{"id":42086,"date":"2021-07-02T00:21:56","date_gmt":"2021-07-01T22:21:56","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=42086"},"modified":"2021-07-02T00:21:59","modified_gmt":"2021-07-01T22:21:59","slug":"rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/","title":{"rendered":"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Arnold Gakuba<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri ino minsi, Paul Kagame amaso ye yayerekeje kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni izihe mpamvu nyamukuru z&#8217;icyo gikorwa?&nbsp; Felix Tshisekedi abihagazemo ate? Ese iminsi yo ku wa 25 na 26 Kamena 2021 yaba hari ibishya yongeye mu mubano wa politiki y&#8217;u Rwanda na Kongo? Muri iyi nkuru, <em>The Rwandan<\/em> irabagezaho isesengura ry&#8217;ibiri kubera ku kibuga cya politiki cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyane cyane twibanda ku mayeri n&#8217;amacenga ya Paul Kagame waba arimo gukandira aho yibwira ko horoshye. Ese afite amahirwe angani iki yo kwesa umuhigo we?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo witegereje politiki ya Paul Kagame mu myaka nk&#8217;itanu ishize, uyu mugabo washatse kwigira umwami w&#8217;ibiyaga bigari yagiye agerageza guhangana n&#8217;ibihugu by&#8217;ibituranyi abyendereza, abyiyemeraho ko yishoboye, abivogera ku mugaragaro cyangwa rwihishwa (hakoreshejwe amayeri) akenshi agamije guteza umutekano muke no guhungabanya ubutegetsi. Haba i Burundi, Uganda, Tanzaniya ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hose yagerageje kuhatera akaduruvayo. Nyamara abayobozi b&#8217;ibyo bihugu ntibatinze kubona umugambi we maze batangira kumwitaza no kumwitondera.\u00a0 Mu kwihimura kwe kuvanze no kudakunda abo ayoboye Paul Kagame yafunze imipaka y&#8217;ibihugu by&#8217;abaturanyi nka Uganda n&#8217;Uburundi (n&#8217;ubwo aherutse gutangaza ko umubano n&#8217;u Rwanda n&#8217;Uburundi ngo waba urimo kugenda neza; byahe byokajya), ibyo bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku mibereho y&#8217;abanyarwanda bari basanzwe babeshejweho no guhahira mu bihugu by&#8217;ibituranyi, cyane cyane ko ubukungu bw&#8217;u Rwanda bugerwa ku mashyi. Icyo Leta ya Paul Kagame izi ni ugutekinika imibare buri mwaka berekana ko ubukungu bw&#8217;u Rwanda bwiyongereye [<a href=\"https:\/\/www.bwiza.com\/?ubukungu-bw-u-rwanda\">10.5% muri 2017<\/a> ,\u00a0 <a href=\"https:\/\/www.rba.co.rw\/post\/UBUKUNGU-BWU-RWANDA\" data-type=\"URL\" data-id=\"https:\/\/www.rba.co.rw\/post\/UBUKUNGU-BWU-RWANDA\">8.6% muri 2018 na 7.8% muri 2019<\/a> ),\u00a0 ngo bukaba buzazamuka kuri<a href=\"https:\/\/www.google.com\/url?sa=t&amp;source=web&amp;rct=j&amp;url=http:\/\/www.igihe.com\/ubukungu\/article\/ubukungu\"> 5.7% muri 2021<\/a> ]. Ibi bibaye ari ukuri, u Rwanda rwaba rwarabaye Singaporu yo muri Afrika koko nk&#8217;uko birirwa babiririmba. Nyamara abaturage baraboroga kubera kwicwa n&#8217;inzara.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y&#8217;uko amaze kubona ko asigaye hagati nk&#8217;ururimi, Paul Kagame yaba yarigiriye inama (dore ko ubundi nta mujyanama agira kandi na n&#8217;inama agirwa) yo kureba ahoroshye akaba ariho akandira, ariko n&#8217;ubundi abikoranye uburyarya n&#8217;amayeri menshi, kandi kubera n&#8217;inyungu ze bwite nyinshi afiteyo, maze yiyegereza F\u00e9lix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba n&#8217;umuyobozi w&#8217;Ubumwe bwa Afrika uriho ubu. Nyuma y&#8217;imyaka irenga&nbsp; ibiri&nbsp; kuva Felix Tshisekedi yava i Kigali muri 2019, ku buryo butunguranye nk&#8217;uko Paul Kagame asanzwe abigenza, ku matariki ya 25 na 26 Kamena 2021, yongeye kwegera mugenzi we wa Kongo Felix Tshisekedi nyuma y&#8217;uko bari baherutse kutumvikanira i Paris mu Bufaransa. Ikindi twibutse ko itorwa n&#8217;irahira rya Felix Tshisekedi ryarwanijwe cyane na Paul Kagame icyo gihe wayoboraga Umuryango w&#8217;Ubumwe bwa Afrika, kuko atari yizeye ko azashobora kumubeshya no kumuryarya nk&#8217;uko yabikoreye abamubanjirije, nyamara yamara kurahira agahita amwiyegereza. Buri wese yakwibaza impamvu ariko nta ni uko uburasirazuba bwa Kongo ari ikigega cya Paul Kagame.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu buryo bwo kugirango akomeze umugambi we wo gusahura umutungo kamere wa Kongo, Paul Kagame yabinyujije mu masezerano aherutse gusinyana na mugenzi we wa Kongo Felix Antoine Tshisekedi ku wa 26 Kamena 2021 i Goma muri Repubulika Iharanura Demokarasi ya Kongo. Nyuma y&#8217;amasezerano abo bakuru b&#8217;ibihugu byombi basinyanye muri 2019 yavugaga ku bufatanye muri rusange, aya ya 2021 yo yibanze ku bufatanye mu bucuruzi n&#8217;ubuhahirane kuko ariwo mutima w&#8217;umuvuno kandi ari naho ibanga rya Paul Kagame rizingiye. Ayo masezerano mashya ajyanye n\u2019ubufatanye hagati y\u2019inzego z\u2019abikorera, guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y\u2019ibihugu byombi ndetse n&#8217;ubufatanye mu kwimakaza umucyo mu bucukuzi n\u2019ubucuruzi bwa Zahabu. Mwibaze ukuntu Paul Kagame yiyinjiza mu bucuruzi n&#8217;ubucuruzi bwa zahabu nk&#8217;aho u Rwanda hari zahabu rugira? Ngaho aho ruzingiye!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kugirango Paul Kagame yikomereze ubucukuzi bw&#8217;amabuye y&#8217;agaciro mu burasurazuba bwa Kongo, noneho abinyujije mu masezerano aho sosiyete y&#8217;ubucuruzi bw&#8217;amabuye y&#8217;agaciro muri Kivu na Maniema Sakima SA (ku ruhande rwa Kongo)&nbsp; na Dither LTD (ku ruhande rw&#8217;u Rwanda) bizafatanya mu gucukura no gucuruza zahabu nk&#8217;uko byatangajwe na <em>Jeune Afrique <\/em>ku wa 27 Kamena 2021. Iki cyo gishobora kuba kibaye igitego cy&#8217;umutwe kuko noneho Paul Kagame yaba abonye uburenganzira bwo kwinjira muri Kongo ku mugaragaro. Ubanza ari nabyo Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we Felix Tshisekedi mu muhezo kuko batari bubishyire ku mugaragaro kandi ari inyungu zabo bwite, maze barangije bapfuka abanyamakuru agatambaro mu maso, babapfunyikira amazi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu bucakura bwinshi, ngo ubucukuzi bw&#8217;amabuye y&#8217;agaciro hagati ya Paul Kagame (Dither LTD) na Felix Tshisekedi (Sakima SA) bwaba buzakoma mu nkokora imitwe yitwaje intwaro igurisha zahabu kugirango ibone intwaro zo guhungabanya umutekano mu burasurazuba bwa Kongo. Paul Kagame yaba yarongoreye Felix Tshisekedi ko ibyo bizatuma ikibazo cy&#8217;umutekano muke muri ako karere kizahita kirangira. Byahe birakajya. Ahubwo Paul Kagame abonye impamvu nyamukuru izamufasha kongera ingabo ze mu burasurazuba bwa Kongo yitwaje ko agiye kubungabunga umutekano w&#8217;abakozi b&#8217;izi sosiyete zombi. Noneho uruhusa kuba ku mugaragaro muri Kongo yaba ararubonye kuko nibyo yaharaniye kuva kera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kimwe mu bikungahaje kandi bikabesha Paul Kagame ku ngoma ni umutungo asahura muri Kongo. Kuva Paul Kagame yajya ku butegetsi muri 1994 (ku buryo buziguye), umubano w&#8217;u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi bya Kongo ntiwigeze uba mwiza. Muri 1996-1997, Paul Kagame yashoje intambara muri Kongo yitwaje ko agiye gucyura Impunzi zariyo (kandi abeshya kuko yari agiye kwiga ikirere no gushyiraho ubutegetsi azakoreramo), muri 1998-2003 yongera gushozayo indi ntambara. Izi ntambara zombi zagize ingaruka nyinshi ku banyekongo cyane cyane mu Karere ka Kivu aho zahitanye abantu ibihumbi n&#8217;ibihumbi b&#8217;inzirakarengane. Muri icyo gihe cyose, Leta ya Kongo yareze Paul Kagame guteza umutekano muke mu burasurazuba bwa Kongo none Felix Tshisekedi yaba agiye kurangiza icyo kibazo kuko amasezerano yasinyanye na Paul Kagame ku wa 26 Kamena 2021 i Goma, yaba agiye kwegurira Paul Kagame ako gace. Ngibyo ibya Paul Kagame n&#8217;umuvuno we mushya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku rundi ruhande, perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi we nawe yibereye mu wundi muvuno we. Aho yebereye i Goma muri ino minsi muri gahunda yo kugarura amahoro mu burasurazuba bwa Kongo, akomeje kunoza umubano we wa politiki n&#8217;ibihugu by&#8217;abaturanyi. Ku wa 28 Kamena 2021, F\u00e9lix Tshisekedi yakiriye Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga w&#8217;Uburundi. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w&#8217;ibihugu byombi n&#8217;ubufatanye. Bwana Shingiro, Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga w&#8217;Uburundi yatangaje ko ikiganiro yagiranye na Felix Tshisekedi cyateguraga umubanano w&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu byombi Uburundi na DRC. Perezida Felix Tshisekedi akaba yarishimiye icyo kiganiro kuko ngo cyashimangiye umubano w&#8217;ibihugu byombi. Twibutse ko iki kiganiro cyabaye nyuma y&#8217;iminsi mike cyane Felix Tshisekedi asinyanye amasezerano y&#8217;ubufatanye na Paul Kagame w&#8217;u Rwanda, akaba nanone hashize igihe gito ahuye na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni batangiza umushinga wo kubaka umuhanda uzafasha mu buhahirane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu by&#8217;ukuri rero, Felix Tshisekedi bigaragara ko yaba arimo kwitwara neza mu Karere k&#8217;ibiyaga bigari. Gusa umuntu yakwibaza uburyo azabana na Paul Kagame wigize umwanzi w&#8217;ibindi bihugu byose bihana imbibi n&#8217;u Rwanda. Ese ko Paul Kagame arebana ay&#8217;ingwe na Museveni wa Uganda bizagenda bite nibahurira muri Kongo umwe acukura amabuye y&#8217;agaciro (nk&#8217;uko amasezerano aherutse gushyirwaho umukono abimwemerera) undi yubaka umuhanda yashyizemo akayabo k&#8217;amadorari? Aho uburasirazuba bwa Kongo ntibwaba bugiye kongera kuba isibaniro ry&#8217;ibihugu maze ikibazo cy&#8217;umutekano muke kigashinga imizi? Ese Paul Kagame ntiyaba yarateguye ariya masezerano ngo Museveni (basanzwe batavuga rumwe) atamutanga umushi kuko yaramaze kubona ko yiyemeje kwinjira mu irerambere rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? Tubitege amaso.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Arnold Gakuba Muri ino minsi, Paul Kagame amaso ye yayerekeje kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni izihe mpamvu nyamukuru z&#8217;icyo gikorwa?&nbsp; Felix Tshisekedi abihagazemo ate? Ese iminsi yo ku wa 25 na 26 Kamena 2021 yaba hari ibishya yongeye mu mubano wa politiki y&#8217;u Rwanda na Kongo? Muri iyi nkuru, The Rwandan [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":42000,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66],"tags":[],"class_list":["post-42086","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Arnold Gakuba Muri ino minsi, Paul Kagame amaso ye yayerekeje kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni izihe mpamvu nyamukuru z&#8217;icyo gikorwa?&nbsp; Felix Tshisekedi abihagazemo ate? Ese iminsi yo ku wa 25 na 26 Kamena 2021 yaba hari ibishya yongeye mu mubano wa politiki y&#8217;u Rwanda na Kongo? Muri iyi nkuru, The Rwandan [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-07-01T22:21:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-07-01T22:21:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/kagame-Tsi.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1024\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"529\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata?\",\"datePublished\":\"2021-07-01T22:21:56+00:00\",\"dateModified\":\"2021-07-01T22:21:59+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/\"},\"wordCount\":1147,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/kagame-Tsi.jpg\",\"articleSection\":[\"Akarere\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/\",\"name\":\"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/kagame-Tsi.jpg\",\"datePublished\":\"2021-07-01T22:21:56+00:00\",\"dateModified\":\"2021-07-01T22:21:59+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/kagame-Tsi.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/06\\\/kagame-Tsi.jpg\",\"width\":1024,\"height\":529},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata? - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Arnold Gakuba Muri ino minsi, Paul Kagame amaso ye yayerekeje kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni izihe mpamvu nyamukuru z&#8217;icyo gikorwa?&nbsp; Felix Tshisekedi abihagazemo ate? Ese iminsi yo ku wa 25 na 26 Kamena 2021 yaba hari ibishya yongeye mu mubano wa politiki y&#8217;u Rwanda na Kongo? Muri iyi nkuru, The Rwandan [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-07-01T22:21:56+00:00","article_modified_time":"2021-07-01T22:21:59+00:00","og_image":[{"width":1024,"height":529,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/kagame-Tsi.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata?","datePublished":"2021-07-01T22:21:56+00:00","dateModified":"2021-07-01T22:21:59+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/"},"wordCount":1147,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/kagame-Tsi.jpg","articleSection":["Akarere"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/","name":"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/kagame-Tsi.jpg","datePublished":"2021-07-01T22:21:56+00:00","dateModified":"2021-07-01T22:21:59+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/kagame-Tsi.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/06\/kagame-Tsi.jpg","width":1024,"height":529},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kongo-ese-umuvuno-mushya-wa-paul-kagame-hari-icyo-uzafata\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42086","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=42086"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42086\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":42087,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42086\/revisions\/42087"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/42000"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=42086"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=42086"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=42086"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}