{"id":43788,"date":"2021-10-23T15:15:04","date_gmt":"2021-10-23T13:15:04","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=43788"},"modified":"2021-10-26T15:32:33","modified_gmt":"2021-10-26T13:32:33","slug":"abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/","title":{"rendered":"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d!"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0<b>Albert MUSHABIZI<\/b><\/p>\n<p>Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo imbuga za whatsapp, muri iyi minsi hakwiragiyeho ibiganiro bishyushye n\u2019amatangazo; aho abanyarwanda bakangurirana guhagukurukana n\u2019iyonka, bagatera inkunga filimu mbarankuru yenda gusohoka ivuga ku Rwanda, \u201cMan of the Year\u201d! Iyi filimu Abanyarwanda bategereranyije igishyika, ku bw\u2019ukuri izaba ivuga ku Rwanda, cyane cyane \u201cUmugabo w\u2019Umwaka\u201d nk\u2019uko izina rya filimu ribica amarenga! \u201cUyu mugabo w\u2019Umwaka\u201d \u2013ariko uzavugwaho mu myaka myinshi y\u2019ubuzima bwa politiki n\u2019igisirikali ku Rwanda- nta wundi utari Prezida KAGAME. Uyu yamennye ibifaranga bitabarika mu binyakamakuru n\u2019ibigo bishinzwe kumenyekanisha imiryango, amasosiyete, ibigo n\u2019ibihugu, ibizwi mu ndimi z\u2019amahanga nka \u201cPublic Relations\/Relations Publiques\u201d. Uyu mutungo usesagurizwa ibi bigo bya \u201cPR\u201d, iba ari impongano KAGAME n\u2019ingoma ye ya RPF-Inkotanyi,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ngo bakenekwe isura y\u2019agahebuzo, ishashagirana mu kinyoma, ndetse n\u2019igihugu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>babeshya ko bagize \u201cPradizo\u201d\/\u201dSingapuru Nyafrika\u201d!<\/p>\n<p>Bati: <i>\u201cAk\u2019imuhana kaza imvura ihise, harageze ko turangwa n\u2019ubwitange bwo kwigomwa ubushobozi, bwo gushora muri iyi mpinduramatwara, intsinzi irakomanga ku miryango; kandi Leta itumenera ku rwara nk\u2019inda, ibimenyetso bikomeje kwisukiranya ko iri mu minsi yayo ya nyuma!<\/i>\u201d iyi ni interuro yateruwe n\u2019umuyobozi wa Kominote y\u2019Abanyarwanda bakomoka mu Rwanda, bari mu mujyi munini w\u2019igihugu cy\u2019Afrika! Undi ati:\u201d<i>Ni koko Abanyarwanda bagaragaje inyota n\u2019ubwitange bwo gufata mu mugongo ibikorwa abarwanya ikinyoma cyubakiyeho FPR-Inkotanyi, batamururira isi akari imurori kakiri urujijo kubera ibinyoma bisakazwa n\u2019Inkotanyi! Ibi bakaba barabigaragarije cyane, mu bihe bya vuba aha Umushakashatsi n\u2019Umwanditsi Judi REVER, umwe mu imparanirakuri, Leta ya Kigali ihigisha uruhindu akaba nawe agendana amakenga no kwikingira, yihisha abishi bayo bamaze no kumukabya ko bazamwambura ubuzima! Ni koko Abanyarwanda bakangukiye kandi batera inkunga yo gushyigikira ibikorwa bye akorera hirya no hino ku isi!<\/i>\u201d<\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Byiyongera ku muco mwiza Abanyarwanda baharanira ukuri, bamaze iminsi bagaragaza wo gutabariza no kuremera (gufasha mu buryo bw\u2019imibereho mu bihe by\u2019amage) impirimbanyi n\u2019Abanyapolitiki bahangaye na Kigali, mu gihugu no hanze yacyo; akenshi bashyirwa mu kaga n\u2019ibikorwa by\u2019indashyikirwa biyemeza, batitangiriye ubuzima bwabo baba bashyira mu kaga, ku neza y\u2019igihugu. Byaragaragaye ku mpirimbanyi nka IDAMANGE, KARASIRA\u2026 Abanyapolitiki nka BARAFINDA, Abanyamakuru n\u2019abataganza kuri \u201cyoutube\u201d\u2026 Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye, amoko atandukanye, abenshi bahunze Ingoma y\u2019igitugu ya FPR-Inkotanyi, n\u2019abari mu gihugu babikora rwihishwa; bahagurukiye rimwe n\u2019iyonka, kugira umusanzu ufatika batanga ku agaciro kangana na 150,000$ abura ngo iyi filimu ibashe kugira ubushobozi bw\u2019amafranga bwo kuyisohora no kuyikwirakwiza. Iby\u2019aka gaciro kabura bikaba byaratangarijwe mu kiganiro umwe muri babiri bari kuyikora, yagiranye n\u2019Abanyarwanda ubwe, mu minsi ishize!<\/p>\n<p><b>Uburyo bwo gutanga inkunga buratandukanye mu korohereze buri wese ufite ubushake, kandi inkunga igashyika ahayigenewe: gukora imirimo yo gutunganya no gusakaza iyo filimu!<\/b><\/p>\n<p>Abanyotewe impinduka mu Rwanda bari ku kivi cy\u2019impinduramatwara; bamaze gukura mu myumvire y\u2019urugamba bahagazeho bwuma! Ubu bamwe muri bo bafashe iya mbere mu bukangurambaga, kandi ababakurikiye baratanga icyizere ko barahigura umuhigo, iyi filimu ikava mu bibazo by\u2019uburyo bw\u2019amafaranga buyitsikamiye! Kugeza magingo aya, aho umuntu aherereye hose, n\u2019ubushobozi afite uko bungana kose, n\u2019umutekano w\u2019umwirondoro we uko awifuza kose; hari uburyo bumubereye bwo kwitabira iki gikorwa yitangira ku giti cye, cyangwa se anyuza inkunga mu matsinda y\u2019abaziranye, arimo kuremwa n\u2019abakorerabushake,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nayo agomba kwitoramo utanga iyo nkunga ku miyoboro yateganyijwe n\u2019abayitunganya!<\/p>\n<p>Ngo uburyo bwaba bworoshye cyane, kwaba ari ukunyuza ku muyoboro wa \u201cPaypal\u201d w\u2019ikigo kiyitunganya ariwo: <a href=\"https:\/\/www.paypal.com\/donate?hosted_button_id=PY9QPNAUEZUXC\">https:\/\/www.paypal.com\/donate?hosted_button_id=PY9QPNAUEZUXC<\/a>. Icyakora ngo hari no gutanga unyuze ku rubuga bwite bw\u2019umushinga wa Filmu, icyakora ngo aha hashobora gutangirwa n\u2019abatuye muri US, kandi ibyo batanze bigatozwaho imisoro: <a href=\"https:\/\/manooftheyear.film\/trailer\">https:\/\/manooftheyear.film\/trailer<\/a>. Hari kandi na none uburyo bwo gushyira amafaranga kuri konti y\u2019Ikigo gitunganya iyi filimu iri mu gihugu cy\u2019u Bubiligi -ariko ukaba wayishyiraho aho uri ku isi yose ukoresheje za banki z\u2019ibihugu urimo-, iyo konti ikaba ari iyi ikurikira: BLIND RIVER MEDIA INC. SWIFT\/BIC TRWIBEB1XXX IBAN BE94 967227722014. Ushaka gusogongera ku buryohe n\u2019isura y\u2019ukuri iyi filimu izaba izadusangiza, yakisurira urubuga rw\u2019ikigo kizayitunganya (rwatanzwe haruguru ko narwo rutangirwaho inkunga, akihera ijisho; inkuru mbarirano iratuba!<\/p>\n<p><b>Abanyarwanda baharanira ukuri n\u2019imiyoborere myiza y\u2019igihugu cyabo bayitegereje nk\u2019ivuka ry\u2019umwana uje kungura umuryango; mu gihe Kigali yo iri mu kiriyo yabuze imivuno yo kuyimenera mu igi, ikaba magingo aya itakibashirije no kuyirwanya ubwo izaba isohotse nk\u2019uko yarwanyije n\u2019indi yabanje bigafata ubusa!<\/b><\/p>\n<p>Uburyo bw\u2019amafaranga Kigali ikoresha mu mihate yo kuyobaguza amahanga, igura isura mpimbano ahashoboka ku isi; ava mu misoro y\u2019Abanyarwanda mu gihugu, ndetse n\u2019abatuye mu bihugu bitera inkunga u Rwanda! Nk\u2019uko abanyotewe ukuri n\u2019impinduka batanga ubushobozi bwo gukomeza kubabohera ku ngoyi \u2013mu buryo badafite uko bahagarika-; bakwiye kugira imihate yo kwitanga byimazeyo mu kwigomwa uburyo batanze mu mutima-nama wabo, kandi mu ntego zifatika biyemeje, ngo barwanye ikinyoma kigurwa n\u2019uburyo bwabo bukoreshwa nabi, na Leta isesagura ibyakagiriye rubanda igoka umumaro.<\/p>\n<p>Iyi filimu izazana ukuri kwinshi kuvuye mu mpande zitandukanye, kandi iguhurize hamwe; mu buryo bworoshye gusobanukirwa urwo rusobe rw\u2019amakuru! Mbese nawe ibaze nko gukurikirana ikiganiro cy\u2019aho ingingo zisukiranya kandi zuzunya mu njyana iguha amahirwe yo gusobanukirwa; maze muri icyo kiganiro kikaba kirimo ba Judi REVER, Kizito MIHIGO, Michael WRONG, Faustin TWAGIRAMUNGU, David HIMBARA\u2026 n\u2019abandi benshi uzi bazi byinshi kandi batanze umusanzu ufatika mu kumenyesha ukuri kwimbitse iriya Leta yicariye! Muri abo bose Abanyabwenge karahabutaka, abanyapolitiki b\u2019inararibonye, abanyamakuru n\u2019abashakashatsi, impirimbanyi zabyiyemeje kandi zibifitiye impano\u2026<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Kurwanya iyi filimu bisa n\u2019aho bitagishobokeye Leta y\u2019u Rwanda, kubera aho ikoranabuhanga rigeze, rikaba rinayigeze ku buce ku mpamvu z\u2019uko Abanyarwanda mu ngeri zose bamaze kumenyera kwihigira ukuri, kwaba kugukurikira no gusangiza amakuru! Abateguye iyi filimu nabo ni inararibonye mu mikorere ya Leta y\u2019u Rwanda, irimo iterabwoba, kumena ibifaranga byo kumenera imishinga mu igi, gutera igitutu ku bigo biri inyuma y\u2019umushinga! Mbese namwe mwibaze impamvu hari gukenerwa umusanzu w\u2019abanyarwanda bose banyotewe ukuri, ngo iyi filimu ibashe gusohoka no gukwirakwizwa!? Igisubizo nta kindi, ni uko impirimbanyi z\u2019ukuri, Leta ya Kigali ifata nk\u2019abanzi bayo, bafashe ingamba za \u201cmugabo wigira yakibura agapfa\u201d, barirya barimara birinda aho bahurira hose, n\u2019inkunga cyangwa ubufasha bwazabatera icyugazi, igihe agahu kazaba gahuye n\u2019umunyutsi, filimu iri ku bica bigacika ku miyoboro itandukanye nsakazabumenyi!<\/p>\n<p><b>Ese koko Filimu nk\u2019iyi mbarankuru ku Rwanda ni iy\u2019agaciro; byo kuraza ishinga abanyarwanda barwanira ko ukuri ku Rwanda kuba ikimenyabose ? Umusanzu wayo uzaba uwuhe ?<\/b><\/p>\n<p>Mu Kinyarwanda baca umugani ngo \u201cImvura igwa ni isubira\u201d kandi ngo \u201cubyina n\u2019ishyari ntakura ibirenge!\u201d Nta bikorwa byo kwituramira byamaze kugerwaho, ngo bibe bihagije kuba byarashyize hanze Leta ya Kigali yubakiye ku kinyoma, n\u2019ubwo ibikorwa bisohoka buri munsi! Gusa ntibihagije kandi ibibanziriza ibindi, bibera ibizakurikira isoko yo kunozwa no kugira umusarura uruseho. Ikindi gikwiye kuzirikanwa ni kwa kubyina n\u2019ishyari ntukure ibirenge nyine, ngo hato ritaguhiga\u2026 Imihate ikinyoma gishyirirwaho ngo kiburabuze isi, hakwiye irenzeho gushyirwa mu Ukuri ngo gutamururire isi icyo Prezida KAGAME na FPR-Inkotanyi bari byo ku Rwanda, uko Abanyarwanda babayeho mu kuri kwamye, guhabanye na birya bikwirakwizwa ko badamaraye muri Paradizo y\u2019Ubudasa Igihumbi, nk\u2019uko babibeshyerwa na Leta ibashinyagurira!<\/p>\n<p><b>Twitege ngaruka ki z\u2019umujinya wa Kigali ubwo iyi filimu \u201cMan of the Year\u201d izaba isohotse; nk\u2019uko iyigeze gusohorwa na BBC nayo yavugaga ukuri kugihishwe, \u201cRwanda, The Untold Story\u201d<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>yaviriyemo BBC gufungirwa gutangariza ku minara ya FM mu Rwanda?<\/b><\/p>\n<p>Ni koko Filimu iheruka yo ku gihagararo nk\u2019icya \u201cMan of the Year\u201d yatitije Kigali, maze nayo irasizora muri Diplomasiya, reka si ukugura ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeye ngo biyirwanye, baravuga\u2026 ngo aha abayisohoye n\u2019abayivuzemo bizabakoraho, ndetse bakurikiranwe mu nkiko\u2026 Nyuma igikorwa cya rurangiza kiba gufunga BBC ku minara ya FM mu Rwanda. Iki gikorwa cyo gufungira BBC ku minara ya FM nacyo cyakoranywe umujinya n\u2019ubuhubutsi bwinshi, bisigira ibibazo abakozi ba Leta bayigiraga inama ko irimo gukora ibidakwiye, kandi bigaragaza neza isura y\u2019u Rwanda yo kuniga ukuri n\u2019itangazamakuru!<\/p>\n<p>Kwirukana BBC ku minara ya FM, byatumye igira abayikurikirana baruta kure abayikurikiraga ikiri kuri FM ku minara y\u2019u Rwanda! Ni mu gihe ko n\u2019iki gitangazamakuru cyahaye n\u2019uburenganzira \u201cabayoutubers\u201d guterura ibiganiro byacyo bagasakaza, uko bishakiye; kandi iyi miyoboro ya \u201cYoutube\u201d niryo shakiro ry\u2019inkuru z\u2019ukuri kwamye ku Rwanda; kuburyo Leta ya Kigali idahwema kubogoza ko \u201cabayoutubers\u201d bayigeze habi, bamurikira ukuri umuryango nyarwanda, kandi mu myumvire ya FPR-Inkotanyi, ukuri kubereyeho konona abaturage!<\/p>\n<p>Ni ihame ko iyo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>\u201cUmuryango w\u2019abantu runaka\u201d ukandamijwe, kurushaho kubuza abantu gukurikira igitangazamakuru, kandi udafite ubushobozi bwo kugihisha burundu, uba urushijeho gutuma gitera amatsiko\u2026 Kubuza abanyarwanda kumva \u201cRadiyo Muhabura\u201d yumvikanaga mu gihugu cyose kuri mirongo migufi\/\u201cshortwaves\u201d kandi byibura no ku maradiyo yose, dore ko hariho amaradiyo menshi yari afite \u201cshortwaves\u201d yonyine n\u2019ayari afite \u201cshortwaves\u201d kongeraho na FM, mu gihe kubona radio ifite FM gusa byari bigoye, mu Rwanda rw\u2019icyo gihe. Ibyo byatumye radio Muhabura yarumvwaga na benshi ku butaka bw\u2019u Rwanda, kurusha mukeba wayo RTLM yumvikaniraga kuri FM gusa, kandi iyo FP idakwiriye ubutaka bw\u2019u Rwanda, ndetse n\u2019inyakiramajwi nyinshi zitagira uburyo bwo kwakira amajwi ayunguruye neza bwa FM.<\/p>\n<p>\u201cMan of the Year\u201d isohowe n\u2019abagabo basanzwe bazi byinshi ku Rwanda; barushakashatseho, barwanditseho, baganirije impirimbanyi nyinshi; bararuzi neza cyane, kandi n\u2019ibinyamakuru by\u2019imizindaro ya Leta ntibisiba kubamamaza bibatuka, ariko bikangurira rubanda amatsiko yo kumenya no gukurikira imirimo y\u2019abo bantu, Leta izwiho kubeshya yita ababeshyera u Rwanda! Bityo bikaba bisa n\u2019ibimenyerewe na benshi, ko abo Leta yita \u201cababeshyera u Rwanda\u201d baba baruvuga uko ruri; naho abo yita ko \u201cabavuga ukuri ku Rwanda\u201d baba bari muri wa murongo w\u2019iyo Leta wo gukeneka isura y\u2019ikinyoma ku Rwanda, hagamijwe gusingiza ingoma, no guhisha amabi yayo, bayobagiza amahanga!<\/p>\n<p>Abakoze filimu Benedict MORAN na Anjan SUNDARAM bazwi n\u2019Abanyarwanda b\u2019impunzi hanze y\u2019Igihugu kubera ibikorwa by\u2019ubushakashatsi, ubwanditsi n\u2019ubuhirimbanyi bisanzwe bibaranga muri gahunda zabo zitandukanye! Banazwi mu gihugu hagati kandi, kubera ko Anjan we yakoze no mu Rwanda, yishakashakira ukuri kutariho ivumbi, maze yamara kuruvamo akarwandikaho ibitabo byinshi bivuga ibihishwe na Leta biruberamo! Naho Benedict nawe nk\u2019umusangirangendo wa Judi Rever, indi mparanirakuri ikaba itajya imbizi na Leta ya Kigali; nawe yaranzwe n\u2019ibikorwa bitandukanye biharanira guhishura ukuri kwicariwe n\u2019intebe y\u2019ikinyoma ya FPR-Inkotanyi! Kubw\u2019iyo mpamvu rero ibinyamakuru by\u2019imizindaro ya Kigali, ntibisiba kubibasira bombi; uko bibibasira bibandikaho inkuru z\u2019isebanya n\u2019iyandagaza, ninako biba bibamamaza mu baturage b\u2019imbere mu gihugu!<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 \u00a0\u00a0<\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0Albert MUSHABIZI Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo imbuga za whatsapp, muri iyi minsi hakwiragiyeho ibiganiro bishyushye n\u2019amatangazo; aho abanyarwanda bakangurirana guhagukurukana n\u2019iyonka, bagatera inkunga filimu mbarankuru yenda gusohoka ivuga ku Rwanda, \u201cMan of the Year\u201d! Iyi filimu Abanyarwanda bategereranyije igishyika, ku bw\u2019ukuri izaba ivuga ku Rwanda, cyane cyane \u201cUmugabo w\u2019Umwaka\u201d nk\u2019uko izina rya filimu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":43789,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[71],"tags":[],"class_list":["post-43788","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-udushya"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na\u00a0Albert MUSHABIZI Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo imbuga za whatsapp, muri iyi minsi hakwiragiyeho ibiganiro bishyushye n\u2019amatangazo; aho abanyarwanda bakangurirana guhagukurukana n\u2019iyonka, bagatera inkunga filimu mbarankuru yenda gusohoka ivuga ku Rwanda, \u201cMan of the Year\u201d! Iyi filimu Abanyarwanda bategereranyije igishyika, ku bw\u2019ukuri izaba ivuga ku Rwanda, cyane cyane \u201cUmugabo w\u2019Umwaka\u201d nk\u2019uko izina rya filimu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-10-23T13:15:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-10-26T13:32:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1920\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1080\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/\",\"name\":\"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg\",\"datePublished\":\"2021-10-23T13:15:04+00:00\",\"dateModified\":\"2021-10-26T13:32:33+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg\",\"width\":1920,\"height\":1080},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na\u00a0Albert MUSHABIZI Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo imbuga za whatsapp, muri iyi minsi hakwiragiyeho ibiganiro bishyushye n\u2019amatangazo; aho abanyarwanda bakangurirana guhagukurukana n\u2019iyonka, bagatera inkunga filimu mbarankuru yenda gusohoka ivuga ku Rwanda, \u201cMan of the Year\u201d! Iyi filimu Abanyarwanda bategereranyije igishyika, ku bw\u2019ukuri izaba ivuga ku Rwanda, cyane cyane \u201cUmugabo w\u2019Umwaka\u201d nk\u2019uko izina rya filimu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-10-23T13:15:04+00:00","article_modified_time":"2021-10-26T13:32:33+00:00","og_image":[{"width":1920,"height":1080,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/","name":"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg","datePublished":"2021-10-23T13:15:04+00:00","dateModified":"2021-10-26T13:32:33+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/10\/man-of-year.jpg","width":1920,"height":1080},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bahagurutse-kwigomwa-batera-inkunga-filimu-mbarankuru-man-of-the-year\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU \u201c MAN OF THE YEAR\u201d!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43788","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=43788"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43788\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":43790,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43788\/revisions\/43790"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/43789"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=43788"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=43788"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=43788"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}