{"id":4180,"date":"2013-10-01T15:28:58","date_gmt":"2013-10-01T13:28:58","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4180"},"modified":"2013-10-01T15:28:58","modified_gmt":"2013-10-01T13:28:58","slug":"ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/","title":{"rendered":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA"},"content":{"rendered":"<p>Taliki ya 28\/09\/2013, Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yavugiye ijambo i Toronto muri Canada agira ati:\u201ciby\u2019abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye n\u2019iby\u2019abandi, ibyo nta gitangaza kandi ni nako bikwiye kugenda, ntabwo igihugu cy\u2019abantu miliyoni cumi n\u2019imwe bose batekereza kimwe\u201d. Yakomeje avuga ko abantu aho kujya impaka z\u2019ukuntu umutekano,ubutabera n\u2019ibindi byaba byiza ngo bagaragaze mu bitekerezo inzira zatuma bigerwaho ngo ahubwo bakora \u201cpolitiki itagaragaza ibitekerezo, itagaragaza inzira, ikaba politiki ivuga abantu, ituka abantu, [ko rero muri iyo politiki] nta gaciro karimo na busa\u201d.<!--more--><\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI riranyomoza Perezida wa Repubulika kuri biriya yavuze kuko taliki ya 28\/04\/2013 twamwandikiye ibaruwa ifunguye ivuga ku karengane n\u2019imiyoborere mibi biri mu gihugu cyacu u Rwanda, dutanga n\u2019ibitekerezo by\u2019uburyo byakosorwa bikabonerwa umuti. Ibyo bitekerezo twabitanze mu bika bitanu: (1)ubutabera, (2)politiki n\u2019imiyoborere, (3)umutekano, (4)ubukungu, (5)n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage. Hashize amezi atanu tumwandikiye mu kinyabupfura biriya we yavugiye i Toronto muri Canada ariko ntiyigeze adusubiza cyangwa se ngo tunabone ko hari ibyo yaba yarakosoye akurikije ibitekerezo twamwandikiye. Ibi bikagaragaza rero ko we ahubwo ibyo avuga n\u2019ibyo akora ari ibintu bibiri bitandukanye. Ibi ariko ntibidutangaza kuko ubutegetsi bwose nk\u2019ubwe bwubakiye ku gitugu n\u2019ikinyoma ari ko bukora.<\/p>\n<p>Muri iryo jambo rye ry\u2019i Toronto aragaya ubwe icyo yise \u00a0\u201cpolitiki ivuga abantu, ituka abantu\u201d kandi ari we muperezida wa mbere w\u2019u Rwanda wadukanye umuco wo gutukana atuka abanyapolitiki batavuga rumwe nawe ngo ni \u201cisazi\u201d azicisha inyundo, ngo ni \u201cibigarasha\u201d, ngo ni \u201cimbwa\u201d, ngo ni \u201cimburamukoro\u201d, n\u2019ibindi bitutsi tutiriwe turondora hano bitari bikwiye guturuka mu kanwa k\u2019Umukuru w\u2019Igihugu. Abanyarwanda baca umugani ngo \u201c Umwera uturutse i Bwami bucya wakwiriye hose\u201d. Niba rero Perezida Kagame atukanye nkuko bikunze kumubaho, ntagatangazwe n\u2019uko rimwe na rimwe hari abanyarwanda yamaze gutoza uwo muco mubi wo gutukana bazajya bifata ku gahanga nawe bakamutuka. Biba ari ikosa ry\u2019abongabo, ariko mbere na mbere biba ari ikosa rya Perezida Kagame ubwe wabibatoje. Twe muri PRM\/MRP-ABASANGIZI nti turi muri abo nta n\u2019ubwo tuzababarizwamo; kuko mu mahame-remezo yacu yatangajwe taliki ya 10\/03\/2013 ku rupapuro rwa 24 ingingo ya 6 handitsemo ko imwe mu mikorere yacu ari iyi: \u201cKujya impaka za politiki mu kinyabupfura abantu batagombye gutukana no gusebanya kuko gutukana no gusebanya ari ikimenyetso cy\u2019intege nke n\u2019ubuswa bukabije muri politiki\u201d.<\/p>\n<p>Turamushimira noneho ko i Toronto muri Canada ateruye ngo atuke abantu ku mugaragaro avuga ko baje ino mu mahanga y\u2019Uburayi, Canada n\u2019Amerika gukora mu misarane nkuko yigeze kubivuga kandi azi neza ko mu Rwanda ayobora kuva 1994 kugeza ubu ibibazo bitera ubuhunzi bitigeze bishira, ko ahubwo bigenda byiyongera aho kugabanuka. Ingero za hafi cyane ni Ambasaderi w\u2019u Rwanda i Burundi Agusitini Habimana wahunze mu kwezi kwa gatanu k\u2019uyu mwaka, Leta ya Kenya ikaza kwanga kurinda ubuzima bwe ikamusubiza u Rwanda, abasore cumi na batandatu baherutse guhungira muri Uganda ikabaha ubuhungiro imaze kumva ikibazo cyabo cy\u2019uko Leta y\u2019u Rwanda yari mu nzira zibajyana ku gahato kurwana mu nyeshyamba za M23 muri Congo, n\u2019abandi benshi bababaye.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rishoje ubu butumwa ku banyarwanda bose risaba Perezida Kagame ko niba yaba afite umutima wo gukora politiki ishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo mu gushaka inzira n\u2019ibisubizo by\u2019ibibazo igihugu cyacu gifite nkuko yabivugiye I Toronto muri Canada, yahera ku gufungura abanyapolitiki yafunze abaziza gusa ko biyamamarije cyangwa se bashatse kwiyamamariza kuba Perezida w\u2019u Rwanda aribo Dr. Theoneste Niyitegeka na Madame Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi, gufungura abanyapolitiki bashinze amashya atavuga rumwe na FPR aribo \u00a0Deo Mushayidi waciriwe igihano cyo gufungwa burundu azira ko yashinze ishyaka\u00a0 PDP-Imanzi, Bernard Ntaganda uzira gusa ko yashinze ishyaka PS Imberakuri, no gukura Perezida Pasteur Bizimungu na MinIsitiri Charles Ntakirutinka mu gifungo cyo mu rugo nyuma y\u2019icyo muri gereza bazira gusa ko bashinze ishyaka PDR-Ubuyanja. Amashyaka yabo yose kimwe n\u2019ayacu twese agomba guhabwa uburengazira busesuye bwo gukorera mu Rwanda no kwimenyekenisha ku banyarwanda bose hirya no hino mu gihugu abagezaho nta nkomyi\u00a0 amahame n\u2019imigambi ya politiki ya buri shyaka, maze abanyarwanda bakazihitiramo ikibanogeye binyuze mu nzira z\u2019amatora adafifitse.<\/p>\n<p>Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika taliki ya 30\/9\/2013;<\/p>\n<p>Dr.\u00a0 Gasana Anastase, Perezida w\u2019ishayaka PRM\/MRP-ABASANGIZI;<\/p>\n<p>Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;<\/p>\n<p>Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Taliki ya 28\/09\/2013, Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yavugiye ijambo i Toronto muri Canada agira ati:\u201ciby\u2019abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye n\u2019iby\u2019abandi, ibyo nta gitangaza kandi ni nako bikwiye kugenda, ntabwo igihugu cy\u2019abantu miliyoni cumi n\u2019imwe bose batekereza kimwe\u201d. Yakomeje avuga ko abantu aho kujya impaka z\u2019ukuntu umutekano,ubutabera n\u2019ibindi byaba byiza ngo bagaragaze mu bitekerezo inzira zatuma [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3305,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4180","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Taliki ya 28\/09\/2013, Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yavugiye ijambo i Toronto muri Canada agira ati:\u201ciby\u2019abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye n\u2019iby\u2019abandi, ibyo nta gitangaza kandi ni nako bikwiye kugenda, ntabwo igihugu cy\u2019abantu miliyoni cumi n\u2019imwe bose batekereza kimwe\u201d. Yakomeje avuga ko abantu aho kujya impaka z\u2019ukuntu umutekano,ubutabera n\u2019ibindi byaba byiza ngo bagaragaze mu bitekerezo inzira zatuma [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-10-01T13:28:58+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/\",\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-10-01T13:28:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":459,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA - Umunyarwanda","og_description":"Taliki ya 28\/09\/2013, Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yavugiye ijambo i Toronto muri Canada agira ati:\u201ciby\u2019abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye n\u2019iby\u2019abandi, ibyo nta gitangaza kandi ni nako bikwiye kugenda, ntabwo igihugu cy\u2019abantu miliyoni cumi n\u2019imwe bose batekereza kimwe\u201d. Yakomeje avuga ko abantu aho kujya impaka z\u2019ukuntu umutekano,ubutabera n\u2019ibindi byaba byiza ngo bagaragaze mu bitekerezo inzira zatuma [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-10-01T13:28:58+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/","name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-10-01T13:28:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":459,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-rirasubiza-ibyo-perezida-kagame-yavugiye-i-toronto-muri-canada\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4180","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4180"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4180\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4180"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4180"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4180"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}