{"id":40537,"date":"2021-04-01T21:01:11","date_gmt":"2021-04-01T19:01:11","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=40537"},"modified":"2021-04-10T13:28:08","modified_gmt":"2021-04-10T11:28:08","slug":"felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/","title":{"rendered":"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga."},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Albert MUSHABIZI<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abakurikiranye imanza zaberaga i Arusha ziregwamo abakekwagaho gukora Jenoside y\u20191994; bazi neza ukuntu abagizwe abere, barengewe ahanini n\u2019ibirego by\u2019ibifitirano, ndetse n\u2019abatangabuhamya batojwe ibyo bazavuga! Hari aho koko abatangabuhamya babaga baritoje neza ibyo bazashinja, ndetse n\u2019ibimenyetso bishingiye ku buhamya byaratekinetswe neza! Hakaba ariko n\u2019ahandi umuburanyi yagiraga amahirwe yo gushinjwa n\u2019uwatojwe nabi, maze bikamuviramo kugirwa umwere, cyangwa gufungwa igihe kigufi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi rero ni nabyo bitangiye guca amarenga mu rubanza rw\u2019umunyemari Felisiyani KABUGA, ufungiye i LA HAYE mu Buholandi. Ikirego cyo gutumiza imihoro mu mahanga, ngo izifashishwe mu gukora Jenoside cyavanweho! Nk\u2019uko biherutse gutangazwa na Bwana Serge BRAMMERTZ, Umushinjacyaha mukuru w&#8217;urwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT); ngo kuba inyandiko z\u2019ibirego bisaba guta muri yombi KABUGA zari zimaze igihe, bituma ibirego bimwe na bimwe bitangiye gukurwaho!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Gukuraho ikirego ku ngingo gusa yo kuba inyandiko z\u2019ibirego bisaba itabwa muri yombi rya KABUGA zimaze igihe !?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iki kinyoma cyo kiranyagisha ! Ni nka kirya Muhanuka, umuhungu wa Semuhanuka yiyamiriye ko yinanuye agakubita umutwe ku ijuru ! Igihe cyose inyandiko z\u2019ibirego zamara; ntibyazatuma ibirego bimwe na bimwe byazagenda bita agaciro ! Ahubwo mu kuri kw\u2019impamo; Serge BRAMMERTZ yakabaye yarisobanuye ko nyuma yo gushishoza, baje gusanga icyo kirego nta shingiro gifite ! Na none kandi, yakabaye ashikama agashishoza by\u2019ukuri, kubera ko amaherezo ashobora kuzatungurwa n\u2019uko hafi mu birego byose bisigaye; bishobora kuba bihuje inenge n\u2019icyakuweho!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko ikinyamakuru gikorera kuri murandasi igihe.com, nacyo cyabisamiye hejuru; cyanavuze ko Umukobwa wa KABUGA, Winnie MUSABEYEZU yibwiriye Dafroza GAUTHIER ati \u201cUziko ari njye wari ufite iduka i Kigali ryacuruzaga imihoro?\u201d Ngo yakomeje avuga ko ubwo bucuruzi bwari bugenewe ibikorwa bijyanye n\u2019ubuhinzi aho kuba ubwicanyi, ko inkuru z\u2019uko Kabuga yakwirakwije imihoro ku Nterahamwe mbere y\u2019ubwicanyi atari ukuri.. Uyu Dafroza amenyereweho kwisiringa mu manza za Jenoside i Paris mu Bufaransa, we n\u2019umugabo we&nbsp; mu muryango bashingiye guhiga abakekwaho gukora Jenoside; umurimo Prezida KAGAME ubwe, yanabambikiye imidari y\u2019indashyikirwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Bimwe mu birego bisigaye nabyo bishobora kuzatamaza Kigali !<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Gutumiza imihoro yo gukora Jenoside, byashinjwaga KABUGA nabyo byari ikirego cy\u2019igifitirano. Uretse no kuba atari we wenyine watumizaga imihoro hanze; gusa mu Rwanda rwari rutuwe n\u2019abahinzi hejuru ya 90%; nta rugo rwari rubuze umuhoro, ku buryo byakumvikana ko, hajyaga gukenerwa imihoro y\u2019inyongera ngo iyo Jenoside bavuga ko yateguwe ibashe kujya mu bikorwa (n\u2019ubwo mu manza z\u2019i Arusha byarangiye nta kimenyetso gifatika ko iyo Jenoside yateguwe mbere yayo)! Ahubwo iyo ushishoje neza usanga iki kibazo cy\u2019imihoro cyari gishingiye kuri ya myumvire y\u2019urukozasoni, ko <em>\u201cUmuhutu wese wari mu Rwanda muri 94 yakoze Jenoside.\u201d<\/em> Mu by\u2019ukuri Jenoside yakozwe n\u2019umubare muto cyane w\u2019abanyarwanda, abajyaga muri ibyo bikorwa bari bihariye, mu gihe abandi bo bari bihishe, ibirimo kuba byabarenze ! Yewe n\u2019abashiritse ubwoba bagashungera, nta ntwaro bajyaga kwitwaza!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu birego bisigaye harimo nko : \u201c<strong><em>Gutwara no gukwirakwiza&nbsp; imihoro mu bice bitandukanye bya Kigali, no mu zindi Prefegitura nka Gisenyi na Kibuye<\/em><\/strong>!\u201d Iki kirego nacyo kiracyari muri ya myumvire y\u2019urukozasoni ko Jenoside yakozwe n\u2019abahutu bose ! Nta muntu wari kubyuka mu rugo iwe azi ko agiye gutemagurira abantu akarengane, ngo abure aho akura umuhoro; kubera ko Jenoside yakozwe n\u2019abantu bake cyane, bari bihariye kandi bafite icyo bahuriraho! N\u2019uwari kuwubura by\u2019ubukene wenda, yajyaga kuwuhabwa na mugenzi we bahuje umugambi, kubera ko urugo rw\u2019umunyarwanda ntirwashoboraga no kubamo umuhoro umwe. Uwari kubura umuhoro yaramukiye kwica, yajyaga kuwutira abeshya ko agiye mu mirimo isanzwe, cyangwa se akawaka ku gitugu, utari bujye muri icyo gikorwa cyo kwica inzirakarengane. Gupakiza imodoka imihoro, byajyaga kuba ari igikorwa cy\u2019ubwenge buke, kidafite n\u2019umumaro; naba wenda n\u2019iyo bavuga imbunda n\u2019amasasu kuko byo nta muntu wari ubitunze ku giti cye!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u201c<strong><em>Gukoresha RTLM mu buryo bugamije gushimangira, urwango rushingiye ku moko hagati y\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya abatutsi<\/em><\/strong>.\u201d Nta mbwirwaruhame n\u2019imwe izwi ya KABUGA ikangurira abantu gukora Jenoside cyangwa se kugira urundi rwango rushingiye ku moko. Icyo baheraho bagereka uru rusyo kuri KABUGA ni ukuba yari umwe mu banyamigabane ba RTLM; nyamara mu nama zahuje aba banyamigabane, intego z\u2019iki gitangazamakuru zikaba zari zihabanye cyane n\u2019umurongo cyaje guhabwa n\u2019abayobozi bacyo ! Aba banyamigabane barimo intiti nyinshi mu by\u2019itangazamakuru, n\u2019ubundi bumenyi buhambaye, KABUGA w\u2019umushoramari gusa atari afite. Si we wajyaga gufata iya mbere ngo yigire bamenya, ahagarike igitangazamakuru kitari icye ku giti cye, atari nawe nyir\u2019umushinga; byongeye mu bihe byari bigoye aho urwikekwe rwashoboraga gutuma, ushyira ubuzima mu kaga. Iki cyaha rero ni icya nyirarureshwa; kubera ko n\u2019abandi banyamigabane ba RTLM, nk\u2019uwahoze ari Umutoza w\u2019Intore Boniface RUCAGU, baganje i Kigali, ntawabakurikiranyeho iki cyaha!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>\u201cGufasha no koshya interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.\u201d <\/strong>Ntiwafasha ngo unoshye abantu muticaye hamwe nabo ! Nk\u2019uko byagiye bita ku w\u2019amazi abatangabuhamya batojwe i Arusha; umugabo nka KABUGA, umushoramari uri muri rwinshi, ushobora no kubura umwanya wo kwegera umuryango we, si we wajyaga kubona umwanya wo kujya mu nama z\u2019ubwicanyi ! Bamwe mu bagizwe abere i Arusha, byagaragaye ko amatariki amwe n\u2019amwe bababeshyeraga kuba mu manama runaka, i Bunaka, mu bikorwa bifitanye isano na Jenoside; mu gihe batangaga ibihamya ko ayo matariki babaga bari ahandi. Niba Kigali yarakoze amakosa yo gutoza nabi abatangabuhamya ku rugero rwo kutamenya ingendo z\u2019umunyapolitiki wo ku rwego rwa Ministiri; bishobora kutazayorohera, kumenya neza aho umunyemari wikorera, yajyaga kuba ari mu bihe bitandukanye!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u201c<strong>Afatanyije n\u2019abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw\u2019imari n\u2019ibikoresho, ibikorwa by\u2019Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n\u2019ibindi<\/strong>.\u201d Iki kirego nacyo gishingiye ku nkunga y\u2019umutekano yakwaga abanyarwanda bose, abanyemari bakayitanga by\u2019umwihariko! Iyi nkunga nta munyemari n\u2019umwe wakoreraga mu Rwanda, wahirahira ngo avuge ko atayitanzeho! Yewe n\u2019abatangaga imisanzu itubutse yo gufasha Inkotanyi; barahindukiraga bagatanga inkunga y\u2019umutekano kuri Leta yariho icyo gihe. Kutabigira byabaga bisobanuye kuba uri icyitso cy\u2019umwanzi; bisobanuye ko buri wese yayatangaga ku neza yo kubahiriza amabwiriza ya Leta yariho. Iyi nkunga yari iyo gufasha igihugu kiri mu ntambara ! Haramutse harabayeho ko amafaranga yakusanyijwe, yaje gutera inkunga ibikorwa bya Jenoside; ibyo byabazwa abayicungaga, ntibyabazwa abayitanze. Nta bushobozi bwo gukurikirana uko iriya nkunga ikoreshwa&nbsp; uwayitanze yajyaga kugira, na cyane ko ibigendanye n\u2019umutekano ari ibanga ritari irya buri umwe!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi birego byose turondoye haruguru aho, biragaragara ko nabyo ubwabyo babisigarijemo ubusa; igihe ni umucamanza, turindire imikirize y\u2019urubanza ko izagusha mu nyota ya Kigali!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Albert MUSHABIZI Abakurikiranye imanza zaberaga i Arusha ziregwamo abakekwagaho gukora Jenoside y\u20191994; bazi neza ukuntu abagizwe abere, barengewe ahanini n\u2019ibirego by\u2019ibifitirano, ndetse n\u2019abatangabuhamya batojwe ibyo bazavuga! Hari aho koko abatangabuhamya babaga baritoje neza ibyo bazashinja, ndetse n\u2019ibimenyetso bishingiye ku buhamya byaratekinetswe neza! Hakaba ariko n\u2019ahandi umuburanyi yagiraga amahirwe yo gushinjwa n\u2019uwatojwe nabi, maze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":36225,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-40537","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Albert MUSHABIZI Abakurikiranye imanza zaberaga i Arusha ziregwamo abakekwagaho gukora Jenoside y\u20191994; bazi neza ukuntu abagizwe abere, barengewe ahanini n\u2019ibirego by\u2019ibifitirano, ndetse n\u2019abatangabuhamya batojwe ibyo bazavuga! Hari aho koko abatangabuhamya babaga baritoje neza ibyo bazashinja, ndetse n\u2019ibimenyetso bishingiye ku buhamya byaratekinetswe neza! Hakaba ariko n\u2019ahandi umuburanyi yagiraga amahirwe yo gushinjwa n\u2019uwatojwe nabi, maze [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-04-01T19:01:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-04-10T11:28:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Felicien-Kabuga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"225\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"225\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga.\",\"datePublished\":\"2021-04-01T19:01:11+00:00\",\"dateModified\":\"2021-04-10T11:28:08+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/\"},\"wordCount\":1081,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/05\\\/Felicien-Kabuga.jpg\",\"articleSection\":[\"Ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/\",\"name\":\"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/05\\\/Felicien-Kabuga.jpg\",\"datePublished\":\"2021-04-01T19:01:11+00:00\",\"dateModified\":\"2021-04-10T11:28:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/05\\\/Felicien-Kabuga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/05\\\/Felicien-Kabuga.jpg\",\"width\":225,\"height\":225},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga. - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Albert MUSHABIZI Abakurikiranye imanza zaberaga i Arusha ziregwamo abakekwagaho gukora Jenoside y\u20191994; bazi neza ukuntu abagizwe abere, barengewe ahanini n\u2019ibirego by\u2019ibifitirano, ndetse n\u2019abatangabuhamya batojwe ibyo bazavuga! Hari aho koko abatangabuhamya babaga baritoje neza ibyo bazashinja, ndetse n\u2019ibimenyetso bishingiye ku buhamya byaratekinetswe neza! Hakaba ariko n\u2019ahandi umuburanyi yagiraga amahirwe yo gushinjwa n\u2019uwatojwe nabi, maze [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-04-01T19:01:11+00:00","article_modified_time":"2021-04-10T11:28:08+00:00","og_image":[{"width":225,"height":225,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Felicien-Kabuga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga.","datePublished":"2021-04-01T19:01:11+00:00","dateModified":"2021-04-10T11:28:08+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/"},"wordCount":1081,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Felicien-Kabuga.jpg","articleSection":["Ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/","name":"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Felicien-Kabuga.jpg","datePublished":"2021-04-01T19:01:11+00:00","dateModified":"2021-04-10T11:28:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Felicien-Kabuga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Felicien-Kabuga.jpg","width":225,"height":225},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/felisiyani-kabuga-ntagikurikiranywe-ku-cyaha-cyo-gutumiza-imihoro-mu-mahanga\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40537","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=40537"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40537\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":40705,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40537\/revisions\/40705"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/36225"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=40537"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=40537"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=40537"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}