{"id":41950,"date":"2021-06-22T03:57:28","date_gmt":"2021-06-22T01:57:28","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=41950"},"modified":"2021-06-22T03:57:31","modified_gmt":"2021-06-22T01:57:31","slug":"itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/","title":{"rendered":"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Twebwe abana b\u2019umuryango wa Habyarimana tubabajwe n\u2019amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko umubyeyi wacu yateguye kandi akanashyira mu bikorwa amahano yabereye mu Rwanda muri 1994 y\u2019ubwicanyi bwiswe itsembabwoko.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tubabazwa cyane n\u2019uburyo abanyarwanda (ndetse n\u2019abanyamahanga) bamwe bakomeje umuco wo gushyigikira ibinyoma bakanga kuvuga ukuri kugirango bateshe umutwe abatavuga rumwe nabo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibinyoma ku mubyeyi wacu byatangiye kera ku buryo byageze n\u2019aho bavuga ko ari we wishe data muri cya gikorwa terabwoba cyamuhitanye ku ya 6 Mata muri 1994. None bigeze n\u2019aho bamugerekaho ko yateguye itsembatsemba.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ababivuga biyibagiza nkana ko inkiko zakoze kuri iki kibazo cya jenoside mu Rwanda zitashoboye kugira uwo ziyihamya kuyitegura mu bo zemeye gucira imanza. Mu muryango wacu twabaha nk\u2019urugero kuri musaza wa mama, Protazi Zigiranyirazo, nawe wari wararezwe kuba yarateguye akanakora iyo jenoside ko urubanza rwe rwarangiye, \u00abUrukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda\u00bb (TPIR) rwa Arusha, rumugize umwere mu byaha byose yaregwaga. Turagira ngo twibutse, by\u2019umwihariko, ko ku bijyanye n\u2019ikirego cy\u2019Akazu bakunze gutsindagira kuri mama, urwo rukiko rwasanze ibimenyetso ubushinjacyaha bwaruzaniye, bishingiye ku mazimwe adafite ifatizo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tuributsa kandi ko mu madosiye yose yizwe n\u2019urwo rukiko, nta na hamwe izina rya maman rivugwa ko haba hari uruhare yagize mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umubyeyi wacu turamuzi neza. Kuva yashakana na papa, nta kazi ka Leta yigeze akora; nta mwanya w\u2019ubuyobozi yigeze agira mu rwego rw\u2019ubucungagihugu cyangwa urw\u2019amashyaka. Yewe, nta n\u2019ibiro yigeze agira nk\u2019uko tubibona mu bihugu bimwe na bimwe, ku mufasha w\u2019umukuru w\u2019igihugu.&nbsp; Ntabwo yigeze akoresha inama cyangwa ngo ayitabire, yaba iya gisilikare cyangwa iyabanyapolitiki, haba mbere cyanga nyuma y\u2019aho papa wacu yitabiye Imana. Ku batabizi, cyangwa abatangiye kubyibagirwa, twibutse ko mama yahise ahungishwa papa akimara kwicwa, ku tariki ya 9 Mata, kubera imirwano yari yubuye muri Kigali, yibasiye cyane cyane agace ka Kanombe aho twari dutuye. Abafaransa babimufashijemo bakamugeza i Bangui mu gihugu cya R\u00e9publique Centrafricaine, barabizi neza. Kandi n\u2019umuntu ushyira mu gaciro wese yakumva ko, urebye ukuntu itumanaho ryo muri ibyo bihe ryari rimeze, nta kuntu washobora gutanga amabwiriza ku basirikari cyangwa ku bakuru b\u2019amashyaka, umunsi ku wundi. Ese ubundi, usibye gushinyagura, umugore ukimara gutakaza umugabo, agahungishwa atanashoboye kumushyingura, icyamushishikaza ni iki kindi usibye gushaka uko yakwiyubaka mu gahinda n\u2019ishavu biri kumushengura?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyaha kigaragarizwa mu bucamanza: Twemera ko ubucamanza butagira aho bubogamira mu gushaka ukuri aribwo bwonyine bufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera. Nta n\u2019umuntu n\u2019umwe wundi ubifitiye uburenganzira, kabone n\u2019ubwo yaba akomeye ate muri politiki.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umubyeyi wacu ntabwo yihishe. Nta rukiko rwigeze rumushaka ngo rumubure. Ntiyigeze ahwema gutangariza amahanga yose ko yiteguye kwitaba urukiko rwose rwo mu gihugu abarizwamo cy\u2019Ubufaransa igihe cyose ruzumva rumukeneye. Tuboneyeho no gusaba abirirwa bamwandagaza ko bamuha amahoro bakareka inzego z\u2019ubutabera, niba barazitabaje, zigakora akazi kazo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&nbsp;Amategeko agenga ikiremwa muntu bita mu gifransa \u00ab<em>D\u00e9claration Universelle des Droits de l\u2019Homme<\/em>\u00bb, yashyizweho n\u2019umuryango w\u2019abibumbye, ntabwo yemera ko umuntu afatwa nk\u2018igicuruzwa, agatotezwa ndetse akaba ashobora kuguranwa inyungu z\u2019agatsiko aka n\u2019aka, amafaranga cyangwa ibintu ibyo ari byo byose.&nbsp;&nbsp;<a href=\"https:\/\/www.un.org\/fr\/universal-declaration-human-rights\/\">https:\/\/www.un.org\/fr\/universal-declaration-human-rights\/<\/a>. Igituma tugombye kubyibutsa ni uko duhereye ku byo tubona mu nzego z\u2019ikwirakwiza amakuru, Perezida w\u2019Ubufransa asa n\u2019ushaka kugira umubyeyi wacu kimwe mu biguzi Perezida w\u2019u Rwanda yamuciye kugira ngo ibyo bihugu byombi bishobore gutsura umubano umaze igihe uri mu mahindure.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Icyo twifuza :<\/strong><\/p>\n\n\n\n<ul class=\"wp-block-list\"><li>Dufitiye icyizere inzego z\u2019ubutabera z\u2019Ubufaransa. Nizo zishobora gukemura ikibazo cy\u2019ibirego byose bamuhimbira. Turahamya ko zitazabura gusanga ko ari umwere koko.<\/li><li>Dusabye abantu bose bazi ukuri ku bahanuye indege ko badufasha kugushyira hanze, maze uwakomye imbarutso akagaragara kandi agashyikirizwa ubucamanza.<\/li><li>Twifuza ko abanyarwanda twashyira imbere gushaka ukuri n\u2019ubutabera ku byabaye mu Rwanda tutabangamirana. Ni byo nzira y\u2019ubwiyunge nyabwo.<\/li><li>Ikwirakwiza ry\u2019ibihuha no gusebanya bihagarare maze umubyeyi wacu agire amahoro. Aha ageze mu zabukuru, abone igihe cyo kwiyitaho we n\u2019umuryango we. Buri wese afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka mu mahoro n\u2019umutekano.<\/li><li>Abanyarwanda bicare bashyire hamwe bashake ubumwe n\u2019ubwiyunge aho guhora bashyamirana bakanahimbirana ibyaha bitigeze bikorwa.<\/li><li>Ifatwa, irigiswa n\u2019 iyicarubozo ku banyarwanda bya buri munsi rigomba guhagarara hagashyirwa imbere ingamba zihuza Abanyarwanda aho kubatanya.<\/li><\/ul>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Dushimiye abadufasha bose muri uru rubanza rwo gushaka ukuri.&nbsp; Imana ibahe umugisha<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bikorewe i Paris kuri 20\/06\/2021<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Umuryango wa Habyarimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Twebwe abana b\u2019umuryango wa Habyarimana tubabajwe n\u2019amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko umubyeyi wacu yateguye kandi akanashyira mu bikorwa amahano yabereye mu Rwanda muri 1994 y\u2019ubwicanyi bwiswe itsembabwoko. Tubabazwa cyane n\u2019uburyo abanyarwanda (ndetse n\u2019abanyamahanga) bamwe bakomeje umuco wo gushyigikira ibinyoma bakanga kuvuga ukuri kugirango bateshe umutwe abatavuga rumwe nabo. Ibinyoma ku mubyeyi wacu byatangiye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":34351,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-41950","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Twebwe abana b\u2019umuryango wa Habyarimana tubabajwe n\u2019amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko umubyeyi wacu yateguye kandi akanashyira mu bikorwa amahano yabereye mu Rwanda muri 1994 y\u2019ubwicanyi bwiswe itsembabwoko. Tubabazwa cyane n\u2019uburyo abanyarwanda (ndetse n\u2019abanyamahanga) bamwe bakomeje umuco wo gushyigikira ibinyoma bakanga kuvuga ukuri kugirango bateshe umutwe abatavuga rumwe nabo. Ibinyoma ku mubyeyi wacu byatangiye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-06-22T01:57:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-06-22T01:57:31+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"700\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"431\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/\",\"name\":\"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg\",\"datePublished\":\"2021-06-22T01:57:28+00:00\",\"dateModified\":\"2021-06-22T01:57:31+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg\",\"width\":700,\"height\":431,\"caption\":\"Perezida Yuvenali Habyalimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana - Umunyarwanda","og_description":"Twebwe abana b\u2019umuryango wa Habyarimana tubabajwe n\u2019amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko umubyeyi wacu yateguye kandi akanashyira mu bikorwa amahano yabereye mu Rwanda muri 1994 y\u2019ubwicanyi bwiswe itsembabwoko. Tubabazwa cyane n\u2019uburyo abanyarwanda (ndetse n\u2019abanyamahanga) bamwe bakomeje umuco wo gushyigikira ibinyoma bakanga kuvuga ukuri kugirango bateshe umutwe abatavuga rumwe nabo. Ibinyoma ku mubyeyi wacu byatangiye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-06-22T01:57:28+00:00","article_modified_time":"2021-06-22T01:57:31+00:00","og_image":[{"width":700,"height":431,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/","name":"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg","datePublished":"2021-06-22T01:57:28+00:00","dateModified":"2021-06-22T01:57:31+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/Habyarimana-05-04-2017-617x339.jpg","width":700,"height":431,"caption":"Perezida Yuvenali Habyalimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-mbwirwaruhame-ryumuryango-wa-yuvenali-habyarimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Itangazo mbwirwaruhame ry\u2019umuryango wa Yuvenali Habyarimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41950","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=41950"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41950\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":41951,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/41950\/revisions\/41951"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/34351"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=41950"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=41950"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=41950"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}