{"id":42231,"date":"2021-07-15T00:19:45","date_gmt":"2021-07-14T22:19:45","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=42231"},"modified":"2021-07-15T00:21:23","modified_gmt":"2021-07-14T22:21:23","slug":"konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/","title":{"rendered":"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA !"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Albert MUSHABIZI<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u201cUbuhamya butekinitse\u201d ni ikintu gikomeye cyane, FPR-INKOTANYI iha agaciro; ku mpamvu z\u2019uko icengezamatwara ry\u2019iyi ngoma ryubakiye ku kinyoma n\u2019\u201dibipindi\u201d. Ibintu akenshi tubona mu bitangazamakuru, ibitabo, ibiterane, inkiko\u2026 nk\u2019ubuhamya, ni ibintu biba byateguwe neza, bifite ababiteguye FPR yizeraho ubwo buhanga. Abo babitegura ntuzigera ubabona, muri ayo manjwe; ahubwo uzabona abantu bamwe barafashwe nk\u2019imizindaro yo guhora mu buhamya bwenda gusa, bugahora bwizirikira ku ngingo imwe baca hirya, bagaca hino\u2026 Abo bantu bahora mu buhamya bumwe, bahuriye ku bintu bitatu bikurikira; kumenya kuvuga neza (rh\u00e9torique\/rhetoric), kuganzwa no kwiyumvamo ko baciriritse (complexe d\u2019inf\u00e9riorit\u00e9\/inferiority complex), n\u2019ubucakura (fourberie\/cunning). Iyo wujuje ibi ko ari bitatu, FPR ishobora kugukoresha nk\u2019igikoresho cy\u2019icengezamatwara, ryubakiye ku buhamya bukenetse; ikagenda ikugenera indonke, ikuzamura mu ntera&#8230;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Buri munyarwanda wese uciye akenge, kandi wagize aho ahurira n\u2019Inkotanyi, iby\u2019ubu buhamya butekenitse arabisobanukiwe; kubera ko bukoreshwa mu ngeri nyinshi z\u2019ubuzima nka Politiki, ubutabera, imibereho y\u2019abaturage, ubuvuzi, uburezi, ubushabitsi\u2026 Ubuhamya nka bene ubu, bwarakoreshejwe cyane mu nkiko, zaba izisanzwe mu gihugu, zaba iza gacaca, zaba iza Arusha, ndetse no mu maperereza abera mu gihugu, kugirango imanza zishingiye kuri Jenoside, zo mu bihugu bya kure zibashe gucibwa. Abantu bagatozwa igihe runaka, nka kurya abakina amakinamico cyangwa amafilmu bitoza; bamara gutora neza ibyo batekerewe, bakajya kubitangaho ubuhamya, nk\u2019ibyabayeho mu gihe runaka naho byahe byokajya!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abatangira ubuhamya ibyiza FPR-Inkotanyi yabagejejeho, nabo barimo intyoza, zihora zizenguruka ku ngingo imwe cyangwa ebyiri z\u2019ubutumwa, zisubiramo akenshi. Ugasanga nka Senateri MURESHYANKWANO, ahora asubiramo uko FPR-Inkotanyi, yarokoye abantu ibakura mu mashyamba y\u2019icyahoze ari Zayire \u2013ngo yamuvuye indwara y\u2019ubuhutu-; mu buryo bwo guhishira ubugome ndekamere, n\u2019ibyaha by\u2019intambara izo nkotanyi zakoreye Abanyarwanda zacyuraga, n\u2019abaturage b\u2019Abakongo bari aho, mu Burasirazuba bwa Zayire. Ugasanga nka Ministri Seraphine MUKANTABANA na Generali Paul RWARAKABIJE, bahora batanga ubuhamya bw\u2019ukuntu Inkotanyi, zabakijije ubuzima bubi bw\u2019ubuhunzi, bagataha mu gihugu cyabo gutengamara; ko n\u2019izindi mpunzi zakagombye kwihutira gutahuka ngo zitengamare nkabo\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Si aba gusa bo ku rwego rwo hejuru, ahubwo usanga hari n\u2019abo mu nzego zo hasi, batanga ubuhamya butekenitse, akenshi buba bugamije gusigiriza ubwiza&nbsp; bwa politiki ya FPR-Inkotanyi zicinyiza abenegihugu; mu gihe izo gahunda zagizwe indirimbo ko zigize u Rwanda paradizo, abarutuye bakaba baragashize ! Izo gahunda ni nka za \u201cgir\u2019inka\u201d, \u201cubwisungane mu kwivuza\u201d, \u201cuburezi kuri bose\u201d, \u201cubudehe\u201d, \u201cndi umunyarwanda\u201d, \u201cuburenganzira bw\u2019umwari n\u2019umutegarugori\u2026\u201d Aba nabo rero iyo bamaze kumenywaho, ubuhanga mu kuvuga neza, ingeso yo kutamenya kwiyakira, ubucakura no gukunda indonke; usanga barabaye ibyatwa, bagatumirwa kwiyaturiraho ibyinshi baba bibeshyera, banabeshyera FPR-Inkotanyi na KAGAME, uko uburyo bubonetse\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubu buhamya butangwa n\u2019aba bose, babutozwa n\u2019abahanga bazi uwo murimo, mu gihe kiri ngombwa, iyo hari ikigamijwe mu bukangurambaga n\u2019icengezamatwara bya FPR-Inkotanyi! Itsinda ritegura ibi, usanga akenshi riva i Kigali mu biro bya FPR-Inkotanyi; cyangwa abagomba gutanga ubuhamya bagatumirwa i Kigali mu masubiramo, kugira ngo bazabutange neza ku munsi cyangwa se igihe kiri izina. Aba banyacyubahiro bo bari i Kigali, usanga bahawe umwanya n\u2019ahantu runaka ho gutorezwa buri umwe, bitewe n\u2019ikigamijwe. Gusa kubera ko ubuhamya butekenitswe bwabaye nk\u2019umuco, kubera igihe cy\u2019icyunamo bukorerwa hose, ndetse no mu nkiko gacaca bukaba bwarakorewe hose; no mu ntara haba hari intyoza za FPR-Inkotanyi kabuhariwe mu gutoza ubuhamya, bagatoza ababegereye bo kuzatanga ubuhamya, mu birori, amanama, ku bitangazamakuru\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&nbsp;Umugabo nka Ministri Edouard BAMPORIKI, amaze kwandika amateka yo kwiyaturiraho, byinshi mu buhamya butandukanye, ahora agarukwaho kenshi; ariko kubera ko uwo ariwo mumaro amariye FPR-Inkotanyi, akenshi ibye nta n\u2019igishya kibamo, uretse ko ahora azunguruka ku ngingo ebyiri z\u2019ingenzi, arizo kurata FPR nyirizina no kuyisingiza ko yamukuye habi. Ubusanzwe ni umugabo usanganywe impano yo kumenya kuganira, nk\u2019umukinnyi w\u2019amakinamico, na filimu w\u2019umuhanga; kuburyo agutaramiye byanga bikunda yakubera urukerereza!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">FPR-Inkotanyi yakubise imboni BAMPORIKI, ubwo yandikaga filimu kuri se umubyara yise \u201cLong Coat\u201d; ivuga ku ngingo itera ipfunwe Abahutu, ibaturiraho ko muri rusange, bikoreye umuvumo wo kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yo muri 94. Mu myumvire y\u2019uyu mugabo wihandagaje agasabira n\u2019Abahutu imbabazi batabimutumye; Jenoside ni icyaha cy\u2019inkomoko ku muhutu wese, kabone n\u2019utari bwavuke magingo aya. Uyu mugabo wahanze igitekerezo cya \u201cNdi Umunyarwanda\u201d, FPR ikaba yarakigize imwe muri za politiki zayo zo kwimika amacakubiri; akunze no gutanga ubuhamya ko yigirira ipfunwe ryo kwitwa umuhutu, nk\u2019uko tubikurikira ku muyoboro wa Youtube <\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_14902\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/VlEud2_gfdY?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"> Ni umugabo udatinya no kwandarika umubyeyi mama we wamubyaye, amutaramanye kugira ngo akunde akeze Inkotanyi, kandi azigushe neza; ari nako yibonekeza ko yacengewe n\u2019ubukotanyi, nk\u2019uko tubikurikira ku muyoboro wa Youtube <\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_68357\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/fsdwj3z2SuE?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&nbsp;Ubuhamya bw\u2019ibikoresho by\u2019icengezamatwara rya gikotanyi, nka Ministre Edouard BAMPORIKI, buba buteguye neza, bugendanye na gahunda-ncengezamatwara (campagne\/campaign) igamije intego runaka. Aho uzamusanga atanga ubuhamya, mu gihe cyo kwizihiza ukwibohora kw\u2019Inkotanyi, igihe cy\u2019amatora, igihe cya Rwanda-day, mu gukangurira Abanyarwanda baba hanze ubukotanyi, igihe cy\u2019inkiko-gacaca, imirimo y\u2019itorero yo guhindura Abanyagihugu bose Inkotanyi ku kibi n\u2019icyiza, guhangana n\u2019impirimbanyi n\u2019abanyapolitiki bateye igishyika FPR-Inkotanyi, amasabukuru yo mu rugo rwa Prezida KAGAME, igihe cy\u2019ibidasanzwe byabaye ku gihugu (ikipe y\u2019igihugu yitwaye neza\u2026) bigomba gukezwa KAGAME ko ariwe ubihanga\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kwiyaturiraho umutungo wa Miliyari kuri Ministri BAMPORIKI bihatse iki mu bihe bya none?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu Rwanda ruyobowe na FPR-INKOTANYI, naho waba ikiburabwenge ku rugero rungana iki; ntiwarota utangaza ku mugaragaro, ku gitangazamakuru nka Radio y\u2019igihugu, ingano y\u2019umutungo wawe bwite. Impamvu zitarondoreka, zirimo izikurikira z\u2019ingenzi : Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Imisoro n\u2019Amahoro, gihora gishinyitse amenyo gusoresha umurengera, imisanzu mu bigega bitagira indiba nk\u2019ibyo gutera inkunga FPR, Agaciro Development Fund bitegeka ingano y\u2019umurengera utagomba kujya munsi wayijya mu nsi ukazibonera \u2013Pasiteri Gerard URAYENEZA w\u2019i Gitwe uborera muri gereza ni urugero rumwe muri nyinshi-, ba rwiyemezamirimo bahora bategekwa kugurisha imigabane ku ngufu mu mu masosiyete bishingiye yunguka neza hakinjira abanyamigabane b\u2019igitugu babarusha ijambo \u2013Entreprise Urwibutso Nyirarangarama ya Gerard SINA ni urugero rumwe muri nyinshi-, gutegekwa kugura imigabane mu mishinga ya baringa yo guhahira FPR mu buryo bwo guhoza ijisho ku mutungo uzamburwa umunsi zabyaye amahari na FPR -, FPR kwambura ba Rwiyemezamirimo amasosiyete akora neza ikayagira ayayo bwite \u2013Paul MUVUNYI n\u2019uruganda rw\u2019ibireti ni urugero rumwe muri nyinshi-, gutegeka intwererano z\u2019umurengera mu makwe y\u2019ibikomerezwa cyangwa, ibindi birori biba bifite aho bihuriye n\u2019icengezamatwara rya FPR \u2013kujya muri Rwanda-Day ku ngufu wirihiye byose ni urugero rumwe muri nyinshi-\u2026<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubu buhamya Ministri BAMPORIKI yatanze kuri Radiyo y\u2019igihugu <\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_33858\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/3J9z2K1zzQw?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">, ibinyamakuru biri hafi y&#8217;ubutegetsi bwa FPR nka <a href=\"https:\/\/www.igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/article\/politiki-y-inkotanyi-minisitiri-bamporiki-yashoye-ibiceri-300-frw-none-ageze\">igihe.com bikabusamira mu kirer<\/a>e; byari muri gahunda y\u2019icyumweru cyo kwizihiza ukwibohora kw\u2019Inkotanyi. Nk\u2019uko bisanzwe mu muco w\u2019icengezamatwara rya gikotanyi, ubwo BAMPORIKI yashyizwe ku rutonde rw\u2019ibikorwa by\u2019ubuhamya, ahura n\u2019itsinda rishinzwe ubuhamya mu myiteguro y\u2019umunsi w\u2019Ukwibohora,&nbsp; bamuhitiramo ingingo azavugaho, arabyitoza kugeza bishimwe n\u2019abatoza, hashyirwaho umunsi wo kuzabutanga n\u2019aho azabutangira. Uwo niwo mukino w\u2019ubuhamya, mu muco w\u2019icengezamatwara rya gikotanyi !<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu minsi ya none rero, buriya buhamya bukaba butabura n\u2019indi ntumbero&nbsp;;ugendeye ko ubukungu bwifashe nabi, FPR-Inkotanyi nk\u2019umushoramali ucuruza u Rwanda, ikaba nayo itorohewe. Buriya buhamya bugamije kwibutsa abatijwe imitungo n\u2019Inkotanyi, kwitegura gutanga imisanzu bazategekwa ingano y\u2019umurengera idashidikanywaho; kuko iba ishingiye ku mitungo bafite, kandi izwi. Iyo misanzu ni iyo kuziba icyuho cy\u2019imitungo ya FPR yazahajwe na Covid-19; ndetse no kuba u Rwanda rutakisarurira umutungo kamere wa RDC\/DRC, nk\u2019umwana ukama inka yahawe na se nk\u2019umunani. Iyo umugabo nka BAMPORIKI ategetswe kwigamba umutungo wa Miliyari, ushobora gusanga koko wenda ibyo afite bikabakabamo, ariko wabara nk\u2019amadeni ya banki, yabonye bitamugoye mu rwego rwo guteza imbere amabanki y\u2019Inkotanyi -nka Bank of Kigali, COGEBANQUE- \u2026 ugasanga agaciro nyakuri k\u2019umutungo we bwite gashobora kuba katanarenga miliyoni nka 200.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Imishinga BAMPORIKI agwijemo imitungo ni Amahoteli; ubu ari mu bihombo bikabije kubera covid-19; nyamara amabanki yo ataretse kubara amanyungu yayo. Twibutse ko kugira ngo ushobokane na FPR-Inkotanyi; ari uko ushora mu bikorwa izi, ikaba ihacungiye imitungo yawe, izisubiza umunsi igihe cyageze ikagucisha bugufi. FPR-Inkotanyi biga imishinga nk\u2019iyo y\u2019amahoteli, ngo yo guteza ubukerarugendo imbere, ikayitegeka Inkotanyi zayo ku ngufu, ikazemerera inguzanyo mu mabanki yayo, igacungira izo nkotanyi ku madeni; utemeye gushora muri iyo mishinga yigiwe, akagerekwaho gushora mu mitwe irwanya igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Abatengamajwe n\u2019imitungo y\u2019intizo ya FPR-INKOTANYI ntibabarika, kuki Ministri BAMPORIKI ariwe uhora mu ndirimbo yo kuba FPR yaramukuye mu bucukuzi bw\u2019imisarani, ikamugeza ku rwego rwa Ministri w\u2019umuherwe mu mamiliyari !?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Gutunga ugabiwe na FPR-INKOTANYI uba utijwe&nbsp;; iyo igihe kigeze uratindahazwa. Ba Ministri Jacques BIHOZAGARA baguye ishyanga mu gihugu cyafatwaga nk\u2019umwanzi, bangara kubera ubworo barunduriwemo n\u2019Inkotanyi bahoze bayobotse, bakotanira kandi basingiza. Abahoze ari abaherwe, ubu batakibona n\u2019amafaranga yo kujyana abana mu mashuri aciriritse; ntibagira ingano kandi ibyabo byarahombejwe nkana, na FPR-Inkotanyi, ku mpamvu zo kuba batakirebwa ryiza akenshi ku maherere !<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ukuzamuka mu ntera k\u2019umuturage ni ibisanzwe, FPR ntiyagombye kubigira igikangisho; kubera ko ishyaka riyobora igihugu rifite mu nshingano guteza imbere Abaturage, muri za politiki ziboneye ziteza abanyagihugu imbere. Biriya FPR yirirwa iririmbisha abagabo nka ba Ministri BAMPORIKI, ni igihamya ko Abanyarwanda babasha kugira amahirwe yo gutera imbere, ubu babariwa ku mitwe y\u2019intoki; kubera za politiki ruvumwa zigamije gukama abanyagihugu kurusha kubateza imbere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuntu yakibaza igihe nka Prezida KAGAME, bivugwa ko nawe yabayeho umutindi nyakujya, mu buhunzi iyo mu nkambi zitandukanye mu gihugu cya Uganda, bikavugwa ko yaba yaracuruje amasegereti n\u2019amagi aho za bisi zihagarika abagenzi, agakoraho akazi k\u2019ubukomvuwayeri kuri za taxi i Nayirobi, azatangira ubuhamya bw\u2019uko FPR-INKOTANYI yamugize umwe mu baherwe bakomeye kuri iyi si ya Rurema ? Ese nka General KABEREBE, Generali KAYUMBA NYAMWASA yivugiye kuri Radiyo Itahuka, ko yamutije imyambaro n\u2019inzu yo kurongoreramo, none ubu FPR-INKOTANYI ikaba yaramugize icyatwa, kuburyo yaba anatunze amato rutura mu nyanja, azatanga ubuhamya ryari ? Nka Ministri Johnson BUSINGYE se, Profeseri Charles KAMBANDA&nbsp; yahamirije kuri Radiyo Itahuka na none ko, FPR yamutoraguye imukuye mu bucuruzi bw\u2019amakara bwari bwaramubayeho akarande \u2013abazi kuyica umurya bakabiriza ko ariyo mpamvu yirabura cyane nk\u2019amakara- , akaza kwica amategeko mu Rwanda, azatanga ubuhamya ryari ko FPR-Inkotanyi yamukuye habi ? Ese ba Generali buzuye mu nkotanyi, ubu bakaba ari abamiliyoneri, barahoze ari abashumba b\u2019inka, nazo zitari izabo cyangwa za bene wabo, bazatanga ubuhamya ryari ?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">FPR nayo ni umuti w\u2019amenyo, kurengera kugeza no gufata abaherwe nka ba Gerard SINA, bakaririmbishwa ko bagizwe ibyatwa na politiki ya mukotanyi; kandi baratangiye ubucuruzi bwabo mu myaka ya za 80, ahubwo inkotanyi zikinjira mu bucuruzi bwabo mu buryo bwo kubuzambya no kubwikubira !!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Ni ingaruka ki ibikorwa by\u2019ubuhamya no gushora amagambo, bishobora kuzagira kuri&nbsp; BAMPORIKI umunsi zabyaye amahari na FPR-INKOTANYI, nk\u2019uko bigendekera izindi nkotanyi?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abagabo bavugishwa menshi na FPR-Inkotanyi nabo bakagororokerwa&nbsp;;bakunze kurangiza nabi cyane. Ministri Protazi MITARI, ni urugero rwiza rwa vuba; yaranzwe n\u2019akarimi gashyashyariza \u2013yigeze no kwibasira Kizito MIHIGO muri ya nzira ye y\u2019umusaraba-, none ubu aho yahungiye Inkotanyi ni ruvumwa, yihaye akato nk\u2019umurwayi w\u2019ibinyoro. Buriya kwatura umutungo kwa BAMPORIKI kuri radiyo, ni no kumuteza amashwamwinyo, na cyane ko asanzwe yisimbukira imitego ategwa n\u2019abanyamashyari bo muri FPR-INKOTANYI, nk\u2019uko abyivugira kuri uyu muyoboro wa Youtube<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_12203\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/bBau-SBIwVE?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">batiyumvisha ukuntu Inkotanyi zitareshya n\u2019izindi nazo zikwiye gutengamara! Ubu igikomerezwa cyo muri FPR, kiraza kigira ubukwe, maze abone abaza kumukangurira gutanga intwererano ya miliyoni, cyangwa arengaho; ayatange nta kuzuyaza by\u2019amarenzamunsi, nguko uko u Rwanda rubayeho! Ibigega bitagira indiba byo mu Rwanda rw\u2019Inkotanyi, agiye kujya abitangamo amamiliyoni mirongo, ku kibi n\u2019icyiza, ngayo amajyambere y\u2019amakotanyi !! Ibi ni agasanzweho, ariko kandi ubu noneho bigiye guhumira ku murari; nk\u2019uwigambye umutungo, ubu yinjiye mu igenamigambi rya benshi na byinshi mu Rwanda rw\u2019Inkotanyi!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ministri BAMPORIKI kandi akunze gukoreshwa mu gushora amagambo, acisha Abanyarwanda umutwe, cyane cyane abacikacumu n\u2019abatahutse ! Impirimbanyi Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE ugaraguzwa agati mu nkiko z\u2019ikinamico za Kigali; yamutanzeho ubuhamya ko yamutumweho, nk\u2019uko tubyiyumvira kuri uyu muyoboro wa Youtube <\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_17319\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/c1r0Kiyx4L0?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"> Amagambo y\u2019urukozasoni yavugiye ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo Umuhanzi Kizito MIHIGO, yarimo atotezwa aganishwa kuguhotorwa, ntazasibangana mu mitwe y\u2019Abanyarwanda. Si Kizito gusa, Ministri BAMPORIKI yavuze na none, amagambo y\u2019agashinyaguro ku muhanzi Innocent BAHATI, washimuswe na Leta ya Kigali. Icyo nkundira Inkotanyi ubu igihe cye cyo gusubizwa hasi kigeze; n\u2019ibi zamutumaga kuvuga, no gushyira ku rukuta rwe rwa Twitter, zizabimurega nk\u2019umunyarwanda wifitemo urwango yanga Abanyarwanda runaka, dore ko buri gihe bamutuma ku bwoko bumwe gusa !! Ibi byose kubivuga FPR-Inkotanyi ikigushakira ibirungo, nyakubivuga yumva yizihiwe kandi akora neza; nyamara iyo FPR ikugwirije ibirungo, yenda kugukaranga nk\u2019abandi bose, nibwo wibuka ingata umenye !<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Albert MUSHABIZI \u201cUbuhamya butekinitse\u201d ni ikintu gikomeye cyane, FPR-INKOTANYI iha agaciro; ku mpamvu z\u2019uko icengezamatwara ry\u2019iyi ngoma ryubakiye ku kinyoma n\u2019\u201dibipindi\u201d. Ibintu akenshi tubona mu bitangazamakuru, ibitabo, ibiterane, inkiko\u2026 nk\u2019ubuhamya, ni ibintu biba byateguwe neza, bifite ababiteguye FPR yizeraho ubwo buhanga. Abo babitegura ntuzigera ubabona, muri ayo manjwe; ahubwo uzabona abantu bamwe barafashwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":34152,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[83,77],"tags":[],"class_list":["post-42231","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-bisa-nukuri","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA ! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA ! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Albert MUSHABIZI \u201cUbuhamya butekinitse\u201d ni ikintu gikomeye cyane, FPR-INKOTANYI iha agaciro; ku mpamvu z\u2019uko icengezamatwara ry\u2019iyi ngoma ryubakiye ku kinyoma n\u2019\u201dibipindi\u201d. Ibintu akenshi tubona mu bitangazamakuru, ibitabo, ibiterane, inkiko\u2026 nk\u2019ubuhamya, ni ibintu biba byateguwe neza, bifite ababiteguye FPR yizeraho ubwo buhanga. Abo babitegura ntuzigera ubabona, muri ayo manjwe; ahubwo uzabona abantu bamwe barafashwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-07-14T22:19:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-07-14T22:21:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1563\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/\",\"name\":\"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA ! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg\",\"datePublished\":\"2021-07-14T22:19:45+00:00\",\"dateModified\":\"2021-07-14T22:21:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg\",\"width\":1600,\"height\":1563,\"caption\":\"Bamporiki ngo asimbuka imitego myinshi buri munsi\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA !\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA ! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA ! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Albert MUSHABIZI \u201cUbuhamya butekinitse\u201d ni ikintu gikomeye cyane, FPR-INKOTANYI iha agaciro; ku mpamvu z\u2019uko icengezamatwara ry\u2019iyi ngoma ryubakiye ku kinyoma n\u2019\u201dibipindi\u201d. Ibintu akenshi tubona mu bitangazamakuru, ibitabo, ibiterane, inkiko\u2026 nk\u2019ubuhamya, ni ibintu biba byateguwe neza, bifite ababiteguye FPR yizeraho ubwo buhanga. Abo babitegura ntuzigera ubabona, muri ayo manjwe; ahubwo uzabona abantu bamwe barafashwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-07-14T22:19:45+00:00","article_modified_time":"2021-07-14T22:21:23+00:00","og_image":[{"width":1600,"height":1563,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/","name":"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA ! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg","datePublished":"2021-07-14T22:19:45+00:00","dateModified":"2021-07-14T22:21:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Bampoliki.jpg","width":1600,"height":1563,"caption":"Bamporiki ngo asimbuka imitego myinshi buri munsi"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/konka-fpr-uri-inyana-yintsindirano-ni-indya-nkurye-bamporiki-yategetswe-kwigamba-umutungo-wa-miliyari-kuri-radio-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KONKA FPR URI INYANA Y\u2019INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA !"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42231","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=42231"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42231\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":42233,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42231\/revisions\/42233"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/34152"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=42231"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=42231"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=42231"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}