{"id":43946,"date":"2021-11-06T19:10:29","date_gmt":"2021-11-06T17:10:29","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=43946"},"modified":"2021-11-06T19:10:29","modified_gmt":"2021-11-06T17:10:29","slug":"kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/","title":{"rendered":"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Frank Steven Ruta<\/strong><\/p>\n<p>Umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero rya ADEPR i Kigali, Pasiteri<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Michel Zigirinshuti yahagaritswe mu itorero rya ADEPR, akazamara n\u2019amezi atatu atemerewe kugira ikintu na kimwe avugira kuri Youtube, umuyoboro watumye amenyekana cyane kurushaho, ku bw\u2019ibyigisho atambutsaho mu buryo buhoraho.<\/p>\n<p>Uyu Pasiteri Zigirinshuti azwiho kandi gukoresha ivugabutumwa akanashyirimo Politiki mu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>buryo buteruye, ariko ahanini uburyo avugamo politiki bukaba budakunze kwishimirwa n\u2019abashyigikiye ubutegetsi mu Rwanda, kuko akenshi aba anenga imigenzereze irimo akarengane, ubwikanyize, ubwirasi n\u2019urugomo.<\/p>\n<p>Igitangaje ku iyirukanwa rya Pasteur Michel<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Zigirinshuti kuri iyi nshuro, ni ukuba hari hashize ibyumweru bitandatu (Ukwezi n\u2019igice) atambukije icyigisho bamushinja gukoreramo ibyaha, umuntu akaba yakwibaza impamvu byatwaye iyi minsi yose, niba bitarakozwe habayeho kumutungirwa agatoki.<\/p>\n<p>Mu cyigisho cye cyo kuwa 19 Nzeli 2021 hari aho yasomye amagambo yo muri Biblia Yera muri 2 Petero 2: 9, 12 hagira hati: <i>\u201cUmwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w\u2019amateka ngo bahanwe, &#8230; Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk\u2019inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo\u201d.<\/i><\/p>\n<p>Mu gusobanura ibyo kurimbuka kw\u2019abanyabyaha yavuze ko bazarimbuka bakarimbukana na bene wabo banze kwitandukanya n\u2019ibibi by\u2019abo bafitanye amasano. Yibukije abari bamuteze amatwi ko ubwo Abanyaisirael bavaga mu Misiri bajya i Kanaani, bagiye bagwa mu Butayu bakanabutindamo cyane, ariko by\u2019umwihariko abapfaga bakaba barapfanaga n\u2019abo bafitanye amasano.<\/p>\n<p>Uru rugero yatangaga ku BanyaIsrael yasanze rudahagije, niko kwibutsa abari bamukurikiye mu Rusengero i Nyarugenge, ko no mu gihe cy\u2019a FDLR ubwo abacengezi bari barigaruriye tumwe mu duce tw\u2019Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw\u2019u Rwanda, ngo mu kubarwanya ntihabayeho gutoranya umunyacyaha n\u2019abo bafitanye amasano, ngo ahubwo bose barwanyirije hamwe, kandi barwanywa kimwe. Ati<em> \u201cBarashize, kuko batitandukanyije na bene wabo b\u2019abanyabyaha.\u201d<\/em><\/p>\n<p>Aya magambo ya Pastoro Zigirinshuti, hatitawe ku kuri kuyarimo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>kujyanye n\u2019ibyo yigishaga, yabaye nk\u2019ukoze FPR mu nkovu, kuko kimwe mu byagoye FPR kwisobanura ku ruhando mpuzamahanga ni ubwicanyi bwakorewe abaturage muri Ruhengeri na Gisenyi, kandi bukaba bwarakorwaga mu kivunge ngo barashaka gutsinsura FDLR. Ubu bwicanyi bwaguyemo abasivile batagira ingano, biganjemo abagore benshi n\u2019abana batari bafite uruhare na ruto mu mirwano.<\/p>\n<p>Pasiteri Miche Zigirinshuti, we abaye umurame kuko we uretse amabwirizwa yatanzwe akamwirukanisha mu itorero ADEPR asanzwemo, akanategekwa kumara amezi atatu atavugira kuri Youtube, ni umugisha mwinshi kuko adafunzwe aregwa guharabika igihugu<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>no kucyangisha amahanga cyangwa se gukurura imidugararo muri rubanda, nkuko bisanzwe bigendekera abatari bake.<\/p>\n<p>Pasiteri Zigirinshuti yaherukaga na none guhagarikwa ku nshingano z\u2019ukuriye ivugabutumwa n\u2019amahugurwa muri ADEPR, azira ko atemeraga ukwivanga kwa politiki muri ADEPR, isigaye yarabaye akarima n\u2019umuzindaro bya FPR, iri torero rikaba risigaye ritoza intore kurusha uko ritegura intama za Kristo. Ibi kandi ntibitangaje, kuko imyaka ibaye myinshi abayobozi baryo uko basimburana bagenda bashyirwaho na FPR bikitirirwa Leta binyujijwe muri RGB.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Frank Steven Ruta Umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero rya ADEPR i Kigali, Pasiteri\u00a0 Michel Zigirinshuti yahagaritswe mu itorero rya ADEPR, akazamara n\u2019amezi atatu atemerewe kugira ikintu na kimwe avugira kuri Youtube, umuyoboro watumye amenyekana cyane kurushaho, ku bw\u2019ibyigisho atambutsaho mu buryo buhoraho. Uyu Pasiteri Zigirinshuti azwiho kandi gukoresha ivugabutumwa akanashyirimo Politiki mu\u00a0 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":43947,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-43946","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Frank Steven Ruta Umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero rya ADEPR i Kigali, Pasiteri\u00a0 Michel Zigirinshuti yahagaritswe mu itorero rya ADEPR, akazamara n\u2019amezi atatu atemerewe kugira ikintu na kimwe avugira kuri Youtube, umuyoboro watumye amenyekana cyane kurushaho, ku bw\u2019ibyigisho atambutsaho mu buryo buhoraho. Uyu Pasiteri Zigirinshuti azwiho kandi gukoresha ivugabutumwa akanashyirimo Politiki mu\u00a0 [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-11-06T17:10:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"993\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"636\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR\",\"datePublished\":\"2021-11-06T17:10:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/\"},\"wordCount\":468,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/11\\\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg\",\"articleSection\":[\"Iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/\",\"name\":\"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/11\\\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg\",\"datePublished\":\"2021-11-06T17:10:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/11\\\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/11\\\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg\",\"width\":993,\"height\":636},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Frank Steven Ruta Umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero rya ADEPR i Kigali, Pasiteri\u00a0 Michel Zigirinshuti yahagaritswe mu itorero rya ADEPR, akazamara n\u2019amezi atatu atemerewe kugira ikintu na kimwe avugira kuri Youtube, umuyoboro watumye amenyekana cyane kurushaho, ku bw\u2019ibyigisho atambutsaho mu buryo buhoraho. Uyu Pasiteri Zigirinshuti azwiho kandi gukoresha ivugabutumwa akanashyirimo Politiki mu\u00a0 [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-11-06T17:10:29+00:00","og_image":[{"width":993,"height":636,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR","datePublished":"2021-11-06T17:10:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/"},"wordCount":468,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg","articleSection":["Iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/","name":"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg","datePublished":"2021-11-06T17:10:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Pasiteri-Zigirinshuti.jpg","width":993,"height":636},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kigali-pasiteri-ukomeye-yirukanywe-azira-igereranya-yakoze-kuri-fdlr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43946","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=43946"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43946\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":43948,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/43946\/revisions\/43948"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/43947"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=43946"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=43946"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=43946"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}