{"id":4094,"date":"2013-09-19T20:18:42","date_gmt":"2013-09-19T18:18:42","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4094"},"modified":"2013-09-19T20:18:42","modified_gmt":"2013-09-19T18:18:42","slug":"itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/","title":{"rendered":"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY&#8217;ABANYESHURI N&#8217;ABASHOFERI"},"content":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019uko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n\u2019abashoferi batwara tagisi nto mu mugi wa Kigali bafashe icyemezo cyo kwandikira minisitiri w\u2019intebe bamugezaho akarengane bakomeje gukorerwa,bamara gutanga izo baruwa mu gihe cyo gutaha bagafatwa na polisi y\u2019igihugu maze bamwe muribo bashijwa kuba aribo bazanye igitekerezo cyo kwandikira inzego zo hejuru polisi ikabica urubozo ikanabafunga bunyamanswa aho kugeza ubu barimo no kwicishwa inzara ,amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi aratangariza abanyarwanda,abanyamahanga,ariko by\u2019umwihariko abarwanashyaka baya mashyaka ibi bikurikira:<!--more--><\/p>\n<p>Kuwa 17 Nzeri 2013 niho abanyeshuri ndetse n\u2019abashoferi bajyanye ibaruwa yari igenewe umukuru wa guverinoma y\u2019u Rwanda imutabaza ku bw\u2019ibyemezo guverinoma ayoboye yafashe byo gukuraho inguzanyo zo kwiga ku banyeshuri bakurikije ibyiciro by\u2019ubudehe ndetse no gukumira abashoferi batwara tagisi nto mu mugi wa Kigali hatitawe ku nyugu rusange. Iyi baruwa bakimara kuyitanga ndetse nahandi hose bari bageneye kopi harimo na Perezida wa Repubulika y\u2019uRwanda ,abayijyanye (umuntu umwe kuri buri ruhande) berekeje muri gare ya Kacyiru kugirango babonereho umwanya wo gutaha ndetse banereke bagenzi babo ko ubutumwa bwabo bwakiriwe na minisiteri w\u2019intebe. Bakigera muri gare ya Kacyiru igipolisi kitwaje ibikoresho by\u2019umurengera cyarabagose maze gihita kibatwara maze si ugukubitwa karahava kuburyo bamwe muri bo banakomerekejwe bikomeye. Icyaje kuba imbarutso yo gukubitwa birenze urugero ni uko bamwe mu bafashwe ari abarwanashyaka b\u2019amashyaka atavugarumwe na leta iyobowe na FPR Inkotanyi barimo nka ICYITONDERWA Jean Baptiste umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga muri PS Imberakuri na NTAVUKA Martin uhagarariye FDU Inkingi mu mugi wa Kigali. Aba kugeza ubu akaba aribo bagifunze hiyongereyeho NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Sammuel bashinjwa gushishikariza aba banyeshuri kimwe n\u2019abashoferi iki gitekerezo cyo kwandikira inzego zo hejuru. Aba bose kandi bakaba bafunze ku buryo bw\u2019umwihariko aho batemerewe gusurwa ndetse no kuvuzwa kubera ibikomere n\u2019imvune bafite ituruka ku iyicwarubozo bakorewe n\u2019igipolisi cya Leta y\u2019uRwanda.<\/p>\n<p>Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi atewe impungenge n\u2019uburyo aba barwanashyaka bayo bafunzwe,kuba umurwanashyaka ntibivanaho kuba umuturage nk\u2019abandi ndetse unasangira ibitekerezo n\u2019abandi baturage bose ndetse munasangiye byinshi mu buzima busanzwe bw\u2019igihugu. Kuba barifatanyije n\u2019abanyeshuri ndetse n\u2019abashoferi kandi nabo bagaragara muri ibyo byiciro bagatanga ibaruwa ntabwo byakagombye kubaviramo gukorerwa iyicarubozo nk\u2019iryo bakorewe cyangwa ngo bafungwe! Aha ntawabura no kwibaza niba gutanga ibaruwa nabyo byarabaye icyaha?<\/p>\n<p>Kuba kandi mu gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by\u2019urusobe byugarije abanyarwanda harimo nibi aba banyeshuri n\u2019abashoferi bafite,utibagiwe n\u2019ibibazo minisiteri y\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi ikomeje gushyira mu banyarwa harimo kurandurirwa imyaka , gutemagura intoki zabo,gutegekwa guhinga igihingwa kimwe,kubambura umusaruro(umuceri,imyumbati,ibigori,icyayi, ikawa\u2026) wabo ku ngufu ngo bawugurishe ku giciro gito bityo umuturage agasa n\u2019ubereyeho gukora uburetwa!Dore noneho ngo n\u2019ibigoli byahingwaga bifite ingaruka zikomeye ku buzima kuko bishobora kuba intandaro y\u2019uburwayi bwa \u201cKanseri&#8221; kandi ibi bigoli byatanzwe n\u2019ingirwa kigo ngo gishinzwe ubuziranenge kandi sibwo bwambere gikora agashya kuko hari n\u2019abaturage kigeze guha imbuto y\u2019intoryi hakamera intobo! Ubu ibi nihagira ubibaza ababishinzwe polisi y\u2019uRwanda izamwirohaho maze si ugukubitwa agirwe intere!<\/p>\n<p>Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi atewe kandi impunge n\u2019amagambo bamwe mu bayobozi bakomeje kuvuga aho batihumera bakavuga ko igihugu bafashe ku muheto batagikurwaho n\u2019amagambo,aha amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi,aribaza niba ubutegetsi bwa FPR bushishikajwe no kuvaho ari uko hamenetse andi maraso cyangwa ?<\/p>\n<p>Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi arasaba leta gufungura vuba na bwangu abanyeshuri n\u2019abashoferi bafunze, cyangwa niba ubuyobozi bwandikiwe nta gisubizo bufite ku bibazo bwagejejweho ntabwo bikwiye gusimburwa no kubamba abaturage bari babwisunze. Turasaba kandi ko gahunda zihora zituragura ku banyarwanda zahagarara bitabaye ibyo amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi ntazakomeza kwihanganira akarengane nk\u2019aka gakomeje gukorerwa abanyarwanda.<\/p>\n<p>Bikorewe i Kigali kuwa 19 Nzeri 2013<\/p>\n<p><strong>PS Imberakuri <\/strong><\/p>\n<p>Alexis BAKUNZIBAKE<\/p>\n<p>Visi Perezida wa Mbere.<\/p>\n<p><strong>FDU-INKINGI <\/strong><\/p>\n<p>Boniface TWAGIRIMANA<\/p>\n<p>Visi Perezida w\u2019agateganyo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI Nyuma y\u2019uko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n\u2019abashoferi batwara tagisi nto mu mugi wa Kigali bafashe icyemezo cyo kwandikira minisitiri w\u2019intebe bamugezaho akarengane bakomeje gukorerwa,bamara gutanga izo baruwa mu gihe cyo gutaha bagafatwa na polisi y\u2019igihugu maze bamwe muribo bashijwa kuba aribo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":4095,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-4094","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY&#039;ABANYESHURI N&#039;ABASHOFERI - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY&#039;ABANYESHURI N&#039;ABASHOFERI - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI Nyuma y\u2019uko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n\u2019abashoferi batwara tagisi nto mu mugi wa Kigali bafashe icyemezo cyo kwandikira minisitiri w\u2019intebe bamugezaho akarengane bakomeje gukorerwa,bamara gutanga izo baruwa mu gihe cyo gutaha bagafatwa na polisi y\u2019igihugu maze bamwe muribo bashijwa kuba aribo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-09-19T18:18:42+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/\",\"name\":\"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY'ABANYESHURI N'ABASHOFERI - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-09-19T18:18:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":1024,\"height\":464},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY&#8217;ABANYESHURI N&#8217;ABASHOFERI\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY'ABANYESHURI N'ABASHOFERI - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY'ABANYESHURI N'ABASHOFERI - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI Nyuma y\u2019uko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n\u2019abashoferi batwara tagisi nto mu mugi wa Kigali bafashe icyemezo cyo kwandikira minisitiri w\u2019intebe bamugezaho akarengane bakomeje gukorerwa,bamara gutanga izo baruwa mu gihe cyo gutaha bagafatwa na polisi y\u2019igihugu maze bamwe muribo bashijwa kuba aribo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-09-19T18:18:42+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/","name":"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY'ABANYESHURI N'ABASHOFERI - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-09-19T18:18:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":1024,"height":464},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-rya-ps-imberakuri-na-fdu-inkingi-ku-ifungwa-ryabanyeshuri-nabashoferi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY&#8217;ABANYESHURI N&#8217;ABASHOFERI"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4094","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4094"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4094\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4094"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4094"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4094"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}