{"id":40728,"date":"2021-04-14T15:54:13","date_gmt":"2021-04-14T13:54:13","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=40728"},"modified":"2021-04-14T18:38:47","modified_gmt":"2021-04-14T16:38:47","slug":"kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/","title":{"rendered":"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Raporo yashyizwe ahagaragara na komisiyo y\u2019impuguke mu by\u2019amateka ku ruhare rwa leta y\u2019ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ni nk\u2019agaseke Perezida Emmanuel Macron yateguriye mugenzi we w \u2018u Rwanda, Paul Kagame, agamije kumuhendahenda ngo amureke bakorane ku mpamvu z\u2019uko ubufaransa busanga guhangana n\u2019u Rwanda aribwo bubihomberamo. Ikiri muri ako gaseke ni uruvange rw\u2019amateka yabaye hiyongeyeho n\u2019ibidafite gihamya ndetse bishobora no kuba atari ukuri ariko bikaba bihawe umugisha n\u2019impuguke zikomeye mu by\u2019amateka. Ubyitegereje neza ako gaseke karasa n\u2019aho gashaka guhesha agahenge umunyagitugu warumaze kuba ruvumwa mu Rwanda no mu mahanga, dore ko amaraporo amwamagana adahwema gusohoka, tutavuze n\u2019ibitabo bya hato na hato bitamucira akari urutega. Abanyarwanda, mu nkundura barimo yo guharanira impinduka, ntibakwiye kwemera ko abafaransa bongera kubigirizaho nkana, babatesha igihe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo raporo yakozwe na komisiyo yari iyobowe na Bwana Vincent Duclert ivuga ko igihugu cy\u2019ubufaransa cyagize uruhare rukomeye muri iyo jenoside, ko cyafashije ubutegetsi bwa Habyarimana bwagenderaga ku ngengabitekerezo y\u2019ivangura ry\u2019amoko, ubutegetsi bwarimo gutegura jenoside ku buryo bugaragara. Iyo raporo ivuga kandi ko abafaransa ku giti cyabo batakoze jenoside, ngo nta n\u2019ubufatanyacyaha babigizemo, ariko ibi ntibisobanutse neza mu gihe bemera ko bahaye intwaro leta bashinja ko yarimo gutegura jenoside, bakaba bemera ko iby\u2019iyo myiteguro bari babizi. N\u2019ubwo amakosa yose ashyirwa kuri nyakwigendera Fran\u00e7ois Mitterrand wayoboraga ubufaransa muri icyo gihe cy\u2019intambara hagati ya FPR na guverinoma y\u2019u Rwanda birumvikana ko icyaha cyakozwe na leta y\u2019ubufaransa kandi impuguke zabo nizo zibyiyemerera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Ese abafaransa bazemera kwikorezwa urusyo cyangwa Macron arakina mu bikomeye ?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ntibyoroshye kumenya niba urwo rusyo Perezida Emmanuel Macron yikoreje igihugu cye abafaransa bamutoye bazemera kurwikorera cyangwa niba bazamureka akarwikorera wenyine. Aha ndashaka kuvuga ko kiriya cyemezo gikomeye gishobora kugira ingaruka za politiki, nko kuba zatuma Macron abura amajwi mu matora ateganijwe umwaka utaha. Twakwibutsa ko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho gucira imanza abagize uruhare muri jenoside yo mu Rwanda rutigeze rwerekana ibimenyetso by\u2019uko leta ya Habyarimana yarimo gutegura jenoside. Urukiko rwari rufite ubushobozi bwo kubona amakuru menshi rwahabwaga n\u2019abashinjacyaha, abashinjwaga, impuguke zinyuranye zatumizwaga, abatangabuhamya baturukaga imihanda yose, bamwe bafasha ubushinjacyaha abandi bafasha ababuranyi. Komisiyo y\u2019impuguke z\u2019ubufaransa yo ngo yagendeye ku nyandiko za leta y\u2019ubufaransa gusa, nta n\u2019ubwo yashoboye kubaza abo ishinja ko bateguye jenoside kugirango basobanure ibibavugwaho. Nk\u2019uko benshi mu basesengura ibya politiki babivuze iyi komisiyo yashyiriweho impamvu za politiki. Leta y\u2019ubufaransa yari ifitanye umubano mubi cyane n\u2019ubutegetsi bwashyizweho na FPR kuva mu w\u20191994 ku buryo mu w\u20192007 igifaransa cyahagaritswe kuba ururimi rwakoreshwaga mu burezi no mu butegetsi mu Rwanda hose (byagize ingaruka ziremereye ku burezi bwasubiye inyuma cyane, bituma n\u2019abaturage bize mu gifaransa bacupira). Twakwibutsa ko guhera mu w\u20192015 ubufaransa budafite ambasaderi wabwo mu Rwanda. Hagati aho na kaminuza y\u2019i Nyakinama yubatswe ku nkunga ya leta y\u2019ubufaransa yagizwe ishuri rya gisilikare naho inzu yaberagamo ibikorwa ndangamuco by\u2019ubufaransa n\u2019u Rwanda nayo yarasenywe ku mpamvu ngo zo gutunganya umujyi wa Kigali (niko leta y\u2019u Rwanda yabisobanuye ariko ababivugaga babaga bica ijisho). Ubwo haba hari n\u2019izindi ngaruka nko mu bucuruzi, ubutabera, umutekano, n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikindi twakwibutsa nuko mu mwaka wa 2006 leta y\u2019u Rwanda yashyizeho komisiyo yo kwiga uruhare rw\u2019ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi. Iyo komisiyo yari iyobowe n\u2019uwitwa Jean de Dieu Mucyo (ari n\u2019aho byavuye kuyita komisiyo Mucyo) yatangaje raporo yayo ku ya 5 kanama 2008, ikaba igaragara nk\u2019 uburyo leta y\u2019u Rwanda yabonye bwo guhangana na raporo y\u2019umucamanza w\u2019ubufaransa witwa Jean Louis Brugui\u00e8re yasohotse tariki ya 26 ugushyingo 2006, ikaba yarashinjaga Kagame na bamwe mu basilikare bo hejuru ba FPR kuba baragize uruhare mu iraswa ry\u2019indege ya Habyarimana,&nbsp;<strong>bikaba aribyo byabaye imbarutso ya jenoside<\/strong>. Izo zose ni ingero z\u2019ibyaranze uwo mubano mubi hagati y\u2019ubufaransa n\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Raporo y\u2019abafaransa irasa n\u2019ikingira ikibaba umunyagitugu Kagame<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuba ubufaransa bwiyemereye ko bwatsinzwe intambara bwarwanaga mu Rwanda (niko byanditse mu mwanzuro wa raporo), ndetse bukaba bwishinja kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi ni inkuru nziza kuri Kagame n\u2019abambari be kuko imbaraga bashyiraga mu guhangana n\u2019icyo gihugu cy\u2019igihangange zigiye gukoreshwa ibindi. Byongeye kandi utsinzwe ntabura iminyago bamukuraho cyangwa impozamarira. Buriya hari ibyo ubufaransa buzaha u Rwanda haba mu byo bazita inkunga cyangwa imfashanyo (amafaranga) cyangwa izindi nkunga za politiki. Iby\u2019inkunga ya politiki byo byaranatangiye kuva Macron yagera ku butegetsi (urugero: Louise Mushikiwabo kuyobora Francophonie) ariko biraboneka ko mu minsi iri imbere bizarushaho kugira ingufu. Vincent Duclert ubwo yarashyiriye Kagame iriya raporo twamwumvise mu itangazamakuru ahakana ko inkotanyi zitigeze zikora jenoside y\u2019abahutu. Bityo akaba afashe raporo yiswe mapping report akaba asa n\u2019uyitwitse yose uko yakabaye. Iyo mapping report yakozwe n\u2019impuguke za Loni zaturutse mu bihugu binyuranye kandi zayikora nyuma y\u2019 iperereza ryarengeje umwaka wose aho zazengurutse uturere twowe ubwicanyi bwabereyemo, binyuze mu matsinda atanu zari ziganyijemo. Uriya Ducrert yakwemeza ate ko FPR nta jenoside yakoreye abahutu ko bitari no mu nshingano za komisiyo yarayoboye ? Twibutse ko abakoze mapping report nabo batemeje ko ubwicanyi bwakozwe ari jenoside ariko bavuga ko bushobora kwitwa gutyo bikozwe n\u2019urukiko rubifitiye ububasha. Icyo rero basabye nuko urwo rukiko rwazashyirwaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo mapping report yasohotse&nbsp;<strong>muri 2010<\/strong>, irwanywa byimazeyo n\u2019abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR ku buryo yaje gusigara ari ibipapuro gusa, ndetse yarimaze gusa n\u2019iyibagiranye kugeza ubwo Docteur Denis Mukwege yafashe ijambo agiye guhabwa Prix Nobel,&nbsp;<strong>muri 2018<\/strong>, akavuga ko urugomo rurimo kubera muri Kongo rutazagira iherezo igihe cyose nta rukiko rwashyizweho rwo gukurikirana abakoze ubwicanyi buvugwa muri mapping report. Nyuma habonetse abandi bashyigikira icyo gitekerezo ku buryo n\u2019inteko ishinga amategeko y\u2019umuryango w\u2019ibihugu by\u2019iburayi yasabye ko hashyirwaho urukiko rwo gukurikirana ibyaha bivugwa muri iyo raporo. Ni mu gihe kuko hari n\u2019igitabo gikomeye cyanditswe n\u2019umunyamakuru w\u2019umunyakanada witwa Judi Rever (In praise of blood mu cyongereza cyangwa L\u2019\u00e9loge du sang mu gifaransa) nacyo cyatanzwemo ubuhamya buremereye cyane bwerekana ko ingabo za FPR zakoze ubwicanyi buteye inkeke haba mu Rwanda haba no muri Kongo. Icyo gitabo cyandikanye ubuhanga kandi cyasabye uriya mugore wacyanditse ubwitange bukomeye ku buryo uwariwe wese ugisomye yibaza ukuntu perezida Kagame akomeza guhabwa ibyubahiro ngo yahagaritse jenoside y\u2019abatutsi kandi yarayikurikije indi jenoside yakoreye abahutu ndetse akica n\u2019abaturage benshi ba Kongo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>2020 : umwaka Paul Kagame atazibagirwa<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umwaka ushiza we 2020 watangiye Perezida Kagame ahanganye n\u2019icyo kibazo cyo gushinjwa ubwicanyi bushobora kuzitwa jenoside. Hakurikiyeho ihotorwa rya Kizito Mihigo, umucikacumi w\u2019ikirangirire kubera ubuhanzi bwe no kubera ibikorwa byo kunga abanyarwanda yari yaratangiye. Ibyo byaje byibutsa ubundi buhotozi bwagiye bukorwa n\u2019iriya ngoma harimo ubw\u2019umucuruzi witwaga Rwigara Assinapol bwakurikiwe no gusenya inzu ye y\u2019umutamenwa yari ifite inenge yo kuba ngo yari yegereye urugo rwa Kagame (urwo mu Kiyovu). Ibyo kandi byakurikiraga ibikorwa byo gusenyera abaturage mu nkengero z\u2019umujyi wa Kigali, ahitwa muri Bannyahe, ari nabyo byahagurukije umwe mu banyapolitiki ukorera imbere mu gihugu, Bwana Barafinda Sekikubo Fred, maze arahaguruka n\u2019imizi n\u2019imiganda yamagana kuri You Tube icyo yise akarengane k\u2019ibihekane. Uwo Barafinda yatawe muri yombi abanza gukorerwa iyicarubozo ariko aho gushyikirizwa ubutabera (babitinyiye ko nta bimenyetso bimushinja bajyaga kubona) bamujyana mu bitaro by\u2019i Ndera aho bavurira ibisazi. Rubanda rwibajije niba umusazi ari Barafinda cyangwa niba umusazi nyawe ari uwarimo gukora urugomo nk\u2019urwo Barafinda ndetse n\u2019umugore we, Mukantaho Marie Louise (First Lady), barimo kwamagana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni muri icyo gihe ubutegetsi bwa FPR bwarimo kuvugirizwa induru hadutse icyorezo cya covid 19 cyakwiriye isi yose, kigeze mu Rwanda hafatwa ibyemezo bikakaye cyane byo guheza abaturage mu ngo zabo, kandi mu by\u2019ukuri hari benshi badashobora kubaho batabashije kuva mu ngo zabo ngo bajye gukora. Ibyemezo nk\u2019ibyo byarafatwaga mu bihugu by\u2019iburayi (na n\u2019ubu biracyafatwa) ariko biherekezwa n\u2019ibindi byemezo bijyana no gufasha abaturage kubaho mu gihe icyorezo kitaracogora kugirango basubire gutungwa n\u2019imirimo yabo. Mu Rwanda ho abaturage bahejejwe mu ngo, ahasigaye abategetsi baruma gihwa. Uwitwa umukuru w\u2019igihugu arabura pe&#8230;kugezwa ubwo havutse igihuha kivuga ko yarwaye covid, bukeye ndetse haboneka umunyapolitiki ukorera mu buhungiro watangaje ko abizi neza ko Kagame yapfuye byarangiye ! Erega koko abantu benshi barabihererekanya kuri You Tube. Hagati aho Kagame yongeye kugaruka mu itangazamakuru, akuraho abaministiri n\u2019abaguverineri bamwe ari nako ashyiraho abandi cyangwa abarahiza ariko ntaboneke mu ruhame rw\u2019abantu benshi. Byatumye ibya rwa rupfu rwe bishidikanywaho ariko nanone abantu bakibaza icyabaye gituma atakigaragara nka mbere. Ni uburwayi se ? Ni ugutinya covid se ? Ibyo byose ni ibibazo abantu bakomeje kwibaza. Ntibyabujije abavuga ko yapfuye gukomeza kubivuga, basa n\u2019aho bateganya ko amaherezo wenda indwara izamuhitana bakavuga ko yapfuye kera bikagirwa ibanga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Igihe abantu bari bahugiye muri izo mpuha umunyapolitiki witwa&nbsp;<strong>Paul Rusesabagina&nbsp;<\/strong>yaje gufatirwa i Dubai, apakirwa indege mu buryo bw\u2019amanyanga yibeshye ko imujyanye i Burundi, bukeye yisanga i Kigali mu maboko y\u2019abapolisi bari mutegereje. Byose byari byapanzwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019i Kigali bukoresheje uwitwa Musenyeri Constantin Niyomwungere. Muri rusange icyo gikorwa cyo gutwara Rusesabagina mu Rwanda muri ubwo buryo amahanga yagifashe nk\u2019ubushimusi, bikaba ari icyaha mu mategeko mpuzamahanga. Hibukijwe ubutwari yagize muri jenoside yakorewe abatutsi, hibutswa n\u2019imidari myinshi yabonye kubera icyo gikorwa, harimo n\u2019uwo yahawe na Georges W. Bush wari perezida wa Leta Zunze ubumwe z\u2019Amerika. Mu mvugo iremereye cyane Inteko Ishinga Amategeko y\u2019umuryango w\u2019ibihugu by\u2019iburayi wamaganye iryo shimuta, isaba ko Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw\u2019ububiligi arekurwa akagaruka mu Bubiligi, akaba ariho aburanishirizwa. Muri Amerika naho abadepite n\u2019abasenateri barenga 30 bandikiye Kagame ibaruwa bamubwira gumufungura kandi bibutsa n\u2019ubutwari yagize bwatumye ahabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika nk\u2019umutrurage waho, akaga adakwiriye kugaraguzwa agati mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Perezida Kagame yabaye nk\u2019urimo kunyagirwa n\u2019imvura y\u2019amahindu kuko muri icyo gihe yamaganwaga kubera ubwo bushimusi, i Gen\u00e8ve hateraniye inama y\u2019umuryango w\u2019abibumye ishinzwe uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu yamagana mu magambo tutari tumenyereye ubutegetsi bw\u2019igitugu buri mu Rwanda, yamagana ibikorwa by\u2019ubwicanyi, kunyereza abantu, kwica urubozo n\u2019ibindi byinshi birimo kubuza abantu ubwisanzure, gutoteza abanyamakuru no kuniga demokarasi. Igitangaje cyane nuko ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika n\u2019Ubwongereza, ari nabyo byari ku isonga mu gushyigikira ubutegetsi bwa Kagame kuva mu w\u20191994, byakoresheje amagambo atyaye cyane ku buryo ababyumva bibazaga niba hatari ikindi kirimo gutegurwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi nibyo bibazo Perezida Kagame yarwanaga nabyo, hiyongereyeho ingaruka za covid 19 ku bukungu bw\u2019u Rwanda bwakubise inkoro hasi bitewe n\u2019uko Kigali itagifite uburyo bwo kwakira urujya n\u2019uruza rw\u2019abantu barimo ba mukerarugendo cyangwa abazanywe n\u2019ubucuruzi bw\u2019amabuye y\u2019agaciro aturuka muri Kongo, ndetse n\u2019abazaga mu manama mpuzamahanga yakorerwaga muri wa mutamenwa bise Kigali Convention Center. Birumvikana ko hari byinshi iki cyorezo gishobora kuzasiga gihungabanije ku buryo byagira ingaruka ku buzima bw\u2019igihugu no ku buyobozi bwacyo. Ni muri urwo rwego umunyarwandakazi warusanzwe atuye i Kigali yatinyutse ibintu bidasanwe, ajya kuri You Tube ahamagarira guhaguruka gukuraho ubutegetsi bwa FPR. Uwo mubyeyi w\u2019abana 4, <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Idamange Iryamugwiza Ivona<\/strong>, yabitewe n\u2019uko umwuka uri mu Rwanda muri iki gihe ari uwo gushaka impinduka. Iryo jambo \u00ab impinduka \u00bb kurivuga mu myaka yashize byari nko guca umugani ariko ubu niyo ntero n\u2019inyikirizo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe abarengera ubutegetsi buriho basa n\u2019abasigaranye iturufu imwe kandi yahararutswe, iturufu yitwa gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, ariko bagahura n\u2019ingorane z\u2019uko abanenga ubutegetsi basigaye babonekamo n&#8217;abacikacumu benshi (cyane cyane nyuma y\u2019iyicwa rya Kizito Mihigo).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Impunzi zirenga miliyoni zinyotewe n\u2019impinduka kugirango zitahe<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Intege nke ubutegetsi bwa FPR bwarimo kugenda bugaragaza ituruka na none ku barwanya ubwo butegetsi bari mu bihugu byinshi byo ku isi. Iyo opozisiyo y\u2019impunzi ikaba igenda irushaho kugira imbaraga bitewe n\u2019umubare w\u2019impunzi wiyongereye cyane (hari abavuga ko zaba zikabakaba cyangwa zirenga miliyoni imwe), zikaba ndetse zifashisha ikoranabuhanga ku buryo gutumanaho hagati yazo bisigaye byoroshye ndetse n\u2019imbuga nkoranyambaga zikaba zibafasha guhana amakuru ku buryo bwihuse. Ibi nibyo byafashije mu gushinga urwego ruhuza amashyaka n\u2019amashyirahamwe yo hirya no hino ku isi, RBB, bikaba bigaragara (wenda biracyari icyifuzo) nk\u2019intambwe ikomeye mu guhuza abanyarwanda baba mu bihugu binyuranye, bahunze mu bihe binyuranye , ku mpamvu zinyuranye kandi b\u2019amoko anyuranye. Muri ayo mashyaka agize opozisiyo harimo n\u2019afite imitwe y\u2019ingabo yiyemeje no kubwiza Kagame ururimo yemera kumva. Igihe kimwe wumva barimo kwivuga ibigwi berekana ku mbuga nkoranyambaga amashusho ateye ubwoba y\u2019ibyabereye ku rugamba, ikindi gihe akaba ari leta y\u2019u Rwanda nayo yivuga ibigwi. Ubu hari n\u2019abafatiwe ku rugamba barimo kuburana mu nkiko z\u2019i Kigali.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ngibyo ibyo abanyarwanda bahugiyemo. Tugarutse kuri iriya raporo y\u2019abafaransa twavuze ko igaragara nk\u2019igikoresho cyo kugarura umubano mwiza hagati y\u2019ubutegetsi bwa Paul Kagame na leta y\u2019ubufaransa mu by\u2019ukuri nta kamaro ifitiye abanyarwanda kuri urwo rugamba rwo guharanira impinduka benshi banyotewe kuko ntishyira imbere ukuri. Wasobanura ute ko Habyarimana wemeye gusinya amasezerano ya Arusha, akemera gushyira bataillon ya FPR mu nzu y\u2019umutamenwa yari icyicaro cy\u2019inteko ishinga amategeko, ibyo yabikoze arimo no gutegura kurimbura abatutsi ? Wasobanura ute ko iriya raporo inyerera ku kibazo cy\u2019iraswa ry\u2019indege ya Habyarimana ryabaye imbarutso ya jenoside ahubwo igasa n\u2019iyumvikanisha ko abarashe indege aribo bateguye jenoside ? Ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwagenderaga ku irondakoko, ese ubwa FPR bwifashe bute ? Usomye iriya raporo agirango iby\u2019ubu ni shyashya kandi nyamara irondakoko ririho ubu naryo rikwiye kwamaganwa. Raporo y\u2019abafaransa ije ishaka kubwira isi yose ko Kagame washinjwaga ubwicanyi n\u2019andi marorerwa menshi ari intwari yahagaritse jenoside. Uriya Vincent Duclert yageze i Kigali asobanura ko abo FPR yishe atari ibintu bikomeye, ngo ni repr\u00e9sailles, bisobanura ko ari impamvu z\u2019uburakari ariko bitari bigambiriwe. Ubu koko umuntu yavuga ate ko kurasa abaturage 8000 umunsi umwe (Kibeho tariki ya 21 mata 1995), ukoresheje imbunda z\u2019intambara, za katiyusha n\u2019andi mabombe ndetse na za grenades nabyo byakwitwa igikorwa gidakabije cy\u2019uburakari ?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bruxelles, le 12\/04\/2021 <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Nkuliyingoma Jean Baptiste<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Raporo yashyizwe ahagaragara na komisiyo y\u2019impuguke mu by\u2019amateka ku ruhare rwa leta y\u2019ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ni nk\u2019agaseke Perezida Emmanuel Macron yateguriye mugenzi we w \u2018u Rwanda, Paul Kagame, agamije kumuhendahenda ngo amureke bakorane ku mpamvu z\u2019uko ubufaransa busanga guhangana n\u2019u Rwanda aribwo bubihomberamo. Ikiri muri ako gaseke ni uruvange rw\u2019amateka yabaye hiyongeyeho n\u2019ibidafite [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":28870,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67],"tags":[],"class_list":["post-40728","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Raporo yashyizwe ahagaragara na komisiyo y\u2019impuguke mu by\u2019amateka ku ruhare rwa leta y\u2019ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ni nk\u2019agaseke Perezida Emmanuel Macron yateguriye mugenzi we w \u2018u Rwanda, Paul Kagame, agamije kumuhendahenda ngo amureke bakorane ku mpamvu z\u2019uko ubufaransa busanga guhangana n\u2019u Rwanda aribwo bubihomberamo. Ikiri muri ako gaseke ni uruvange rw\u2019amateka yabaye hiyongeyeho n\u2019ibidafite [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-04-14T13:54:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-04-14T16:38:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1793\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"11 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka?\",\"datePublished\":\"2021-04-14T13:54:13+00:00\",\"dateModified\":\"2021-04-14T16:38:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/\"},\"wordCount\":2265,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/10\\\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg\",\"articleSection\":[\"Amahanga\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/\",\"name\":\"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/10\\\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg\",\"datePublished\":\"2021-04-14T13:54:13+00:00\",\"dateModified\":\"2021-04-14T16:38:47+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/10\\\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/10\\\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg\",\"width\":1600,\"height\":1793},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka? - Umunyarwanda","og_description":"Raporo yashyizwe ahagaragara na komisiyo y\u2019impuguke mu by\u2019amateka ku ruhare rwa leta y\u2019ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ni nk\u2019agaseke Perezida Emmanuel Macron yateguriye mugenzi we w \u2018u Rwanda, Paul Kagame, agamije kumuhendahenda ngo amureke bakorane ku mpamvu z\u2019uko ubufaransa busanga guhangana n\u2019u Rwanda aribwo bubihomberamo. Ikiri muri ako gaseke ni uruvange rw\u2019amateka yabaye hiyongeyeho n\u2019ibidafite [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-04-14T13:54:13+00:00","article_modified_time":"2021-04-14T16:38:47+00:00","og_image":[{"width":1600,"height":1793,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"11 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka?","datePublished":"2021-04-14T13:54:13+00:00","dateModified":"2021-04-14T16:38:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/"},"wordCount":2265,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg","articleSection":["Amahanga"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/","name":"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg","datePublished":"2021-04-14T13:54:13+00:00","dateModified":"2021-04-14T16:38:47+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/Kagame-Macron-Mushikiwabo-Kinyarwanda.jpg","width":1600,"height":1793},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-macron-ashakira-agahenge-kagame-kandi-abanyarwanda-banyotewe-nimpinduka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kuki Macron ashakira agahenge Kagame kandi abanyarwanda banyotewe n\u2019impinduka?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40728","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=40728"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40728\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":40747,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/40728\/revisions\/40747"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/28870"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=40728"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=40728"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=40728"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}