{"id":43007,"date":"2021-09-04T19:23:39","date_gmt":"2021-09-04T17:23:39","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=43007"},"modified":"2021-09-04T19:23:39","modified_gmt":"2021-09-04T17:23:39","slug":"rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/","title":{"rendered":"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG!"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Erasme Rugemintwaza<\/strong><\/p>\n<p>Mu Rwanda iyo uvuze Ikigo cya Leta gishinzwe gutera Inkunga Abarokotse Jenoside (FARG), uba uvuze mu bundi buryo Ikigo gishinzwe gushyira muri gahunda porogramu ya Leta ya FPR-Inkotanyi yo kuvangura Abanyarwanda. Ese imicungire y\u2019icyo Kigo ihagaze ite?<\/p>\n<p>Kuva kera iki Kigo FARG gishingwa mu 1998, cyakomeje kuvugwaho imicungire mibi cyane kugeza ubwo kirihira Umugabo witwa Mitali Protais kwiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kandi ari Depite,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>naho umugore wa Vincent Biruta nawe akarihirwa umugabo we ari Minisitiri ndetse kugeza aba na Perezida wa Sena. Ako kajagari mu micungire, ayo marangamutima akabije cyokora byatumye hari abana bamwe b\u2019imfubyi z\u2019Abahutu bishwe n\u2019interahamwe biga, kubera impuhwe z\u2019Abatutsi bamwe b\u2019Umutima babashyiraga ku malisiti rwihishwa kubera ko akenshi wasangaga ari bishywa babo. Yewe n\u2019abana b\u2019Abatutsi baturutse hanze y\u2019u Rwanda, mbese ni ukuvuga abatutsi muri rusange bose, birashoboka ndetse n\u2019abanyamahanga, barararihiwe. Ibi byabaye kugeza ubwo habaye ijonjora rigaragaza abantu benshi barihiwe bitari ngombwa, ndetse bivugwa ko abana barihiwe bagomba kuregwa mu nkiko kunyereza umutungo nyamara ababikoze bigaramiye. Hageze ubwo havugwa n\u2019imvugo mbi ibabaje cyane ko FARG kurihira umwana w\u2019umuhutu ari ugupfobya Jenoside.<\/p>\n<p>Iyo micungire ya FARG ariko yakomeje kuba ikibazo, buri gihe Umugenzuzi w\u2019Imari n\u2019Umutungo bya Leta yayitungaga agatoki, ariko nk\u2019ibisanzwe, bikarangirira aho. Amamiriyari n\u2019amamiriyari yanyerejwe, bigeza ubwo gukora muri FARG biruta kure gukora mu miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (ONG) dusanzwe tuzi ko ihemba akayabo, kuko ifaranga muri FARG ryarajojobaga. Ngaho mu kugura ibikoresho, hakishyurwa matela 5000, hakakirwa 1000, hakishyurirwa abanyeshuri 200 mu Kigo iki n\u2019iki kandi ari 50; abo hasi bo, kuko ngo umwana yica akanyoni banangana, gukora ayo malisiti y\u2019abatakagombye kwitabwaho n\u2019ikigega, bakaka akantu, kuko aho kugurisha umurima urihira umwana wawukodesha n\u2019imyaka itanu ariko ukabona umurihira, n\u2019ibindi n\u2019ibindi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Byongeye kandi, birababaje kubona kugeza ubu ikibazo cyo kubakira Abatutsi barokotse Jenoside kitarangira. Muri raporo y\u2019ihererekanya bubasha hagati ya Th\u00e9ophile Ruberangeyo na Uwacu Julienne wagizwe, umuyobozi mushya wa FARG,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>tariki ya 01 Nzeri 2020, Ruberangeyo, yagaragaje ko kuva 2009-2020 hubatswe amazu 26.000, ndetse n\u2019amafaranga ahabwa umuryango w\u2019abatishoboye arazamurwa, ava ku 7.500 agera ku 12.500, nyamara abatishoboye ba MINALOC bo baracyahabwa 7.500; abageze mu zabukuru n\u2019incike ba FARG bahabwa 30.000 ku kwezi mu gihe aba MINALOC bo bafatwa nk\u2019abatishoboye basanzwe bagahabwa 7.500! Mu mwaka 2019-2020, FARG iracyafite abanyeshuri 8,336 bafashijwe kwiga Kaminuza na 311 mu mashuri y\u2019imyuga, ndetse na 20 biga mu Bushinwa.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Ku byerekeranye n\u2019uburezi, twavuga ko umuntu yakwibaza cyane kuri uriya mubare ariki igihari ni uko FARG igenda ihatira n\u2019abakecuru n&#8217;abasaza kwiga, ubwo bakitwa ko barangaye bagacikanwa na gahunda!<\/p>\n<p>Iyo tugiye mu gice cy\u2019uburezi, ari nacyo nateruye mu mutwe w\u2019iyi nkuru, usanga kuva kera ibigo by\u2019amashuri<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>byigenga bikorana na FARG, (nibyo mvuze gusa kuko byo nta bufasha bwa Leta bibona) bigira ikibazo cyo kwishyurirwa ku gihe amafaranga y\u2019ishuri y\u2019abanyeshuri. Kugeza ubu, umwaka w\u2019amashuri 2020-2021 urangira ibigo byose byigamo abana barihirwa na FARG biracyategereje amafaranga ariko amaso yaheze mu kirere. Ibi bikaba biri guteza ingaruka zikomeye ibyo bigo byigenga, kuko byatangiye kunanirwa guhemba abarimu baba bamaze umwaka bigisha abo bana b\u2019u Rwanda. Ibi bigo kandi ntibyajya kwaka amafaranga muri Banki kuko akenshi usanga biba bisanzwe bifiteyo inguzayo. Iyo umwarimu adahembwe kandi ku kazi ariho ateze ubuzima, umuryango we urahungabana. Uwo mwarimu ushobora gusanga aba afite abana<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mu mashuri yigenga,(nk\u2019ubu abana bo mu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>cyiciro gito cy\u2019amashuri abanza ndetse n\u2019ay\u2019incuke barimo kwiga igihembwe cya gatatu), bikamuviramo kunanirwa kwishyurira abana be ku gihe, bigateza ingaruka ku kigo abana bigaho. Urwo ni urugero ruto mvuze, siniriwe mvuga ku mibereho isanzwe iba itezwe ku mushahara. Ibigo by\u2019amashuri rero bikaba binenga cyane iyi mikorere ya FARG, kuko ituma bishobora gutakarizwa icyizere n\u2019abarimu babyo.<\/p>\n<p>Muri make iki kigo cya FARG gihabwa 6% by\u2019amafaranga Leta yinjiza ubwayo mu ngengo y\u2019imari isanzwe ya buri mwaka, nk\u2019uko biri mu ngingo ya 16 y\u2019Itegeko No 81\/2013 ryo kuwa 11\/09\/2013. Aya mafaranga ni menshi cyane ku buryo umuntu yibaza impamvu iki kigega gikomeza gukururukana ibibazo imyaka n\u2019imyaniko, harimo icyo kubakira abatisboboye bacyo. Byongeye ukibaza ukuntu umwaka w\u2019amashuri urangira kitarishyurira abana cyashyize hirya no hino mu mashuri kuko ibifaranga gifite byo ari akangari kabyo, cyane cyane ukurikije ko ibibazo cyashinzwe gukemura bigenda bigabanuka ariko ingengo y\u2019imari yo ntigabanuke. Ikindi umuntu yakwibaza: ni kuki abana barihirwa za kaminuza na FARG amafaranga bahabwa atari inguzanyo bazishyura nk\u2019uko n\u2019abandi bana b\u2019u Rwanda biga kaminuza bahabwa inguzanyo bazishyura? Akabazo ka nyuma, nabaza buri wese: kuki Leta itagabanya iyi ngengo y\u2019imari kandi izi neza ko ibibazo FARG yashinzwe byagabanutse ho nka 90%? Ayo amafaranga Leta ikomeza gushyira muri FARG ni ayo kumara iki, ajya he? Cyangwa ni ya mayeri y\u2018Inkotanyi yo kuvana amafaranga muri Leta, akoherezwa kugura amavuta ya FPR nka moteri ya Leta? Ndababajije, muzambere imfura munsubize.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Mu Rwanda iyo uvuze Ikigo cya Leta gishinzwe gutera Inkunga Abarokotse Jenoside (FARG), uba uvuze mu bundi buryo Ikigo gishinzwe gushyira muri gahunda porogramu ya Leta ya FPR-Inkotanyi yo kuvangura Abanyarwanda. Ese imicungire y\u2019icyo Kigo ihagaze ite? Kuva kera iki Kigo FARG gishingwa mu 1998, cyakomeje kuvugwaho imicungire mibi cyane kugeza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":42827,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[36],"tags":[],"class_list":["post-43007","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-umuturage"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Mu Rwanda iyo uvuze Ikigo cya Leta gishinzwe gutera Inkunga Abarokotse Jenoside (FARG), uba uvuze mu bundi buryo Ikigo gishinzwe gushyira muri gahunda porogramu ya Leta ya FPR-Inkotanyi yo kuvangura Abanyarwanda. Ese imicungire y\u2019icyo Kigo ihagaze ite? Kuva kera iki Kigo FARG gishingwa mu 1998, cyakomeje kuvugwaho imicungire mibi cyane kugeza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-09-04T17:23:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/abanyeshuri.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1186\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"550\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG!\",\"datePublished\":\"2021-09-04T17:23:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/\"},\"wordCount\":803,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/08\\\/abanyeshuri.jpg\",\"articleSection\":[\"Umuturage\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/\",\"name\":\"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/08\\\/abanyeshuri.jpg\",\"datePublished\":\"2021-09-04T17:23:39+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/08\\\/abanyeshuri.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/08\\\/abanyeshuri.jpg\",\"width\":1186,\"height\":550},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Mu Rwanda iyo uvuze Ikigo cya Leta gishinzwe gutera Inkunga Abarokotse Jenoside (FARG), uba uvuze mu bundi buryo Ikigo gishinzwe gushyira muri gahunda porogramu ya Leta ya FPR-Inkotanyi yo kuvangura Abanyarwanda. Ese imicungire y\u2019icyo Kigo ihagaze ite? Kuva kera iki Kigo FARG gishingwa mu 1998, cyakomeje kuvugwaho imicungire mibi cyane kugeza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-09-04T17:23:39+00:00","og_image":[{"width":1186,"height":550,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/abanyeshuri.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG!","datePublished":"2021-09-04T17:23:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/"},"wordCount":803,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/abanyeshuri.jpg","articleSection":["Umuturage"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/","name":"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/abanyeshuri.jpg","datePublished":"2021-09-04T17:23:39+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/abanyeshuri.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/08\/abanyeshuri.jpg","width":1186,"height":550},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-amashuri-menshi-yambuye-abakozi-kubera-farg\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RWANDA: Amashuri menshi yambuye abakozi kubera FARG!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43007","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=43007"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43007\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":43008,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43007\/revisions\/43008"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/42827"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=43007"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=43007"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=43007"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}