{"id":4023,"date":"2013-08-28T16:03:41","date_gmt":"2013-08-28T14:03:41","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4023"},"modified":"2013-08-28T16:03:41","modified_gmt":"2013-08-28T14:03:41","slug":"ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/","title":{"rendered":"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013."},"content":{"rendered":"<p>ITANGAZO RY\u2019ISHYAKA PPR-IMENA<\/p>\n<p>Ubuyobozi bw\u2019ishyaka PPR-Imena buratangariza abarwanashyaka ba ryo, inshuti n\u2019abanyarwanda bose muri rusange ko bubabajwe na bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019ishyaka FDU-Inkingi ku birebana n\u2019igikorwa cya politiki cy\u2019intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena cyo gusura imfungwa za politiki Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Bwana Mushayidi D\u00e9o muri gereza, ubwo zari mu butumwa bwa politiki bujyanye n\u2019imyiteguro y\u2019iyandikishwa ry\u2019ishyaka n\u2019icengezamatwara mu Rwanda kuva kuwa 13\/08\/2013 kugera kuwa 23\/08\/2013.<!--more--><\/p>\n<p>Intego n\u2019imigambi by\u2019ishyaka PPR-Imena birasobanutse : tuzaharanira ubumwe bw\u2019umuryango nyarwanda, no kubaka igihugu gisangiwe na bose \u00ab ONE PEOPLE, ONE NATION \u00bb. Tuzaharanira ubworoherane, ukuri, ubwubahane, ubwiyunge n\u2019iterambere risaranganijwe mu muryango. Tuzamaganira kure inzira zose zigamije gusenya umuryango nyarwanda, gucamo ibice abanyarwanda, kubiba urwicyekwe mu banyarwanda. Tuzarwanya ivangura iryo ari ryo ryose mu muryango nyarwanda. Ishyaka PPR-Imena rizakorana n\u2019uwo ari we wese mu muryango nyarwanda, muri gahunda z\u2019ubaka umuryango nyarwanda umwe, no mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bya politiki by\u2019u Rwanda mu nzira y\u2019amahoro, inzira itamena amaraso y\u2019inzirakarengane. Tuzamagana akarengane muri rubanda rugufi.<\/p>\n<p>Birababaje kandi biteye agahinda mu gihe mu itangazo ry\u2019umutwe wa politiki, hagaragaramo imvugo zikurura urwicyekwe no kugaba ibikundi mu benegihugu basangiye umuryango. Mu bisanzwe, intego n\u2019imigambi by\u2019ishyaka runaka biba bigomba gushingira ku bikorwa n\u2019imvugo zubaka igihugu kandi zikubaka ubumwe bw\u2019abagize umuryango , kuko ni byo nshingiro n\u2019imbarutso by\u2019amahoro n\u2019iterambere by\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Ni byo koko nk\u2019uko twabitangarije abanyarwanda, intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena zasuye imfugwa za politiki zirimo Madame Ingabire Victoire na Mushayidi D\u00e9o. Sinumwa neza rero icyo ishyaka FDU-Inkingi ishinja ishyaka PPR-Imena mu gihe intumwa zaryo zagize ubutwari bwo gusura umuyobozi waryo muri Gereza ? Mu bisanzwe , mu muco nyarwanda, iyo umuturanyi wawe atembereye ahantu udaherutse, maze akagusurira inshuti n\u2019abavandimwe mudaherukana, iyo ubimenye biragushimisha kandi ukamushimira kuko aba yarakuzirikanye. None se abagize Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, kubera kuba mu mahanga igihe kirekire, baba barabaye gito, bagata umuco nyarwanda, ntitubimenye ? cyangwa ingiro n\u2019imvugo yabo yo kuba gito yaba ihishe indi migambi n\u2019urwango bafitiye PPR-Imena ntitubimenye ?<\/p>\n<p>Ikindi iyi Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi itamenye cyangwa yirengagije, bikaba byanteye kwibaza byinshi, ni uko bavuze ko PPR-Imena yagiye gusura Madame Victoire Ingabire FDU-Inkingi itabizi, kandi intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena zarahuye na Visi Perezida wa FDU-Inkingi mu Rwanda Bwana Boniface Twagirimana ku italiki 14\/08\/2013, bakaganira hafi amasaha 3 ,bungurana ibitekerezo bya politiki ndetse bakanamugezaho ikifuzo cyabo cyo gusaba uruhushya gereza bagasura intwari ya politiki Madame Victoire Ingabire. Ibi rero biteye kwibaza imikorere yaba iri hagati ya Komite Mpuzabikorwa ikorera i Burayi na Komite y\u2019ishyaka FDU-Inkingi iri Mu Rwanda, niba badashobora guhana amakuru mu ishaka.<\/p>\n<p>Ngo \u00ab Madame Ingabire yarabakiriye nk\u2019uko umuco mwiza wa kinyarwanda ubisaba, nta wanga kwakira umushyitsi \u00bb. Ni ukuvuga ko Komite mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi ishaka kwemeza abanyarwanda ko Madame Ingabire yakiriye intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena ari nko kubura uko agira, atabikuye k\u2019umutima. Nyamara intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena zo ziboneyeho umwanya wo gushimira zibikuye k\u2019umutima intwari ya politiki Madame Victoire Ingabire mu rugwiro n\u2019ibyinshi byinshi yakiranye intumwa zacu, bakagirana ikiganira kisanzuye na morale nyinshi mu gihe kigera ku masaha 4 yose, intumwa za PPR-Imena zungurana ibitekerezo bya politiki na Madame Ingabire Victoire, kandi zaranyuzwe n\u2019ibitekerezo yazunguye muri politiki.<\/p>\n<p>Dusanga abagize iyi Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi badakwiye kugendera ku marangamutima n\u2019imigambi yo gusebyanya , nk\u2019uko bigaragara muri iri tangazo ryabo, maze bakitabira ibikorwa bya politiki bihuza abanyarwanda kandi bitugeza ku mpinduka za politiki zifitiye abanyarwanda b\u2019ingeri zose akamaro. U Rwanda ni urw\u2019abanyarwanda twese, kandi icyatugeza ku mahoro arambye ni uko benekanyarwanda twashyirahamwe, tugatahiriza umugozi umwe aho kwitana bamwana mu bibazo bikomereye umuryango rusange dusangiye.<\/p>\n<p>Birababaje kandi kubona abagize Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi batarasobanukirwa neza n\u2019ihame rya Demokarasi na Politiki y\u2019ubwisanzure mu bitekerezo. Kuba bamwe mu barwanashyaka ba PPR-Imena barahoze muri RNC bavuga ko bafatanije ibikorwa, ntibivuze ko PPR-Imena ari umwanzi wa RNC, ahubwo bivuze ko tutagihuje umurongo umwe wa politiki, ari ko kandi hari byinshi cyane duhuriyeho, haba muri politiki cyangwa se mu buzima busanzwe.<\/p>\n<p>Dusanga rero, Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi , gufata PPR-Imena nk\u2019umwanzi wa RNC, ngo bityo bakaba batumva impamvu intumwa za PPR-Imena zasura Madame Victoire Ingabire ngo kandi FDU-Inkingi ifitanye ubufatanye na RNC, bigaragaza ubuswa no guhuzagurika muri politiki kuko PPR-Imena ntamwazi muri politiki igira, ni ishyaka riharanira imbaga nyarwanda. Rizihatira guhuriza hamwe abahanganye mu muryango nyarwanda kugira ngo bashake ibisubizo by\u2019ibibazo bibatanya mu nzira z\u2019amahoro kandi bagandukire gushyira hamwe nk\u2019umuryango umwe, usangiye ibyiza by\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Ikindi kandi iyi Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yagombye kumenya ni uko buri shyaka, buri mu nyarwanda, afite ubwisanzure busesuye mu mikorere n\u2019imitekerereze muri politiki, bityo nkaba nsanga bidakwiye kumva ko hari ishyaka cyangwa se abantu baruta abandi muri opozisiyo, ahubwo igikwiye kandi cyangirira abanyarwanda akamaro ni ukubahana no guterana inkunga mu bikorwa bya politiki, ndetse no gushyira hamwe gahunda duhuriyeho mu rwego rwo kugira ingufu muri politiki ya opozisiyo.<\/p>\n<p>Ikindi narangirizaho mu kugaya iri tangazo rya Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi ni ukuvangavanga ibintu no gutera urujijo mu banyarwanda. Ishyaka PPR-Imena ryafunguye imiryango yaryo ku mashyaka nyarwanda yose, yaba akorera hanze cyangwa mu gihugu imbere,tuzaganira nayo muri gahunda zifitiye abanyarwanda akamaro kandi zigeza umuryango nyarwanda k\u2019ubumwe.<\/p>\n<p>Ntacyaha rero mbona PPR-imena yaba yarakoze niba yarasabye uruhushya ryo gusura Victoire Ingabire muri gereza kandi ikaruhabwa. Kuba kandi abayoboke ba FDU-Inkingi barimwe uruhushya ntabwo mbona ko hari aho bihuriye n\u2019ishyaka PPR-Imena. Gusa niba byarabaye byaba bibabaje kanid ari ibyo kwamaganwa.<\/p>\n<p>Mugire Amahoro<\/p>\n<p>Harakabaho u Rwanda n\u2019abanyarwanda<\/p>\n<p>Bikorewe i Buruseri kuwa 28\/08\/2013<br \/>\nUbuyobozi bw\u2019ishyaka PPR-Imena<br \/>\nHAKIZIMANA C\u00e9lestin<br \/>\nUmunyamabanga Mukuru w\u2019ishyaka PPR-Imena<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO RY\u2019ISHYAKA PPR-IMENA Ubuyobozi bw\u2019ishyaka PPR-Imena buratangariza abarwanashyaka ba ryo, inshuti n\u2019abanyarwanda bose muri rusange ko bubabajwe na bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019ishyaka FDU-Inkingi ku birebana n\u2019igikorwa cya politiki cy\u2019intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena cyo gusura imfungwa za politiki Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Bwana Mushayidi D\u00e9o muri gereza, ubwo zari mu butumwa bwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3320,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4023","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO RY\u2019ISHYAKA PPR-IMENA Ubuyobozi bw\u2019ishyaka PPR-Imena buratangariza abarwanashyaka ba ryo, inshuti n\u2019abanyarwanda bose muri rusange ko bubabajwe na bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019ishyaka FDU-Inkingi ku birebana n\u2019igikorwa cya politiki cy\u2019intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena cyo gusura imfungwa za politiki Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Bwana Mushayidi D\u00e9o muri gereza, ubwo zari mu butumwa bwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-08-28T14:03:41+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/\",\"name\":\"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-08-28T14:03:41+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":300,\"height\":240},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013. - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO RY\u2019ISHYAKA PPR-IMENA Ubuyobozi bw\u2019ishyaka PPR-Imena buratangariza abarwanashyaka ba ryo, inshuti n\u2019abanyarwanda bose muri rusange ko bubabajwe na bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n\u2019ishyaka FDU-Inkingi ku birebana n\u2019igikorwa cya politiki cy\u2019intumwa z\u2019ishyaka PPR-Imena cyo gusura imfungwa za politiki Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Bwana Mushayidi D\u00e9o muri gereza, ubwo zari mu butumwa bwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-08-28T14:03:41+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/","name":"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-08-28T14:03:41+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":300,"height":240},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ppr-imena-ryifuje-kugira-icyo-rivuga-ku-itangazo-rya-fdu-inkingi-ryo-kuwa-28082013\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28\/08\/2013."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4023","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4023"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4023\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4023"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4023"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4023"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}