo mwenemuntu ahugiyemo bigaragaza kugabanuka kw\u2019imitekerereze n\u2019ubushobozi bw\u2019ubwonko kuko uretse no kuba ibikoko, abantu muri rusange n\u2019abanyarwada benshi by\u2019umwihariko basigaye barahindutse inyamaswa z\u2019inkazi kuko barusha kure ubugome ibindi bireme, byaba ibyabayeho cyangwa ibiriho.<\/p>\n<p>Ibi njye nsanga bigendanye n\u2019umugambi w\u2019ijambo ry\u2019Imana, kuko byanditswe ko mu minsi y\u2019imperuka hazabaho akababaro gakomeye cyane, abantu ababyeyi, bazaba babi cyane, aho abavandimwe bazasubiranamo, bakagambanirana, bakicana, umwana azica umubyeyi, umubyeyi yice umwana, umugabo yice umugore, umugore yice umugabo, hazabaho umubabaro uteye kwiheba aho abategetsi bazimika ikibi bakagiha imbaraga, ukuri guhinduke ikizira, intambara ihinduke amahoro, intwaro zibe isoko y\u2019umutekano, ishyanga ritere irindi, habeho ubugome ndengakamere ariko ibi byose bizaba bishyira ku gusohoza kw\u2019umugambi w\u2019Imana umaze imyaka ibihumbi n\u2019ibihumbagiza wo kuzatwika iyi si ishaje yanduye yuzuye amabi, imibabaro n\u2019amarira, haremwe isi nshya izaragwa intungane kandi mubivugwa n\u2019amadini atandukanye yigisha iyobokamana nuko ibikorwa by\u2019umuntu aribyo bizamucira urubanza, bityo nkaba nibaza nti, bimaziki kuba wahabwa ubutunzi n\u2019iby\u2019isi byose maze ukazabura ubugingo?<\/p>\n<p>Izi ntambara mureba abanyarwanda barwana buri munsi z\u2019imibereho mibi, ubukene, ibyorezo, akarengane, igitugu, kwicwa, gufungwa, gutotezwa, kwamburwa ibyawe, guhozwa ku nkeke z\u2019ibyaha abantu batanakoze cyangwa ngo bagiremo uruhare, kubiba inzangano mu banyarwanda babaremamo imbuto mbi z\u2019ivanguramoko, gutonesha bamwe no gutoteza abandi, uburyarya, ubugome ndengamere no kuba mu matsinda y\u2019abahora bategura amabi n\u2019uburiganya by\u2019amoko yose agamije guteza urujijo mu baturage, byose bikorwa mw\u2019izina ryo gushaka ubutunzi, gushaka icyubahiro n\u2019ikuzo. Aha niho mubona abantu b\u2019inda mbi bahagurukira gukora ibyo basabwe byose, bakitandukanya n\u2019isoni, cyangwa imitekerererze isanzwe iranga umuntu, bamwe bakavuga ibyo batemera, bakagoreka indimi ngo bakunde bahabwe iby\u2019isi.<\/p>\n<p>Irari ry\u2019ubutunzi n\u2019ubutegetsi, doreko ibi bintu bidatana niryo rikomeje guteza isi akaduruvayo, aho umwanzi Satani akoresheje abantu bamwe bamugurishijeho roho zabo, batagifite icyo baramira doreko iby\u2019isoni nke bo batabikozwa, barenze ihaniro, bagenda bakadutoranyiriza babandi bahora bafite agatima karehareha, bamunzwe n\u2019irari ry\u2019iby\u2019isi biteguye gutamba byose, bataretse n\u2019ubumuntu bwabo, b\u2019abariganya, inkozi z\u2019ibibi, abicanyi n\u2019abagome, maze bakabahumekeramo imbaraga runaka bakabamamaza mu bitangazamakuru makabahindura abantu bakomeye, nyamara muribo ari ibizu abapfu bahagaze, doreko baba batakigira ubwenge cyangwa umutima wa kimuntu.<\/p>\n<p>Abibaza rero impamvu abo bantu bamara guhabwa ibyo byose (ubutunzi, ubutegetsi, igitinyiro n\u2019icyubahiro) ariko bagakomeza kubaho batiyizeye cyangwa ngo banezerwe, njye nsanga aruko baba bataramenye kera, barashukwa maze bamenya ukuri bagahinduka ibyihebe kuko baba batakibashije kubyivanamo gutyo gusa, maze kubera ntacyo baba bakiramiye bakamaramaza mubibi bategekwa cyangwa basabwa gukora doreko Satani ariwe mwami wabo.<\/p>\n<p>Ikibazo nibaza kandi nifuza ko nabandi mwibaza ni iki? Ibyo bintu mwirukaho mukabishaka mubibi, mwica abandi, mubiba inzangano, murenganya abavandimwe banyu, mwigwizaho igihe abandi bapfa bishwe n\u2019inzara ntimubiteho, ngo ngaho muriyubakira imitamenwa, imiturirwa, mbese muriyubakira ubukire, ubwo bukire bukomeje kubahuma amaso mukaba musigaye mutakimenya no gutandukanya ikibi n\u2019icyiza, aho mwibeshya ko amakimbirane abagirira neza, mukiringira intwaro zibashuka zikabatera gusubiranamo, maze intambara mwamara kuyirema no kuyikwirakwiza mukavuga amahoro, ayo mahoro ava muntambara, mu kubiba inzangano, mu bugome no mu bujura ndengakamere bwo kwigwizaho ibirenze ibyo mukeneye, ayo mahoro n\u2019iterambere murata mubishingira kuki?<\/p>\n<p>Ese ko mwivuga imyato ngo ngaho mufite ubuyobozi bw\u2019igitangaza, ubwo buyobozi murata utabuzi ninde? Ese haruyobewe ko ababushyirwamo ari inkorabusa zirya zidafite n\u2019icyo zimaze uretse kubiba amatiku n\u2019inzangano, rero bamwe ngo ni abahanga mu gusopanya ndetse basigaye babigororerwa aho abantu nka ba Bamporiki bateza imidugararo batumwe na shebuja, maze bakagororerwa kubera umurava n\u2019ubushake mu kwitandukanya n\u2019ubwenge bwabo no kujijisha rubanda mu mafuti, harya abo nibo ba \u201cHONORABLE\u201d dutezeho kwubaka igihugu gifite inzego zishoboye, azwiho iki usibye gusopanya no kugira akarimi keza kavuga ibyo umutima utemera kubw\u2019inda? Maze mwamara kurengwa imitsi ya rubanda mukabishongoraho mubakegeta amajosi, yewe n\u2019ubahunze mukamukirikira iyo mu mahanga, musesagura imisoro batanga bavuza induru mudateze kuborohereza?<\/p>\n<p>Ubwo se nyuma yo kubona ibyo byose mwaharaniye, ubwo mwemeraga kugurisha roho zanyu mukazigurana ibyo twavuze haruguru, mwatubwira icyo mwungutse ari iki? Kwica murica, buri munsi muriba, muracyagambana, yewe ntamahoro mufite niyompamvu muhora mutukana, muvuga imvugo nyandagazi, musebanya, muhigira kwica, mushimuta, muheheta, mutwikira abantu, mubakegeta amajosi, mubakindura mutitaye ku bana basize, muraritura imiryango n\u2019abayikomokamo, ubugome muburusha Rusufero, muteje intambara mu nzirakarengane, isi murayitobanze, abafitanye isano namwe DUFITE ISONI ZO KWITWA ABANYARWANDA KIMWE NAMWE, ABICANYI RUHARWA MWAMAMAYE KW\u2019ISI YOSE, harya ubwo nyuma y\u2019ibyo byose\u2026. Bitumariyiki kuyoborwa namwe? Mwebwe se bibamariyiki niba mutabasha kugira ubutwari bwo kwegura ko mwamye mwivuga imyato ngo ngaho imiyoborere myiza, harya akaga mumaze guteza abanyarwanda hirya no hino mwibwirako tutakazi? Ngaho niba haricyo ubutunzi bwabamarira, nimutange ayo mwibye mukesha amaraso y\u2019inzirakarengane mwamennye, mukuremo amamiriyoni maze muguremo ibitotsi n\u2019intsinzi y\u2019izi ntambara zituruka impande zose? Abaturage tubahanze amaso ubwo muzaba mwitesha agaciro\u2026<\/p>\n<p>Kanyarwanda<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubusanzwe umuntu atandukanira n\u2019inyamaswa ku bushobozi bwo gutandukanya ikibi n\u2019icyiza kuko yahawe ububasha bwo gutekereza, gushishoza no guhitamo igikwiye, ibi bikaba bitarahawe inyamaswa nyinshi, igitangaje ariko nuko<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3995,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3994","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>BITUMARIYE IKI? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"BITUMARIYE IKI? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubusanzwe umuntu atandukanira n\u2019inyamaswa ku bushobozi bwo gutandukanya ikibi n\u2019icyiza kuko yahawe ububasha bwo gutekereza, gushishoza no guhitamo igikwiye, ibi bikaba bitarahawe inyamaswa nyinshi, igitangaje ariko nuko\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-08-23T13:09:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"BITUMARIYE IKI?\",\"datePublished\":\"2013-08-23T13:09:34+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/\"},\"wordCount\":810,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/\",\"name\":\"BITUMARIYE IKI? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-08-23T13:09:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":600,\"height\":391},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bitumariye-iki\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"BITUMARIYE IKI?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"BITUMARIYE IKI? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"BITUMARIYE IKI? - Umunyarwanda","og_description":"Ubusanzwe umuntu atandukanira n\u2019inyamaswa ku bushobozi bwo gutandukanya ikibi n\u2019icyiza kuko yahawe ububasha bwo gutekereza, gushishoza no guhitamo igikwiye, ibi bikaba bitarahawe inyamaswa nyinshi, igitangaje ariko nuko","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-08-23T13:09:34+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"BITUMARIYE IKI?","datePublished":"2013-08-23T13:09:34+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/"},"wordCount":810,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/","name":"BITUMARIYE IKI? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-08-23T13:09:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":600,"height":391},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bitumariye-iki\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"BITUMARIYE IKI?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3994","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3994"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3994\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3994"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3994"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3994"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}