{"id":42602,"date":"2021-08-04T19:09:22","date_gmt":"2021-08-04T17:09:22","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=42602"},"modified":"2021-08-04T19:09:22","modified_gmt":"2021-08-04T17:09:22","slug":"rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/","title":{"rendered":"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw&#8217;iminsi ibiri"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <b>Arnold Gakuba<\/b><\/p>\n<p><em>Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yashoje uruzinduko rwe rw&#8217;iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda tariki ya 2-3 Kanama 2021. Ayo matariki akaba azandikwa mu mateka y&#8217;u Rwanda n&#8217;aya Tanzaniya. Urwo ruzinduko rwa Samia Suluhu Hassan mu Rwanda rwabaye ku butumire bwa Paul Kagame wifuje ko mugenzi we wa Tanzaniya asura u Rwanda nka kimwe mu bihugu bihana imbibi n&#8217;igihugu cye. Ni iki cyaranze urwo ruzinduko? Ni mpamvu ki Paul Kagame yaba yarihutiye gutumira Samia Suluhu umaze igihe gito asimbuye nyakwigendera Pombe Magufuli?<\/em><\/p>\n<p>Aherekejwe n&#8217;itsinda ririmo abanyacyubahiro benshi bari muri guverinoma ya Tanzaniya, ku wa mbere no ku wa kabiri w&#8217;icyi cyumweru, Perezida mushya wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya Madamu Samia Suluhu Hassan yasuye u Rwanda. Nk&#8217;uko byatangajwe, urwo ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y&#8217;ibihugu byombi. Hasinywe amasezerano y&#8217;ubufatanye mu by&#8217;ikoranabuhanga, uburezi, abinjira n&#8217;abasohoka ndetse n&#8217;ubuvuzi (kugenzura imiti). Ku munsi wa mbere kandi abaperezida bombi bagiranye ikiganiro mu muhezo cyakurikiwe no kugeza ku banyamakuru ibyo baganiriyeho. Icagaragaye ni uko ibyaganiweho byagizwe nk&#8217;ibanga kuko nta gutobora kwabayeho ngo bavuge bivuye imuzi ibyo baganiyeho. Iki kikaba cyerekana ko ubutumire bwa Samia Suluhu mu Rwanda bishobora kuba bwari bufite ikindi bugamije cyitashoboye kumenyekana.<\/p>\n<p>Ku munsi wa mbere kandi Samia Suluhu yasuye urwibutso rwa jenoside rwo ku Gisozi maze mu mugoroba yakirwa ku meza na mugenzi we Paul Kagame muri Kigali Convention Centre.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Umunsi wa kabiri w&#8217;Uruzinduko rwa Samia Suluhu mu Rwanda rwaranzwe no gusura ibikorwa u Rwanda rwagezeho cyane cyane iby&#8217;ubucuruzi n&#8217;inganda. Perezida Kagame na Suluhu basuye inganda za Maraphones rukora telefoni, Volkswagen ruteranya imodoka na Inyange Industries ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro aho rutunganyiriza amata, ibinyobwa birimo &#8220;Jus&#8221; z\u2019ubwoko butandukanye ndetse n&#8217;amazi. Uruzinduko rwa Perezida Suluhu rwashojwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kanama 2021.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p><b>Uruzinduko rwa Samia Suluhu mu Rwanda ruravugwaho byinshi<\/b><\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame yatumiye Samia Suluhu wa Tanzaniya igitaraganya nyuma y&#8217;ibikorwa bibiri by&#8217;ingenzi byabaye muri ino minsi ya vuba: u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Mozambike n&#8217;uruzinduko rwa Samila Suluhu i Bujumbura mu Burundi. Gutumira Samia Suluhu ngo aze i Kigali rero bibonwamo byinshi n&#8217;abasesenguzi ba politiki.<\/p>\n<p>Hashize imyaka itari mike umubano w&#8217;u Rwanda na Uganda itifashe neza na gato (Leta y&#8217;u Rwanda nshotoranyi ibigizemo uruhare) ndetse n&#8217;u Burundi nawo ucumbagira (n&#8217;ubwo ubu u Rwanda rwemeza ko urimo uzanzamuka). Nk&#8217;uko Dr. Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n&#8217;umunyapolitiki abibona, kuba Paul Kagame yaratumiye perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu muri ino minsi byaba bifitanye isano n&#8217;ibiri kubera muri Mozambike, dore ko icyo gihugu gihana imbibi na Tanzaniya. Ikindi kandi, Paul Kagame yaba ashaka kwigarura kuko yari yarahawe akato na bimwe mu bihugu bihuriye mu Muryango w&#8217;Afrika y&#8217;Iburasirazuba. Twibutse ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by&#8217;uwo Muryango kiwungukiramo cyane mu rwego rw&#8217;ubukungu kuko kiri mu bikennye cyane kandi bidakora ku nyanja ariko nyamara akaba ari nacyo gikunze kuzana amananiza.<\/p>\n<p>Mu byagarutsweho mu kiganiro Dr. Kayumba yagiranye na Primo TV ku ruzinduko rwa Samia Saluhu mu Rwanda, ni uko u Rwanda rukeneye cyane Tanzaniya nyuma y&#8217;uko rwifungira amayira ya Uganda. U Rwanda rwaba rukoresha hafi 80% icyambu cya Dar-es-Salaam mu kugeza ibitumizwa mu mahanga mu Rwanda. Paul Kagame rero akaba afite impungenge ko aramutse akomatanyirijwe n&#8217;ibihugu by&#8221;Umuryango w&#8217;Afrika y&#8217;Iburasirazuba bishobora kugira ingaruka zikomeye mu rwego rw&#8217;ubukungu. Nabibutsa ko Perezida Samia Suluhu Hassan yasuye ibihugu bya Uganda, Kenya, akaba kandi aherutse mu Burundi mbere yo kuza mu Rwanda.<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo kandi umubano w&#8217;u Rwanda na Tanzaniya nawo utabaye shyashya mu myaka yashize kubera cyane cyane Perezida Jakaya Kikwete wasabye Leta y&#8217;u Rwanda kuganira n&#8217;abayirwanya, ubu Paul Kagame abona nta yandi mahitamo agomba gufata neza Tanzaniya kubera impamvu cyane cyane z&#8217;ubukungu nk&#8217;uko twabivuze hejuru. Ikiyongera kuri ibyo ni uko ubu Paul Kagame yohereje ingabo z&#8217;U Rwanda muri Mozambike kubera inyungu zitarasobanuka neza. Twibutse ko Tanzaniya ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w&#8217;Iterambere ry&#8217;Afrika y&#8217;Amajyepfo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>(SADC). Gutumira Perezida wa Tanzaniya byaba biri mu rwego rwo gutata icyo gihugu ngo yumve impumeko yacyo mu kwivanga kwe bibazo byo mu bihugu bya SADC.<\/p>\n<p><a title=\"State Visit of President Samia Suluhu Hassan of United Republic of Tanzania | Kigali, 2-3 August 2021\" href=\"https:\/\/www.flickr.com\/photos\/paulkagame\/albums\/72157719626361724\" data-flickr-embed=\"true\" data-header=\"true\" data-footer=\"true\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"https:\/\/live.staticflickr.com\/65535\/51355249929_0fba0d4409_c.jpg\" alt=\"State Visit of President Samia Suluhu Hassan of United Republic of Tanzania | Kigali, 2-3 August 2021\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Arnold Gakuba Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yashoje uruzinduko rwe rw&#8217;iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda tariki ya 2-3 Kanama 2021. Ayo matariki akaba azandikwa mu mateka y&#8217;u Rwanda n&#8217;aya Tanzaniya. Urwo ruzinduko rwa Samia Suluhu Hassan mu Rwanda rwabaye ku butumire bwa Paul Kagame wifuje ko mugenzi we wa Tanzaniya asura [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":42603,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-42602","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw&#039;iminsi ibiri - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw&#039;iminsi ibiri - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Arnold Gakuba Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yashoje uruzinduko rwe rw&#8217;iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda tariki ya 2-3 Kanama 2021. Ayo matariki akaba azandikwa mu mateka y&#8217;u Rwanda n&#8217;aya Tanzaniya. Urwo ruzinduko rwa Samia Suluhu Hassan mu Rwanda rwabaye ku butumire bwa Paul Kagame wifuje ko mugenzi we wa Tanzaniya asura [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-08-04T17:09:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"799\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"462\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/\",\"name\":\"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw'iminsi ibiri - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg\",\"datePublished\":\"2021-08-04T17:09:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg\",\"width\":799,\"height\":462},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw&#8217;iminsi ibiri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw'iminsi ibiri - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw'iminsi ibiri - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Arnold Gakuba Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yashoje uruzinduko rwe rw&#8217;iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda tariki ya 2-3 Kanama 2021. Ayo matariki akaba azandikwa mu mateka y&#8217;u Rwanda n&#8217;aya Tanzaniya. Urwo ruzinduko rwa Samia Suluhu Hassan mu Rwanda rwabaye ku butumire bwa Paul Kagame wifuje ko mugenzi we wa Tanzaniya asura [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-08-04T17:09:22+00:00","og_image":[{"width":799,"height":462,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/","name":"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw'iminsi ibiri - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg","datePublished":"2021-08-04T17:09:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/51355185653_1fdbba62ff_c.jpg","width":799,"height":462},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-perezida-samia-suluhu-yashoje-uruzinduko-rwiminsi-ibiri\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda: Perezida Samia Suluhu yashoje uruzinduko rw&#8217;iminsi ibiri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42602","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=42602"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42602\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":42604,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42602\/revisions\/42604"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/42603"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=42602"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=42602"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=42602"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}