{"id":41349,"date":"2021-05-19T14:24:13","date_gmt":"2021-05-19T12:24:13","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=41349"},"modified":"2021-05-19T02:25:15","modified_gmt":"2021-05-19T00:25:15","slug":"macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/","title":{"rendered":"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>RUGEMINTWAZA Erasme.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>M<\/em><\/strong><strong><em>u kiganiro&nbsp; Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yagiranye n\u2019Abanyamakuru&nbsp; Marc Perelman wa France 24 na Alexandra Brangeon wa FRI,&nbsp; kuri uyu wa mbere tariki ya 17\/05\/2021, yabajijwe byinshi, asubiza bimwe ibindi arabikwepa, ariko by\u2019umwihariko yasabye Ubufaransa ibintu bikomeye. Ni ibiki yasabye?<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mbere na mbere twibukiranye ko Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame ari mu gihugu cy\u2019Ubufaransa kuva kuri uyu wa mbere ariki ya 17\/05\/2021, mu nama isanzwe ihuza Afurika n\u2019Ubufaransa mu rwego rwo kwigira hamwe ku bufatanye bugamije iterambere ry\u2019ubukungu bw\u2019Afurika. Ku ikubitiro Perezida Paul Kagame yabajijwe ku mubano w\u2019u Rwanda n\u2019Ubufaransa ubu usa naho urimo guhemberwa ngo usubire mu nzira nziza, nyuma y\u2019igihe kirekire usa n\u2019uwazimye. Paul Kagame yashubije ko ari byo koko ko ibihugu byombi bifite ubushake&nbsp; bwo kongera kubana neza. Yavuze ko hari ibyagaragajwe mu maraporo yakozwe n\u2019impande zombie ati <em>\u201cNi intambwe ikomeye kuba ukuri kwaragaragajwe na komisiyo zombi yaba iy\u2019u Rwanda, yaba iy\u2019Ubufaransa, bityo bwa mbere hakabaho guhuza<\/em>. <em>Ku Rwanda n\u2019Ubufaransa ub u hari amahirwe, fondasiyo yakubakirwaho umubano mwiza<\/em>\u201d. Yavuze ko nubwo nta bufatanyacyaha bwagaragajwe, hari icyitwa \u201c<em>uruhare rukomeye rw\u2019Ubufaransa\u201d<\/em> muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyagaragajwe n\u2019Abafaransa ubwabo muri raporo yabo ya Duclert. Yakomeje avuga ko ariko ari ngombwa kurenga ibyo byose, hakabaho kubabarira ariko bitavuze kwibagirwa. Abajijwe niba Ubufaransa bugomba gusaba imbabazi nk\u2019uko Ububiligi na Loni babikoze, Paul Kagame yavuze ko kuri we atajya gutegeka igihugu kindi kugira ibyo gikora, ko rero Ubufaransa ubwabwo buzakora icyo bwumva gikwiye, kibufitye inyungu. Umunyamakuru Marc Perelman yitsitse kuri icyo kibazo maze amaherezo Kagame arashira agaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kuva kera, niko kwatura avuga ko Ubufarans busabye imbabazi byaba ari ibintu byiza cyane. Yavuze ko kandi nyuma yifatwa rya Kabuga F\u00e9licien, ashima nk\u2019igikorwa koko kigaragaraza ko Ubufaransa noneho bwatangiye inzira yo gukurikirana abajenosideri bidegembya ku butaka bwabwo, ko byazaba byiza uwo murongo mwiza ukomeje maze uwahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana Juv\u00e9nal,&nbsp; Agatha Habyrimana , akaba yazanwa mu Rwanda, kuko ari muri mu ba ruharwa&nbsp; ba mbere ku rutonde rw\u2019abajenosideri bashakishwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku kibazo cya Rusesagagina cyakomeje kuvugwa no kuvugisha menshi amahanga aho ayo mahanga yagaragaza ko afite impungenge ko u Rwanda rutizewe ku butabera azahabwa, ibyo bigashingira cyane cyane ku buryo yafashwe,&nbsp; ukongeraho n\u2019urupfu rw\u2019Umucuranzi Kizito Mihigo waguye muri kasho ya Polisi, nawe ashinjwa ibyaha nk\u2019ibya Rusesabagina,&nbsp; Paul Kagame yavuze ko hari ibintu by\u2019amahomvu bivugwa kuri iki kibazo, ko kuri Leta y\u2019u Rwanda gushimuta Rusesabagina ntacyo bivuze, ko uburyo ubwo aribwo bwakoreshejwe icy\u2019ingenzi ari uko umunyabyaha yafashwe akaba ari imbere y\u2019Ubutabera, aho agomba kuburana ku byaha yakoreye Abanyarwanda. Aha akaba yongeye kwiyama amahanga akomeza kuvuga ko Rusesabagina atazabona ubutabera nyabwo mu Rwanda nk\u2019uko yabubonera mu bihugu byabo, avuga ko ibi ahubwo byakagombye gufatwa nk\u2019ivanguramoko.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abajijwe ku kuba niba abayobozi ba Kigali, ni ukuvuga aba Leta ayoboye, biteguye kuba bashyirwa imbere y\u2019ubutabera kubera ibyaha, bavugwa kuba barakoreye muri Kongo, muri raporo yitwa Mapping, Paul Kagame&nbsp; yavuze ko iyo raporo nta gaciro ayiha kuko uretse no kuba ibyo ivuga ari bya bindi by\u2019ababa bashaka kuzana imitekerereze ya jenoside ebyiri, ko by\u2019umwihariko iyo raporo yakuruye impaka ndende mu bayikoze aribo Loni,&nbsp; ndetse ko n\u2019abanyekongo ubwabo ivuga ko bahohotewe, batayivugaho rumwe. Naho ku kibazo cy\u2019umutekano muke uri muri Kongo mu&nbsp; Ntara za Kivu na Ituri, Perezida Paul Kagame&nbsp; yavuze ko Umuryango mpuzamahanga umaze imyaka 24 muri Kongo, ugomba kwemera ko ntacyo wakoze, ko watsinzwe. Ko ariko u Rwanda rwiteguye gufatanya na Kongo mu bikorwa bya gisririkare byo kugarurira Kongo ubusugire bwayo. Aha ariko yahaswe ikibazo cyo kumenya niba ingabo z\u2019u Rwanda zaba zararangije kugera muri Kongo nk\u2019uko byemezwa n\u2019impuguke za LoniI; Kagame yaciye hirya hirya no hino yigarukira gusa ko Umuryango mpuzamahanga watsinzwe muri Kongo, ariko ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko ingabo ze ziriyo. Ku kibazo kijyanye no kumenya niba ashobora kuziyamariza kuba Perezida mu matora ateganyijwe mu Rwanda mu 2024, Paul Kagame yashubije ko icya mbere asaba Imana ari ukugira ubuzima bwiza, ko ibyo kwiyamamaza atarabitekerezaho. Ariko arangiza yishongora ko byanga bikunda&nbsp; nabisabwa n\u2019Abanyarwanda, azabikora.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abantu benshi bakaba bahanze amaso uru rukundo rushyushye hagati y\u2019Ubufaransa n\u2019u Rwanda, urukundo rumeze nk\u2019urw\u2019abageni bari mu kwezi kwa buki. Ese uru rukundo rwubakiye ku gushaka ko buri umwe arengera undi, agahishira cyangwa akamuhanaguraho uruhare yagize mu tsemabwoko n\u2019itsemabatsemba ry\u2019Abanyarwanda, ruzashoboka? Kuko biratangaje cyane kubona Kagame agera aho asaba Ubufaransa kohereza ambasaderi wabwo mu Rwanda! Ese Emmanuel Macron azakora iki, tariki ya 27 Gicurasi 2021, i Kigali? Azapfukama asabe imbabazi bityo umugeni we Paul Kagame amuhe ikiganza umwambike impeta? Reka tubitege amaso!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Mu kiganiro&nbsp; Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yagiranye n\u2019Abanyamakuru&nbsp; Marc Perelman wa France 24 na Alexandra Brangeon wa FRI,&nbsp; kuri uyu wa mbere tariki ya 17\/05\/2021, yabajijwe byinshi, asubiza bimwe ibindi arabikwepa, ariko by\u2019umwihariko yasabye Ubufaransa ibintu bikomeye. Ni ibiki yasabye? Mbere na mbere twibukiranye ko Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":41350,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-41349","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Mu kiganiro&nbsp; Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yagiranye n\u2019Abanyamakuru&nbsp; Marc Perelman wa France 24 na Alexandra Brangeon wa FRI,&nbsp; kuri uyu wa mbere tariki ya 17\/05\/2021, yabajijwe byinshi, asubiza bimwe ibindi arabikwepa, ariko by\u2019umwihariko yasabye Ubufaransa ibintu bikomeye. Ni ibiki yasabye? Mbere na mbere twibukiranye ko Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-05-19T12:24:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"630\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/\",\"name\":\"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg\",\"datePublished\":\"2021-05-19T12:24:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg\",\"width\":1200,\"height\":630},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi? - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Mu kiganiro&nbsp; Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yagiranye n\u2019Abanyamakuru&nbsp; Marc Perelman wa France 24 na Alexandra Brangeon wa FRI,&nbsp; kuri uyu wa mbere tariki ya 17\/05\/2021, yabajijwe byinshi, asubiza bimwe ibindi arabikwepa, ariko by\u2019umwihariko yasabye Ubufaransa ibintu bikomeye. Ni ibiki yasabye? Mbere na mbere twibukiranye ko Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-05-19T12:24:13+00:00","og_image":[{"width":1200,"height":630,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/","name":"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg","datePublished":"2021-05-19T12:24:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/macron-kaga.jpg","width":1200,"height":630},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/macron-arateganya-kujya-i-kigali-gusaba-imbabazi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41349","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=41349"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41349\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":41351,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41349\/revisions\/41351"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/41350"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=41349"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=41349"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=41349"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}