{"id":4375,"date":"2013-11-25T21:49:38","date_gmt":"2013-11-25T19:49:38","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4375"},"modified":"2013-11-25T21:49:38","modified_gmt":"2013-11-25T19:49:38","slug":"guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/","title":{"rendered":"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE"},"content":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by\u2019umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n\u2019ubwoko n\u2019abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu\u00a0 hagati ya mata na nyakanga buri mwaka\u00a0 bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda<!--more-->\u00a0; banenga umurongo wa politiki mushya nahisemo kugaragarizamo ibyo ntekereza numva byagirira igihugu akamaro.<\/p>\n<p>Bamwe muri bo bavuga ko naba narahindutse umuhutu cyangwa interahamwe ngo kuko nanze guheza inguni nkabo.<\/p>\n<p>Hari n\u2019abavuga batabanje gutekereza cyangwa gusiganuza bakanzura bavuga ngo ni amaco y\u2019inda nk\u2019aho hari ikigo gishinzwe guhemba abanyapolitiki bakorera muri opozisiyo nyamara ntibamenye y\u2019uko ibyo dukora aritwe ubwacu dushoramo ibyo dutunze,igihe n\u2019imbaraga byacu btagira ingano.<\/p>\n<p>Simbarenganyiriza imitekerereze yabo iciriritse cyangwa se \u00a0ibyo bambwira kuko sibo bikoresha ubwabo ahubwo ni ikinyoma cya mwene Rusuferi watanzeho abacu igitambo akikuza abo bahutu mudashaka ko havugwa ibyabo nyamara byarabagiriweho mwese mubireba kugirango uwatwicishije n\u2019uwabishe agire ikuzo kwa se, maze twese aduhindure ingaruzwa muheto bityo ingoma ye yogere hose naho mwe mugoswe n\u2019ubwoba bwinshi n\u2019igihunga ntagereranywa aribyo bituma bamwe muri mwe muvuga ibyo mutemera ngo murebe ko bwacya kabiri.<\/p>\n<p>Banyarwanda dusangiye gakondo<\/p>\n<p>Munyemerere mbasobanurira ko\u00a0 kuba Imana yarampaye umutima-nama wo gushyira mu gaciro nkabasha kwakira mu bwenge no mu mutima wanjye ibyo \u00a0Kagame n\u2019abatutsi b\u2019abaheza nguni batabasha kwakira bitangira umuhutu cyangwa se ngo bimpindure interahamwe.<\/p>\n<p>Iyo ngereranyije igipimo cy\u2019ababo bazize inkotanyi zirangajwe imbere na Paul Kagame n\u2019abacu bazize interahamwe nsanga ibyakozwe n\u2019inkotanyi niba byari bigamije kuduhorera twaba twarahorewe bihagije nako birenze urugero kuburyo nta mpamvu yatuma mukomeza kujundika umujinya ngo mukomeze mumire \u00a0bunguri ibyo mubeshywa byose n\u2019abigize abungeri b\u2019ubwoko bagamije kubona uko baturimbura twese batwita ibipinga ngo ni uko tutemera igitugu badutwaza.<\/p>\n<p>Icyangize uwo ndi we magingo aya ni uko namenye kandi nsobanukirwa y\u2019uko umuntu ukunda ubwoko bwe abutoza kubana n\u2019abandi batabuhuje kugirango bose batuze baturane mumudendezo naho ubutoza gusuzugura no kwanga ubundi aba aburahuriraho umuriro ukongotse nk\u2019uw\u2019itanura kuko ibyo byose nta handi biganisha uretse kubukururira urwango ruturuka kuri abo batsikamiwe maze amaherezo y\u2019ibyo byose akaba intambara z\u2019urudaca no guhigana bukware aribyo bidushora muri za jenoside.<\/p>\n<p>Ibyo mvuga n\u2019ibyo nandika ndetse n\u2019ibyo nzakora ntibizanyibagiza ko abacu bishwe nta gicumuro ariko na none nsanga inzika itagira iherezo atariyo izatuma twubaka u Rwanda rwarundi abasokuru bacu bavugaga ko rwatembaga amata n\u2019ubuki\u00a0; ibiri amambu nitutarubogora inzira zikigendwa ngo duce inzo nzika n\u2019inzigo, ruzitwa urutemba amarira n\u2019amaraso.<\/p>\n<p>Sinyobewe ko no muri abo bahutu mbabwira naho harimo abakigoswe n\u2019igihu cy\u2019urwango banga abo badahuje ubwoko kubera inzigo twatejwe n\u2019amateka y\u2019urukozasoni ariko ibyo ntibikwiye kuduca intege ngo bidusubize inyuma kuko inzika itavura n\u2019inzigo,<\/p>\n<p>Nitwiyemeza kurwomora twese nk\u2019abitsamuye abo bose bigungiye mu nguni z\u2019indinganire tuzababera urumuri tubakure ibuzimu bajye ibuntu maze bahane ibiganza amaherezo bashinge imiheha itatu kuntango y\u2019 ubumwe nyakuri buzira amacenga.<\/p>\n<p>Banyarwanda dusangiye igihugu<\/p>\n<p>Ndababwiza ukuri y\u2019uko nta Rwanda rw\u2019Abatwa, nta Rwanda rw\u2019Abahutu, nta n\u2019u Rwanda rw\u2019Abatutsi,<\/p>\n<p>Nta Rwanda rw\u2019Abasajya,nta Rwanda rw\u2019Abasopecya,nta Rwanda rw\u2019Abadubayi nta Rwanda rw\u2019Abajepe nta n\u2019u Rwanda rw\u2019Abakiga cyangwa rw\u2019Abanyenduga.<\/p>\n<p>Aka gahugu gato gatatse ibyiza byinshi Imana ikaduhaho gakondo twese kugirango tukabanemo ntawe uhonyoye undi.<\/p>\n<p>Dukwiye kumenya ko uko ibihe bisimburana ari nako ibintu bigenda bihinduka kandi n\u2019imyumvire y\u2019abantu ikarushaho gutera imbere bityo natwe twitoze guhindura imyumvire<\/p>\n<p>Imana ijya kurema amoko atatu ikayatuza mu gihugu kimwe ntiyibeshye ahubwo yagira ngo twuzuzanye bityo \u00a0umuhinzi agaburire abanyarwanda bose,umworozi akamire abaruvuka bose naho umubumbyi ababonere inkono zo guteka ibyo baganuye byose.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019umwaduko w\u2019abera iwacu na mbere y\u2019ubukoloni, byarashobokaga ko umututsi \u00a0aba umutware (maitre) naho umuhutu akaba umucakara<\/p>\n<p>Abariho mu myaka ya za 1959 mwabonye y\u2019uko bishoboka ko uwari ukandamijwe ashobora kwigaranzura uwamutwaraga naho uwo wigaranzuwe akayoboka ishyanga cyangwa se agakorerwaho iringaniza.<\/p>\n<p>Burya ngo iby\u2019isi ni gatebe gatoki\u00a0;<\/p>\n<p>Mumwaka w\u2019 1994 nyuma y\u2019amahano yagwiririye abatutsi bahoze mu gihugu imbere agashyira ku ntebe abatutsi baruhoze inyuma Imana yarongeye ibatiza ubutegetsi igirango ibagerageze ntimwabimenya none mwaguye mu mutego wa Sekibi mukoresha nabi ububasha mwatijwe muratsindwa kumugaragaro.<\/p>\n<p>Ndababwiza ukuri ko ntakundi mwaramira intsinzi muririmba kenshi uretse kwemera gusaranganya n\u2019abo mwita abanzi kuko nibyo bizatuma mugoheka.<\/p>\n<p>Nta kintu kimbabaza nko kuba mucibwa amarenga ko ingoma y\u2019ikinyoma igeze ku ndunduro ntimubimenye ahubwo mukaba mugiye kurwiyambika mwitera igisuzuguriro gitewe no gutsimbarara kubigiye kubacika izuba riva<\/p>\n<p>Batutsi\u00a0 bavandimwe\u00a0 Imana ntigira inzika<\/p>\n<p>Ko mperuka muvuga ko mureba kure, harabura iki ngo muce bugufi mwitandukanye n\u2019ababashuka bityo mwemere musaranganye n\u2019abahutu ejo mutazabura byose nk\u2019ingata imennye\u00a0 kubera umujinya w\u2019Imana?<\/p>\n<p>Imana yabakuyeho amaboko dore yahagurukije amahanga yose ngo arebe icyatuma muca bugufi nimwanga abameneshe boshye bihehe aho munyuze hose mukurikizwe induru.<\/p>\n<p>Aya si amarenga mbacira ahubwo ndabona ingoma y\u2019ikinyoma Imana yayirekuye bityo ikaba igiye guhagurutsa izindi ntwari \u00a0ngo ziyirimbure amanywa ava kandi zihagarikiwe n\u2019isi yose<\/p>\n<p>Niyo mpamvu nifuje kubaburira ngo mwitandukanye nayo ihirime yonyine itabahirimana cyangwa ikabahirima hejuru muzira kunangira.<\/p>\n<p>Sinifuza kubabona mwangara amahanga muhunga ikimwaro kandi ntawabaheje muri iyi nkubiri yo kurwanya ikibi mu Rwanda,<\/p>\n<p>Sinifuza kubabona mwabaye abagererwa kandi byari gushoboka ko dufatana urunana nabo mubeshywa ko ari abanzi tukabasha gusenyera umugozi umwe twubaka igihugu cyacu<\/p>\n<p>Mugire ubutwari kandi ndabizi ko atari ubwo mutira cyangwa mwitirirwe maze mwirinde \u00a0kwishisha abandi banyarwanda baheze ishyanga cyane cyane abari mu mashyamba ya Kongo nabo ntibayatuye kubushake bwabo kuko ntawanze kuba mu rwa Gasabo.<\/p>\n<p>Bibabeshya ntamwicanyi ukiba mu mashyamba bose bibera i Kigali kandi abenshi \u00a0muri bo nibo babatwara iyo muri guverinoma,no mu nteko n\u2019ahandi ntarondoye \u00a0bamwe muri bo murabazi barangwa no kwihutura gushyashya biyita abanyarwanda mugisigo cy\u2019injji bise ngo \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d nk\u2019aho mbere bari abanyamahanga ngo kubera ko bemeye ubucakara bw\u2019umwidishyi nawe akemera kubahishira.<\/p>\n<p>Reka nsoze nibariza babandi dusangiye intimba twatewe n\u2019ijuru ryatugwiriye hagati ya mata na nyakanga 1994 nti niba abiyita abacu baturira mu rwacu aho umunsi twakwiye imishwaro twerekeza ishyanga ntibazatumira bunguri iyo mu makambi?<\/p>\n<p>Oya ntibikabe nta mututsi ukwiye gusubira ishyanga azize kunangira ngo bitume yishyura ingaruka z\u2019ibibazo atateje ababiteje bihanitse mu magorofa birundarundiye iyo mu mahanga igihe basahuraga igihugu basakuma ibyo gitunze byose nk\u2019isuri yo mu itumba<\/p>\n<p>Mpiniye aho ngo ntabarambira uzumva yatsinda umutima unangiye azanyegere twisungane dushake icyahesha ishema u Rwanda kitavanguye abana barwo.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Bikorewe Mayotte kuwa 24\/11\/2013<\/p>\n<p><strong>AKISHULI ABDALLAH<\/strong><\/p>\n<p>Wifuza kunyandikira\u00a0 ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo ,adresse yanjye ni abdallah.akishuli@yahoo.com<\/p>\n<p>Telefone\u00a0: 00262639030023<\/p>\n<p>Cyangwa ukansanga kuri SKYPE na \u00a0Face book: Abdallah Akishuli<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by\u2019umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n\u2019ubwoko n\u2019abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu\u00a0 hagati ya mata na nyakanga buri mwaka\u00a0 bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3205,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4375","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by\u2019umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n\u2019ubwoko n\u2019abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu\u00a0 hagati ya mata na nyakanga buri mwaka\u00a0 bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-11-25T19:49:38+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/\",\"name\":\"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-11-25T19:49:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":352,\"height\":355},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE - Umunyarwanda","og_description":"Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by\u2019umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n\u2019ubwoko n\u2019abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu\u00a0 hagati ya mata na nyakanga buri mwaka\u00a0 bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-11-25T19:49:38+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/","name":"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-11-25T19:49:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":352,"height":355},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guhitamo-umurongo-mushya-wa-politiki-ntibimpindura-umuhutu-cyangwa-se-ngo-bingire-interahamwe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4375","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4375"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4375\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4375"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4375"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4375"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}