{"id":41576,"date":"2021-05-30T18:12:39","date_gmt":"2021-05-30T16:12:39","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=41576"},"modified":"2021-05-30T18:13:04","modified_gmt":"2021-05-30T16:13:04","slug":"france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/","title":{"rendered":"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w&#8217;ubwiyunge."},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>RUGEMINTWAZA Erasme.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em>Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29\/05\/2021, Abanyarwanda basa n&#8217;abari mu busabane bwo gusogongera ku muganura w&#8217;ubwiyunge bw&#8217;u Rwanda n&#8217;Ubufaransa. Bimeze gute?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N&#8217;ubwo ubwiyunge bw&#8217;ibihugu byombi bwatangiye bucece Perezida Emmanuel MACRON agitorwa muri 2017, ndetse ugatangirana imbaduka, Ubufaransa butanga ibifaranga akangari nk&#8217;uko byavuzweho mu kiganiro n&#8217;Abanyamakuru mu Rugwiro tariki ya 27\/05\/2021, ubu nibwo Abanyarwanda bemeye. Nibwo bemeye ko byabaye. Kuko uretse amagambo akora ku ndiba y&#8217;umutima yavuzwe n&#8217;uwo muperezida ufite amaraso y&#8217;ubuto kandi wiyemeje guhangana n&#8217;ibibazo bikomeye by&#8217;Ubufaransa, harimo n&#8217;icya Alijeriya, hatangira ubwiyunge bucecetse, Ubufaransa bwahaye u Rwanda amafaranga menshi mu kurufasha mu buvuzi cyane cyane muri ibi bihe by&#8217;icyorezo cya COVID-19. Hari miliyoni 100 z&#8217;amayero Ubufaransa bwahaye u Rwanda muri gahunda yo kurwanya COVID-19. Ayo akaba ari muri masezerano y&#8217;ubufatanye Ubufaransa bwiyemeje kuzatangamo Miliyoni 500 mu bikorwa binyuranye, birimo ubuvuzi, ikoranabuhanga \u2026 akaba yaratangiye gutangwa kuva 2019 kugeza 2023. Nubwo ubu bufatanye bw&#8217;Ubufaransa butavugwaho rumwe kuko Leta ya Kagame ihohotera ku mugaragaro abaturage bayo, byibuze igikorwa Emmanuel MACRON yakoze cyo kuzana inkingo ibihumbi 100 kigaragaza ko urukundo rwa kimuntu. Kuko Leta y&#8217;u Rwanda wabonaga idashishikajwe na busa no gushaka izindi nkingo; kutita ku abaturage bikaba bigaragarira naho Kagame yari yibagiwe gushimira ububufasha bw&#8217;inkingo. Uru ruzinduko rwa Macron rero rukaba rwavanye Abanyarwanda mu gihirahiro cyo kubona inkingo. Muri make Abanyarwanda bibazaga aho bazavana urukingo rwa kabiri kuko ibyumweu 8 bahawe byari byararangiye amaso agahera mu kirere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aho nagiye gufatira uru rukingo rwa kabiri, ibyishimo byari byose. Abaturage bati <em>&#8221; Harakabaho Macron watuzaniye inkingo, kuko igihe bari baduhaye cyari cyarenze, dutangiye kwibaza niba urwa kabiri tutazarubona urwa mbere rwarataye agaciro&#8221;.<\/em> Hari abarenzagaho bakakubwira bakongorera &#8211; kubera gutinya ko hari uwabumva- bati <em>&#8221; Kare kose se, ubundi Kagame yikozaga ibiki guhangana n&#8217;Ubufaransa, ntabona ko ari abana beza!&#8221;<\/em>. Bati <em>&#8221; Utazi ikimuhatse areba ubugabo bwa se igitsure&#8221;.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubu bwiyunge bw&#8217;u Rwanda n&#8217;Ubufaransa bwari butegerejwe cyane hadategerejwe ko Ubufaransa busaba imbabazi ku ruhare rukomeye bwemeye ko bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo hategerejwe no kubohora imitima y&#8217;abantu bitwa bavuga ururimi rw&#8217;igifaransa. Aho babaga bari hose haba muri za Bus n&#8217;ahandi, abavuga ururimi rw&#8217;igifaransa batinyaga gucikwa ngo bavuge ijambo ry&#8217;igifaransa. Kuko kuvuga igifaransa byitwaga kuba Interahamwe! Ariko ubu turizera ko uretse nubwo bwisanzure bw&#8217;abavuga ururimi rw&#8217;igifaransa, u Rwanda rurahita rwongera guha umwanya ukwiye urwo rurimi twemeza ko rwontsweho n&#8217;intiti nyinshi z&#8217;Abanyarwanda. Kuri iyi ngingo yo kuba igifaransa cyari cyaraciwe mu Rwanda abenshi bari barakomeje kwibaza impamvu yo kwifungirana mu Cyongereza kandi gukoresha indimi zombi byari kuba kwagura umunyarwanda mu mico (interculturalit\u00e9).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nibutse ko ku birebana no gukingira, ubu mu Rwanda hari ibyiciro by&#8217;abantu birimo gufata urukingo rwa kabiri. Ibi byiciro bikaba byarashyizweho uhereye ko aribyo bishobora kugira ibyago byinshi byo kwandura COVID-19. Abo ni Abashinzwe umutekano, abarimu, abakora mu bwikorezi bw&#8217;abantu\u2026 Usanga rwose biteguye neza ariko inkingo ni nke ku buryo abantu basa n&#8217;abavundana bajya kuzishaka. Kuko hari nk&#8217;umuntu unsanze aho narindi avuye ahandi kuko yabonaga ko atagerwaho. Yari afite no 256, ariko aho adusanze bahise bamuha No 70, kandi avuze ko abona ho hari abaganga benshi.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"576\" src=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.31.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-41578\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.31.jpeg 1024w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.31-300x169.jpeg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.31-768x432.jpeg 768w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.31-696x392.jpeg 696w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.31-747x420.jpeg 747w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nsonza navugako abaturage rwose babonye umuganura ku mubano w&#8217;uRwanda n&#8217;Ubufaransa bakaba bavuga ariko ko niba tubonye urukingo twari dukeneye no kubona ibitoki n&#8217;ibishyimbo kandi ibyo byose biva mu baturanyi bacu, dusigaye turebana ay&#8217;ingwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bati <em>&#8221; Niba Ubufaransa bwashinjwaga Uruhare muri Jenoside, habayeho kwiyunga, ni gute byananirana ku Buganda budusaba gusa kumenya ko ari bakuru bacu? Ese hari aho urutugu rwakuze ngo rusumbe ijosi?&#8221;<\/em> Ese kimwe no ku Bufaransa, ndetse n&#8217;ibindi bihugu twagiye tugirana ibibazo nka Tanzaniya ya Jakaya Kikwete, u Burundi bwa Nkurunziza, Congo ya Kabila, dutegereze ko hagati ya Museveni na Kagame umwe azabanza gucaho akajyana n&#8217;amananiza ye? Ni nde uzagenda mbere hagati yabo bombi ngo Abanyarwanda n&#8217;Abaganda bongere bisangirire urupfu no kuramba?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29\/05\/2021, Abanyarwanda basa n&#8217;abari mu busabane bwo gusogongera ku muganura w&#8217;ubwiyunge bw&#8217;u Rwanda n&#8217;Ubufaransa. Bimeze gute? N&#8217;ubwo ubwiyunge bw&#8217;ibihugu byombi bwatangiye bucece Perezida Emmanuel MACRON agitorwa muri 2017, ndetse ugatangirana imbaduka, Ubufaransa butanga ibifaranga akangari nk&#8217;uko byavuzweho mu kiganiro n&#8217;Abanyamakuru mu Rugwiro tariki ya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":41577,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[36],"tags":[],"class_list":["post-41576","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-umuturage"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w&#039;ubwiyunge. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w&#039;ubwiyunge. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29\/05\/2021, Abanyarwanda basa n&#8217;abari mu busabane bwo gusogongera ku muganura w&#8217;ubwiyunge bw&#8217;u Rwanda n&#8217;Ubufaransa. Bimeze gute? N&#8217;ubwo ubwiyunge bw&#8217;ibihugu byombi bwatangiye bucece Perezida Emmanuel MACRON agitorwa muri 2017, ndetse ugatangirana imbaduka, Ubufaransa butanga ibifaranga akangari nk&#8217;uko byavuzweho mu kiganiro n&#8217;Abanyamakuru mu Rugwiro tariki ya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-05-30T16:12:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-05-30T16:13:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1024\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"576\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/\",\"name\":\"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w'ubwiyunge. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg\",\"datePublished\":\"2021-05-30T16:12:39+00:00\",\"dateModified\":\"2021-05-30T16:13:04+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg\",\"width\":1024,\"height\":576,\"caption\":\"Ibitaro by'Akarere bya Nyarugenge byahindutse ibya Covid-19 gusa ubu byakorewemo gukingira.\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w&#8217;ubwiyunge.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w'ubwiyunge. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w'ubwiyunge. - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme. Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29\/05\/2021, Abanyarwanda basa n&#8217;abari mu busabane bwo gusogongera ku muganura w&#8217;ubwiyunge bw&#8217;u Rwanda n&#8217;Ubufaransa. Bimeze gute? N&#8217;ubwo ubwiyunge bw&#8217;ibihugu byombi bwatangiye bucece Perezida Emmanuel MACRON agitorwa muri 2017, ndetse ugatangirana imbaduka, Ubufaransa butanga ibifaranga akangari nk&#8217;uko byavuzweho mu kiganiro n&#8217;Abanyamakuru mu Rugwiro tariki ya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-05-30T16:12:39+00:00","article_modified_time":"2021-05-30T16:13:04+00:00","og_image":[{"width":1024,"height":576,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/","name":"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w'ubwiyunge. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg","datePublished":"2021-05-30T16:12:39+00:00","dateModified":"2021-05-30T16:13:04+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/05\/WhatsApp-Image-2021-05-30-at-14.18.43.jpeg","width":1024,"height":576,"caption":"Ibitaro by'Akarere bya Nyarugenge byahindutse ibya Covid-19 gusa ubu byakorewemo gukingira."},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/france-rwanda-abanyarwanda-basogongeye-ku-muganura-wubwiyunge\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w&#8217;ubwiyunge."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41576","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=41576"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41576\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":41579,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41576\/revisions\/41579"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/41577"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=41576"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=41576"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=41576"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}