{"id":42472,"date":"2021-07-27T22:48:58","date_gmt":"2021-07-27T20:48:58","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=42472"},"modified":"2021-07-28T00:12:05","modified_gmt":"2021-07-27T22:12:05","slug":"esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/","title":{"rendered":"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye"},"content":{"rendered":"<p><em><b>Nyuma y\u2019itabaruka rya Sisi Evariste umugore we ati: ntunsige turajyana\u00a0!<\/b><\/em><\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko inkuru y\u2019incamugongo twumvise tariki ya 24 nyakanga 2021 isakara narimo kwibaza ibyo Esp\u00e9rance Mukashema ahugiyemo. Kuko sinumvaga impamvu atigeze yamagana umuhutu w\u2019inkirabuheri waruherutse gutangaza ko amaze kugira umutungo wa miliyari, nta n\u2019ikindi avuga arimo kumarira abanyarwanda. Nta kuntu ayo magambo y\u2019umurengwe yavuzwe na Ministiri Edouard Bamporiki yajyaga kubura kuryoshya ibiganiro bya Esp\u00e9rance Mukashema kuri Radiyo Ubumwe. Ntabwo rero twari tukimwumva kuko yitabye Imana amaze ukwezi kose arwana na covid 19.<\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Iyo nkuru iteye agahinda yakurikiwe n\u2019amagambo menshi yo gushima ubutwari bw\u2019uwo mubyeyi watuvuyemo, ayo magambo n\u2019ubu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>aracyavugwa kandi azakomeza kuvugwa. Kuko Esp\u00e9rance Mukashema yokavugwa<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ari mu bantu bake cyane biyemeje guhangana n\u2019ingoma bari bafite uburyo bwo kuyungukiramo.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Esp\u00e9rance Mukashema yavukiye i Kigali, ku Muhima, tariki ya 29 ukuboza 1963. Ni umukobwa wa Stanislas Mukurira na Felesita Mukansanga. Nagize amahirwe yo kumemenya akiri muto kuko twarakoranye muri ORINFOR aho ninjiye mu w\u20191982 uretse ko ntibuka neza igihe we yahagereye. Yari umukobwa wagiraga urugwiro kandi akagira n\u2019uburanga ku buryo mu myaka narimo atashoboraga kugenda ntamukurikije ijisho. Ni muri icyo gihe ndetse namenyanye n\u2019umusore wamurongoye bwa mbere, Nyakwigendera Sipiriyani Gasana, kuko nawe nahamusanze ari umunyamakuru umenyereye akazi kandi wagakoraga<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mu bwitonzi bwinshi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Sipiriyani Gasana yayoboraga icyo bitaga Pool de Reportage et de Transcription (PRT). Abakoraga muri PRT<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nibo bataraga amakuru hirya no hino mu gihugu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bakayaha abanyamakuru bayatangaza. Hamaze gushyirwa ibiro bya ORINFOR muri buri perefegitura iyo service ya PRT yasigaye ikorera mu murwa mukuru gusa.<\/p>\n<p>Hagati aho Sipiriyani Gasana yaje gukundana na Esp\u00e9rance Mukashema bashyingiranwa mu kwezi k\u2019ukoboza 1985. Sipiriyani Gasana yaje kuva mu itangazamakuru ahawe imirimo y\u2019ubusuperefe. Esp\u00e9rance Mukashema nawe yaje kuva muri ORINFOR ajya gukora muri ministeri y\u2019ubutabera, nyuma aza kwimuka ajya gukorera mu rukiko rwa mbere rw\u2019iremezo rwari Nyamirambo. Sipiriyani Gasana yiciwe muri jenoside yakorewe abatutsi asiga abyaranye na Mukashema abana batatu. Umukuru muri abo bana ariwe Richard Sheja warufite imyaka 8 nawe yaje kwicwa ariko we noneho ntiyishwe n\u2019interahamwe ahubwo yishwe n\u2019inkotanyi zimusanze ahitwa i Gakurazo mu kigo cy\u2019abafurere b\u2019abayozofiti aho yabanaga na nyina mu bwihisho. Urupfu rw\u2019uwo mwana rwabaye imbarutso y\u2019ubutwari bwa nyina kuko guhera ubwo ntiyigeze ahwema guhangana n\u2019abamwishe ndetse n\u2019abari babiri inyuma.<\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\"><a href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/BISHE-UMUMALAYIKA-copier.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter size-full wp-image-42473\" src=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/BISHE-UMUMALAYIKA-copier.jpg\" alt=\"\" width=\"599\" height=\"899\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/BISHE-UMUMALAYIKA-copier.jpg 599w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/BISHE-UMUMALAYIKA-copier-200x300.jpg 200w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/07\/BISHE-UMUMALAYIKA-copier-280x420.jpg 280w\" sizes=\"auto, (max-width: 599px) 100vw, 599px\" \/><\/a><\/span><\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri Inkotanyi zishe Richard Sheja atari we zigambiriye kwica, ahubwo zashakaga kwica abasenyeri ba kiliziya gatorika zari zasanze i Kabgayi, zibanza kubajyana mu Ruhango<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>(mu rugo rw\u2019umuturage), zigezaho zibazana i Gakurazo. Umuntu yavuga ko<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>zarimo gushaka aho zibicira ku buryo bitazasakuza cyane. Nk\u2019uko Mukashema yabitangaje mu gatabo yanditse kitwa <a href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igitabo-cyanditswe-na-esperance-mukashema-bishe-umumalayika-imfura-yanjye-richard-sheja-2\/\">\u00ab\u00a0Bishe umumalayika imfura yanjye Richard Sheja\u00a0\u00bb<\/a>, isaha yo kubarasa igiye kugera Richard Sheja yarimo gukinira ku bibero by\u2019umwe mu basenyeri bagombaga kwicwa, ariwe Musenyeri Inosenti Gasabwoya. Imwe mu nkotanyi zari zizi ibigiye gukorwa yabwiye Esp\u00e9rance Mukashema ngo akure uwo mwana aho yarari ariko yaba Gasabwoya yaba na Mukashema ntawaruzi ibigiye kuba ku buryo iyo siri batayumvise. Hakurikiyeho rero gahunda yo gutangiza icyiswe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>\u00ab\u00a0inama y\u2019umutekano\u00a0\u00bb ariyo yahindutse gahunda yo kurasa urufaya abasenyeri n\u2019abandi bose bari aho ngaho muri icyo cyumba cy\u2019inama. Abasenyeri bishwe ni Musenyeri Visenti Nsengiyumva wari arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wari arkiyepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Yozefu Ruzindana wari umushumba wa diyosezi ya Byumba, Musenyeri Yohani Mariya Viyane Rwabarinda wari igisonga cy\u2019arkiyepiskopi wa Kabgayi na Musenyeri Inosenti Gasabwoya wabaye nawe igisonga cy\u2019arkiyepiskopi wa Kabgayi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Hiciwe kandi na padiri Emanweli Uwimana wari umuyobozi wa seminari ntoya ya Kabgayi, padiri Silivesitiri Ndaberetse, padiri Berinarudo Ntamugabumwe, padiri Faransisko Saveri Muligo, padiri Diyonizi Mutabazi, padiri Aluferedi Kayibanda, padiri Fideli Gahonzire na Furere Yohani Batista Nsinga wayoboraga umuryango w\u2019abafurere b\u2019abayozofiti mu Rwanda.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Hari abakobwa babiri bari bashinzwe guherekeza abo basenyeri nabo biciwe aho. Muri iryo tsembatsemba niho na Richard Sheja yiciwe. Esp\u00e9rance Mukashema ni umwe mu bantu batanze amakuru arambuye kuri ayo mahano akoresheje ubuhamya yagiye atanga hirya no hino, akoresheje na kariya gatabo kasohotse muri 2013. Twibutse ko uretse Richard Sheja ukomoka ku babyeyi b\u2019abatutsi wahiciwe, hari abandi batutsi bazwi nka Musenyeri Inosenti Gasabwoya na Furere Yohani Batista Nsinga nabo bishwe n\u2019inkotanyi. Byongeye kandi n\u2019abo basenyeri b\u2019abahutu bishwe bari bagerageje gufasha abantu benshi. Kuko i Kabgayi aho bari bari niho hashoboye kurokokera abatutsi benshi (imibare yatangwaga FPR ikihagera ni abantu basaga 30.000). Icyo cyabaye icyasha n\u2019igisebo gikomeye kuri FPR ku buryo byatumye na gahunda yo gushyingura abasenyeri muri za cath\u00e9drales zabo iburizwamo kuko abategetsi b\u2019igihugu ntibabonaga uko bazitwara muri iyo mihango iba yitabiriwe n\u2019abashyitsi benshi, bamwe baturutse n\u2019i Roma kwa Papa.<\/p>\n<p>Hagati aho kiliziya gatorika yaje guhabwa abashumba bashya bo gusimbura bariya bishwe ndetse ibyari ubwiganze bw\u2019abahutu muri ubwo buyobozi bwa kiliziya biza gusubirwamo. Byongeye kandi u Rwanda ruherutse guhabwa umukaridinali wa mbere, Nyiricyubahiro Antoni Kambanda, ushyigikiye ku buryo budasubirwaho abategetsi bagombaga kuryozwa ariya mahano y\u2019i Gakurazo.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0\u00a0 <\/span>Ku rundi ruhande Esp\u00e9rance Mukashema yakomeje urugamba rwe rwo gusaba ubutabera, yaba ku mwana we Richard yaba no ku bandi bose biciwe i Gakurazo cyangwa ahandi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Twamwumvise kenshi mu binyamakuru binyuranye yatanzemo ubuhamya, ariko ku buryo bw\u2019umwihariko yagaragaye cyane kuri Radiyo Inyenyeri. Avuye kuri iyo radiyo yagiye gushinga no<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>kuyobora <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/c\/RADIOUBUMWE\/featured\">Radiyo Ubumwe<\/a> y\u2019impuzamashyaka MRCD. Ibiganiro bye biryoshye, biha ijambo abahanga banyuranye n\u2019inararibonye nta kindi byari bigamije uretse kwamagana igitugu, ubwibone, akarengane no guharanira ubumwe bw\u2019abanyarwanda na demokarasi isesuye.<\/p>\n<p>Ntawavuga ubutwari bwa Esp\u00e9rance Mukashema atibukije ko yabutewemo inkunga n\u2019umugabo bashakanye muri kanama 1998, uwo akaba ari Sisi Evarisiti nawe uherutse kwitaba Imana, ku ya 23\/03\/2021. <a href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sisi-evariste-azabara-iyihe-nkuru-ku-rwanda-asize-inyuma\/\">Reba inkuru irambuye hano&gt;&gt;<\/a><\/p>\n<blockquote class=\"wp-embedded-content\" data-secret=\"R0Srnt8wJq\"><p><a href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sisi-evariste-azabara-iyihe-nkuru-ku-rwanda-asize-inyuma\/\">Sisi Evariste azabara iyihe nkuru ku Rwanda asize inyuma ?<\/a><\/p><\/blockquote>\n<p><iframe loading=\"lazy\" class=\"wp-embedded-content\" sandbox=\"allow-scripts\" security=\"restricted\" style=\"position: absolute; clip: rect(1px, 1px, 1px, 1px);\" title=\"&#8220;Sisi Evariste azabara iyihe nkuru ku Rwanda asize inyuma ?&#8221; &#8212; Umunyarwanda\" src=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sisi-evariste-azabara-iyihe-nkuru-ku-rwanda-asize-inyuma\/embed\/#?secret=Gqcv7KFJlu#?secret=R0Srnt8wJq\" data-secret=\"R0Srnt8wJq\" width=\"600\" height=\"338\" frameborder=\"0\" marginwidth=\"0\" marginheight=\"0\" scrolling=\"no\"><\/iframe><\/p>\n<p>Muri iyo nyandiko ivuga ubuzima bwa Sisi Evarisiti hibukijwe ko yari yaratotejwe igihe kirekire n\u2019ubutegetsi bw\u2019abahutu muri repuburika ya mbere n\u2019iya kabiri,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>akongera gutotezwa n\u2019ubutegetsi bw\u2019abatutsi buyobowe na FPR, ariyo mpamvu yafashe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>icyemezo cyo guhungira muri Uganda muri gashyantare 2000, ahageze atumaho umuryango we urahamusanga. Muri 2003 nibwo HCR yabafashije guhungira kure y\u2019u Rwanda, bajyanwa mu Buholandi. Umuntu ashobora kuvuga ko kimwe mu by\u2019ingenzi Nyakwigendera Sisi Evarisite yapfuye n\u2019ubutegetsi bwa Paul Kagame ari icyaha abanyarwanda bita \u00ab\u00a0munyangire\u00a0\u00bb. Kuba Sisi Evarisiti yarakunze Esp\u00e9rance Mukashema akanamurongora, azi neza urugamba yariho rwo kurwanya ubwicanyi bwa FPR no gusabira ubutabera abaguye muri ubwo bwicanzi, icyo ni icyaha cya karundura muri ruriya Rwanda rwacu. Mu by\u2019ukuri ubutwari bwa Esp\u00e9rance Mukashema abufatanije na Sisi Evarisiti. Ngirango niyo mpamvu Esp\u00e9rance Mukashema yabonye Sisi Evarisiti agiye akavuga ati:ntunsiga turajyana.<\/p>\n<p>Mbere yo gusoza iyi nyandiko nagirango nibutse ko Esp\u00e9rance Mukashema yashimwe n\u2019abantu banyuranye ndetse n\u2019imiryango inyuranye. Bamwe babivuze mu magambo, abandi bamuhaye ibihembo. Igihembo yaherukaga guhembwa ni icyitiriwe Victoire Ingabire gitangwa na R\u00e9seau International des Femmes pour la D\u00e9mocratie et la Paix.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yagihawe tariki ya 19 kamena uyu mwaka, aboneraho no <a href=\"https:\/\/youtu.be\/lsMXvTxwH4o\">kuvuga ijambo ryo gushimira abamutoranije bakamuha icyo gihembo<\/a>, iryo jambo akaba ari naryo rya nyuma yavugiye mu ruhame. Icyo gihembo cy\u2019uyu mwaka wa 2021 cyari cyahawe abandi bategarugori babiri\u00a0:<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>B\u00e9atrice Umutesi wanditse igitabo kirimo ubuhamya bukomeye ku bwicanyi ingabo za FPR zakoreye muri Kongo, n\u2019umuyapanikazi witwa Masako Yonekawa nawe wagize ibikorwa bikomeye byo kurengera impunzi.<\/p>\n<p>Ntitwabura kwibutsa ko izina ndetse n\u2019ifoto ya Esp\u00e9rance Mukashema biri mu gitabo kitwa <a href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-make-ibikubiye-mu-gitabo-inzira-yubutwari-numunsi-wo-kwibuka-sendashonga-aho-cyamuritswe\/\">\u00ab\u00a0Inzira y\u2019ubutwari\u00a0\u00bb<\/a>. Icyo ni igitabo Institut Seth Sendashonga yasohoye muri kamena 2018 igihe hibukwaga<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>imyaka 20 Seth Sendashonga yaramaze yishwe. Twabonaga ko ibikorwa by\u2019uwo mubyeyi, urugamba yarwanye ahereye ku iyicwa ry\u2019umwana we,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>akaboneraho kwibaza ku mfu z\u2019abandi banyarwanda b\u2019inzirakarengane atavanguye ubwoko bwabo, ibyo akabyongeraho guharanira ubumwe n\u2019ubwiyunge nyabwo, twabonaga buriya bwitange bukwiye kwerekwa abanyarwanda nk\u2019urugero bakwiye kureberaho. Esp\u00e9rance Mukashema agiye atarateshuka na rimwe iyo nzira y\u2019ubutwari. Tuzahora tumwibuka mu ntwari zanze akarengane, igitugu n\u2019ubwicanyi.<\/p>\n<p>Esp\u00e9rance Mukashema asize abana bane, barimo babiri yabyaranye na Sipiriyani Gasana na babiri b\u2019impanga yabyaranye na Sisi Evariste.<\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Imana imwakire mu bayo.<\/p>\n<p>Bikorewe i Bruxelles,<\/p>\n<p><strong>Jean Baptiste Nkuliyingoma<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019itabaruka rya Sisi Evariste umugore we ati: ntunsige turajyana\u00a0! Mbere y\u2019uko inkuru y\u2019incamugongo twumvise tariki ya 24 nyakanga 2021 isakara narimo kwibaza ibyo Esp\u00e9rance Mukashema ahugiyemo. Kuko sinumvaga impamvu atigeze yamagana umuhutu w\u2019inkirabuheri waruherutse gutangaza ko amaze kugira umutungo wa miliyari, nta n\u2019ikindi avuga arimo kumarira abanyarwanda. Nta kuntu ayo magambo y\u2019umurengwe yavuzwe na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":40455,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-42472","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019itabaruka rya Sisi Evariste umugore we ati: ntunsige turajyana\u00a0! Mbere y\u2019uko inkuru y\u2019incamugongo twumvise tariki ya 24 nyakanga 2021 isakara narimo kwibaza ibyo Esp\u00e9rance Mukashema ahugiyemo. Kuko sinumvaga impamvu atigeze yamagana umuhutu w\u2019inkirabuheri waruherutse gutangaza ko amaze kugira umutungo wa miliyari, nta n\u2019ikindi avuga arimo kumarira abanyarwanda. Nta kuntu ayo magambo y\u2019umurengwe yavuzwe na [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-07-27T20:48:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-07-27T22:12:05+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"735\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1040\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/\",\"name\":\"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg\",\"datePublished\":\"2021-07-27T20:48:58+00:00\",\"dateModified\":\"2021-07-27T22:12:05+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg\",\"width\":735,\"height\":1040},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019itabaruka rya Sisi Evariste umugore we ati: ntunsige turajyana\u00a0! Mbere y\u2019uko inkuru y\u2019incamugongo twumvise tariki ya 24 nyakanga 2021 isakara narimo kwibaza ibyo Esp\u00e9rance Mukashema ahugiyemo. Kuko sinumvaga impamvu atigeze yamagana umuhutu w\u2019inkirabuheri waruherutse gutangaza ko amaze kugira umutungo wa miliyari, nta n\u2019ikindi avuga arimo kumarira abanyarwanda. Nta kuntu ayo magambo y\u2019umurengwe yavuzwe na [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-07-27T20:48:58+00:00","article_modified_time":"2021-07-27T22:12:05+00:00","og_image":[{"width":735,"height":1040,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/","name":"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg","datePublished":"2021-07-27T20:48:58+00:00","dateModified":"2021-07-27T22:12:05+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/03\/MUkashema-Sisi.jpeg","width":735,"height":1040},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/esperance-mukashema-asize-izina-rikomeye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Esp\u00e9rance Mukashema asize izina rikomeye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42472","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=42472"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42472\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":42477,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42472\/revisions\/42477"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/40455"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=42472"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=42472"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=42472"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}