{"id":43184,"date":"2021-09-14T11:00:48","date_gmt":"2021-09-14T09:00:48","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=43184"},"modified":"2021-09-14T11:07:10","modified_gmt":"2021-09-14T09:07:10","slug":"victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/","title":{"rendered":"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Erasme Rugemintwaza<\/strong><\/p>\n<p><i>Mu kiganiro Madame INGABIRE Victoire yagiranye n\u2019UMUBAVU TV, mu mpera z\u2019ukwezi kwa Kanama 2021, yasesenguye ubukungu bw\u2019u Rwanda muri rusange ariko cyane cyane muri ibi bihe turimo by\u2019icyorezo cya koronavirusi. Ibyinshi mu byo isesengura rye ryagaragaje, ni ibintu bidashidikanywaho, ariko we<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nk\u2019umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, aratanga n\u2019ibisubizo kuri Politiki y\u2019ubukungu ya FPR-Inkotanyi. Yaboneyeho n\u2019umwanya wo kuvuga ku bindi bibazo biri mu Rwanda, ibimureba, ndetse akomoza no ku \u201cRwandiko rw\u2019inzira (Roadmap)\u201d yatangaje afatanyije na Maitre Ntaganda Bernard, mu minsi ishize. Ese INGABIRE Victoire agaragaza iki? Ese aranenga gusa cyangwa hari n\u2019ibyo ashima?<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/i><\/p>\n<ul>\n<li><b>Ubukungu bw\u2019Igihugu n\u2019iki?<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Nk\u2019uko INGABIRE Victoire abisobanura, ubukungu bw\u2019igihugu ni amafaranga igihugu gifite atuma gishobora nacyo kurangiza inshingano kiba gifite imbere y\u2019umuturage yo kumugezaho ibyo akeneye harimo ibikorwa bigamije imibereho myiza nk\u2019amashuri, amavuriro, ibikorwa bigamije ubukungu nk\u2019imihanda, ibibuga by\u2019indege, amafaranga akoreshwa mu buryo bunyuranye, iby\u2019imiyoborere myiza n\u2019ubutabera. Iyo urebye neza ibipimo by\u2019ubukungu ngenderwaho ku rwego rw\u2019isi, usanga ibipimo rero by\u2019ingenzi bituma koko u Rwanda rukomeza kuba mu bihugu 25 bikennye cyane ku isi.<\/p>\n<p>Mu Rwanda ubushomeri ni bwose, kuko usanga ubukungu bwose buri mu maboko ya Leta, naho igice igice cy\u2019abikorera cyakagombye gukoresha abantu benshi nta mafaraga gifite ndetse nacyo ugasanga gisa n\u2019aho kibeshejweho na Leta. Ubushomeri mu Rwanda ni ikibazo gikomeye ku buryo buhangayikishije na Leta ubwayo. Mu mpera z\u2019ukwezi kwa Nyakanga 2020 Sena y\u2019u Rwanda yagaraje ko ihangayikishijwe n\u2019ikibazo cy\u2019ubushomeri mu rubyiruko.<\/p>\n<p>Abahanga mui gusesenmgura basanga kutagira akazi ku rubyiruko muri rusange ari ikibazo gikomeye ndetse kigera aho kikareka kuba ikibazo cy\u2019imibereho myiza kikaba ikibazo cy\u2019umutekeno. Kuko urubyiruko rudafite akazi ni pepiniyeri nziza yo kuvanamo abo kujya mu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mitwe y\u2019iterabwoba. Byaragaraye haba hano mu Rwanda ko abasore bagiye bashorwa mu nyeshyamba kubera gushakisha akazi. Institute of Security Studies mu minsi yasohoye inyandiko igira iti \u00ab\u00a0Money talks, the key reasons youth joins Boko Haram\u00a0\u00bb.(Impumuro y\u2019ifaranga\u00a0: impamvu ikomeye ituma urubyiruko rwinjizwa muri Boko Haram). Naho inkuru ya Daily Nation ya 3 Gashyantare 2019, ifite umutwe witwa \u00ab\u00a0Inside deadly Al Shabab recruitment cells in the country\u00a0\u00bb, nayo igaragaza urubyiruko rwinjira mu mitwe y\u2019iterabwoba kubera gushaka akazi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Ubushomeri rero bukabije mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye kigomba kurebwa mu buryo bwagutse. Ubwo bushomeri ariko ukaba usanga ari ikibazo cyatewe na Leta aho Politiki yo guhanga umurimo ihura n\u2019ikibazo cy\u2019ireme ry\u2019uburezi, benshi mu biyita abashomeri ntacyo baba bashoboye gukora ku isoko ry\u2019umurimo kandi ubwo bazunguza impamyabumenyi bavanye muri za kaminuza zabaye uruhuri, maze biba aka wa mugani ngo \u00ab\u00a0uburo bwinshi ntibugira umusururu\u00a0\u00bb. Ibi byagaragaye ubwo mu minsi yashize Minisiteri y\u2019Uburezi yatanze akazi ko kwigisha maze ibizamini bitsinda abatarenze 20%. Ubwo burezi kandi bwazanye amashami y\u2019amashuri wibaza icyo umuntu yakora aramutse ayarangije ukakibura. U Rwanda rero rube menge rumenyeko ubushomero bujemo ubukene ibyo byombi bihagije guha icyuho abashaka abarwanyi bo kuyirwanya. Ubu mu Rwanda hari hagati ya 25-30% by\u2019urubyiruko rudafite akazi. Erege na ba<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bahinzi bahinga agasambu iminsi ibiri bakazagereza gusarura, kandi barahari benshi, nabo nta kazi bafite\u00a0!<\/p>\n<p>Ikindi kigaragaza ubukungu bw\u2019igihugu ni imari igihugu gifite igaragazwa n\u2019umusarurombumbe w\u2019Igihugu. Ibi ariko bishyira u Rwanda mu Bihugu nyine 25 bikennye cyane ku isi. Ese ayo mafaranga ubundi aturuka he?<\/p>\n<p>Amafaranga y\u2019u Rwanda ava ahantu hatatu h\u2019ingenzi ariko hari ibihugu bifite ahandi aturuka. Ava mbera na mbere mu misoro y\u2019abaturage. Ukora ikintu cyose, cyangwa ufite ikintu cyose kimwinjiriza umusauro w\u2019amafaranga cyangwa wavunjwamo amafaranga, arasora. Aha twavuga imisoro y\u2019abacuruzi, imisoro ku butaka ariko ntitwibagirwe ko icyo umuntu aguze haba harimo amafaranga y\u2019umusoro ugomba kugera kuri Leta binyuze ku mucuruzi.. Leta y\u2019u Rwanda kandi ivana amafaranga mu mpano cyangwa inkunga ihabwa n\u2019amahanaga cyangwa se imiryango mpuzamahanga. Aha gatatu amafaranga y\u2019u Rwanda ava ni mu nguzanyo u Rwanda ruhabwa n\u2019ibigega mpuzamahanga. Kuriiki cyerekeranye n\u2019imyenda. Madame INGABIRE Victoire yavuze ko u Rwanda rufite ikibazo gikomeye kuko rusigaye rubeshwaho n\u2019imyenda. Umwenda w\u2019 u Rwanda mu 2019 wanganaga na 58% by\u2019umiusarurombumbe w\u2019Igihugu, mu gihe wari 33.2% muri 2015 kandi byarateganywaga ko umwenda uzazamuka kugeza kuri 65%, nk\u2019uko bigaragara mu bushakashatsi bunyuranye. Ibyo bihagaze gutyo, mu gihe Ikigega Mpuzamahanha cy\u2019Imari, FMI kidahwema gufasha u Rwanda nk\u2019uko cyarugeneye miliyoni 111 muri Kamena 2020 y\u2019inyongera kugira ngo gifashe Leta guhangana n\u2019ingaruka z\u2019icyorezo cya koronavirusi, hatangwa inguzanyo zihuse. Ubusanzwe u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bitatu byo muri Afurika yo munsi y\u2019Ubutayu bwa Sahara bibona inkunga nyinshi cyane zituruka cyane cyane muri Amerika no mu Bwongereza. Ariko ikibazo cyagoye abantu gusubiza kugeza ubu ni ukumenya aho izo mfashanyo zijya. Iyi myenda idahwema kuzamuka yaratewe no gushora amafaranga menshi mu bikorwaremezo ndetse n\u2019igabanuka ry\u2019inkunga z\u2019amahanga. Madame INGABIRE Victoire akaba yagaragaje impungenge zikomeye cyane kuri iki kibazo agaragaza ko u Rwanda rusigaye rufata umwenda kugira ngo rwishyure undi mwenda. Ibyo bigaragaza ko iki kibazo kigiye kuzaba umurage ku rwanda rwejo, ndetse n\u2019ejobundi!<\/p>\n<p>Ikindi kigaragaza ubukungu bw\u2019Igihugu ni ubukire\/ubukene bw\u2019abaturage, u Rwanda rero ubu ni igihugu gikennye gifite abaturage bagera kuri 56,6% bari munsi y\u2019umurongo w\u2019ubukene, aho umuturage abarirwa amadorari 820 ku mwaka, ibyo bigatuma u Rwanda ruba ku mwanya wa 20 mu bihugu bikennye cyane. Nyamara nk\u2019uko Madame INGABIRE Victoire abivuga, icyerekezo 2020 ubwacyo cyavugaga ko kizasiga umunyarwanda mu bukungu bucirirtse aho yabarirwaga byibuze amadolari 1240 ku mwaka, ariko ikibabaje cyane ni uko ubu bukene ari ubw\u2019igice kimwe cy\u2019abenegihugu, nyamara usanga ari cyo gice kinini cy\u2019abaturage Abahutu, kuko Abatutsi bo Leta yabashyiryeho ibigega bigomba kwita ku mibereho yabo myiza, Ngiyo Apartheid y\u2019indi sura yazukiye mu Rwanda. Bivuga ko mu Rwanda harimo ubusumbane bukabije hagati y\u2019abenegihugu, kuko bamwe bitabwaho na Leta, mu gihe abandi bagomba kwirwanaho kuri byose. Igitangaje kandi ni uko n\u2019ubwo u Rwanda rukennye, Perezida Paul Kagame, ari mu ba Perezida bakize ku isi. U Rwanda ruri mu bihugu 20 bikennye ariko Perezida warwo kuva 1994 ari mu ba Perezida 10 bakize ku isi. Ese ibyo wabihuza ute?<\/p>\n<ul>\n<li><b>Politiki y\u2019ubukungu bw\u2019u Rwanda ishingiye kuki?<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu cyerekezo 2020 (Vision 2020), u Rwanda rwihaye gahunda yo kuba igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuba isangano ry\u2019inama mpuzamahanga. Ku birebana no kuba ubukungu bushingiye ku bumenyi ni uko ubwo bumenyi ntabwo, kuko ireme ry\u2019uburezi mu Rwanda ryarapfuye. Naho ku birebana no kuba isangan ry\u2019inama mpuzamahanga u Rwanda rwubatse ibyumba by\u2019inama bigezweho, amahoteri meza ku rwego rw\u2019isi, hagurwa indege nziza, ndetse hakorwa n\u2019ishoramari mu rwego rwo guhamagarira abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda. Iri shoramari ryo kwamamaza u Rwanda ryatumye haba amasezerano n\u2019ikipi Arsenal ndetse na Paris Saint Germain (PSG).<\/p>\n<p>Iyi mishinga ya Leta y\u2019u Rwanda, Madame INGABIRE Victoire arabishima. Ariko avuga ko hari iby\u2019ibanze byabuze. U Rwanda ku ikubitiro nta bikorwaremezo rufite. Usanga ikibazo cy\u2019umuriro w\u2019amashanayarazi gikomeye, usanga ikintu kijyanye n\u2019ikoranabuhanga mu itumanaho u Rwanda ruri inyuma, noneho n\u2019ibihari usanga ibiciro biri hejuru. Usanga abashoramari bazitirwa n\u2019ibyo bibazo, hakiyongeraho ikibazo cy\u2019abahanga\u00a0 kuko Uburezi bw\u2019u Rwanda nta reme. U Rwanda ntabahanga rugira, mu bintu byinshi, yewe no mu biciriritse kugeza ubwo nko kubaka amakaro byakorwaga n\u2019abanyakenya. Ibyo bituma abashoramari baba baje kurambagiza u Rwanda bisubirirayo.<\/p>\n<p>Aha<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>hantu rero Leta yari<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>yashoye amafaranga yari imishinga myiza, niho hahuye n\u2019ikibazo giturutse kuri Koronavirusi, amahoteri, ubukererugendo n\u2019izindi serivisi byarazahaye bikabije ku buryo ndetse ubu amahoteri amwe n\u2019amwe arimo aratezwa icyamunara. Iyi mishinga rwose mbere ya Koronavirusi yari imishinga myiza ariko hari ibintu by\u2019ingenzi byakagombye kuyibanziriza: kuzamura ubushobozi bw\u2019umuturage.<\/p>\n<p>Icyaje gutungurana ariko, akaba ari nacyo Madame INGABIRE Victoire anenga Leta ni uko amafaranga yatanzwe n\u2019Ikigega Mpuzamahanga cy\u2019Imari (FMI) agera kuri miliyari 100 (miliyoni 111 z\u2019amadorari) yo kuzahura ubukungu, Leta y\u2019u Rwanda na none yayashoye muri bya bice by\u2019ubukungu byasenywe n\u2019icyorezo cya koronavirusi. Ibyo bigakorwa hirengagijwe ko iki cyorezo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>cya koronavirusi, gihangayikishije isi, kitazwi amaherezo yacyo. Ayo mafaramga, agiye no kuzongerwa akagera muri miliyari 300, yakagombye gushorwa ahantu hari icyizere cy\u2019uko atagiye gushya. Ahantu rero washoye amafaranga hagahomba kandi biturutse ku mpamvu udafiteho ubushobozi, ntabwo byumvikana kongera kuhashora imari. Aya mafaranga ntabwo yari ayo gushora mu mahoteri, kandi amahoteri afunze nta n\u2019icyizere ko ejo cyangwa ejobundi azafungura. Kuri Madame INGABIRE Victoire, uburyo bwo gufasha izi hoteri zifite ibibazo kwari ukuzikorera ubuvugizi mu mabanki zifitemo inguzanyo, noheno banki zikishyuza inyungu gusa, inyungu z\u2019ubukererwe zikavaho, naho inguzanyo ikongera kuganirwaho no guhabwa uburyo n\u2019igihe bishya byo kwishyura, ibyo byise ariko, bikazaba ibihe bimaze kugaruka mu buryo. Gushora amafaranga ahari igihombo, ibihugu bivamo abasura u Rwanda byashyize u Rwanda mi bihugu bubujijwe kugendwa, ni ukujugunya amafaranga. Gukomeza gushora amafranga ahari igihombo byose biva kuri politiki u Rwanda rwafashe yo gushora ubukungu uhereye hejuru, muri za serivisi aho guhera hasi ngo hubakwe ubushobozi bw\u2019umuturage. Iyi politiki rero yo gushora imari y\u2019Igihugu uhereye mu bushorishori aho guhera hasi niyo izatuma igihugu cy\u2019u Rwanda kitazava muri bihugu 25 bikennye cyane ku isi.<\/p>\n<p>Muri uko kubaka ubushobozi bw\u2019umuturage rero mu Rwanda hari urufatiro, ikintu cyaherwaho bigashoboka, amakoperative. Madame INGABIRE arashima igitekerezo cy\u2019amakoperative n\u2019amashyirahamwe ashingiye ku mwuga\u00a0: hari amakoperative y\u2019abahinzi b\u2019ibirayi, amakoperative y\u2019abahinzi b\u2019urutoki, amakoperative y\u2019aborozi b\u2019inka, amakoperative y\u2019abavumvu, amakoperative y\u2019abatwara abantu n\u2019ibintu n\u2019ayandi Ayo makoperative cyangwa amashyirahamwe usanga yubatse ku<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>buryo avamo impuzamakoperative, cyangwa impuzamashyirahamwe. Ibyo ni byiza ntako bisa, ariko aranenga yivuye inyuma uburyo ayo makoperative cyangwa amashyirahwmawe acungwa, biyaganisha ku guhomba. Ugasanga Leta iba isa naho irebera iyo micungire mibi, iryosenyuka ry\u2019ubufatanye. Madame INGABIRE Victoire avuga ko guhomba kw\u2019amakoperative cyangwa amashyirahamwe yo mu Rwabda biva ku mpanvu z\u2019uko abayobozi ba Koperative cyangwa amashyirahamwe,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bagera aho bakayagira akarima kabo, bakayarya, bakayahombya, ariko ibyo bikiyongera ho n\u2019abanyamuryango nabo baba basa naho kopertaive cyangwa ishyirahamwe koko bayeguriye abayobozi bayo, ku buryo batayakurikirana cyangwa ngo baharanire uburenganzira bwabo. Yatanze urugero ko Koperative z\u2019abahinzi bo mu Buholandi bashinze Banki, ubu imaze kuba banki y\u2019ubucuruzi ikomeye. Ariko abanyamuryango b\u2019amakoperative yo mu Rwanda bo ni uguhora barira gusa. Madame INGABIRE Victoire ntiyumva ukuntu umuhinzi w\u2019umuceri abuzwa kurya ku muceri we yiyejereje<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ahubwo kugira ngo awurye akabanza gutanga ruswa\u00a0! Ati \u00ab\u00a0<i>Niba umumotari amaze imyaka 10 akaba nta na moto arigurira iyo koperative imaze iki ?<\/i>\u201d<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Umumotari yakagomye kuva ku rwego rwa moto, akagura imodoka, akubaka inzu. Aribaza ukuntu umuntu yamara iyo myaka yose akiri mu nzu y\u2019ubukode akumva ko iyo koperative imufitiye akamaro; ngo bamwe batinya kuvuga ngo kuko abayobozi b\u2019amakoperative yabo baba baraturutse i Bukuru. Niko i Bukuru hicisha umuturage inzara ni he koko? Cyokora nko ku bamotari byo, birazwi ko 85% by\u2019abayobozi b\u2019amakoperative yabo ari abahoze mu gisrikare. Iyo urebye rero, aba ntabwo koko batorwa, ahubwo bashyirwaho n\u2019inzego z\u2019ubuyobozi, ibyo bigakorwa no mu yandi makoperative, iyo harimo uwabaye umusirikare, ni itegeko ko ariwe uyobora, niyo mpamvu usanga abaturage bavuga ko abo bantu baturutse ibukuru, ko nta n\u2019icyo bakora ngo babavaneho. Madame INGABIRE Victoire ati \u00ab\u00a0<i>Uwo muyobozi ntabwo azi icyuya cy\u2019umuhinzi\u00a0\u00bb.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/i> Abanyamuryango nibakanguke, bahaguruke, bakurikirane ibyabo, aho guhora<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>barira, bataka, ngo ibyabo byahombye, ibyabo byariwe! Madame INGABIRE Victoire ari <i>\u201c Ariko ibntu byo guhora murira, ubundi se ubundi muraririra nde\u00a0?\u00a0\u00bb<\/i> Umunyarwanda agomba guhaguruka akavuga ko abifitemo inyungu. Kuko ibyo byo kuvuga ngo abayobozi babo baturutse i Bukuru ibyo ntabwo aribyo.<\/p>\n<p>Nubwo rero Banki y\u2019Igihugu yari yagaragaje ko mu Mwaka wa 2018-2019, umusaruro mu ishoramari rishingiye kuri serivis wiyongereyeho kuva kuri 1.6% ukagera kuri 8.4%<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>by\u2019umusaruro w\u2019Igihugu ari nabyo bituma u Rwanda rukomeza gushoramo mafaranga, icyorezo cya Koronavirusi cyatumye ibyo byose bihinduka. Ibi bikaba bivuiga ko n\u2019ishoramari ry\u2019igihugu ryagomgaba guhinduka rikareka gukomeza gushingira ku mahanga kuko imigenderanire yarahagaze. Kandi ngo \u00ab\u00a0Ak\u2019i Muhana kaza imvura ihise\u00a0\u00bb. Iyo urebye nka serivisi y\u2019ubukerarugendo muri 2019 bwinjije hafi miliyoni 500 z\u2019amadokari ariko muri 2020 hinjiye gusa miliyoni 120. Muri rusange bivuga ko igice cy\u2019ishiramari<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>gishingiye ku bukererugendo cyangwa imikoranire n\u2019amahanga, cyasenyutse ho 80%. Aha bikaba bigaragaza ko FPR itakagombye kongera kugira ifaranga ishyira muri iki gice, ahubwo yahindura umuvuno. Ntabwo ibyo yakoze byari bibi, ariko FPR igomba kureka Abanyarwanda bakajya batanga ibitekerezo kuri politiki z\u2019igihugu, ariko ikigaragara ni uko nta mahitamo yandi Leta iha amahirwe. Icyo FPR ivuze aba ari amategeko agomba kubahirizwa.<\/p>\n<ul>\n<li><b>FPR mu kugenzura ifaranga ryose<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Umunyamakuru w\u2019UMUBAVU TV yagaragaje ko Leta yabavangiye ikabavaniraho amatangazo aranga abafite imiyoboro kuri YouTube, bajyaga babona, bityo bikabafasha byinshi dore ko n\u2019amatangazo yafi ya yose ya Leta agenerwa ibitangazamakuru bya Leta.<\/p>\n<p>Mu kuganira kuri iyi ngingo Madame INGABIRE Victoire, yavuze ko FRP iba ishaka kugenzura inkomoko y\u2019ifaranga ryose. Ibyo bikabuza abenegihugu amahirwe nk\u2019ayo UMUBAVU TV yari avuze yo kubona amafaranga atanyuze mu ntoki za Leta. Yatanze urugero rumwe mu ngero nyinshi z\u2019umuntu washatse kubaka uruganda rutunganya ibigori. Ariko Leta yaramucunaguze imubaza inkomoko y\u2019amafaranga yo kubaka uruganda. Uwo mwenegihugu w\u2019umushoramari yabujijwe kubaka urwo ruganda kubera ko yavuzeko mu mafaranga ashaka gukoreshe harimo inkunga z\u2019abavandimwe n\u2019inshuti baba hanze. Ibisa n\u2019ibi byavuzwe no kuri Karasira Aimable Ayo mafaranga ava hanze yiswe ko ava mu mwanzi kuko atoherejwe n\u2019Inkotanyi zizwi. Aha Madame INGABIRE Victoire akaba yarumiwe cyane kubona Igihugu kibuza abanegihugu kugira uruhare mu kubaka igihugu, ati \u00ab\u00a0<i>U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kuri iyi si<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>cyanga ko abanyagihugu bari hanze bafasha abanyagihugu baba mu gihugu\u00a0\u00bb.<\/i> Iyi akaba ari politiki ikumira. Aha yateje ubwega avuga ko niba Leta ivuga ko hari ubwisanzure muri Politiki, yakagombye kureka hakaba n\u2019ubwisanzure mu ishoramari. Ibi bigashingira no mu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nama Banki y\u2019Isi yatanze ivuga ko ubukungu bw\u2019u Rwanda bwava mu maboko ya Leta bukajya mu maboko y\u2019abikorera. Abashaka gukorera igihugu ni benshi, Leta rero buri Munyarwanda agire uruhare. Ati \u00ab\u00a0<i>Niba koko dushaka gukorera igihugu Leta nireke buri munyarwanda agire uruhare\u00a0\u00bb<\/i>. None se niba koko bakumiye ishoramari ry\u2019umunyarwanda ngo ni uko amafaranga atizewe hahombye nde? Hahombye umushoramari ariko<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>n\u2019igihugu kirahombye. Ese harya ubwo abantu bakumira abanegihugu nk\u2019abo gushora imari mu gihugu, ubwo abo bantu bakunda igihugu? Mu myaka iri imbere birashoboka kuzabona abantu basenya ibintu kuko atari ibyabo kuko bakumiwe nabo kugira uruhare rwo mubaka igihugu.<\/p>\n<ul>\n<li><b>Hakorwa iki muri ibi bihe bya Koranavirusi na nyuma?<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu rwego rw\u2019ubukungu Leta y\u2019u Rwanda yakagombye kuba ihagaritse gukomeza gushora imari mu mishinga ikomeje guhomba kubera icyorezo cya Koronavirusi. Muri rusange Ubukungu bw\u2019u Rwanda bwari bukwiye guhindura icyerekezo, ntibukomeze kuba ubukungu bushingiye ku mahanga kuko ayo mahanga nayo ahanganye n\u2019icyorezo cya koronavirusi, ku buryo byatumye bamwe bagabanya n\u2019inkunga yageneraga u Rwanda, aha twavuga nka Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika ariko by\u2019umwihariko Ubwongereza. Abanyamahanga nabo ntibakigenderera u Rwanda kubera icyo cyorezo. Hari hakwiye gushakwa rero ukuntu u Rwanda rushora imari mu bindi bice by\u2019ubuzima bizamura rubanda, aha twavuga nk\u2019ubuhinzi, bukavugururwa, bukaba ubuhinzi bugezweho. Mu bice by\u2019u Rwanda bihura n\u2019ikibazo cy\u2019izuba, hakaba ubuhinzi bukomatanyije kandi bukoresha cyane kuhira. Muri miriyari 300 Ikigega Mpuzamahanga cy\u2019Isi (FMI) n\u2019abandi batera nkunga bateganya guha u Rwanda, nka miliyari 100 zishowe mu buhinzi, ikibazo cyo kuhira imyaka cyaba kirimo kubonerwa umuti.<\/p>\n<p><b>U Rwanda kandi rwari rukwiye rero gutangira kwitoza kureka politiki yo gukumira. <\/b><\/p>\n<p>Kuko Leta ya FPR ikumiye ishoramari ry\u2019umunyarwanda ngo ni uko amafaranga atizewe haba hahombye nde\u00a0? Hahombye umushoramari, hahombye abagomaga gukora muri iryo shoramari rye,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ndetse hahombye n\u2019igihugu, haba mu misoro, mu guhanga umurimo ariko no kwigerekaho iyo sura mbi<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>y\u2019igihugu gikumira abenegihugu gushora imari iwabo. Mu myaka iri imbere birashoboka kuzabona abantu basenya ibintu kuko atari ibyabo kuko bakumiwe nabo kubigiramo uruhare<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Madame INGABIRE Victoire akavuga ko ariyo mpamvu mu \u00ab\u00a0Rwandiko rw\u2019inzira\u00a0\u00bb, (Roadmap). yatangaje afatanyije na Me Ntaganda Bernard, basaba ko Abanyarwanda bose bagira uruhare mu kubaka, mu gushora imari mu gihugu. Politiki yo gukumira baracukura urwobo. Ati \u00ab\u00a0<i>Ese ubwo koko 94 yaduhaye isomo\u00a0? Nta munyarwanda wakagombye gukumirwa\u00a0\u00bb,<\/i> kuko adakumiriwe ntiyazahaguruka ngo ajye gusenya ibyo yubatse. Gukumira bibyara ubusumbane mu benegihugu, kuko niba hari uwemerewe kwakira amafaranga y\u2019umuvandimwe we uri hanze akiteza imbere, undi we amafaranga akitwa ay\u2019umwanzi kandi nayo yaraje kubaka igihugu, ubwo ni ubusumbane. Ibi<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>rero iyo hiyongeyeho ibibazo by\u00a0\u2018uko mu gihugu hari bamwe barya, abandi biswe n\u2019inzara, ibyo byose byaba impamvu z\u2019umutekano muke. Urwandiko rw\u2019Inzira rugomba gusigasira ibyagezweho ruharanira ejo hazaza heza, hakosorwa ibyo byiose byatuma ibyagegezweho bisenyuka.<\/p>\n<p>Ku birebana n\u2019imiyoborere myiza, Madame INGABIRE Victoire yanenze cyane uko \u00ab\u00a0Guma mu rugo\u00a0\u00bb<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>yagiye ishyirwaho, ndetse ko abaturage batahawe ibiribwa bihagije kandi bose nk\u2019uko Leta itahwemye kwishimagiza. Yamaganye byimazeto inzego z\u2019umutekano zegereye abaturage, zibahohotera cyane.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Ahereye ku mashusho y\u2019umugore wagaragaye yirukankwanwa n\u2019abashinzwe umutekano yambaye ubusa yanenze inzego z\u2019umutekano zambura umubyeyi ubusa, mu muhanda, mu gihe nyamara incurango ari uko u Rwanda ari iguhugu cyashyize imbere umugore. Yashimye cyane ugushyira hamwe abaturage bagaragaje mu kwamagana ikibi, batabara uwo mugore, bamufubafubika ndetse hanafatwa amashusho agakwirakwizwa. Leta<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>yakagombye kumenya ko umuturage wo muri 2010, atari umwe n\u2019uwo muri 2021, ndetse ko atazaba ari umwe muri 2030, bityo ikagenda ihindura ibintu byinshi, ikajyana n\u2019ibihe. Ati \u00ab\u00a0 <i>Ariko reba abantu kwambura ubusa umugore.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Abaturage basigaye bashyira hamwe. Mbere barubahwaga ariko ubu bamaze kubona ko abantu bakagombye kurinda ubusugire<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ahubwo aribo babambura ubwo burenganzira. Hari uburyo bundi bwakagombye gukorwa. Biriya bintu nibihagararare. Ariko abaturage nabo bubahirize inshingano zabo\u201d<\/i>. Kuri iyi mikorere mibi y\u2019inzego zegerejwe abaturage, Madame INGABIRE Victoire, yatanze urundi rugero avuga ko rushimishije ariko rubabaje cyane, aho umukozi we yasenyewe aho yari arimo kurundarunda akazu, ku mpamvu ngo yuko icyo kibanza yagihawe na INGABIRE Victoire. Kugeza ubwo Umunyamabanga nshigwabikorwa w\u2019Umurenge wa Mageragrere mu Karere ka Nyarugenge, akoresha inama nyinshi kugira ngo bahe akato uwo mwana w\u2019umucikacumu rya Jenoside. Ati \u201c<i>Ibi ndabivuga ndakaye. Uru Rwanda turimo uyu munsi ndimo ndibaza turimo turagana he\u00a0? Ese 94 bayobozi muri mukora ibyo bintu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nta somo yabasigiye . Ese muragira ngo dusubire muri 94. Ababyobozi bamwe nibo barimo kwangisha abaturage ubuyobozi<\/i>\u201d.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Abaturage ba Mageragere banze ibyo umuyobozi yababibagamo, bakomeza gufasha uwo mwana kubaka, kugira ngo nawe abone aho akinga umusaya. Madame INGANIRE Victoire yashimye abaturage ba Mageragere kuko banze amacakubiri y\u2019umuyobozi, bakomeza gufasha uwo mwana. Yamaganye \u201c<i>Abo bantu bangisha abaturage abandi baturage, ni abo kwamaganwa. Mu 94 habaye icuraburindi nk\u2019iryo. Baratoza abantu kwanga abandi. Uru rubyiruko rw\u2019abakorerebushake nibyo rurimo gutozwa. Rubyiruko mubyange, mwange gutozwa kwanga abandi. Banyarwanda ntimuzongere kumva ibyo byo kubangisha abandi bantu. Nta kindi gihugu gitoza abenegihugu kwanga abandi, uretse u Rwanda! \u201d<\/i><\/p>\n<ul>\n<li><b>Umusozo<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu gusoza ikiganiro, Madame INGABIRE Victoire yavuze ko \u201cUrwandiko rw\u2019inzira\u201d (Roadmap), aricyo gisubizo ku <i>Banyarwanda bose haba mu bukungu, muri poiitiki, mu mibereho myiza n\u2019ibindi. Ati \u201cabantu bose \u2018Urwandiko rw\u2019inzira(Roadmap)\u2019, barugire urwabo, ni urwa buri munyarwanda wese yaba akora politiki cyangwa atayikora\u201d<\/i>. Madame INGABIRE Victoire yavuze ko we na me NTAGANDA Bernard, bari munzira z\u2019amategeko kugira ngo bahanagurweho ubusembwa, bityo bakore politiki nta nkomyi; kandi amategeko yakagombye kubaha uburenganzira bwabo ahari ureste ko mu Rwanda, amategeko atubahirizwa. Yavuze ko igihe cyari kigeze Abanyarwanda bakongera kwicarana nk\u2019uko byakozwe mu Rugwiro mu 1999, kuko impamvu zo kongera kwicara ari nyinshi, uhereye abariho icyo gihe bahindutse kuko abavutse nyuma 1999 ni benshi cyane, isi yarahindutse isigaye igendera kuri tekinoloji, aho umuturage na telefoni ye asigaye afata agafilime gato, kakarara gikwiye isi yose, tekinologi yatumye isi iba umudugudu, gusigara inyuma ntugendane n\u2019abandi, ugakora ibyo ushaka ni ukwiha urwamenyo, ndetse wareba nabi ukaba igicibwa, ndetse n\u2019ibibazo u Rwanda rwarimo icyo gihe, sibyo rufite ubu. Kwicara hamwe ibibazo by\u2019u Rwanda bigacocwa, bigashakirwa umuti n\u2019Abanyarwanda bose, nibyo \u201cUrwandiko rw\u2019Inzira\u201d (Roadmap), rusaba.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Mu kiganiro Madame INGABIRE Victoire yagiranye n\u2019UMUBAVU TV, mu mpera z\u2019ukwezi kwa Kanama 2021, yasesenguye ubukungu bw\u2019u Rwanda muri rusange ariko cyane cyane muri ibi bihe turimo by\u2019icyorezo cya koronavirusi. Ibyinshi mu byo isesengura rye ryagaragaje, ni ibintu bidashidikanywaho, ariko we\u00a0 nk\u2019umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, aratanga n\u2019ibisubizo kuri Politiki y\u2019ubukungu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":28607,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[69],"tags":[],"class_list":["post-43184","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Mu kiganiro Madame INGABIRE Victoire yagiranye n\u2019UMUBAVU TV, mu mpera z\u2019ukwezi kwa Kanama 2021, yasesenguye ubukungu bw\u2019u Rwanda muri rusange ariko cyane cyane muri ibi bihe turimo by\u2019icyorezo cya koronavirusi. Ibyinshi mu byo isesengura rye ryagaragaje, ni ibintu bidashidikanywaho, ariko we\u00a0 nk\u2019umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, aratanga n\u2019ibisubizo kuri Politiki y\u2019ubukungu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-09-14T09:00:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-09-14T09:07:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"495\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"499\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"16 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/\",\"name\":\"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png\",\"datePublished\":\"2021-09-14T09:00:48+00:00\",\"dateModified\":\"2021-09-14T09:07:10+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png\",\"width\":495,\"height\":499,\"caption\":\"Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Erasme Rugemintwaza Mu kiganiro Madame INGABIRE Victoire yagiranye n\u2019UMUBAVU TV, mu mpera z\u2019ukwezi kwa Kanama 2021, yasesenguye ubukungu bw\u2019u Rwanda muri rusange ariko cyane cyane muri ibi bihe turimo by\u2019icyorezo cya koronavirusi. Ibyinshi mu byo isesengura rye ryagaragaje, ni ibintu bidashidikanywaho, ariko we\u00a0 nk\u2019umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, aratanga n\u2019ibisubizo kuri Politiki y\u2019ubukungu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-09-14T09:00:48+00:00","article_modified_time":"2021-09-14T09:07:10+00:00","og_image":[{"width":495,"height":499,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"16 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/","name":"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png","datePublished":"2021-09-14T09:00:48+00:00","dateModified":"2021-09-14T09:07:10+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/10\/ingabire.png","width":495,"height":499,"caption":"Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-asanga-politi-yubukungu-nibindi-bigomba-kuvugururwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Victoire INGABIRE asanga Politiki y\u2019ubukungu n\u2019ibindi bigomba kuvugururwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43184","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=43184"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43184\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":43187,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43184\/revisions\/43187"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/28607"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=43184"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=43184"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=43184"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}