{"id":42968,"date":"2021-09-03T14:43:19","date_gmt":"2021-09-03T12:43:19","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=42968"},"modified":"2021-09-03T14:43:19","modified_gmt":"2021-09-03T12:43:19","slug":"rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/","title":{"rendered":"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe?"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Erasme Rugemintwaza<\/strong><\/p>\n<p><i>Kuva tariki ya 31\/05\/2021 kugeza tariki 31\/08\/2021, amezi atatu arashize, Karasira Aimable Uzaramba afunze. Kuva icyo gihe, yakomeje kuburana gufungurwa by\u2019agateganyo ku mpamvu cyane cyane z\u2019uburwayi. Ikirego cye cyaranzwe, arajurira, none n\u2019ubujurire bwe bwanzwe! Kuki gufungurwa by\u2019agateganyo bye byangwa?<\/i><\/p>\n<p>Twakwanzika twibutsa ko Bwana Karasira Aimable Uzaramba (turakoresha Karasira gusa) yafunzwe tariki ya 31\/05\/2021, ubwo we ku giti cya yitabye Ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y\u2019uko itsinda ry\u2019abahezanguni ryitwa \u201cUmurinzi Initiative\u201d, rihamagariye abantu gusinya inyandiko isaba inzego za Leta gufata Karasira Aimable, ngo agakurikiranwe ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu biganiro anyuza ku muyoboro wa YouTube we witwa \u201c Ukuri mbona\u201d. Ubu twandika iyi nkuru, amezi atatu arashize, Karasira ari kurya uburoko nk\u2019uko bivugwa hanze aha.<\/p>\n<p>Karasira nk\u2019umuntu wize, tariki ya 31\/05\/2021 yitabye RIB, ntiyataha, ahubwo atangira kuregwa ibyaha bitatu byaje kwiyongeraho icya kane cy\u2019umutungo, cyateye benshi urujjijo no guha urwamenyo Ubutabera bw\u2019u Rwanda. Ibyo byaha aregwa ni:<\/p>\n<ul>\n<li>Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi<\/li>\n<li>Guha ishingiro Jenoside<\/li>\n<li>Kubiba amacakubiri<\/li>\n<li>Kugira umutungo udafitiwe ibimenyetso by\u2019aho uturuka.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibi byaha byose Karasira n\u2019abamwunganira barabihakana avuga ko nk\u2019umututsi warokotse Jenoside atarota ayihakana cyangwa ngo ayihe ishingiro. Avuga ko azira akarengane gaturuka ku kutarya iminwa mu kuvuga ko abayeyi be n\u2019abandi<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bavandimwe be bishwe n\u2019abari abarwanyi ba FPR-Inkotanyi mu rugomba rwo gufata u Rwanda. Anenga bikomeye imigenzereze y\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi avuga ko butitaye kuri rubanda rugufi. Avuga kandi ko yafungwa atafungwa atazigera atezuka ku murongo we wo kwamagana icyo yita akarengane.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Mu iburana rye ryose Karasira yakomeje kuvuga amagambo aremereye cyane.<\/p>\n<p>Abamwunganira mu mategeko aribo Evode Kayitana na Gatera Gashabana, bakaba buri gihe babwira Inkiko, ari Urwibanze n\u2019Urwisumbuye za Nyarugenge Karasira aburaniramo, ko icyemezo cyo kumufunga cyirengagije impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi bw\u2019agahinda gakabije. Abamuburanira bibutsa iteka ko inzobere yagaragaje ko Karasira yatangiye kwivuza mu 2003. Bakavuga ko bishingiye ku mateka yanyuzemo, kumufunga birushaho kumuhungabanya. Abanyamategeko bakavuga ko mu byaha aregwa nta na kimwe cyakagombye gutuma akurikiranwa afunze mbere y\u2019urubanza mu mizi, bityo bakamusabira kumurekura, agakurikiranwa ari hanze. Ubushinyacyaha bwo bugaragaza ko<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nubwo Karasira koko afite ubwo burwayi, muganga yagaragaje ko uburwayi bwe butigeze bumubuza ubushobozi bwo gutekereza, ko rero ibyo yakoraga byose yabaga afite ubwenge.<\/p>\n<p>Ikirego cy\u2019Ubujurire rero ku cyemezo cyo gufunga Karasira by\u2019agateganyo cyafashwe n\u2019Urukiko rw\u2019ibanze rwa Nyarugenge, cyashyikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, kikaba kimaze iminsi kiburanwa. Kuri uyu wa 26 Kanama 2021, Urukiko Rwisumbye rwa Nyarugenge rukaba rwanze ubu bujurire bwa Karasira, rutegeka ko agomba gufungwa by\u2019agateganyo mbere y\u2019urubanza mu mizi. Karasira akaba yatangaje ko atiteguye gukomeza urubanza rwe<\/p>\n<p>Nk\u2019ibisanzwe Karasira ahakana ibyaha bye, akavuga ariko ko n\u2019ubwo yavuze ukuri kutari ngombwa kuvugwa. Agakomeza avuga ko uretse n\u2019ibyo by\u2019uburwayi ko n\u2019amagambo ye ntaho ahakana Jenoside kuko yayirokotse, ko nta n\u2019amacakubiri yateje nk\u2019uko abiregwa. Bityo ahubwo akemeza ko ari imfungwa ya politiki kandi ko yumva azakomeza kubizira kuko atazigera ahindura umurongo we wo kurwanya akarengane no kujora ibidakorwa neza. Mu bujurire bwe Karasira avuga ko asanga mu Rwanda nta \u201cButabera\u201d buhari ko ahubwo, akoresheje umukino w\u2019amagambo, ko hari \u201cUbutareba\u201d; agashimangira ko azakomeza kubivuga atyo.<\/p>\n<p>Umucamanza avuga ko Karasira akekwaho ibyaha by\u2019ubugome n\u2019ubwo avuga ko yabiterwaga n\u2019agahinda gakabije. Bityo rero ashingiye ku ngingo z\u2019amategeko zireba n\u2019imiburanishirize y\u2019imanza z\u2019inshinjabyaha, umucamaza yibukije ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho ibyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko ukurikiranywe ashobora kuba koko yarakoze ibyaha. Yemeje ko kuri Karasira hari ibyagezweho bihagije bituma akekwaho ibyo ubushinjacyaha bumurega. Bito rero ngo ashingiye ku buremere bw\u2019ibyaha aregwa kandi ko aramutse afunguwe by\u2019agateganyo yakomeza kubikora no kubikwirakwiza muri rubanda, na cyane ko aburana avuga ko ari imfungwa ya politiki ari ngombwa ko akomeza gufungwa by\u2019agateganyo mbere y\u2019urubanza mu mizi.<\/p>\n<p>Bityo rero nyuma y\u2019iryo sesengura umucamanza Dativa Mukamana yategetse ko icyemezo cyafashwe ku rwego rwa mbere mu Rukiko Rwibanze rwa Nyarugenge gihama uko kiri. Yemeza ko Karasira akomeza gufungwa by\u2019agateganyo mbere y\u2019urubanza mu mizi.<\/p>\n<p>Karasira we akaba avuga ko atazaburana urubanza mu mizi, ko byaba ari uguta igihe.<\/p>\n<p>Ikigaragarira buri wese muri uru rubanza harimo gushaka kumvisha no kwigizaho nkana Karasira, kuko niba umuganga avuga ko afite ikibazo cy\u2019agahinda gakomeye yagera aho akavuga ko ibikorwa akurikiranyweho byo bitarebwa n\u2019ako gahinda, biragaragara ko yabisabwe na Leta. Keretse uwo muganga niba yemeza ko iyi ndwara y\u2019agahinda gakabije itagira icyo ihindura ku mitekerereze y\u2019umuntu, bikaba rero icyo gihe itakagombye no kwitwa indwara. Ikindi ni uko twese tuzi abantu benshi bafite iyi ndwara. Ni abantu bo guhora hafi, si abo kujyana muri gereza!<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Byaba bibabaje kandi niba uwo muganga atazi ko izi ndwara zituruka ku byo abantu baba baranyuzemo bigera ubwo baturika, bakavuga ibitavugwa cyangwa bakajunjama, bakiruka ku musozi cyangwa se bakihisha, bakarira, gakarwana\u2026 Ibyo byose nibyo bigaragaza ko umuntu yarwaye. Karasira we rero uburwayi bwe bwagaragaye mu kuvuga ibyamubabaje birimo iyicwa ry\u2019umuryango we w\u2019Abatutsi n\u2019abavugaga ko baje kubohora Abatutsi ingoma y\u2019Abahutu yabatsikamiye. Nkaba mbona ahubwo ko Leta y\u2019Ubumwe yarikwiye gushaka abantu benshi bize iby\u2019ubuzima bwo mu mutwe, bagakwirakwizwa hose nk\u2019uko hari abajyanama b\u2019ubuzima, kuko umuryango nyarwanda warakomeretse, urashenguka. Leta y\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda yarebye uruhande rumwe gusa rw\u2019Abatutsi barokotse Jenoside, ibaha byose, irababembereza nk\u2019uhoza umwana w\u2019uruhinja. Nyamara Abahutu bishwe za Byumba, za Mutara, za Nyacyonga, za Kibeho, Abahutu birukanse iyo za Zayire yose na Tingitingi munsi y\u2019amasasu y\u2019Inkotanyi, abo bagiye bicira abavandimwe ku misozi yose y\u2019u Rwanda abana bareba aho bihishe mu bihuru, muri za parafo n\u2019ahandi, abafunzwe bamwe bazira munyumvishirize cyangwa imitungo, ayo mamiriyoni y\u2019abantu barokotse ibyo bintu, bakeneye ababitaho. None mu gushaka kunga abanyarwanda no gusesengura ikibazo umuryango nyarwanda ufite, Leta y\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda (Keretse niba ari ubumwe bundi tutazi buba buvugwa), yimitse umuhezanguni Bizimana Jean Damasc\u00e8ne wirirwa avuga ko Abahutu bose ari interahamwe z\u2019abicanyi, ko nta Muhutu wemerewe kurira cyangwa gushyingura abe azi neza aho bajugunywe n\u2019Inkotanyi. Ko kubikora, yewe no kubivuga nka Karasira, ari ukurenga umurongo utukura! Buriya ni uko Leta itabizi, cyangwa irabizi ni ukubyirengagiza, harya kwica umugabo ukagira umugore Visi Meya, Depite cyangwa ibindi, abana barabanje kujugunyirwa MINALOC, ibaha amakaye atatu ku mwaka, abana b\u2019abakobwa birwanaho mu bihe byabo, mu gihe abandi FARG ibaha umuzingo w\u2019ibikoresho, abo barwayi iba irema mu muryango irabazi? Gufata umuntu ugafunga umubyeyi umubyara cyangwa umuvandimwe we ukamukatira burundu y\u2019umwihariko, warangiza ukamugira Minisitiri cyangwa se Meya, akicarana n\u2019Inkotanyi nka Kabarebe cyangwa Ibingira bivuga ibigwi aho bari hose by\u2019abantu bishe babaze uhereye no ku Bihaye Imana ba Kabgayi, uwo muntu uba ukeka ko utamugize umurwayi? Harya abo bapfakazi n\u2019imfubyi nka Karasira cyangwa Shyaka Gilbert wa Byumba, n\u2019abandi benshi, babonaga basosoka mu nzu y\u2019amabati icumi nazo bubakiwe muri gahunda yo kwivana mu kimwaro cyo gusumbanya Abanayarwanda yiswe \u201cUrabeho Nyakatsi\u201d, mu gihe abandi bapfakazi nk\u2019abo, izindi mfubyi nkabo basohoka mu mazu y\u2019imitamenwa, abo barwayi uzabashyira he koko Rwanda, umunsi bizabagangurira icyarimwe? Ese igisubizo kuri uyu muryango nyarwanda wakomerekejwe n\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ni gereza? Ese abantu bo kunga Abanyarwanda koko ni<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Bamporiki ni Bizimana Jean Damasc\u00e8ne bashyize inda imbere y\u2019umutima? Leta y\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda yakagombye gushaka umuti nyawo wo kuvura u Rwanda, ariko igahera ku<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bayobozi (Chauffeurs) nk\u2019abo tuvuze haruguruguru; bitabaye ibyo aho baganisha u Rwanda ni munyenga. Naho Karasira ni inyenyeri yagezweho n\u2019urumuri mbere, aribwo butwari, iramurika; inyenyeri zitaramurika ni uruhuri rwazo. Ubwo rero nibagure gereza! Ariko rero ibyiza ni ukumurekura ibibazo by\u2019u Rwanda bishakirwe Gacaca nyayo, bigacocwa, hakaba gusasa inzobe, by\u2019umwihariko bagaca inzigo iri hagati y\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi. Kutabikora gutyo ni ugukora ubusa nk\u2019umwana\u2026<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Kuva tariki ya 31\/05\/2021 kugeza tariki 31\/08\/2021, amezi atatu arashize, Karasira Aimable Uzaramba afunze. Kuva icyo gihe, yakomeje kuburana gufungurwa by\u2019agateganyo ku mpamvu cyane cyane z\u2019uburwayi. Ikirego cye cyaranzwe, arajurira, none n\u2019ubujurire bwe bwanzwe! Kuki gufungurwa by\u2019agateganyo bye byangwa? Twakwanzika twibutsa ko Bwana Karasira Aimable Uzaramba (turakoresha Karasira gusa) yafunzwe tariki [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":38370,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-42968","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Kuva tariki ya 31\/05\/2021 kugeza tariki 31\/08\/2021, amezi atatu arashize, Karasira Aimable Uzaramba afunze. Kuva icyo gihe, yakomeje kuburana gufungurwa by\u2019agateganyo ku mpamvu cyane cyane z\u2019uburwayi. Ikirego cye cyaranzwe, arajurira, none n\u2019ubujurire bwe bwanzwe! Kuki gufungurwa by\u2019agateganyo bye byangwa? Twakwanzika twibutsa ko Bwana Karasira Aimable Uzaramba (turakoresha Karasira gusa) yafunzwe tariki [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-09-03T12:43:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/11\/Karasira-A.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"452\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"438\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe?\",\"datePublished\":\"2021-09-03T12:43:19+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/\"},\"wordCount\":1289,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/11\\\/Karasira-A.png\",\"articleSection\":[\"Ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/\",\"name\":\"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/11\\\/Karasira-A.png\",\"datePublished\":\"2021-09-03T12:43:19+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/11\\\/Karasira-A.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/11\\\/Karasira-A.png\",\"width\":452,\"height\":438},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe? - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Kuva tariki ya 31\/05\/2021 kugeza tariki 31\/08\/2021, amezi atatu arashize, Karasira Aimable Uzaramba afunze. Kuva icyo gihe, yakomeje kuburana gufungurwa by\u2019agateganyo ku mpamvu cyane cyane z\u2019uburwayi. Ikirego cye cyaranzwe, arajurira, none n\u2019ubujurire bwe bwanzwe! Kuki gufungurwa by\u2019agateganyo bye byangwa? Twakwanzika twibutsa ko Bwana Karasira Aimable Uzaramba (turakoresha Karasira gusa) yafunzwe tariki [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-09-03T12:43:19+00:00","og_image":[{"width":452,"height":438,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/11\/Karasira-A.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe?","datePublished":"2021-09-03T12:43:19+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/"},"wordCount":1289,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/11\/Karasira-A.png","articleSection":["Ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/","name":"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/11\/Karasira-A.png","datePublished":"2021-09-03T12:43:19+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/11\/Karasira-A.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/11\/Karasira-A.png","width":452,"height":438},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-kuki-ubujurire-bwa-aimable-karasira-bwanzwe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42968","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=42968"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42968\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":42969,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/42968\/revisions\/42969"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/38370"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=42968"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=42968"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=42968"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}