{"id":4165,"date":"2013-09-26T21:18:23","date_gmt":"2013-09-26T19:18:23","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4165"},"modified":"2013-09-26T21:18:23","modified_gmt":"2013-09-26T19:18:23","slug":"ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/","title":{"rendered":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI"},"content":{"rendered":"<p>FPR Inkotanyi, muri gahunda yayo izwi yo gusenya amashyaka yigenga ayirwanya, iherutse gutuma ikinyamakuru kiyikorera kitwa IGIHE.COM\u00a0 gutangaza inkuru y\u2019impimbano ko abitwa: \u201cJoseph Sebarenzi, Anastase Gasana, Col Balthazar Ndengeyinka, General Emmanuel Habyarimana, na Paul Rusesabagina bagiye gutaha mu Rwanda\u201d nkuko Bwana Valens Kajeguhakwa aherutse gutaha.<!--more--><\/p>\n<p>Icyambere, Bwana Valens Kajeguhakwa si umunyapolitiki umeze nka bariya bandi bavugwa n\u2019ikinyamakuru IGIHE.COM. Kajeguhakwa abanza kuba umunyemali mbere ya byose (a businessman) mbere yo kuba umunyapolitiki. Aha harimo itandukanirizo wenda ryaba ari ryo ryatumye ataha ntitubizi, bizwi n\u2019umutimanama we. Twibutse abanyarwanda ariko ko umunyarwanda Valens Kajeguhakwa igihe yari umudepite mu nteko ishinga amategeko muri Leta ya FPR Inkotanyi, muri 1998 yashyirishije ku murongo w\u2019ibyigwa w\u2019iyo nteko ikibazo gikurikira nk\u2019uko yakivuze ubwe agira ati \u201cIGIHUGU KIYOBOWE NABI\u201d.\u00a0 Perezida Kagame wari Visi-Perezida icyo gihe akaba na Minisitiri w\u2019Ingabo na Perezida wa FPR Inkotanyi yahise amwirukana mu nteko ishinga amategeko, n\u2019uko bimuviramo guhunga ubwa kabiri igihugu cye mu mwaka ukurikiyeho wa 1999. Nyuma y\u2019imyaka 14 ahunze, ikibazo yashyize ahagaragara kandi gifite ishingiro cy\u2019uko U RWANDA RUYOBOWE NABI, kugeza na n\u2019 ubu ruracyayobowe nabi nk\u2019uko yabivuze icyo gihe. Guhunguka ni uburenganzira bwe busesuye, mu gihe ategereje kuzongera agahunga bwa gatatu, kuko impamvu zatumye ahunga muri 1999 zishingiye ku butegetsi bubi, zishingiye k\u2019uko u Rwanda ruyobowe nabi, na n\u2019ubu ziracyariho. Kuko kuva yahunga mu 1999, hari n\u2019abandi banyarwanda nkawe bahunze kandi na n\u2019ubu bagihunga ubuyobozi bubi bwa FPR Inkotanyi n\u2019ibikobwa byabwo bibi yari yarahunze. Ububi bw\u2019ubutegetsi bwa Leta ya FPR Inkotanyi ntabwo buzarekeraho kuba bubi ngo n\u2019uko Valens Kajeguhakwa yatashye! Gusa ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI turashimira Bwana Valens Kajeguhakwa kuba yarabaye umudepite wa mbere\u00a0 w\u2019u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi washyirishije ku murongo w\u2019ibyigwa by\u2019inteko ishinga amategeko ko U RWANDA RUYOBOWE NABI. Aha yahabaye umunyakuri akaba ari uwo kubishimirwa na buri wese.<\/p>\n<p>Joseph Sebarenzi ni umunyapolitiki wahoze ari Perezida w\u2019Inteko Ishinga amategeko muri Leta ya FPR Inkotanyi. Ahunga nk\u2019uko abisobanura mu gitabo cye, yakizaga amagara ye kuko Perezida Paul Kagame yamubonagamo umukeba ukomeye. Mu guhunga kwe yagombye kwihisha mu kabati bamutwara mu bintu byimukanwa biva mu nzu byimurirwa mu yindi. Impamvu zatumye ahunga muri \u00a0buriya buryo yagombye gukoresha ngo ahunge igihugu cye, ntaho zagiye,\u00a0 ziracyariho.<\/p>\n<p>General BEM Habyarimana Emmanuel na Col BEM Ndengeyinka Balthazar bahunze mu mwaka wa 2003 mbere y\u2019amatora ya Perezida. Bakijije amagara yabo bahunga Perezida Kagame wabatwereraga ngo bashyigikiye ishyaka rya MDR, ko banze kuyoboka FPR Inkotanyi, ngo bari inyuma ya Twagiramungu, n\u2019ibindi. Bariya basilikare bakuru bazwiho ubuhanga bukomeye mu bya gisilikare kubera amashuri bize mw\u2019Ishuri Rikuru ry\u2019intambara rya gisilikare ry\u2019 i Bruxelles mu Bubiligi (Ecole de Guerre\/Warfare School), bakagombye kuba ubu bari muri High Command y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda iyaba zari ingabo z\u2019igihugu nyakuri zitari ingabo z\u2019ubwoko bumwe zikorera umuntu umwe Perezida Kagame\u00a0 n\u2019ishyaka rye rimwe rukumbi FPR Inkotanyi. Ibyo byose byatumye bahunga muri 2003 biracyariho, ndetse byanarushijeho kuba bibi.<\/p>\n<p>Paul Rusesabagina ni umunyarwanda wamye akorera ibigo by\u2019igenga, aza kuba icyamamare igihe yakizaga abatutsi bahungiye muri Hotel Mille Collines yari abereye Umuyobozi icyo gihe. Yashoboraga kugambanira uwo ashatse wese wari muri iyo Hoteli, kwinjiza uwo ashatse wese n\u2019igihe ashakiye amunyujijije aho ashatse kuko yari afite imfunguzo za hose, abari bihishemo bagatwarwa urusorongo kwicwa cyangwa bakicirwa aho; \u00a0ariko Paul Rusesabagiza ntiyigeze atatira umutimanama we wa kimuntu asanganywe. Leta ya FPR Inkotanyi na Perezida Kagame ubwe ibi byose bari babizi uko byagenze kandi barabyemeraga. Byose byaje guhinduka ari uko Paul Rusesabagina na Madamu we Tatiana batumiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Georges W. Bush na Madamu we Laura Bush bagatembereza abashyitsi babo b\u2019imena muri White House barangiza bakagirana ibiganiro byihariye\u00a0 by\u2019iminota 30 abagabo ukwabo n\u2019abadamu ukwabo. Perezida Kagame na FPR ye aho kwishimira ko hari umunyarwanda na Madamu we bagize icyubahiro cyo gutumirwa ku mugaragaro na Perezida w\u2019 Amerika na Madamu we muri White House, ahubwo bahise bamubonamo umuhutu wagiye kuganira na Perezida w\u2019igihugu cya mbere cy\u2019igihangange kw\u2019isi; noneho kubera ko nta bubasha bamufiteho bikanga ko muri ibyo biganiro bye byihariye na Perezida w\u2019 Amerika, ashobora kuba yamuhishurira bimwe cyangwa se byinshi mu binyoma Leta ya FPR Inkotanyi itegekesha kiriya gihugu ibeshya Amerika n\u2019andi mahanga. Ng\u2019icyo icyo Paul Rusesabagina yazize. Ng\u2019uko uko FPR Inkotanyi na Perezida Kagame bamuhinduye umwanzi w\u2019igihugu cye atarigeze aba we. Ibi byose ntaho byagiye; biracyariho.<\/p>\n<p>Anastase Gasana wabaye Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga n\u2019Ubutwererane na Ambasaderi muri l\u2019ONU yaje gusezera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi muri 2003. Iyo Leta si yo yamwirukanye, ni we wafashe icyemezo cyo kuyivamo, ayandikira ibaruwa taliki ya 17\/01\/2003 asezera ayibwira ko iyo Leta yubakiye kw\u2019ivangurabwoko rikabije yumva we atagishoboye kwihanganira, ayibwira ko azagaruka gukorera u Rwanda igihugu cye ari uko hari Leta itakigendera kw\u2019ivangurabwoko. Iyo baruwa Anastase Gasana yanditse yatangajwe mu binyamakuru, buri wese ashobora kuyibona anyuze muri google.com. Impamvu zatumye Anastase Gasana asezera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi zishingiye kw\u2019ivangurabwoko, ntizavuyeho. Ahubwo zariyongereye kugeza na n\u2019ubu aho abana b\u2019u Rwanda bavangurwa na Leta ya FPR Inkotanyi bagahabwa amafaranga yo kujya kwiga Kaminuza cyangwa se ntibayahabwe hakurikijwe ubwoko bwabo.<\/p>\n<p>Bityo rero, Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI risanga ibyatumye abanyapolitiki bahunga bitaravuyeho. Ibiri gukorwa byo gukwiza impuha bya FPR Inkotanyi n\u2019ibinyamakuru biyikorera nk\u2019IGIHE.COM ngo abanyapolitiki kanaka na kanaka barenda gutaha mu Rwanda, ni impuha n\u2019ibinyoma bya propaganda bya FPR bigamije kuyobya abanyarwanda, abakunzi n\u2019abayoboke b\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI n\u2019andi mashyaka ashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Tubasabye rero kubyima amatwi no kubirenza amaso. Iriya FPR Inkotanyi igeze ahantu habi cyane ku buryo yumva ko kugirango ikumire abanyarwanda ibangishe amashyaka ya opposition, igeregeza kubumvisha nk\u2019uku ko abayobozi b\u2019ayo mashyaka bakorana nayo(FPR), ko benda gutaha, mbese bigaragaza ko nayo ubwayo yiyiziho ko ari ruvumwa. Kugirango FPR ikwangishe abantu, ica inyuma ikababenshya ko ukorana nayo. Kubera iki? Kubera ko nayo ubwayo izi ko abantu bayirimo bitari kubushake bwabo ahubwo ari ku gitugu n\u2019iterabwoba ryayo, ikanga rero ko bayivamo ngo bajye mu yandi mashyaka bihitiyemo ubwabo. FPR izi neza ko abanyarwanda baramutse bahawe uburenganzira busesuye bwo kujya mu mashyaka bishakiye buri wese ku giti ke nta gahato n\u2019iterabwoba bijemo, bayivamo nk\u2019uva mu nzu ihiye birukira mu yandi mashyaka atavuga rumwe n\u2019iyo FPR.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rirasaba abarwanashyaka baryo by\u2019umwihariko n\u2019abanyarwanda bose muri rusange kujya barangwa no gushishoza no kugira amakenga mu gihe basoma cyangwa se bumva inkuru z\u2019impimbano zitangwa n\u2019ibinyamakuru bikorera Leta ya FPR Inkotanyi muri gahunda yayo mbi yo gusenya amashyaka ya politiki arwanya ubutegetsi bubi buri mu Rwanda.<\/p>\n<p>Bikorewe I Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019 Amerika taliki ya 24\/09\/2013;<\/p>\n<p>Dr. Gasana Anastase, Perezida w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI<\/p>\n<p>Mr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinwe ibya politiki<\/p>\n<p>Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>FPR Inkotanyi, muri gahunda yayo izwi yo gusenya amashyaka yigenga ayirwanya, iherutse gutuma ikinyamakuru kiyikorera kitwa IGIHE.COM\u00a0 gutangaza inkuru y\u2019impimbano ko abitwa: \u201cJoseph Sebarenzi, Anastase Gasana, Col Balthazar Ndengeyinka, General Emmanuel Habyarimana, na Paul Rusesabagina bagiye gutaha mu Rwanda\u201d nkuko Bwana Valens Kajeguhakwa aherutse gutaha.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3305,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-4165","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"FPR Inkotanyi, muri gahunda yayo izwi yo gusenya amashyaka yigenga ayirwanya, iherutse gutuma ikinyamakuru kiyikorera kitwa IGIHE.COM\u00a0 gutangaza inkuru y\u2019impimbano ko abitwa: \u201cJoseph Sebarenzi, Anastase Gasana, Col Balthazar Ndengeyinka, General Emmanuel Habyarimana, na Paul Rusesabagina bagiye gutaha mu Rwanda\u201d nkuko Bwana Valens Kajeguhakwa aherutse gutaha.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-09-26T19:18:23+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/\",\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-09-26T19:18:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":459,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI - Umunyarwanda","og_description":"FPR Inkotanyi, muri gahunda yayo izwi yo gusenya amashyaka yigenga ayirwanya, iherutse gutuma ikinyamakuru kiyikorera kitwa IGIHE.COM\u00a0 gutangaza inkuru y\u2019impimbano ko abitwa: \u201cJoseph Sebarenzi, Anastase Gasana, Col Balthazar Ndengeyinka, General Emmanuel Habyarimana, na Paul Rusesabagina bagiye gutaha mu Rwanda\u201d nkuko Bwana Valens Kajeguhakwa aherutse gutaha.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-09-26T19:18:23+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/","name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-09-26T19:18:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":459,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riranyomoza-inyandiko-yikinyamakuru-igihe-com-gikorera-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y\u2019IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4165","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4165"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4165\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4165"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4165"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4165"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}