{"id":42619,"date":"2021-08-05T23:30:27","date_gmt":"2021-08-05T21:30:27","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=42619"},"modified":"2021-08-05T23:33:28","modified_gmt":"2021-08-05T21:33:28","slug":"perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw&#8217;iminsi ine mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <b>Arnold Gakuba<\/b><\/p>\n<p>Kuri uyu wa 5 Kanama 2021, perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra yatangiye uruzinduko rw&#8217;akazi rw&#8217;iminsi ine mu Rwanda. Uru ruzinduko ruje rukurikira igikorwa cyo kongera abasirikare b&#8217;u Rwanda mu butumwa bw&#8217;amahoro mu gihugu cya Santrafrika nk&#8217;uko cyatangiye ku wa 3 Kanama 2021.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<blockquote class=\"twitter-tweet\" data-width=\"550\" data-dnt=\"true\">\n<p lang=\"in\" dir=\"ltr\">Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra ageze mu Rwanda, aho atangiye uruzinduko rw&#39;iminsi 4.<\/p>\n<p>Ku Kibuga cy&#39;Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w&#39;Ububanyi n&#39;Amahanga n&#39;Ubutwererane, <a href=\"https:\/\/twitter.com\/Vbiruta?ref_src=twsrc%5Etfw\">@Vbiruta<\/a>.<a href=\"https:\/\/twitter.com\/hashtag\/RBAAmakuru?src=hash&amp;ref_src=twsrc%5Etfw\">#RBAAmakuru<\/a> <a href=\"https:\/\/t.co\/ABdv1A1sHB\">pic.twitter.com\/ABdv1A1sHB<\/a><\/p>\n<p>&mdash; Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) <a href=\"https:\/\/twitter.com\/rbarwanda\/status\/1423223732852740097?ref_src=twsrc%5Etfw\">August 5, 2021<\/a><\/p><\/blockquote>\n<p><script async src=\"https:\/\/platform.twitter.com\/widgets.js\" charset=\"utf-8\"><\/script><\/p>\n<p>Akigera ku Kibuga cy&#8217;indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Faustin-Archange Touad\u00e9ra yakiriwe na Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga w&#8217;u Rwanda Bwana Vincent Biruta. Nyuma yo kwakirwa yerekeje muri Village Urugwiro aho yagiranye ikiganiro mu muhezo na mugenzi we w&#8217;u Rwanda, Paul Kagame. Nyuma y&#8217;ibiganiro by&#8217;abo bakuru b&#8217;ibihugu, habaye umuhango wo gusinyana amasezerano. Dore amasezerano yasinywe hagati y&#8217;u Rwanda na Santrafrika:<\/p>\n<p>1.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Amasezerano mu bufatanye mu gucukura amabuye y&#8217;agaciro;<\/p>\n<p>2.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Amasezerano y&#8217;ubufatanye mu guteza imbere ubwikorezi;<\/p>\n<p>3. Amasezerano yo kuvugurura inzego z&#8217;umutekano muri Repubulika ya Santrafrika;<\/p>\n<p>4. Amasezerano y&#8217;ubufatanye mu igenamigambi mu by&#8217;ubukungu;<\/p>\n<blockquote class=\"twitter-tweet\" data-width=\"550\" data-dnt=\"true\">\n<p lang=\"fr\" dir=\"ltr\">Les deux pr\u00e9sidents S.E. Paul Kagame et S.E. Touad\u00e9ra s\u2019entretiennent en t\u00eate-\u00e0-t\u00eate avant la signature des accords entre le Rwanda et la R\u00e9publique Centrafricaine, qui pr\u00e9c\u00e9dera une conf\u00e9rence de presse. <a href=\"https:\/\/t.co\/szWDujJltB\">pic.twitter.com\/szWDujJltB<\/a><\/p>\n<p>&mdash; Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) <a href=\"https:\/\/twitter.com\/rbarwanda\/status\/1423252088801406977?ref_src=twsrc%5Etfw\">August 5, 2021<\/a><\/p><\/blockquote>\n<p><script async src=\"https:\/\/platform.twitter.com\/widgets.js\" charset=\"utf-8\"><\/script><\/p>\n<p>Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abakuru b&#8217;ibihugu byombi bagize icyo bageza ku banyamakuru. Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>yahaye ikaze Faustin Archange Touadera amubwira ko amwishimiye kandi ko yishimiye n&#8217;abaturage n&#8217;igihugu cye.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yagarutse kuko abanyarwanda bifatanije n&#8217;abanya Santrafrika mu kugarura amahoro, ubwiyunge ndetse n&#8217;iteramvere muri Santrafrika.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yavuze ko amasezerano amaze gushyirwaho umukono azafasha mu mihindukire y&#8217;imibereho myiza n&#8217;ubukungu by&#8217;ibihugu byombi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yavuze kandi ko u Rwanda rwiteguye kongera imbaraga mu byo rukora muri Santrafrika mu myaka iri imbere.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<blockquote class=\"twitter-tweet\" data-width=\"550\" data-dnt=\"true\">\n<p lang=\"in\" dir=\"ltr\">Muri aya masaha Perezida Kagame na mugenzi we wa Centrafurika Faustin-Archange Touad\u00e9ra bari kuganirira mu muhezo.<\/p>\n<p>Nyuma harasinywa amasezerano y&#39;ubufatanye bw&#39;ibihugu byombi, ndetse abakuru b&#39;ibihugu baragirana ikiganiro n&#39;abanyamakuru. <a href=\"https:\/\/t.co\/PN3kYUl1pa\">pic.twitter.com\/PN3kYUl1pa<\/a><\/p>\n<p>&mdash; Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) <a href=\"https:\/\/twitter.com\/rbarwanda\/status\/1423258829748330496?ref_src=twsrc%5Etfw\">August 5, 2021<\/a><\/p><\/blockquote>\n<p><script async src=\"https:\/\/platform.twitter.com\/widgets.js\" charset=\"utf-8\"><\/script><\/p>\n<p>Perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra yahawe umwanya abanza gushimira perezida Paul Kagame kuba yaramutumiye<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ngo aze mu ruzinduko rw&#8217;ubucuti n&#8217;akazi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yishimiye cyane uko we n&#8217;abamuherekeje nakiriwe, ati <em>&#8220;biragaragaza imibanire myiza y&#8217;abaturage b&#8217;ibihugu byombi&#8221;<\/em>. Akaba afite icyifuzo cyo gushimangira umubano hagati y&#8217;ibihugu biri mu nzira y&#8217;amajyambere. Ati <em>&#8220;uru ruzinduko ruragaragaza imibanire ikomeye hagati y&#8217;ibihugu byombi&#8221;<\/em>.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yaboneyeho umwanya wo gushimira Paul Kagame ku nkunga zitandukanye yateye igihugu cya Santrafrika mu rugendo kirimo rwo kubaka amahoro n&#8217;iterambere ry&#8217;ubukungu. Yavuze ko igihugu cye cya Centrafrika kizifashisha urugero rw&#8217;iterambere ry&#8217;ubukungu u Rwanda rwagezeho. Yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byatanze ingabo mu cyiswe Minusca, umutwe w&#8217;umuryango w&#8217;Abibumye Ushinzwe kugarura amahoro muri Santrafrika. U Rwanda kandi rwatanze inkunga mu gukura mu bwigunge Santrafrika hakoreshejwe kompanyi y&#8217;intege.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Yashoje asaba abashoramari b&#8217;u Rwanda kujya gushora imari muri Santrafrika kuko hari byinshi byo kuyishoramo. <span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;uko abakuru b&#8217;ibihugu byombi bagira icyo bageza ku banyamakuru hakurikiyeho umwanya w&#8217;ibibazo bitandukanye byabajiwe abo bakuru b&#8217;ibihugu byombi.<\/p>\n<p><b>Ni iki twavuga ku munsi wa mbere w&#8217;uruzinduko rwa Faustin-Archange Touad\u00e9ra i Kigali?<\/b><\/p>\n<p>Uruzinduko rwa Faustin-Archange Touad\u00e9ra i Kigali rwifujwe na Paul Kagame w&#8217;u Rwanda kuko ariwe wamutumiye nk&#8217;uko perezida wa Santrafrika yabigarutseho mu ijambo rye. Ibyo bigaragaza ko Paul Kagame ariwe ufite inyungu nyinshi muri uru ruzinduko, n&#8217;ubwo benshi bashobora gutekereza ko Santrafrika ariyo yaba izifitemo.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Umwe mu mpuguke mu bijyanye n&#8217;ibibazo by&#8217;imiyoborere kw&#8217;isi aganira na The Rwandan mu gusesengura uru rugendo yagize ati: <em>&#8220;Muri ino minsi, Paul Kagame ntagihanze amaso u Rwanda ahubwo ayahanze Afrika. Nk&#8217;uko bigaragarira mu masezerano yashyizweho umukono, Santrafrika ni igihugu gifite umutungo kamere urimo n&#8217;amabuye y&#8217;agaciro. N&#8217;ubwo Paul Kagame amaze igihe muri Santrafrika acukura ayo mabuye y&#8217;agaciro, uyu munsi yabonye uburenganzira bwo kubikora ku mugaragaro. Ibi byinjira muri gahunda ye yo kwigwizaho umutungo no kugira igihagararo, gahunda yabanje gukorera mu Rwanda no mu bihugu by&#8217;ibiyaga bigari, none yayaguriye no bindi bihugu bya Afrika aho nyuma ya DRC, ubu ari muri Santrafrika na Mozambike.&#8221;<\/em><\/p>\n<p>Nk&#8217;uko yabikoze ku bakuru b&#8217;ibihugu baherukana nawe barimo uwa Mozambike, DRC ndetse na Tanzaniya, ubu Paul Kagame yahisemo kubonana nabo mu muhezo. Ibyo byerekana ko hari byinshi biba byaganiriweho bidatangarizwa rubanda.<\/p>\n<p>Abasesengura ibibera mu butegetsi bw&#8217;u Rwanda bemeza ko ingufu Paul Kagame agaragaza zirenze u Rwanda nk&#8217;igihugu tuzi gikennye, izo mbaraga twari tuzi mu biyaga bigari noneho zikaba zitangiye noneho no gukwira Afrika yose. \u00a0Ese Kagame wibonaga nk&#8217;u Rwanda yaba atangiye kwibona aka Afrika noneho?<\/p>\n<p>Tuzakomeza kubakurikiranira iby&#8217;uruzinduko rwa Faustin-Archange Touad\u00e9ra, dore ko urugendo rwe ruzamara iminsi ine yose.<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_73566\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/I58vknaZiG8?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Arnold Gakuba Kuri uyu wa 5 Kanama 2021, perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra yatangiye uruzinduko rw&#8217;akazi rw&#8217;iminsi ine mu Rwanda. Uru ruzinduko ruje rukurikira igikorwa cyo kongera abasirikare b&#8217;u Rwanda mu butumwa bw&#8217;amahoro mu gihugu cya Santrafrika nk&#8217;uko cyatangiye ku wa 3 Kanama 2021.\u00a0 Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra ageze mu Rwanda, aho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":42620,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-42619","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw&#039;iminsi ine mu Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw&#039;iminsi ine mu Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Arnold Gakuba Kuri uyu wa 5 Kanama 2021, perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra yatangiye uruzinduko rw&#8217;akazi rw&#8217;iminsi ine mu Rwanda. Uru ruzinduko ruje rukurikira igikorwa cyo kongera abasirikare b&#8217;u Rwanda mu butumwa bw&#8217;amahoro mu gihugu cya Santrafrika nk&#8217;uko cyatangiye ku wa 3 Kanama 2021.\u00a0 Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra ageze mu Rwanda, aho [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-08-05T21:30:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-08-05T21:33:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1080\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"661\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/\",\"name\":\"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg\",\"datePublished\":\"2021-08-05T21:30:27+00:00\",\"dateModified\":\"2021-08-05T21:33:28+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg\",\"width\":1080,\"height\":661},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw&#8217;iminsi ine mu Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Arnold Gakuba Kuri uyu wa 5 Kanama 2021, perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra yatangiye uruzinduko rw&#8217;akazi rw&#8217;iminsi ine mu Rwanda. Uru ruzinduko ruje rukurikira igikorwa cyo kongera abasirikare b&#8217;u Rwanda mu butumwa bw&#8217;amahoro mu gihugu cya Santrafrika nk&#8217;uko cyatangiye ku wa 3 Kanama 2021.\u00a0 Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touad\u00e9ra ageze mu Rwanda, aho [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-08-05T21:30:27+00:00","article_modified_time":"2021-08-05T21:33:28+00:00","og_image":[{"width":1080,"height":661,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/","name":"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg","datePublished":"2021-08-05T21:30:27+00:00","dateModified":"2021-08-05T21:33:28+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/President-Touadera-.jpg","width":1080,"height":661},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-wa-centrafrika-mu-ruzinduko-rwiminsi-ine-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw&#8217;iminsi ine mu Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42619","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=42619"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42619\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":42622,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42619\/revisions\/42622"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/42620"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=42619"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=42619"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=42619"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}