{"id":43433,"date":"2021-09-29T15:14:08","date_gmt":"2021-09-29T13:14:08","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=43433"},"modified":"2021-10-02T16:41:10","modified_gmt":"2021-10-02T14:41:10","slug":"ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/","title":{"rendered":"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe"},"content":{"rendered":"<p>Guhana Umubiligi w\u2019Umunyarwanda Paul Rusesabagina n\u2019ubutabera bw\u2019u Rwanda hamwe no kunenga kwa Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga Sophie Wilm\u00e8s byateye amakimbirane ya diplomasi hagati ya Buruseli na Kigali. Inama yari iteganijwe i New York yahagaritswe vuba na bwangu na mugenzi we wo mu Rwanda, Vincent Biruta.<\/p>\n<p>Icyifuzo cya Wilmes nyamara ariko cyari cyiza rwose kandi gifite ishingiro. Birakwiye ko ibihugu bibiri bifite umubano mwiza biganira ku rwego rwo hejuru rwa politiki mu gihe bidahuza ibitekerezo bibangamiye umubano wabyo. Igitekerezo cya Minisitiri w\u2019Intebe wungirije kuri iki cyemezo ni ikomeza ryumvikana ry\u2019impungenge zagaragajwe na diplomasi y\u2019Ububiligi kuva habaho itabwa muri yombi n\u2019ishimutwa ry\u2019umunyagihugu wacu Rusesabagina, ndetse no mu migendekere y&#8217;urubanza rwose. Uburenganzira bwo kwiregura ntibwubahirijwe. Uwahamwe n&#8217;icyaha ntiyaciriwe neza urubanza.<\/p>\n<p>Iseswa ry\u2019ikiganiro ryatangajwe na Kigali ivuga nabi ko ari &#8220;agasuzuguro&#8221; Ububiligi bwaba bwaragaragarije umufatanyabikorwa wabwo u Rwanda.<\/p>\n<p>Yaba imyifatire y&#8217;u Rwanda cyangwa imvugo rwakoresheje nta mwanya byagira mu mibanire isanzwe, habe na mba rwose kandi igihe cy&#8217;ikiganiro gituje cyari cyateganijwe, kugirango rusobanure uko rubyumva kandi rwirinde kongera ibibazo. No muri diplomasi, ibiganiro binyuze mu kuri no mu bwubahane bishobora gukoreshwa nk&#8217;uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo.<\/p>\n<p>Ariko Perezida Kagame n&#8217;abambari be basa na none nk&#8217;aho badakunda cyane ibiganiro. Wagirango ntibanabishobora. Bahunze ibiganiro byimbitse aho amagambo ya bamwe n&#8217;ay&#8217;abandi, kujya impaka bisobanurwa mu bwihangane n&#8217;umutuzo kandi bigenzurwa. Kenshi na kenshi tugomba kunyurwa n&#8217;imyumvire yerekana intege nke z&#8217;ubwenge n\u2019imyitwarire: gusuzugura no kwiyemera, imyigaragambyo na propagande, gutukana no gushinja, ibinyoma cyangwa inkuru zahise. Indorerezi zigenda zirushaho kuba nke zishimira imvugo ipfobya kandi isharira.<\/p>\n<p>Mu by&#8217;ukuri, imyanzuro y&#8217;urukiko n&#8217;ibijyana nayo byagize ingaruka tutagomba kwinubira cyane. Buhoro buhoro ibintu bimwe na bimwe biragenda bisobanuka. Ubworoherane, niba atari ugushimisha, hamwe n\u2019ibyagezweho n\u2019ubutegetsi bwa Kagame, ubu byatanze inzira yo gushidikanya gukomeye ndetse no kunengwa bikomeye. Ibice byijimye by&#8217;iyo mikorere bigoye gupfukiranwa no gusigirizwa. N&#8217;ubwo kwiyoberanya kwa Kagame kurangiye kandi n&#8217;abamushyikiraga buhumyi bakaba bagenda bagabanuka, benshi ubu baragira bati: birahagije. Kagame agomba guhamagarwa akabazwa ibyo yakoze mu bihe byahise ndetse n&#8217;ibyo akora ubu bibangamira uburenganzira bwa muntu. Umuryango mpuzamahanga wishinja icyaha kubera imyitwarire y\u2019uburangare mu gihe cya jenoside, Kagame yakoresheje, byaba biri gafi guta agaciro.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Ntabwo bigomba gushimisha bamwe mu bayobozi ba politiki bo mu Bubiligi, bizeraga kandi bagakorana ubwitonzi, ndetse bakitonda, mu gihe ibintu biteye impungenge mu Rwanda, ese bagomba kwihanganira imyitwarire itukana y\u2019umuyobozi w\u2019igihugu cy\u2019inshuti aho basarura gusa agasuzuguro? Uku gucika intege bishobora kandi kwigaragaza mu nzego zimwe na zimwe za sosiyete sivile, mu bitangazamakuru bimwe na bimwe bitegamiye kuri Leta, ndetse no mu bigo by&#8217;ubushakashatsi na za Kaminuza zimwe na zimwe. Perezida Macron ashobora kuba yarakoresheje ubwenge mu biganiro bye i Kigali kugirango akundwe n&#8217;umunyagitugu w\u2019u Rwanda, ariko ibyo ntibisobanura ko benshi mu banyabwenge b\u2019Abafaransa bakiriye ibyavuye muri propagande. Ikigeragezo cy&#8217;urubanza rwa Rusesabagina twizere ko kizatera impagarara n&#8217;uburakari.<\/p>\n<p>Ese igihe ntikiragera cyo kwigobotora abahagarariye politiki, biturutse ku bitekerezo bimwe no guhuza ibitekerezo kuri jenoside yo mu Rwanda, no kurwanya ingaruka mbi z\u2019ubwo buryo? Ese igihe ntikigeze ngo Abanyarwanda n&#8217;abatari Abanyarwanda bashobore kuvuga ibyo batekereza, bakabaza ibibazo nyabyo ndetse bakamagana politiki zirenganya badashyizwe mu gatebo k&#8217;abahakana cyangwa ababiba amacakubiri?<\/p>\n<p>U Rwanda n&#8217;Afrika ni ingenzi cyane ntibikwiye kuba mu mpaka zanduye aho nta mwanya<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>uhari wo kubaza, kumva no kubahana.<\/p>\n<p>Sinzigera ndeka gukomeza kwamagana imbaraga mbi zateje kandi zakoze jenoside, no gushimangira ibintu byiza byafasha mu kubaka igihugu, ariko kandi nzakomeza kurwanya uburakari bukoreshwa bufitanye isano no gupfobya uburenganzira bwa muntu, aho bavuga ko u Rwanda rwagize ibyago bibi cyane mu myaka 30 ishize kandi ubu rukaba rufite umuvuduko udasanzwe. Mu kuri, tugomba kwibaza niba ibya jenoside byose byaragiye ahagaragara ndetse niba imibare y&#8217;ubukungu buzamuka yo mu Rwanda itarimo itekinika.<\/p>\n<p>U Rwanda ni ingenzi cyane ku Bubiligi, ku buryo bitagirana umubano mubi. Ntabwo ubwibone cyangwa kwinezeza bifite umwanya muri iyi mibanire. Ababiligi n&#8217;Abanyarwanda bagomba kumva ko ibiganiro bizima, binyuze mu kubahana, bitanga icyizere. Gushyira imbaraga mu kubahana biganisha mu mibanire yo kwizerana, aho ibyiza n&#8217;ibidakwiriye bishobora kuvugwa kandi bigomba kuvugwa, hamwe n&#8217;ubwitonzi n&#8217;ubushake bwo gutega amatwi, kabone niyo byaba bisabwa kwemeza rimwe na rimwe. Ikirenze byose, reka twirinde kutagwa mu mutego aho agasuzuguro n&#8217;ubwibone bishobora guhabwa intebe.<\/p>\n<p><strong>Johan A. Swinnen<\/strong><\/p>\n<p>Uwahoze ari Ambasaderi mu Rwanda (1990-94)<\/p>\n<p>Umwanditsi wa &#8220;Rwanda, mijn verhaal&#8221; (Rwanda, Inkuru yanjye) (Polis, 2016)<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Guhana Umubiligi w\u2019Umunyarwanda Paul Rusesabagina n\u2019ubutabera bw\u2019u Rwanda hamwe no kunenga kwa Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga Sophie Wilm\u00e8s byateye amakimbirane ya diplomasi hagati ya Buruseli na Kigali. Inama yari iteganijwe i New York yahagaritswe vuba na bwangu na mugenzi we wo mu Rwanda, Vincent Biruta. Icyifuzo cya Wilmes nyamara ariko cyari cyiza rwose kandi gifite ishingiro. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":43434,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67],"tags":[],"class_list":["post-43433","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Guhana Umubiligi w\u2019Umunyarwanda Paul Rusesabagina n\u2019ubutabera bw\u2019u Rwanda hamwe no kunenga kwa Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga Sophie Wilm\u00e8s byateye amakimbirane ya diplomasi hagati ya Buruseli na Kigali. Inama yari iteganijwe i New York yahagaritswe vuba na bwangu na mugenzi we wo mu Rwanda, Vincent Biruta. Icyifuzo cya Wilmes nyamara ariko cyari cyiza rwose kandi gifite ishingiro. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-09-29T13:14:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-10-02T14:41:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/09\/Swinnen.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"533\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"799\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe\",\"datePublished\":\"2021-09-29T13:14:08+00:00\",\"dateModified\":\"2021-10-02T14:41:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/\"},\"wordCount\":719,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/09\\\/Swinnen.jpg\",\"articleSection\":[\"Amahanga\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/\",\"name\":\"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/09\\\/Swinnen.jpg\",\"datePublished\":\"2021-09-29T13:14:08+00:00\",\"dateModified\":\"2021-10-02T14:41:10+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/09\\\/Swinnen.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/09\\\/Swinnen.jpg\",\"width\":533,\"height\":799,\"caption\":\"Johan A. Swinnen, wabaye ambasaderi mu Rwanda (1990-1994)\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe - Umunyarwanda","og_description":"Guhana Umubiligi w\u2019Umunyarwanda Paul Rusesabagina n\u2019ubutabera bw\u2019u Rwanda hamwe no kunenga kwa Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga Sophie Wilm\u00e8s byateye amakimbirane ya diplomasi hagati ya Buruseli na Kigali. Inama yari iteganijwe i New York yahagaritswe vuba na bwangu na mugenzi we wo mu Rwanda, Vincent Biruta. Icyifuzo cya Wilmes nyamara ariko cyari cyiza rwose kandi gifite ishingiro. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-09-29T13:14:08+00:00","article_modified_time":"2021-10-02T14:41:10+00:00","og_image":[{"width":533,"height":799,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/09\/Swinnen.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe","datePublished":"2021-09-29T13:14:08+00:00","dateModified":"2021-10-02T14:41:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/"},"wordCount":719,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/09\/Swinnen.jpg","articleSection":["Amahanga"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/","name":"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/09\/Swinnen.jpg","datePublished":"2021-09-29T13:14:08+00:00","dateModified":"2021-10-02T14:41:10+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/09\/Swinnen.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/09\/Swinnen.jpg","width":533,"height":799,"caption":"Johan A. Swinnen, wabaye ambasaderi mu Rwanda (1990-1994)"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ambasaderi-johan-a-swinnen-aribaza-niba-igihe-kitaba-kigeze-ngo-ibyabeshywe-kuri-genocide-bivuguruzwe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43433","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=43433"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43433\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":43469,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43433\/revisions\/43469"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/43434"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=43433"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=43433"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=43433"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}