{"id":43646,"date":"2021-10-16T12:29:17","date_gmt":"2021-10-16T10:29:17","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=43646"},"modified":"2021-10-16T02:29:42","modified_gmt":"2021-10-16T00:29:42","slug":"inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/","title":{"rendered":"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <b>Alnod Gakuba<\/b><\/p>\n<p>Mu kiganiro &#8220;<i>Murisanga<\/i>&#8221; cya Radiyo Ijwi ry&#8217;Amerika (VOA) cyahise kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, perezida Paul Kagame w&#8217;u Rwanda n&#8217;umuvugizi w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwamda Col Rwivanga Ronald<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>batangaje kandi bemeza ko ubu abasirikare n&#8217;abapolisi<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>b&#8217;u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera hafi ku bihumbi bibiri (2000).<\/p>\n<p>U Rwanda ni kimwe mu bihugu by&#8217;Afrika byohereza ingabo zabyo mu butumwa bw&#8217;amahoro ku isi, rubisabwe n&#8217;Umuryango w&#8217;Abibumbye cyangwa se binyuze mu masezerano hagati y&#8217;ibihugu. Mu kwezi kwa Nyakanga k&#8217;uyu mwaka, hatangajwe ko abasirikare n&#8217;abapolisi b&#8217;u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique bari 1,000. Kugeza ubu, nta tangazo ryigeze rivugako bongewe ndetse n&#8217;umubare wingeweho, none bishyizwe ahagaragara ko bari hafi 2,000.<\/p>\n<p>Iki gikorwa kitavuzweho rumwe na benshi ngo cyaba cyaravuye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique. Haba ku ruhande rw&#8217;u Rwanda, haba ndetse no ku ruhande rwa Mozambique, icyo gikorwa cyaba cyarabaye intumwa za rubanda na Guverinoma z&#8217;ibyo bihugu zitabigizemo uruhare. Byaba byarakozwe n&#8217;abakuru b&#8217;ibyo bihugu gusa. Ibyo bikaba aribyo byatumye byibazwaho byinshi kugera na magingo aya.<\/p>\n<p>Ubwo yitabiraga inama yita ku mutekano ku isi, perezida Paul Kagame yaganiriye n&#8217;umunyamakuru w&#8217;Ikinyamakuru &#8220;The Hills&#8221; maze amubwira ku by&#8217;ubutumwa bw&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda zirimo muri Mozambique. Paul Kagame yakomeje kwemeza ko Leta y&#8217;u Rwanda n&#8217;iya Mozambique arizo zishyira amafaranga muri icyo gikorwa kugera ubu, ko nta bundi bufasha ibyo bihugu byombi bibona. Nyamara ariko abakurikiranira hari ubukungu bw&#8217;u Rwanda ndetse n&#8217;ubwa Mozambique, bo bemeza ko ibyo ari ugukinga abantu n&#8217;amahanga agatambaro mu maso, bemeza ko ibyo bihugu byombi nta bushobozi bifite byo kwishoboza icyo gikorwa.<\/p>\n<p>Col Rwivanga Ronald, umuvugizi w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda we yatangaje ko U Rwanda rwatangiye ubutumwa mu bindi bihugu ku ya 15 Kanama 2004, ubwo abasirikare b&#8217;u Rwanda boherezwaga<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>muri Sudani. Kuva icyo gihe, Paul Kagame yaba yararyohewe n&#8217;akayabo yakuyeyo maze bikaba bimutera amashyushyu yo kwitabira vuba na bwangu ahandi hose abonye ko yakohereza ingabo, n&#8217;ubwo we n&#8217;abambari be bavuga ko ari ishyaka ryo kurengera ikiremwa muntu. Ibi byakwibazwaho byinshi, kuko abavutswa ubuzima n&#8217;abarengana mu Rwanda batagira ingano. Twakwibaza niba bishoboka kugirira abandi impuhwe maze abawe bo ukabareka!<\/p>\n<p>Col Rwivanga Ronald yatangaje ko ubu u Rwanda ari urwa kane ku isi mu bihugu byohereza abasirikare barwo mu butumwa bw&#8217;amahoro, ko igihe rwari muri Darfour rwari urwa kabiri. Ubu ngo u Rwanda rumaze kohereza abasirikare barenga 5,115 mu butumwa bw&#8217;amahoro. Abajijwe impamvu u Rwanda rukunda kwitabira ubwo butumwa, yashubije ko biri mu nshingano z&#8217;u Rwanda zo gutabara no kurengera uburenganzira bwa muntu. Ikiyongera kuri ibyo kandi ngo ni ukuzamura isura y&#8217;u Rwanda. Ahari iki cya nyuma wasanga aricyo cyaba icya mbere kuko kwibonekeza no kwishyanutsa ari muri bimwe biranga Leta ya Paul Kagame. Leta y&#8217;u Rwanda yaba ibikora igamije guhisha no guhishira amabi yakoze kandi igikorera abanyarwanda n&#8217;abanyafurika muri rusange.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Ku bijyanye n&#8217;ubushobozi bwo gukora ibyo bikorwa, dore ko kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko nta nkunga rubona aho ruri muri Mozambique, Col Rwivanga Ronald nyamara we yatangaje ko u Rwanda rufatanya n&#8217;Amerika n&#8217;Uburayi, n&#8217;ubwo ubushake bw&#8217;igihugu aribwo bwa mbere. Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye ari cyane cyane ubw&#8217;amahugurwa. Nyamara ariko ntawakwirengagiza ko hashobora kuba harimo n&#8217;izindi nkunga dutekereje neza uko ubukungu bw&#8217;u Rwanda bwifashe muri ino minsi. Twakwibaza ahubwo impamvu u Rwanda ruterura ngo rutangaze abarutera inkunga haba muri Centrafrique ndetse no muri Mozambique. Ese aho ntihaba hari ibindi byihishe inyuma y&#8217;ubwo butumwa bwitwa ubw&#8217;amahoro akaba ariyo mpamvu badashaka kugira icyo batangaza?<\/p>\n<p>Abajijwe niba nta bibazo bahura nabyo muri ubwo butumwa cyane cyane ubuherutse burimo ubwo barimo muri Mozambique, Col Rwivanga yavuze ko ibyo u Rwanda rukora byose ari ukwitanga. Yongeyeho ko muri Cabo Delgado ingabo z&#8217;u Rwanda zikoresha ubunararibonye zakuye muri Centrafrique no muri Sudani y&#8217;Amajyepfo. Hagati aho, Col Rwivanga yibukijwe ko kohereza ingabo kuri Cabo Delgado byakozwe mu buryo budasanzwe. Nyamara we yavuze ko hagendewe ku masezerano yashyizweho umukono hagati y&#8217;ibihugu byombi nk&#8217;uko byagenze muri Centrafrique.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy&#8217;aho u Rwanda rwungukira, Col Rwivanga ati <i>&#8220;u Rwanda tuba gusa dushaka kwerekana aho twavuye n&#8217;aho rugeze. Kandi tubihabwa b&#8217;itegeko nshinga<\/i>&#8220;. Ikindi ngo ni uguha ishema igihugu no kuzamura isura yacyo. Twibutse ko ibitangazwa n&#8217;abayobozi b&#8217;u Rwanda mu kurengera ikiremwa muntu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>binyuranye cyane n&#8217;ibikorerwa abanyarwanda haba ab&#8217;imbere mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, benshi ubu barahohoterwa abandi bakicwa.<\/p>\n<p>Asoza ikiganiro yagiranye n&#8217;Ijwi ry&#8217;Amerika, Col Rwivanga yavuze ko aho bageze ubu ari muri Cabo Delgado intego y&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda yagezweho n&#8217;ubwo kuyishyira ku ijanisha bitamworoheye. Ubu umutekano waragarutse, hakurikiyeho kugarura abaturage mu byabo, abagera kuri 25,000 bamaze gutaha. Ku kibazo cy&#8217;ingengo y&#8217;imari ikoreshwa yashimangiye ko nta kiruta ubuzima bw&#8217;abantu. Yongeyeho ko kugaragara kw&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda ari ishema ku gihugu. Col Rwivanga yavuze ko nta gihe kizwi ingabo z&#8217;u Rwanda zizamara muri Mozambique. Ngo nyuma yo kugarura amahoro bazahugura inzego z&#8217;umutekano kandi bakomeze gukorana nazo ibikorwa by&#8217;umunsi ku wundi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Ari amagambo ya perezida Paul Kagame, ari n&#8217;aya Col Rwivanga Ronald umuvugizi w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda ku bibazo byibazwa ku ngabo z&#8217;u Rwanda ziri muri Mozambique, yose yagaragaje kwiyemera no kwishyira hejuru. Uko bisanzwe bizwi, niba bemeye ko ingabo z&#8217;u Rwanda ari hafi 2,000, baba barenze kure uwo mubare cyane ko ari u Rwanda na Mozambique bibiziranyeho gusa. N&#8217;ubwo Leta ya Paul Kagame itabyemera, benshi babona ko hari inkunga baterwa muri buriya butumwa. Ikindi kandi, kwihutira kujyana ingabo muri Mozambique byaba byaratewe n&#8217;inyungu bwite za Paul Kagame, wakekaga ko bigiye kunyuzwa mu nzira zisanzwe yashoboraga gukomwa mu nkokora na bimwe mu bihugu bizi neza imikorere ye nk&#8217;Afrika y&#8217;Epfo. Burya kandi ngo &#8220;uhagarikiwe n&#8217;ingwe aravoma&#8221;. Umubano wa Paul Kagame na Emmanuel Macron waba uhishe byinshi ku by&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda ziri muri Mozambique.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Alnod Gakuba Mu kiganiro &#8220;Murisanga&#8221; cya Radiyo Ijwi ry&#8217;Amerika (VOA) cyahise kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, perezida Paul Kagame w&#8217;u Rwanda n&#8217;umuvugizi w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwamda Col Rwivanga Ronald\u00a0 batangaje kandi bemeza ko ubu abasirikare n&#8217;abapolisi\u00a0 b&#8217;u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera hafi ku bihumbi bibiri (2000). U Rwanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":43647,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[80],"tags":[],"class_list":["post-43646","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibyo-twabasomeye-ibihwihwiswa"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Alnod Gakuba Mu kiganiro &#8220;Murisanga&#8221; cya Radiyo Ijwi ry&#8217;Amerika (VOA) cyahise kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, perezida Paul Kagame w&#8217;u Rwanda n&#8217;umuvugizi w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwamda Col Rwivanga Ronald\u00a0 batangaje kandi bemeza ko ubu abasirikare n&#8217;abapolisi\u00a0 b&#8217;u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera hafi ku bihumbi bibiri (2000). U Rwanda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-10-16T10:29:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"623\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"627\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/\",\"name\":\"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg\",\"datePublished\":\"2021-10-16T10:29:17+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg\",\"width\":623,\"height\":627,\"caption\":\"Colonel Ronald Rwivanga, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Alnod Gakuba Mu kiganiro &#8220;Murisanga&#8221; cya Radiyo Ijwi ry&#8217;Amerika (VOA) cyahise kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, perezida Paul Kagame w&#8217;u Rwanda n&#8217;umuvugizi w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwamda Col Rwivanga Ronald\u00a0 batangaje kandi bemeza ko ubu abasirikare n&#8217;abapolisi\u00a0 b&#8217;u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera hafi ku bihumbi bibiri (2000). U Rwanda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-10-16T10:29:17+00:00","og_image":[{"width":623,"height":627,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/","name":"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg","datePublished":"2021-10-16T10:29:17+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/rwivanga.jpg","width":623,"height":627,"caption":"Colonel Ronald Rwivanga, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyungu-u-rwanda-rufite-mu-ntambara-yo-muri-mozambique-zikomeje-kwibazwaho\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43646","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=43646"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43646\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":43648,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43646\/revisions\/43648"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/43647"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=43646"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=43646"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=43646"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}