{"id":43675,"date":"2021-10-17T19:21:51","date_gmt":"2021-10-17T17:21:51","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=43675"},"modified":"2021-10-17T19:21:51","modified_gmt":"2021-10-17T17:21:51","slug":"twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/","title":{"rendered":"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame"},"content":{"rendered":"<p style=\"font-weight: 400;\">Yanditswe na <strong>Nkurunziza Gad<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><em>Perezida Kagame ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y\u2019umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko iyo abazengurutse umuntu \u2018Umuyobozi\u2019 babona yishimye cyangwa ahaze bo bashonje bamucira urubanza, asaba abayobozi guca bugufi.<\/em><\/p>\n<p>Muri uwo muhango abashyushyarugamba bari Edouard Bampoliki na Val\u00e9rie Nyirahabineza, bari abafashe amagambo barimo Perezida Paul Kagame n&#8217;umufasha we Jeannette Kagame.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko abantu babona inyungu mu kwitekerezaho ubwabo gusa, izo nyungu ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba bafite ibyo\u00a0 cyangwa batabonye ibyo bakwiye kubona.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Ati <em>\u201cAbakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yakomeje avuga ko abantu bitekerezaho bonyine bakabibonamo inyungu ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba batakaje.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yakomeje ati <em>\u201cNta mutware ubaho utagirwa n\u2019abo atwara kuko kuba umutware mwiza ubigirwa n\u2019abo utwara kubera uburyo bakwibonamo, ubafasha gukemura ibibazo byabo; hanyuma ukaba mubi kubera ko ariko bakubona[\u2026]Wowe ni wowe kubera undi, uri wowe kubera ko n\u2019undi ari undi. Nta mutware ubaho utagirwa n\u2019abo atwara, ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe n\u2019abo utwara kubera uko bakwibonamo, uko babona ufatanya na bo gukemura ibibazo byabo.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><strong>\u201cImana tugira nuko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu\u201d<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yavuze ko u Rwanda nk\u2019igihugu rwamenyekanye kabiri ku Isi. Ubwa mbere hari ukubera ububi bwarwo \u2018Jenoside yakorewe Abatutsi\u2019 ariko uyu munsi nta hantu wajya ngo ntiwumve u Rwanda kandi baruvuga neza kubera iterambere rumaze kugeraho.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Ati \u201c<em>Iyo ndi mu Nama y\u2019Abaminisitiri, hari ubwo jya ntera urwenya nkabwira abo turi kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakambwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba mba numva nabuze aho jya nibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari. Ndababwira nti mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo, nkavuga nti abo bantu bazi ibyo twirirwamo? muri za minisiteri, serivisi zitangwa nabi abantu bazitukiwe bazitonganiye, barabizi? Nkababwira nti Imana tugira gusa nayo tutakwishimira cyane ni uko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu gato cyangwa cyane akaba ari icyo kidukurayo.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yakomeje\u00a0 ati<em>\u201cAriko wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza kuko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Mba mbivugira kugira ngo tugire n\u2019uko kwiyoroshya, tutirara, iyo wiraye havamo no kwirata no gusubira inyuma na ka kandi kari karimo kakabura.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><strong>Gutsinda umwanzi ntibivuze gutsinda intambara<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Perezida Kagame yavuze ko muri iyi minsi yagiye ahura n\u2019abayobozi b\u2019ibindi bihugu bakamubwira ibibazo bahuye nabyo, aho bageze bahangana n\u2019umwanzi.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Ati<em> \u201cAbo bantu mbabwira bitewe n\u2019ijoro naraye n\u2019ishyamba nagenze, n\u2019ibyo nahuriyemo nabyo[&#8230;]kurwana n\u2019umwanzi ukamutsinda ntibivuze gutsinda intambara. Utsinda intambara iyo ubashije kugera ku mahoro [&#8230;] tugomba gutsinda intambara tubona amahoro n\u2019umutekano kandi ndatekereza ko tugenda tubigeraho.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Yakomeke avuga ko gutsinda intambara ari ukugera ku ntego wiyemeje, by\u2019umwihariko kuri we ni ukugera ku Rwanda ruteye imbere.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda rutagera ku iterambere n\u2019umutekano hatabayeho ubumwe n\u2019ubufatanye hagati y\u2019abayobozi n\u2019abo bayobora.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Muri uyu muhango kandi hashimiwe Abarinzi b\u2019Igihango Leta y&#8217;u Rwanda ivuga ko bagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri jenoside biganjemo abahoze ari abasirikare mu ngabo za kera mu Rwanda (FAR). Hashimiwe kandi abandi barimo Immacul\u00e9e Ilibagiza washimiwe ngo ku bikorwa yakoze byo kwerekana ubukana bwa Genocide mu mahanga ndetse ngo no guhangana n'&#8221;<em>abavuga nabi u Rwanda&#8221;<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><strong>Dr. Pierre Damien Habumuremyi yafunguwe asanga iwe ubutumire<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Tariki 15\/10\/2021, Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi z\u2019impita gihe <strong><em>(<\/em><\/strong><em>Yari yarangije igihano yahawe n&#8217;inkiko)\u00a0<\/em>nyuma y\u2019umwaka usaga yari amaze muri gereza.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Akigera iwe mu rugo yahasanze ubutumire bwa Jeanette Kagame bumutumira mu birori byo kwizihiza isabukuru y\u2019imyaka 25 Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Mu kwishimira ubwo butumire, Habumuremyi yanditse kuri Twitter ati <em>\u201cKuri Nyakubahwa umufasha mukuru w\u2019Igihugu, mbikuye ku ndiba y\u2019umutima wanjye, mbashimiye ku mahirwe yo kongera kuntumira muri Unity Club. Namwe Nyakubahwa Perezida Kagame na none mbashimiye imbabazi mwampaye zatumye nongera gutumirwa na Unity Club.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Twabibutsa ko uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w\u2019intebe mu Rwanda, yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n\u2019ibihumbi 200 Frw, nk\u2019uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n\u2019Urukiko rw\u2019Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.<\/p>\n<p>Uyu mugabo wananditse kuri gahunda ya <em>&#8220;ndi Umunyarwanda&#8221;<\/em>\u00a0itaravuzweho rumwe biravugwa ko asohotse muri gereza amaze kwandika igitabo cy&#8217;amapaji 400 kivuga ku ngengabitekerezo ya Genocide ngo irangwa muri Gereza ngo ku buryo abagororwa banayikwirakwiza mu miryango yabo iri hanze mu baturage basanzwe. Harakekwa ko iki gitabo cyaba kiri mu byahereweho Perezida Kagame amuha imbabazi!<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_53980\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/X6QcR8HupME?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Nkurunziza Gad Perezida Kagame ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y\u2019umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko iyo abazengurutse umuntu \u2018Umuyobozi\u2019 babona yishimye cyangwa ahaze bo bashonje bamucira urubanza, asaba abayobozi guca bugufi. Muri uwo muhango abashyushyarugamba bari Edouard Bampoliki na Val\u00e9rie Nyirahabineza, bari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":43677,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-43675","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Nkurunziza Gad Perezida Kagame ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y\u2019umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko iyo abazengurutse umuntu \u2018Umuyobozi\u2019 babona yishimye cyangwa ahaze bo bashonje bamucira urubanza, asaba abayobozi guca bugufi. Muri uwo muhango abashyushyarugamba bari Edouard Bampoliki na Val\u00e9rie Nyirahabineza, bari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-10-17T17:21:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"815\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"651\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/\",\"name\":\"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png\",\"datePublished\":\"2021-10-17T17:21:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png\",\"width\":815,\"height\":651},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Nkurunziza Gad Perezida Kagame ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y\u2019umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko iyo abazengurutse umuntu \u2018Umuyobozi\u2019 babona yishimye cyangwa ahaze bo bashonje bamucira urubanza, asaba abayobozi guca bugufi. Muri uwo muhango abashyushyarugamba bari Edouard Bampoliki na Val\u00e9rie Nyirahabineza, bari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-10-17T17:21:51+00:00","og_image":[{"width":815,"height":651,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/","name":"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png","datePublished":"2021-10-17T17:21:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/kaga.png","width":815,"height":651},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twatsinze-urugamba-ntitwatsinze-intambara-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43675","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=43675"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43675\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":43678,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43675\/revisions\/43678"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/43677"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=43675"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=43675"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=43675"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}