{"id":4256,"date":"2013-10-23T19:59:00","date_gmt":"2013-10-23T17:59:00","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4256"},"modified":"2013-10-23T19:59:00","modified_gmt":"2013-10-23T17:59:00","slug":"utazi-agakura-abaga-umutavu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/","title":{"rendered":"Utazi agakura abaga umutavu"},"content":{"rendered":"<p><b><i>Umutavu:<\/i><\/b> <i>Ni umwana w\u2019inka,cyangwa inyana<\/i><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><i>Kubaga:<\/i><\/b><i> Ni ukwica itungo ugakatakata mo inyama cyangwa ibice by\u2019umubili wayo, kugirango urye izo nyama.<\/i><\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><i><\/i>Tuvuze\u00a0 ko ari ukutamenya kw\u2019abayobozi ba FPR iri kubutegetsi mu Rwanda aho bahamagarira urubyiruko rw\u2019ubwoko bumwe gusaba imbabazi zibyaha batakoze,kugirango bazahorane ubwo bwoba bwo kwiyumvamo ko ari abicanyi, maze agacinyizo no kuryamirwa kuri bo bihabwe umugisha n \u2018agatsiko kabifitemo inyungu , ntabwo byaba aribyo kuko ubwo buyobozi buzi neza ko bwubakiye ku kinyoma kandi ko aribo nyirabayazana bw\u2019ubwo bwicanyi bwibasiye inyoko muntu ndetse nabo bakaba banashinjwa ubwicanyi nk\u2019ubwo , bakoreye mu RWANDA ndetse no muri KONGO nkuko MAPING RIPOTI YA ONU ibivuga.<\/p>\n<p>Ubwo buyobozi bwa FPR buzi neza ko i mvugo nk\u2019iyoitabahesha agaciro kuko Umuryango IBUKA wahereyeko ubyamagana ndetse uvugako abarokotse bose bahishwe n\u2019ubwo bwoko umuyobozi w\u2019uRwanda agerekaho ubwo bwicanyi ko iyo hatabaho abo Bantu nta numwe uba wararokotse . birumvikana ko bitari gushimisha UMWIDISHYI ariko baratinyutse barabihamya dore ko kuvuga ukuli mu Rwanda ari icyaha .<\/p>\n<p>Namwe murabyumva ko bari bavuguruje ubugira kabili ibinyoma by\u2019ingoma nyidishyi aho ibeshya amahanga ko yahagaritse ubwicanyi kandi ikaba yaranarokoye abarimo bicwa!!! Ni mwumve namwe ivuguruzanya ry\u2019abanyakinyoma bicaye kuntebe i KIGALI.Abahutu nibo bahishe abarokotse nk\u2019uko\u00a0IBUKA ibihamya naho FPR YO ikaba ariyo ibyiyitirira.FPR iti abana babahutu nibahaguruke basabe imbabazi zibyaha byakozwe na byeyi babo na ba sekuru ,IBUKA iti sibyo ahubwo imbabazi ni zisabe abakoze ubwo bwicanyi. Ikinyoma gitera kurwara muzunga.<\/p>\n<p>Gucamo urubyiruko rw\u2019igihugu mo kabili utegeka bamwe guhora bububa mugihugu cy\u2019abao kubera urustyo rushyushye wabahekeshe kandi bazahora bahetse ndetse n\u2019abazabakomokaho nabo bakaruheka kandi rukababuza kugira ubwisanzure n\u2018umutima utirega ibyaha bidasaza bazasigira n\u2019abazabakomokaho bose ntabwo bitegura akazoza k\u2019u Rwanda rw\u2019ejo ,ahubwo bitegura ibagiro ry\u2019abana b\u2019u Rwanda bejo hazaza aho kurubeshya ko URUBYIRUKO ARIZO NGUFU Z\u2019URWANDA ZIZABAGEZA KUMUGAMBI WO KWIGIRA NO KWIHA AGACIRO.<\/p>\n<p>Ngaho namwe nimumbwire ukuntu uyu mugambi wagerwaho warangije kubaga urubyiruko(umutavu)!!wakwigira ukagira n\u2019agaciro gute bataguhaye ibituma ukura neza nk\u2019uko umubyeyi wese afite munshingano ze kurera no gukuza uwo yabyaye(umutavu)?None se umubyeyi urobanurira kubutoni abana yabyaye akabacamo ibice ababibamo amacakubiri nibyo bisobanura kubaka ingufu z\u2019uRwanda rw\u2019ejo? Niko kwigira no kwiha agaciro?<\/p>\n<p>Njye siko mbibona ni ikinyoma kigamije kwihisha inyuma y\u2019ubwoko wigwizaho imitungo y\u2019igihugu kandi ucukura icyobo hagati yiyo mitavu.<\/p>\n<p>Igihe kirageze ko urubyiruko rulimo rukandamizwa ruhaguruka rugashyira ingufu zarwo hamwe kugirango iryo shyiga rishyushye baruhekesha kuzageza no kubarukomokaho bose ko baritura hasi bagaharanira uburenganzira bwabo no kugaragaza ko ari abere, ko bidakwiye nabusa gusaba imbabazi zibyaha batakoze , mugihe ababikoze aribo babahatira kuzisaba.Biteye agahinda rwose .<\/p>\n<p>Igihe ni iki kandi ko urubyiruko rushukishwa gutoneshwa ko barimo barushuka nta kazoza abayobozi ba FPR barutegurira kuko ahubwo barimo baruteza\u00a0bene wabo babanyarwanda bakomeje gukandamizwa n\u2019ubutegetsi buriho bwiyibagije ko hazabaho igihe ibyo bibatandukanya by\u2019ubusumbane bizabatera kubipfa byose bikazahinduka umuyonga kuko bananiwe kubisangira mumahoro n\u2019ubumwe.<\/p>\n<p>Inama mbagira ni uko mwahagurukira hamwe mukavugisha UKULI ku mateka y\u2019uRwanda kandi mugakosora ibyo ingoma zabanjije zagiye zibeshya dore ko burya histoire (amateka) yandikwa ahanini n\u2019umaze gutsinda kuko uwatsinzwe we nta jambo aba agisigaranye.Ngibyo ibinyoma by\u2019uburozi bukomeje kumara abana b\u2019uRwanda no kuruhekura.<\/p>\n<p>IMPAMVU ni iyihe kuba Urwanda nta BA LEADERS RWIGEZE RUGIRA kugeza ubu. Ingero ni nyinshi reka tuvugemo zimwe. -Ese nkamwe banyarwanda babirabura mugaragara ko mutaracuya ,iyaba ibi bihugu by\u2019abazungu dutuyemo hatariho amategeko ahamye aba bazungu nti baba baratujanjaguye koko? Hari numwe uba agihumeka? Tubeshejweho ni uko hari ho itegeko litulinda likomeye litinjilirwamo n\u2019igisilikali na politiki. -Kuri PAUL KAGAME umukuru wa FPR akaba na perezida w\u2019u Rwanda yibwira ko kuva 1959 kugeza 1994 uRwanda\u00a0 rutabagaho ko rwatangiye kubaho kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi! Biteye isoni n\u2019agahinda kuko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ibyo ataribyo. Ahubwo FPR na PAUL KAGAME biyemeje guhindura amateka y\u2019uRwanda munyungu z\u2019ishyaka n\u2019agatsiko k\u2019abaheza nguni bubwoko bumwe bagamije kuyobya imitavu (urubyiruko) munyungu zo kugundira ubutegetsi no kwigwizaho imitungo y\u2019 abanyarwanda, mu ntumbero yo kubaka ubudahangarwa bw\u2019ubwoko bumwe bw\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nguko uko Nyakubahwa Perezida w\u2019uRwanda na FPR ayoboye barimo bategura IMITAVU (urubyiruko) nk\u2019imbaraga z\u2019u Rwanda rwejo zizabageza kumugambi wo KWIGIRA no KWIHA AGACIRO!!!<\/p>\n<ul>\n<li>Nta gaciro gashingiye kumacakubiri<\/li>\n<li>Nta gaciro k\u2019agacinyizo kubwoko bumwe gacundira amata ubundi bwoko<\/li>\n<li>Nta gaciro gaca urubyaro<\/li>\n<li>Nta gaciro gaca hejuru y\u2019ukuli<\/li>\n<li>Nta gaciro gacumbitse ku mujinya<\/li>\n<li>Nta gaciro gaca kwibagirwa ngo ubabalire<\/li>\n<li>Kagacumbikira kwibuka ngo wihorere<\/li>\n<li>Maze icumu ligacura inkumbi igihe cyose<\/li>\n<li>Nta gaciro gacura amacumu y\u2019inda<\/li>\n<li>Mundaro z\u2019abagacumbikiye mu nduru<\/li>\n<li>Nta gaciro gaca amahoro mukarere<\/li>\n<li>Kagacura inkumbi mubacundiye amata<\/li>\n<li>Aho basangira amaraso ntibasangire amata<\/li>\n<li>Nta gaciro gaculika icumu,gacukukurira<\/li>\n<li>Imitavu ngo karimo kayicurira ejo hazaza!<\/li>\n<\/ul>\n<p>Nubwo inama ku bayobozo b\u2019u Rwanda ibatera uburakari bw\u2019umurandura nzuzi Mbona byaba byiza ku nyungu zabo bwite niba bakili imfura zishishoza ko FPR na perzida w\u2019u Rwanda Nyakubahwa PAUL KAGAME kugira ubutwali n\u2019umutima w\u2019imfura agahumura amaso akayarenza izuru akareba ubwiza bwabo yikuliye munda nyuma akibuka n\u2019abo Imana yamuhaye kurinda aribo banyarwanda bose akabarinda guhora mumyiryane y\u2019 urudaca dore ko bitajya bihira abakomoka bose kubayoboye iki gihugu. Niba ashishoza narebe bene MUSINGA, bene Mbonyumutwa , bene KAYIBANDA, bene HABYALIMANA. None se ubu batunzwe\u00a0 nibyo base bari barahashye? Nta byubahiro se bagize mu RWANDA?<\/p>\n<p>Iyi yari IMPURUZA idahutaza niba amatwi yanyu atumva neza ubutaha tuzakoresha IMPANDA. Ni mugire ubutwali bwo guha AGACIRO iyi MITAVU yose kuburyo bungana nta kurobanurira kubutoni, nta gacinyizo gashingiye ku bwoko ko kwikoreza bamwe ishyiga lishyushye bazahora bahetse bakalisigira n\u2019abazabakomokahao bose !!! Ibyo nsanga nta bushishozi ndetse nta n,ubupfura twabiha kuko abo utonesha utoneka abandi badashobora no kulilira ababo bapfuye umunsi bagize imbaraga byose bizaba umuyonga kubatoneshejwe. Dore urimo ubaga imitavu kuko utazi agakura .Abo utonesha muri iyi minsi ejo bazaba batonorwa n,abatawe hanze y\u2019iwabo nk\u2019uko byaranze ingoma zabanjilije iyo wicaliye.<\/p>\n<p>Icyo nibutsa ni iki yemwe MITAVU,: Ibyaha byintambara n\u2019ibyibasiye inyoko muntu ntibisaza kandi ntabwo bitegurwa no gushyirwa mubikorwa n\u2019umuntu w\u2019umuturage , ahubwo bitegurwa kandi bigashyirwa mubikorwa n\u2019ubutegetsi ( institution) ni bwo rero bugomba kubazwa ibyo byaha si umuturage cyangwa umwana w\u2019igihugu ku giti cye ukwiye kuryozwa ibyaha\u00a0 nka biliya.Kuko nta bushobozi umunyagihugu yagira bwo gukongeza ubwo bwicanyi ruhonya nganda mu gihugu cyose.<\/p>\n<p>Nkuko abayoboraga muri kiriya gihe babyiyemereye imbere y\u2019urukiko mpamya byaha bili ARUSHA ndetse bakanabihanirwa nta mpamvu Umukuru w\u2019igihugu PAUL KAGAME yabyirengagiza ngo agereke abana ba bahutu bose ho icyo cyaha mu ntumbero zo gukina umukino wa MAHAMA kunyama y\u2019ihene aho ihinda cyane ngo zene wazo zidakoraho . aha nshatse kuvuga ko Nyakubahwa arimo akina politike y\u2019amacakubili no guhekesha bamwe ishyiga lishyushye kugirango umwana w\u2019umuhutu ajye ahora apfukamye imbere y\u2019umututsi nta gire agaciro mu gihugu cye n,uburnganzira bwe buhore buhonyorwa. NTIBISHOBOKA RERO.<\/p>\n<p>Iyi mvugo y\u2019urukozasoni y\u2019umukuru w\u2019igihugu cy&#8217;u Rwanda ni umugambi mubisha wo KUTAMENYA AGAKURA UKABAGA UMUTAVU. Iyi mitavu yose ilimo ibagwa rero ntishobora kwidegembya mu gihugu cyabo ndetse no kubaheze hanze hagwiliyemo n\u2019impfubyi ziciwe ababyeyi na FPR NABO NTIBASHOBORA GUTAHA KUBERA KO BOSE BISWE ABAGENOCIDAIRES (ABICANYI RUHARWA).<\/p>\n<p>Iyo mitavu kandi nta bwo yakwiyumvamo ubutegetsi buriho bwa FPR mugihe bwahinduye amateka y,igihugu mu binyoma gusa gusa ngo nta Rwanda rwariho kuva 1959 kugeza mukwa kalindwi 1994!!! Ninde wataha mugihugu azahora yububa agahozwa kungoyi , ku mutuno no gutotezwa buri munsi uzira ibyaha by&#8217;abasogokuru bawe doreko nabo barenganyijwe niyi ngoma mpotozi aho bazize ibyaha byakozwe n\u2019ubutegetsi bwariho mu w\u20191994 kandi n\u2019umukuru wabo KAMBANDA akaba yarabyiyemereye ndetse bikamuhama akaba abifungiye muri MALI.<\/p>\n<p>Urubyiruko rw\u2019u Rwanda rukomoka mu moko yose ari abari mu gihugu n,abari hanze y\u2019igihugu turatanga IMPURUZA kubayobozi ba FPR n,umukuru w\u2019igihugu byumwihaliko nk\u2019umubyeyi w\u2019abana b\u2019uRwanda ko igihe kigeze cyo kunamura icumu ry\u2019amacakubili mubana b\u2019uRwanda bitabaye ibyo , ibyo azabibazwa we n\u2019abamukomokaho bose .Kandi ko bagomba kumenya agakura bakilinda kubaga IMITAVU. TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!!!!<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Umwanditsi<\/p>\n<p><strong>Msamaria Mwema.<\/strong><\/p>\n<p>Montreal, Quebec Canada<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umutavu: Ni umwana w\u2019inka,cyangwa inyana Kubaga: Ni ukwica itungo ugakatakata mo inyama cyangwa ibice by\u2019umubili wayo, kugirango urye izo nyama.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4257,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4256","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Utazi agakura abaga umutavu - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Utazi agakura abaga umutavu - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umutavu: Ni umwana w\u2019inka,cyangwa inyana Kubaga: Ni ukwica itungo ugakatakata mo inyama cyangwa ibice by\u2019umubili wayo, kugirango urye izo nyama.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-10-23T17:59:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Utazi agakura abaga umutavu\",\"datePublished\":\"2013-10-23T17:59:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/\"},\"wordCount\":1316,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/\",\"name\":\"Utazi agakura abaga umutavu - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-10-23T17:59:00+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":341,\"height\":225},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/utazi-agakura-abaga-umutavu\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Utazi agakura abaga umutavu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Utazi agakura abaga umutavu - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Utazi agakura abaga umutavu - Umunyarwanda","og_description":"Umutavu: Ni umwana w\u2019inka,cyangwa inyana Kubaga: Ni ukwica itungo ugakatakata mo inyama cyangwa ibice by\u2019umubili wayo, kugirango urye izo nyama.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-10-23T17:59:00+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Utazi agakura abaga umutavu","datePublished":"2013-10-23T17:59:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/"},"wordCount":1316,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/","name":"Utazi agakura abaga umutavu - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-10-23T17:59:00+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":341,"height":225},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/utazi-agakura-abaga-umutavu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Utazi agakura abaga umutavu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4256","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4256"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4256\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4256"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4256"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4256"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}