{"id":41263,"date":"2021-05-15T10:18:15","date_gmt":"2021-05-15T08:18:15","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=41263"},"modified":"2021-05-16T02:16:29","modified_gmt":"2021-05-16T00:16:29","slug":"imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/","title":{"rendered":"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya"},"content":{"rendered":"\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong>Itangazo rigenewe abanyamakuru<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tariki ya 16 gicurasi 1998 &#8211; tariki ya 16 gicurasi 2021: imyaka 23 irashize&nbsp;<strong>Seth Sendashonga&nbsp;<\/strong>yiciwe i Nairobi muri Kenya, akaba yarishwe n\u2019abantu bari mu butumwa bari bahawe na perezida w\u2019u Rwanda, Paul Kagame, nk\u2019uko we ubwe yabyigambye, tariki ya 9 werurwe 2019, imbere y\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru ba leta y\u2019u Rwanda bari mu mwiherero wa cumi na gatandatu, i Gabiro, mu ntara y\u2019uburasirazuba.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Seth Sendashonga yishwe afite imyaka 47 y\u2019amavuko, akaba yararanzwe no&nbsp;kurwanya akarengane n\u2019ivangura kuva akiri umunyeshuri muri kaminuza y\u2019u&nbsp;Rwanda (1972-1975). Ubwo yari ministiri w\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu n\u2019amajyambere ya komini kuva tariki ya 19 nyakanga 1994 kugeza tariki ya 28&nbsp;kanama 1995, Seth Sendashonga wari mu ishyaka rya FPR Inkotanyi yaranzwe no&nbsp;guharanira uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, cyane uburenganzira bwo kubaho&nbsp;mu mutekano, mu bwisanzure, uburenganzira bwo kugira ubutabera burengera buri&nbsp;muturage hashingiwe ku mategeko y\u2019igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Seth Sendashonga azahora ari ikimenyetso cyo kwitangira igihugu, kurwanya&nbsp;ivangura iryariryo ryose, guharanira demokarasi n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, kurwanya akarengane, n\u2019izindi ndangagaciro abanyarwanda&nbsp;bakeneye kugirango babashe kubana mu mudendezo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iki gihe twibuka isabukuru y\u2019imyaka 23 Nyakwigendera Seth Sendashonga&nbsp;amaze yishwe, ikigo cyamwitiriwe (<strong>Institut Seth Sendashonga pour l\u2019\u00e9ducation&nbsp;<\/strong><strong>\u00e0 la citoyennet\u00e9 d\u00e9mocratique<\/strong>, cyangwa&nbsp;<strong>ISCID asbl&nbsp;<\/strong>mu mvugo ihinnye), kimaze gusesengura bimwe mu bibazo bihangayikishije abanyarwanda muri iki gihe, cyifuje kugeza ku bantu bose ubutumwa bukurikira:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">1)&nbsp;<strong>Ku byerekeye ubwicanyi bwahekuye umuryango nyarwanda<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hashize imyaka 27 mu Rwanda habaye itsembabwoko n\u2019itsembatsemba&nbsp;byahitanye abaturage barenga&nbsp;miliyoni b\u2019inzirakarengane. Ayo mahano yabaye imwe mu ngaruka za politiki y\u2019ubuhezanguni yaranze impande&nbsp;zombi zarwanaga guhera tariki ya mbere ukwakira 1990 no kutubahiriza&nbsp;uburenganzira bw\u2019abanyarwanda bose. Haracyari byinshi bitari&nbsp;byasobanurwa kuri ayo mahano nubwo hari za raporo nyinshi zakomeje gushyirwa ahagaragara ariko zigakorwa bishingiye ahanini ku nyungu za&nbsp;politiki z\u2019ubutegetsi buriho n\u2019iz&#8217;ibihugu byagize uruhare mu mateka yaranze&nbsp;u Rwanda kuva iyo ntambara itangira. Institut Seth Sendashonga irasanga hakwiye ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yigenga yakora iperereza ryuzuye kandi ritabogamye, ikagaragaza ibintu byose byabaye impamvu&nbsp;n\u2019imbarutso bigatuma u Rwanda rugera mw\u2019icuraburindi ryagize ingarukaziremereye na nubu igihugu kikaba kitarashobora kugera ku bumwe bushingiye ku kuri no kubwiyunge nyabwo. Abakoze ubwicanyi bose&nbsp;bagombye kubibazwa imbere y\u2019ubutabera aho gukomeza gukingirwa ikibaba&nbsp;ntibigere babiryozwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">2)&nbsp;<strong>Ku byerekeye demokarasi, uburenganzira bw&#8217;ikiremwamuntu, ubusumbane mu banyarwanda<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019imyaka 27 ubutegetsi bw\u2019u Rwanda bwihariwe n\u2019ishyaka rimwe,&nbsp;FPR Inkotanyi, na perezida waryo Paul Kagame, biteye impungenge kuba iryo shyaka rikomeje gukora ibishoboka byose kugirango rinige demokarasi&nbsp;n\u2019ubwisanzure bw\u2019abaturage. Abanyarwanda nta mahitamo yandi bafite uretse gukomera yombi ubutegetsi bwica cyangwa bugafunga abagaragaje ibitekerezo byo gushaka impinduka, ubutegetsi budahisha ko bugendera ku iterabwoba, ku irondabwoko, ubutegetsi busenyera abaturage, bukabakenesha, ubutegetsi bwimakaza ubusumbane mu banyarwanda ntibuhe buri wese amahirwe yo kugera ku buzima bwiza no kwiteza imbere cyane cyane mu mashuri , mu kubona akazi mu bigo bya leta cyangwa&nbsp;gushaka kwikorera mu bwisanzure udahuye n\u2019imbogamizi zishingiye ku&nbsp;bwoko ukomokamo&nbsp;cyangwa ibitekerezo byawe ku miyoborere y\u2019igihugu. Institut Seth Sendashonga irashimira urwego rw\u2019umuryango w\u2019abibumbye rushinzwe uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu ruherutse kwamagana, mu magambo asobanutse neza, imikorere ya buriya butegetsi irimo ubwicanyi,&nbsp;kunyereza abaturage, gukora iyicarubozo, kuniga ubwisanzure bw\u2019abaturage n\u2019ubw\u2019itangazamakuru, n\u2019ibindi. Birakwiye ariko ko hafatwa n&#8217;indi&nbsp;myanzuro irenze kwamagana kuko amagambo yonyine ntacyo yageraho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">3) &nbsp;<strong>Ku byerekeye inzira bamwe mu banyarwanda bagenda bahitamo yo gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi buriho<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kutemera demokrasi n\u2019ubwisanzure mu bitekerezo bifite ingaruka ko&nbsp;bamwe mu banyarwanda bumva nta rindi hitamo bafite usibye iryo gufata intwaro bakarwanira uburenganzira bwabo nkuko FPR nayo yabikoze muri 1990. Hari abasore benshi bivugwako bafatiwe ku rugamba barwanya&nbsp;ubutegetsi bw\u2019i Kigali, ubu bakaba baratangiye kuburana mu nkiko zo mu&nbsp;Rwanda aho bashinjwa ibyaha bikomeye birimo iterabwoba. Institut Seth Sendashonga yongeye kwibutsa ko uburyo nyabwo bwo kwirinda intambara&nbsp;n\u2019ibikorwa by\u2019iterabwoba ari ugufungura urubuga rwa politiki&nbsp;abanyarwanda bakisanzura, abafite imigambi yo kuyobora igihugubakabigaragaza mu nzira zemewe n\u2019amategeko aho gushora igihugu mu&nbsp;ntambara zihitana benshi, zikanangiza byinshi. Bariya basore bacibwa imanza wasanga abenshi muri bo ari abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, bakaba baragiye mu mashyamba baziko bashobora kuhasiga ubuzima bwabo ariko babona nta yandi mahitamo bafite. Kubajyana mu bucamanza bakazakatirwa ibihano biremereye nta gisubizo bitanga ku bibazo nyabyo abanyarwanda bafite.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">4) &nbsp;<strong>Ku byerekeye inyerezwa n&#8217;ibura ry&#8217;abaturage ndetse n&#8217;itotezwa ry&#8217;abatavuga rumwe n&#8217;ubutegetsi<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umusizi w\u2019umuhanga witwa Inosenti Bahati amaze amezi arenga atatu&nbsp;yarazimiye. Uwo ni umwe mu banyarwanda benshi bagiye batwarwa&nbsp;n\u2019inzego zishinzwe umutekano, imvugo imenyerewe ikaba kuburirwa&nbsp;irengero. Iyo habaye amahirwe bamwe bageraho bakaboneka, bavuye&nbsp;gukorerwa iyicwarubozo, ariko abenshi iyo babuze nk\u2019uko birangira gutyo. Ni nk\u2019aho induru n\u2019amarira y\u2019abaturage byamenyerewe, abanyarwanda bakaba barabuze ikindi babikoraho. Ibi nibyo byashenguye Madame Idamange Iryamugwiza Ivona, yamagana yivuye inyuma ubutegetsi bukora ariya marorerwa. Igisubizo yahawe cyabaye kumufunga no kumushora mu manza&nbsp;z\u2019amafuti. Institut Seth Sendashonga irasaba leta y\u2019u Rwanda&nbsp;gushyira mu gaciro igafungura uriya mubyeyi, Idamange Iryamugwiza&nbsp;Ivona, no kugaragaza uriya musizi Inosenti Bahati kimwe n\u2019abandi bitwa ko baburiwe irengero kandi bari mu maboko y\u2019inzego zitwa&nbsp;ko zishinzwe&nbsp;umutekano. Abanyarwanda ntibakwiye gucibwa intege n\u2019iriya mikorere&nbsp;igamije kubacecekesha kuko amaherezo ukuri niko kuzatsinda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">5)&nbsp;<strong>Ku byerekeye ubwiyunge n\u2019imibanire y\u2019abanyarwanda mu moko yabo&nbsp;<\/strong><strong>anyuranye<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibimenyetso byinshi byerekana ko ubutegetsi bwa FPR butigeze bushyira&nbsp;imbere intego yo guhuza abanyarwanda b\u2019amoko anyuranye nk\u2019abenegihugu&nbsp;banganya amahirwe kandi bagomba gutahiriza umugozi umwe. Ubutegetsi&nbsp;bwa FPR bwashyize imbere politiki y\u2019ikinyoma yiswe ndumunyarwandaariko ibyakozwe kandi bigaragarira buri wese ku musozi atuyeho ni&nbsp;ukuvangura imfubyi n\u2019abapfakazi, bamwe bagafashwa hashingiwe ku&nbsp;bwoko bakomokamo abandi ntibitabweho. Iryo vangura rifite byinshi&nbsp;birigaragaza mu nzego zinyuranye z\u2019ubuzima bw\u2019abanyarwanda, haba mu&nbsp;butegetsi bw\u2019igihugu, mu nzego&nbsp;z\u2018umutekano, mu bucamanza, mu bucuruzi n\u2019inganda, n\u2019ahandi. Agahebuzo nuko iryo vangura riva ku bazima rikagera&nbsp;no mu bapfuye aho bamwe bashobora gushyingura mu cyubahiro abandi ntibabyemererwe, bamwe bakubakirwa inzibutso abandi batabyemerewe. Ntagushidikanya iryo vangura rigira ingaruka zikomeye mu kumunga&nbsp;ubumwe bw\u2019umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Institut Seth&nbsp;Sendashonga yibutsa abaharanira impinduka ko inkingi ya mwamba&nbsp;y\u2019ubufatanye bwabo ikwiye gushingira kuri iyo ntego yo guhuza abanyarwanda mu moko yabo anyuranye, mu mateka yabo yagiye abashyamiranya aho kubahuza, mu turere twabo tunyuranye. U Rwanda&nbsp;twarazwe n\u2019abasokuruza rufite byinshi biduhuza abenshi batagira, nko&nbsp;kuvuga ururimi rumwe, kugira umuco karande twese twibonamo no kugira igihugu cyiza kirimo byinshi bikurura abagenzi ariko twebwe benecyo tukaba tutabasha kukibanamo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">6)\u00a0<strong>Ku byerekeye ukuri kw\u2019isura ry\u2019ubutegetsi bwa Perezida Kagame\u00a0kugenda kurushaho kumenyekana neza<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Institut Seth Sendashonga irashimira abanditsi benshi bahagurukiye kuvuga ubwicanyi bwakozwe n\u2019ubutegetsi bwa FPR. Muri bo twavuga by\u2019umwihariko abagore babiri bavugwa cyane muriiki gihe : umwongerezakazi Michela Wrong uherutse gusohora igitabo gisesengura uburyo Paul Kagame akoresha ubwicanyi mu bibazo byose ahura nabyo, n\u2019umunyakanadakazi Judi Rever wasohoye mu ndimi eshatu igitabo nacyo cyerekana uburyo biteye isoni kubona amahanga yogeza umwicanyi umaze kwisasira miliyoni nyinshi z\u2019abaturage haba mu Rwanda cyangwa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi bitabo byombi byanditswe nyuma y\u2019ubushakashatsi bwamaze imyaka myinshi, abo banditsi bombi akaba basanzwe ari abanyamakuru b\u2019umwuga. Ibi biratanga ikizere cy\u2019uko ukuri bamwe bashaka gupfukirana kuzajya gushyirwa ahagaragara nk\u2019uko byatangiye. Twavuga kandi umunyakameruni witwa Charles Onana nawe wanditse ibitabo byinshi ku mahano yabaye mu Rwanda, icya nyuma cyasohotse umwaka ushize kikaba cyerekana uburyo abahanuye indege ya Perezida Habyarimana bazwi neza ahubwo bakaba bakomeje gukingirwa ikibaba. Ibi nabyo biratanga ikizere cy\u2019uko amaherezo ukuri kuzashyirwa ahagaragara.<br><\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_92495\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/vWrvV7_cjj4?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bikorewe i Buruseli, tariki ya 15\/05\/2021 <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Jean-Claude Kabagema<\/strong><br>Perezida wa ISCID asbl<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itangazo rigenewe abanyamakuru Tariki ya 16 gicurasi 1998 &#8211; tariki ya 16 gicurasi 2021: imyaka 23 irashize&nbsp;Seth Sendashonga&nbsp;yiciwe i Nairobi muri Kenya, akaba yarishwe n\u2019abantu bari mu butumwa bari bahawe na perezida w\u2019u Rwanda, Paul Kagame, nk\u2019uko we ubwe yabyigambye, tariki ya 9 werurwe 2019, imbere y\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru ba leta y\u2019u Rwanda bari mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":26526,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-41263","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itangazo rigenewe abanyamakuru Tariki ya 16 gicurasi 1998 &#8211; tariki ya 16 gicurasi 2021: imyaka 23 irashize&nbsp;Seth Sendashonga&nbsp;yiciwe i Nairobi muri Kenya, akaba yarishwe n\u2019abantu bari mu butumwa bari bahawe na perezida w\u2019u Rwanda, Paul Kagame, nk\u2019uko we ubwe yabyigambye, tariki ya 9 werurwe 2019, imbere y\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru ba leta y\u2019u Rwanda bari mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-05-15T08:18:15+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-05-16T00:16:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"797\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"583\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/\",\"name\":\"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"datePublished\":\"2021-05-15T08:18:15+00:00\",\"dateModified\":\"2021-05-16T00:16:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"width\":797,\"height\":583,\"caption\":\"Seth Sendashonga\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya - Umunyarwanda","og_description":"Itangazo rigenewe abanyamakuru Tariki ya 16 gicurasi 1998 &#8211; tariki ya 16 gicurasi 2021: imyaka 23 irashize&nbsp;Seth Sendashonga&nbsp;yiciwe i Nairobi muri Kenya, akaba yarishwe n\u2019abantu bari mu butumwa bari bahawe na perezida w\u2019u Rwanda, Paul Kagame, nk\u2019uko we ubwe yabyigambye, tariki ya 9 werurwe 2019, imbere y\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru ba leta y\u2019u Rwanda bari mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-05-15T08:18:15+00:00","article_modified_time":"2021-05-16T00:16:29+00:00","og_image":[{"width":797,"height":583,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/","name":"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","datePublished":"2021-05-15T08:18:15+00:00","dateModified":"2021-05-16T00:16:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","width":797,"height":583,"caption":"Seth Sendashonga"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-23-irashize-seth-sendashonga-yiciwe-i-nairobi-muri-kenya\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41263","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=41263"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41263\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":41298,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41263\/revisions\/41298"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/26526"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=41263"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=41263"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=41263"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}