{"id":40693,"date":"2021-04-10T01:47:26","date_gmt":"2021-04-09T23:47:26","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=40693"},"modified":"2021-04-10T01:47:27","modified_gmt":"2021-04-09T23:47:27","slug":"paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/","title":{"rendered":"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em>\u201cBimwe mu byaranze byaranze amagambo Perezida Paul Kagame yavuze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Arnold Gakuba<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko bisanzwe buri mwaka, U Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 habayeho umuhango wo gutangiza icyunamo ngarukamwaka. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yahisemo kwivugira ahanini mu cyongereza yibwirira abanyamahanga aho kubwira abanyanyarwanda babuze ababo, yagaragaje cyane kwibeshya, kubeshya, kubeshyera ndetse no guhakana. Iyi nyandiko nibyo igiye kuva imuzi.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ku iterambere ry\u2019u Rwanda mu myaka 27 FPR-Inkotanyi, ishyaka rukumbi riri ku butegetsi mu Rwanda riyobora icyo gihugu, aho yavuze ko hari byinshi byagezweho birimo imihanda, amavuriro, amashuri ndetse n\u2019ibindi bikorwa-remezo. Aho yibeshya hakomeye cyane rero ni uko yibwira ko u Rwanda rwateye imbere agendeye ku byo abona inyuma atitaye kuko bimeze imbere. U Rwanda rufite amashuri atagira abarimu babifitiye ubushobozi, bahembwa intica ntikize, batishimiye umurimo bakora, muri make badatanga umusaruro. Mu mavuriro abaganga barimo nta bushobozi bafite ndetse no mu biro abakoramo nta serivisi batanga atari uko banze kuzitanga ahubwo ari uko ntacyo bashoboye. Ngiryo iterambere Paul Kagame yagezeho.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Perezida Paul Kagame avuga kandi ko habayeho impinduka zikomeye mu bijyanye n\u2019imitekerereze. Nyamara yirengagiza ko ubu ikiranga abanyarwanda ari ubwoba bwo gutinya kwicwa cyangwa kugirirwa nabi mu buryo bwinshi butandukanye bukorerwa abanyarwanda n\u2019ubutegetsi burangajwe imbere na Paul Kagame. Iterambere rirambye ni iryita ku muturage wo hasi rigamije kumuzamura mu buryo bwose bw\u2019imibereho \u201cholistic development\u201d. Ese iterambere ry\u2019ubwinshi (quantity) \u2013 niba naryo rihari- ridafite ireme \u201cquality\u201d ryageza kuki igihugu?&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu ijambo rye kandi Perezida Paul Kagame yagarutse ku bayobozi b\u2019u Rwanda b\u2019ibihe byahise yise abayobozi babi. Aha turasanga harimo gukabya cyane kuko tutakwemeza ko we ari shyashya \u2013 dore ko ubundi nta n\u2019umuntu wicira urubanza. Ubuyobozi bwa Paul Kagame burangwa n\u2019igitugu, kwikanyiza, guhohotera uburenganzira bwa muntu ndetse no kwambura benshi ubuzima bwabo nk\u2019uko bitangazwa mu maraporo menshi y\u2019imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n\u2019ibihugu bitandukanye bamusaba kunamura icumu. Ni iki ubutegetsi bwe burusha ubwamubanjirije niba abarega ubwicanyi akaba we ubwo akora kandi yakoze burenze ubwabo. Hanyuma ati \u201c<em>u Rwanda rwaranzwe n\u2019ubutegetsi bubi<\/em>\u201d nk\u2019aho ubu uburiho bwo ari bwiza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu bintu bikomeye ubutegstsi bwa Paul Kagame bubeshya abanyarwanda ndetse n\u2019amahanga ni \u201cubumwe n\u2019ubwiyunge\u201d. Aha dusanga abanyarwanda bo ntawababeshya kuko ukuri bose barakwibonera kuko ivangura n\u2019irondakoko byahawe intebe mu gihugu cya Paul Kagame aho utabona akazi cyangwa ngo uzamurwe mu ntera utazwi. Imvugo ngo \u201cninde umuzi\u201d cyangwa ngo \u201cni uwo kwande\u201d niba itarahawe intebe n\u2019ubutegetsi bwa Paul Kagame, ubwo ibitangazwa muri ino nyandiko byaba ari ibinyoma. Ikibababaje kurusha ibindi ni uko Leta ya Kagame ibiba urwangano n\u2019amacakubiri mu bana bato, ibi bigatuma twibaza uko u Rwanda rw\u2019ejo hazaza ruzaba rumeze.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">U Rwanda ni repubulika igendera ku itegeko-nshinga. Mu ijambo rye Paul Kagame yavuze ko ari igihugu kigendera ku mategeko. Nyamara, ayo mategeko yashyiriweho kurengera inyungu za Paul Kagame (FPR). Amategeko menshi ariho mu Rwanda yagiye ashyirwaho hadashingiwe ku mahame mpuzamahanga ahubwo hashingiwe ku mahame ya Paul Kagame agamije kurengera inyungu ze. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko n\u2019amategeko ahari nayo atubahirizwa nk\u2019uko bigaragarira mu bikorwa byinshi bikorwa n\u2019ubutegetsi bwa Paul Kagame byiganjemo gushimuta, gufungwa ku maherere, kubeshyerwa ibyaha n\u2019ibindi byinshi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aho Paul Kagame avuga ko abashaka gucamo ibice abanyarwanda no kubayobya babinaniwe; aha yashimangiraga neza ko we ahubwo yabigezeyo. Abasesengura imikorere ya Paul Kagame (FPR) bemeza ko imbaraga ze zo kuyobora azikura mu gucamo abanyarwanda ibice \u201cdivide ut impera\u201d (Divide and rule). Gusa icyo twemera ni uko imbaraga nyakuri zitsinda igihe cyose kandi izitagendera ku kuri igihe cyazo kikagera bigacika intege\/zikaneshwa.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi rero bikaba byarabaye igihe u Rwanda ruhanganye n\u2019ingaruka za Koronavirusi zirimo gushyirirwaho amabwiriza akakaye agamije gufasha Paul Kagame (FPR) gukomeza gutsikamira abanyarwanda. Muri ibi bihe kandi abanyarwanda bibasiwe cyane n\u2019ubutegetsi bwa Paul Kagame bubambura uburenganzira bwabo; bamwe barafungwa abandi bakavutswa ubuzima bwabo. Ijambo rya Paul Kagame ryaranzwe no guhakana ndetse no kwiregura ku birego n\u2019amaraporo amaze iminsi asohotse ajyanye n\u2019ihohoterwa ry\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu mu Rwanda, ibyo Paul Kagame we yita ibinyoma. Nyamara ariko ngo \u201cukuri guca mu ziko ntigushye\u201d.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ijambo rya Paul Kagame ryashojwe avuga mu buryo buzimije  mu mugani w\u2019intare n\u2019intama. Aho Paul Kagame yigaragaje nk&#8217;aho abanyamahanga bamuhohotera ko we atazemera kuba intama. Nyamara umuntu akurikije ibyo Perezida Kagame akorera abanyarwanda usanga ari we ntare avuga ubu irimo guhohotera umunyarwanda n\u2019abe bose (abavandimwe n\u2019inshuti). Imyaka 27 rero irashize u Rwanda rugwiririwe n\u2019ibyago byo kubura abavandimwe n\u2019inshuti none na n\u2019ubu hari benshi bagihohoterwa mu buryo butandukanye bikagera n\u2019aho bamburwa ubuzima bwabo kubera inyungu z\u2019umuntu cyangwa agatsiko k\u2019abantu. Rwanda urava he ukajya he?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwakumva ijambo rya Perezida Kagame n&#8217;imihango yose hano hasi: <\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_68978\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/PFxARfdMoyw?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cBimwe mu byaranze byaranze amagambo Perezida Paul Kagame yavuze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi\u201d Yanditswe na Arnold Gakuba Nk\u2019uko bisanzwe buri mwaka, U Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 habayeho umuhango wo gutangiza icyunamo ngarukamwaka. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":40656,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-40693","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u201cBimwe mu byaranze byaranze amagambo Perezida Paul Kagame yavuze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi\u201d Yanditswe na Arnold Gakuba Nk\u2019uko bisanzwe buri mwaka, U Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 habayeho umuhango wo gutangiza icyunamo ngarukamwaka. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-04-09T23:47:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-04-09T23:47:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"643\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"443\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana\",\"datePublished\":\"2021-04-09T23:47:26+00:00\",\"dateModified\":\"2021-04-09T23:47:27+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/\"},\"wordCount\":819,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/04\\\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/\",\"name\":\"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/04\\\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png\",\"datePublished\":\"2021-04-09T23:47:26+00:00\",\"dateModified\":\"2021-04-09T23:47:27+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/04\\\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/04\\\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png\",\"width\":643,\"height\":443},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana - Umunyarwanda","og_description":"\u201cBimwe mu byaranze byaranze amagambo Perezida Paul Kagame yavuze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi\u201d Yanditswe na Arnold Gakuba Nk\u2019uko bisanzwe buri mwaka, U Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 habayeho umuhango wo gutangiza icyunamo ngarukamwaka. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-04-09T23:47:26+00:00","article_modified_time":"2021-04-09T23:47:27+00:00","og_image":[{"width":643,"height":443,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana","datePublished":"2021-04-09T23:47:26+00:00","dateModified":"2021-04-09T23:47:27+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/"},"wordCount":819,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/","name":"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png","datePublished":"2021-04-09T23:47:26+00:00","dateModified":"2021-04-09T23:47:27+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-07-kl.-21.32.24.png","width":643,"height":443},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/paul-kagame-kwibeshya-kubeshya-kubeshyera-no-guhakana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40693","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=40693"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40693\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":40694,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40693\/revisions\/40694"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/40656"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=40693"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=40693"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=40693"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}