{"id":4046,"date":"2013-09-02T21:47:56","date_gmt":"2013-09-02T19:47:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4046"},"modified":"2013-09-02T21:47:56","modified_gmt":"2013-09-02T19:47:56","slug":"kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/","title":{"rendered":"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA"},"content":{"rendered":"<p>Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza abana b\u2019imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w\u2019abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b\u2019abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mu gihe za bourses zirimo gukurwaho? Kuki bibaye mu gihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n\u2019amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe ibyihishe inyuma y\u2019iki gikorwa.<!--more--><\/p>\n<div><b>POLITIKI Y\u2019IRINGANIZA NK&#8217;IYA\u00a0\u00a0COL Nsekarije Aloys?<\/b><\/div>\n<div><\/div>\n<div>Muri za kaminuza n\u2019andi mashuri makuru byo mu Rwanda nka: UNR, KIST, KHI, KIE, ISAE BUSOGO n\u2019ahandi usanga kenshi higa mo abana b\u2019ibimene (Bazi ubwenge) b\u2019abahutu ariko b&#8217;abakene barangije za petits seminaires, n\u2019andi mashuri yisumbuye akomeye nka Groupe Scolaire y&#8217;i Butare, St ANDRE, LYCEE NOTRE DAME, n\u2019ayandi kenshi y\u2019abihaye Imana.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Byumvikane neza ko hari n\u2019abana b\u2019abatutsi b&#8217;abanyabwenge cyane biga muri aya mashuri. Imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe muri izo za kaminuza kandi mfite bourse ya leta ndi n\u2019umututsi.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Kuva 2011, leta yatangiye gahunda yo kwambura abana za bourses ngo kuko igihugu gikennye. Mu gukora ibi bashingira kugushyira abantu mu byiciro ngo by\u2019ubudehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza abakene cyane aba abahutu.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Mfite ingero nyinshi z\u2019abana b&#8217;abahutu ubu bacikirije amashuri. Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011, bakuwe ku rutonde rw\u2019abahabwa bourse nyamara abo bana n\u2019imfubyi ku babyeyi bombi, ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaurant undi aturamye mu cyaro iwabo za Kibuye.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Muribuka neza kandi undi mwana w\u2019umusore Eug\u00e8ne Uwambajimana wigaga muri KIE wiyahuye taliki 31 Mutarama 2011 kubera ko yakuwe ku rutonde rw\u2019abahabwaga bourse.\u00a0Icyo gihe no kumushyingura byabaye ikibazo kuko umuryango we utari ufite n\u2019ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Uku kuvangura abana b\u2019u Rwanda bimeze nka ya politiki y\u2019iringaniza ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buri yose itsindisha nk\u2019abana 250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y\u2019i Butare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije abana 15.<b>\u00a0<\/b>Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry\u2019\u201d<b><i>abashiru\u201c<\/i><\/b>\u00a0(aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge igihugu gifite yasanga bangana iki?<\/div>\n<div><\/div>\n<div>FPR na Kagame barishuka abana b\u2019abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango arimo kubiba mu bana b\u2019uRwanda\u00a0\u00a0rushobora kuzagera ku bana be cyangwa abuzukuru be kuko ubutegetsi bwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.<\/div>\n<div><\/div>\n<div><b>KAGAME ARI GUTINYA IKI?<\/b><\/div>\n<div><\/div>\n<div><i>\u201cKuva aho Gen\u00a0\u00a0Kayumba ahungiye muri 2010, \u00a0Perezida Kagame yataye umutwe cyane ku buryo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda bya hafi, ngo kuva icyo gihe yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko yabasha kubona agatotsi\u201d<\/i>.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ubwoba bwinshi Kagame afite n\u2019uko abatutsi benshi barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare n\u2019abapolisi mu mihanda nk\u2019aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya bariya basirikare kenshi imbunda zabo nta masasu aba arimo kuko akeka ko kubera kurambirwa bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mu gufata perezidansi.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Perezida Kagame \u00a0yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyo mpamvu akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikarita y\u2019amoko imibare ye iteye itya: Kwigaragaza nk\u2019umucunguziw\u2019abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye ndetse abone n\u2019uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo kumushyigikira.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ku rundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko ari abanyacyaha bakwiye kurimburwa ku buryo kuba atarabishe ari impuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b\u2019abahezanguni nka GEN IBINGIRA babiraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arimo kwiyegereza aba bana bacitse kw&#8217;icumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko yibutse ibitereko yasheshe.<\/div>\n<div><\/div>\n<div><b>AERG IYOBORERWA HE?<\/b><\/div>\n<div><\/div>\n<div>JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa byo kwiba amatora, aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzego z\u2019iperereza nka NSS (National Security Service)\u00a0\u00a0zinjiza muri NSS umubare munini w&#8217;abacikacumu barangije za kaminuza aho usanga abenshi bakora mu rwego rw\u2019abinjira n\u2019abasohoka (immigration and emigration). Abandi bakoherezwa kuri cadet z&#8217;igipolisi n\u2019igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti rya sous-lieutenat mu gisirikare cyangwa \u00a0inspector of police.\u00a0Ngirango abasoma iyi nkuru bakora ako kazi baba abahamya b\u2019ukuntu uwitwa Colonel KARIBATA wa immigration adashobora gupfa guha akazi abana b\u2019abahutu.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Umuryango w\u2019abanyeshuri bacitse kw\u2019icumu rya genoside yakorewe abatutsi muri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw\u2019ibanga na minisiteri y\u2019ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw\u2019iperereza.<em>\u00a0<\/em>N\u2019ikimenyimenyi imodoka ya TOYOTA HILUX y\u2019igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG ku rwego rw\u2019igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ntibigarukira aho kuko Gen FRED IBINGIRA ariwe mubyeyiw\u2019icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo p\u00e8re wa AERG.<strong><\/strong><em><strong>\u00a0<\/strong><\/em>Muri ako kazi ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya AERG akorerwa muri MINADEF inshuro nyinshi aba ayobowe na Gen IBINGIRA cyangwa Gen NZIZA.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ikindi na none tutabura kuvuga n\u2019uko mu mutwe ushinzwe kurinda Kagame ugizwe n\u2019abasirikare barenga ibihumbi bitatu n\u2019ubwo washakamo umuhutu n\u2019umwe ntushoborakumubona.<\/div>\n<div><\/div>\n<div><b>UKO TUBIBONA<\/b><\/div>\n<div><\/div>\n<div>Mu by&#8217;ukuri kurihira abana bacitse kw&#8217;icumu rya genocide nta kibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko kandi kuvangura impfubyi n\u2019ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse warangiza ukongera umubare w&#8217;abandi nabyo ni ikibazo.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Kagame akomeje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumbirizwa na bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n\u2019abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose Kagame abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye cyane cyane mu ngabo no mu bana bacitse kw\u2019icumu rya genocide.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Abanyarwanda ntibakwiye kugwa muri uyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamwe<b>, <\/b>by\u2019umwihariko nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d\u2019Assistance aux Vuln\u00e9rables Rwandais)\u00a0ikigega kigenewe gufasha imbabare z\u2019abanyarwanda.\u00a0\u00a0Ku buryo abana b\u2019imfubyi biciwe n\u2019interahamwe ndetse n\u2019abiciwe n\u2019inkotanyi bose hamwe bitabwaho kuko imbabare ntigira ubwoko.\u00a0Leta igakora ku buryo igabanya amafaranga isesagura mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina \u201cINGAGI\u201d \u00a0n&#8217;ibindi, abana b\u2019igihugu bicira isazi mu maso abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse<em>.<b>\u00a0<\/b><\/em><\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi<i>\u201cutopist\u201d<\/i><b><i>\u00a0<\/i><\/b>Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n\u2019amacakubiri. Abatutsi bashyira mu gaciro bakwiye kwamagana iri vangura FPR na Kagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera bituma dufatwa nk\u2019abafatanyacyaha.\u00a0\u201c Le silence face au mal fait son temoin et sa complice\u201d. Kandi na none \u201cL&#8217;injustice que l&#8217;on voit et que l&#8217;on assiste on la commet par soi-m\u00eame\u201d.<\/div>\n<div><\/div>\n<div><b>NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS<\/b><\/div>\n<div><b>RADIO ITAHUKA \u2013PRETORIA &#8211; AFRIKA Y\u2019EPFO<\/b><\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza abana b\u2019imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w\u2019abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b\u2019abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mu gihe za bourses zirimo gukurwaho? Kuki bibaye mu gihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n\u2019amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":4047,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4046","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza abana b\u2019imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w\u2019abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b\u2019abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mu gihe za bourses zirimo gukurwaho? Kuki bibaye mu gihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n\u2019amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-09-02T19:47:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/\",\"name\":\"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-09-02T19:47:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":500,\"height\":351},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA - Umunyarwanda","og_description":"Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza abana b\u2019imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w\u2019abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b\u2019abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mu gihe za bourses zirimo gukurwaho? Kuki bibaye mu gihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n\u2019amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-09-02T19:47:56+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/","name":"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-09-02T19:47:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":500,"height":351},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-arakataje-mu-kuryanisha-abana-burwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B\u2019URWANDA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4046","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4046"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4046\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4046"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4046"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4046"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}