{"id":42434,"date":"2021-07-25T16:01:54","date_gmt":"2021-07-25T14:01:54","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=42434"},"modified":"2021-07-25T16:01:54","modified_gmt":"2021-07-25T14:01:54","slug":"rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/","title":{"rendered":"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <b>RUGEMINTWAZA Erasme<\/b><\/p>\n<p><i>Ayo ni amwe mu magambo akarishye yavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23\/07\/2021 na Bwana KARASIRA Aimable Uzaramba, mu Rukiko rw\u2019ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanaga hakoreshejwe iyakure. Ese yaburanaga iki? Andi magambo yavuze ni ayahe?<\/i><\/p>\n<p>Ni mu rubanza rwabaye mu buryo bw\u2019iyakure aho Bwana Karasira Aimable Uzaramba, yaburanaga ari muri kasho afungiyemo ya Kicukiro. Twibutse ko Karasira Aimable yafunzwe tariki ya 31\/05\/2021, ubwo we ku giti cya yitabye Ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y\u2019uko itsinda ry\u2019abahezanguni ryitwa \u201cUmurinzi Initiative\u201d, rihamagariye abantu gusinya inyandiko isaba inzego za Leta gufata Karasira Aimable, ngo agakurikiranwa ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu biganiro anyuza ku muyoboro wa YouTube we witwa \u201c Ukuri mbona\u201d.<\/p>\n<p>Karasira Aimble akaba aregwa ibyaha bine birimo:<\/p>\n<ul>\n<li>Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi<\/li>\n<li>Guha ishingiro Jenoside<\/li>\n<li>Kubiba amacakubiri<\/li>\n<li>Kugira umutungo udafitiwe ibimenyetso by\u2019aho uturuka.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibi byaha byose Karasira Aimable n\u2019abamwunganira barabihakana.<\/p>\n<p>Kuva Karasira Aimable yafatwa, habaye impaka ndende cyane zigaragaza atakagombye gukurikiranwa kubera ko ibyo aregwa bitagize ubwabyo icyaha byongeye akaba yarabikoze nk\u2019umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ibi byo kuba afite uburwayi bwo mu mutwe kandi na Karasira ubwe akaba abyivugira, akavuga ko n\u2019ubwo yavuze ukuri kutari ngombwa kuvugwa, byatewe n\u2019uko ataraheruka gufata imiti ye y\u2019uburwayi bwo mu mutwe. Agakomeza avuga ko uretse n\u2019ibyo by\u2019uburwayi ko n\u2019amagambo ye ntaho ahakana Jenoside kuko yayirokotse, ko nta n\u2019amacakubiri yateje nk\u2019uko abiregwa.<\/p>\n<p>Kuri uyu wa gatanu rero tariki ya 23\/07\/2021, impaka zari zikiri ndende kuko haburanwaga ku ifunga n\u2019ifungurwa by\u2019agateganyo. Abamwunganira basabye kuva kera ko afungurwa akagira umwidegembyo usesuye cyangwa se akarekurwa by\u2019agateganyo akajya aburana ari hanze.<\/p>\n<p>Ibyo byanzwe n\u2019Urukiko rwagaragazaga ko Karasira Aimable ashobora kuburana, ko ari muzima kandi ko ibyaha aregwa bitemewe ko aburana ari hanze. Nyamara icyemezo cyo kwa muganga nacyo cyateje impaka kuko cyakozwe na Dr. Chantal MUREKATETE, utari usanzwe akurikirana ubuzima bwa Karasira Aimable mu gihe yakurikiranwaga na Dr Jean Pierre GAFARANGA na Dr. Emmanuel MUSONI Musafili. Muri rubanza rwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23 Nyakanga 2021 haherewe ku nzitizi 2, zatanzwe ubushize, tariki ya 07\/072021 zishingiye ko Karasira Aimable yari afite intege nke, agaragara nk\u2019unaniwe no kuba adafite ubushobozi bwo mu mutwe bwo kuburana nk\u2019uko byari byasabwe n\u2019abamwunganira Dr. KAYITANA Evode na Me. Gatera Gashabana, ubushinjacyaha nabwo bukemeza ko hakorwa icyemezo cya muganga kigaragaza ubuzima bwe bwo mu miutwe. Iki cyemezo nacyo cyabyaye impaka ndende, hakibazwa impamvu Ubushinjacyaha bwakoresheje muganga udasanzwe akurikirana ubuzima bwa Karasira Aimable, bityo abamwunganira bagasaba ko icyo cyemezo guteshwa agaciro. Ubushinjacyaha bwaragagaje ko Dr. Chantal MUREKATETE nawe afibifiye ububasha n\u2019ubumenyi kandi ko ibyo yakoze yabihereye ku byo abaganga basanzwe bavura, bakanakurikirana Karasira Aimable bamuhaye. Muri make ariko icyo cyemezo kikaba kigaragaza ko koko Karasira Aimable agifite ibibazo byo mu mutwe ku gipimo runaka ko kumukurikirana bizafata igihe kirekire. Kuko afite ibibazo bigenda bikangurwa n\u2019ibyo agenda anyuramo. Urukiko n\u2019ubushinjacyaha bwo bukagaragaza ko adashobora gufungurwa kubera ko ibyaha akurikiranyweho ari ibyaha bikomeye kuko byamuha igihano kiri hejuru y\u2019imyaka 2 biramutse bimuhamye. Ese ahari Urukiko ruzafata umwanzuro ukwiye ubutaha maze rurekure uyu mwana w\u2019Umunyarwanda, bigaragara ko wamunzwe n\u2019agahinda gaturuka ku buzima bubi yanyuzemo, ubuzima bwaje kuvamo uburwayi, ku mpamvu yavuze mu magambo akomeye akurikira.<\/p>\n<p><b>Karasira yamenetse aravuga!<\/b><\/p>\n<p>Muri uru rubanza Karasira yabonye umwanya wo kongera kugaragaza \u201cUkuri abona\u201d. Yavuze arinigura. Yamenetse umugani w\u2019Abanyarwanda, cyangwa muri ya mvugo yacu y\u2019Abanyamakuru ngo \u201c<i>Yamennye\/yakoze umuti<\/i>\u201d. Yabaye nka wa mukobwa w\u2019umunyarwandakazi babwiye bati \u201c<i>Mukobwa ko ushira isoni<\/i>\u201d, agiye gusubiza ati <i>\u201cNtutse nde mwa mbwa mwe!\u201d <\/i>Dore amwe mu magambo akomeye yavugiye mu Rukiko.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<ul>\n<li>Karasira Aimable ati <i>\u201cNdi umucikacumu [wa Jenoside yakorewe Abatutsi Ndlr]. Ariko udafite aho yibona mu moko, nkaba narahisemo kwiyita umushingwacumu\u201d.<\/i> Aha aragaragaza ko mu gihe abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatwa neza, bagahozwa, we yatereranywe. Aha ni mu gihe kuko n\u2019akazi kari kamutunze yakirukanyweho.<\/li>\n<li>Yavuze ko abakozi ba DMI (Departement of Military Intelligence), bagiye bamuha amafaranga kenshi, bamusaba kwibasira abarwanya ubutegetsi nka Jambo asbl, Paul Rusesabagina, n\u2019abandi batavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa Kigali. Ko ariko yageze aho akabona bihabanye n\u2019umutimana we, akabireka. Ibi kandi koko byabayeho kuko<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Karasira Aimable yigeze kuva mu murongo yagenderagaho, biranavugwa cyane ko yaguzwe.<\/li>\n<li>Karasira Aimable yageze aho anenga ku mugaragaro Leta ati <i>\u201cMwamfunga, mutamfunga, sisitemu ituyobora sinyemera\u201d. <\/i>Ni nko kunegurira abazimu mu ndaro, cyangwa kwibera nka ka kandi kabaye icwende katoga! Muri make ubutegetsi buriho ntabwemera kandi mu byo aregwa,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mu byo yazize ibyo birimo.<\/li>\n<li>Nk\u2019uko yavuze kuri DMI, yagarutse no ku Rwego rw\u2019Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemeza ko hari umukozi wa RIB wamuhaye amafaranga asaga miliyoni, ngo ayo mafaranga ayakoreshe mu gusebya abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/li>\n<li>Karasira Aimable yageze aho avuga ibiteye ubwoba. Yifashishije indirimbo ya<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Nyakwigendera Kizito Mihigo, afata nk\u2019Umutagatifu yitwa <i>\u201cHataka nyir\u2019ubukozwemo, nyir\u2019ubuteruranwe n\u2019akebo akinumira\u201d<\/i>. Akaba, avuga ko, nk\u2019uko iyo ndrimbo ibivuga, mu gucika kw\u2019icumu rya Jenoside kwe, hari ukuri kwinshi kutavugwa n\u2019abo yakozeho. Ahubwo abo itakozeho bakivugira ibyo bashaka<\/li>\n<li>Yakomeje avuga ko amateka \u201cnyayo\u201d ari ayandikwa n\u2019abari ku butegetsi. Aha akaba yakoresheje ininura ashatse kuvuga ko, buri butegetsi bugira uko bwandika amateka, akenshi buyagoreka. Ibyo bikaba bivuga ko Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi, atajya acira akari urutega, burimo kugoreka amateka nyayo y\u2019Abanyarwanda<\/li>\n<li>Nubwo hari aho yemeye ko yavuze ukuri gukomeye kubera ko atari aherutse gufata imiti y\u2019uburwayi bwe bwo mu mutwe, Karasira Aimable yashimangiye ko igihe kizagera abantu bakemera ko ibyo avuga ari ukuri n\u2019ubwo ukuri kose atari ngombwa ko kuvugwa uko kwakabaye. Ati \u201c<i>Ahari kera igihe kizagera bemere ko ibintu byanjye ari ukuri\u201d.<\/i><\/li>\n<li>Yanenze cyane ubuyobozi bw\u2019u Rwanda aho avuga ko amabwiriza ari hejuru y\u2019amategeko. Aha yashatse kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko, ahubwo kigendera ku mabwiriza y\u2019abantu. Mu mategeko ariko ubusanzwe amabwiriza nta na rimwe ashobora kujya hejuru y\u2019amategeko, mu byitwa ubusumbane bw\u2019amategeko(Hi\u00e9rarchies des normes), byongeye kandi ayo mabwiriza ntiyakagombye kuba abusanye n\u2019amategeko kuko ashyirwaho ashingiye ku mategeko!<\/li>\n<li>Karasira Aimable ati \u201c<i>Urubanza rwanjye ni urubanza rwa politiki. Ntacyo nabihinduraho. Mubishatse n\u2019ejo nafungurwa cyangwa se nkamara imyaka nk\u2019iyo Mandela yamaze mu buroko!\u201d<\/i> Aha akaba yagaraje kunenga gukomeye k\u2019ubutabera bw\u2019u Rwanda bugendera ku mabwiriza, ku bushake bw\u2019umuntu, aha mwumve Paul Kagame, ako kugendera ku mategeko.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/li>\n<li>Ijambo rya nyuma rikomeye yavuze ni uko ibyo yavuze mu \u201cUkuri mbona\u201d, nta muntu n\u2019umwe wabimusabye, cyangwa wamusunitse ngo abikore. Ko ibyo yakoze byose yabikoze abyibwirije n\u2019umutimana we. Kuri iki twagaruka gato ku cyaha aregwa cyo \u201ckutagaraga inkomoko y\u2019umutungo\u201d, aho aregwa ko hari amafaranga yahabwaga n\u2019abarwanya Leta. Akaba, we n\u2019abamwunganira mu mategeko, bagaragaje ko ayo mafaranga agera kuri miliyoni 40 ayafitiye gihamya byaho yaturutse, haba mu byo yanyuzaga ku murongo we wa YouTube \u201cUkuri Mbona\u201d, mu ndirimbo ze nk\u2019Umuhanzi ndetse no mu nshuti ze zamuremeye Leta imaze kumwirukana ku kazi.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ngibyo ibyo Karasira yavugiye mu Rukiko. Nk\u2019uko nabivuzeho ni nko kubwira Urukiko ngo ibyo navuze, ntacyo mbyicuzaho, reka mbibasubireremo amaso ku maso, hapfa uwavutse!<\/p>\n<p><b>Umwanzuro<\/b><\/p>\n<p>Niba koko Leta y\u2019u Rwanda, ari Leta igendera ku mategeko, ikaba Leta y\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda yakagombye kumva agahinda ka buri Munyarwanda, kuko imyaka 10 y\u2019intambara (1990-2000) hagati y\u2019Abanyarwanda yahungabanyije umuryango nyarwanda wose. Abahutu n\u2019Abatutsi, bagize ibyago byo kugira abayobozi babi, batareba inyungu z\u2019Abanyarwanda bose ahubwo bareba iz\u2019agatsiko bahagarariye, bityo aho kubabanisha mu mahoro, bakabakoresha mu nyungu z\u2019ako gatsiko. Ngurwo urupfu rw\u2019u Rwanda, rugeze aho gutaka kw\u2019ababaye kwakagombye gusubizwa ngo \u201cmpore!\u201d, gusigaye kwitwa politiki yo kurwanya ubutegetsi. Ese koko u Rwanda rurajya he? Ese Minisiteri y\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda n\u2019Inshingano Mboneragihugu, izabasha kugangahura u Rwanda cyangwa izaba iyo gukomeza kwandika amateka agoranye no guhanagura ubwonko bw\u2019Abanyarwanda. Reka tubitege amaso. Ariko urubanza rwa Karasira Aimable rwo ni urucabana, kuko yarihungabaniye n\u2019ubwo Abanyarwanda bavuga ngo \u201c\u2026..akagwa ku ijambo!\u201d<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme Ayo ni amwe mu magambo akarishye yavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23\/07\/2021 na Bwana KARASIRA Aimable Uzaramba, mu Rukiko rw\u2019ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanaga hakoreshejwe iyakure. Ese yaburanaga iki? Andi magambo yavuze ni ayahe? Ni mu rubanza rwabaye mu buryo bw\u2019iyakure aho Bwana Karasira Aimable Uzaramba, yaburanaga ari muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":42353,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-42434","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme Ayo ni amwe mu magambo akarishye yavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23\/07\/2021 na Bwana KARASIRA Aimable Uzaramba, mu Rukiko rw\u2019ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanaga hakoreshejwe iyakure. Ese yaburanaga iki? Andi magambo yavuze ni ayahe? Ni mu rubanza rwabaye mu buryo bw\u2019iyakure aho Bwana Karasira Aimable Uzaramba, yaburanaga ari muri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-07-25T14:01:54+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/karasira-mu-rukiko.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"972\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"744\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d\",\"datePublished\":\"2021-07-25T14:01:54+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/\"},\"wordCount\":1309,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/karasira-mu-rukiko.jpeg\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/\",\"name\":\"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/karasira-mu-rukiko.jpeg\",\"datePublished\":\"2021-07-25T14:01:54+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/karasira-mu-rukiko.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/07\\\/karasira-mu-rukiko.jpeg\",\"width\":972,\"height\":744},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme Ayo ni amwe mu magambo akarishye yavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23\/07\/2021 na Bwana KARASIRA Aimable Uzaramba, mu Rukiko rw\u2019ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanaga hakoreshejwe iyakure. Ese yaburanaga iki? Andi magambo yavuze ni ayahe? Ni mu rubanza rwabaye mu buryo bw\u2019iyakure aho Bwana Karasira Aimable Uzaramba, yaburanaga ari muri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-07-25T14:01:54+00:00","og_image":[{"width":972,"height":744,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/karasira-mu-rukiko.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d","datePublished":"2021-07-25T14:01:54+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/"},"wordCount":1309,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/karasira-mu-rukiko.jpeg","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/","name":"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/karasira-mu-rukiko.jpeg","datePublished":"2021-07-25T14:01:54+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/karasira-mu-rukiko.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/karasira-mu-rukiko.jpeg","width":972,"height":744},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-mwafunga-mutafunga-sisitemu-ituyobora-sinyemera\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RWANDA: \u201cMwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera\u201d"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42434","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=42434"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42434\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":42435,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42434\/revisions\/42435"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/42353"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=42434"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=42434"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=42434"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}