{"id":4398,"date":"2013-11-28T22:22:33","date_gmt":"2013-11-28T20:22:33","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4398"},"modified":"2013-11-28T22:22:33","modified_gmt":"2013-11-28T20:22:33","slug":"ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/","title":{"rendered":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR &#8211; INKOTANYI."},"content":{"rendered":"<p>Abanyarwanda, ari abari mu gihugu ari n\u2019abari hanze, bamaze iminsi batwandikira binubira gahunda ya \u201cndi umunyarwanda\u201d ya FPR Inkotanyi itegeka abahutu bose iyo bava bakagera gusaba abatutsi imbabazi z\u2019icyaha cya jenoside batakoze.<!--more--><\/p>\n<p>Barabaza bati: kuva 1994 ko leta ya FPR yatubwiye ko nta moko akiba mu Rwanda, none ubu ibyo kuvangura ngo bamwe basabe abandi imbabazi ku gahato bije bite? Bati: komisiyo y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge imaze imyaka hafi 20 ko leta ya FPR yatubwiye ko yageze ku nshingano zayo, gahunda ya \u201cndi umunyarwanda\u201d ije gukora iki? Bayibonamo gahunda nshya ikaze igamije gutoteza ubwoko bw\u2019abahutu, kubatera ipfunwe n\u2019ikimwaro bihoraho, haba ku banyarwanda cyangwa ku banyamahanga.<\/p>\n<p>Igisubizo ni uko n\u2019ubundi FPR Inkotanyi itigeze igira mu migambi yayo nyakuri ibyo kubaka ubumwe bw\u2019abanyarwanda. FPR mu mikorere yayo igira gahunda ibyeri: iyandikwa mu mpapuro yo kubeshya abanyarwnda n\u2019amahanga, n\u2019indi nyakuri itandukanye n\u2019iyanditse akaba ari nayo ishyirwa mu bikorwa. Gahunda nyayo y\u2019ukuri ya FPR Inkotanyi kuva mu 1994 ni iyo kwenyegeza urwango n\u2019inzika bihoraho hagati y\u2019abatutsi n\u2019abahutu kugirango yo ikomeze gusarurira mu nduru z\u2019amoko yigaragaza nk\u2019umurengezi w\u2019abatutsi, ko itabayeho ngo itegeke u Rwanda ubuziraherezo abatutsi batabaho kandi atari byo. Gahunda ya \u201cndi umunyarwanda\u201d y\u2019uko abahutu bose bagomba gusaba abatutsi imbabazi ku gahato ka leta ni cyo igamije: <b><i>kwambika abahutu bose ibara rya jenoside ku gahanga bityo bagatakaza icyizere bagakwiye kuba bagirirwa n\u2019abandi banyarwanda mu kubaka urwababyaye, kubaremano igihemu ku bandi banyarwanda, kubandarika no kubatesha agaciro ku mahanga , ikimwaro no\u00a0 guhora batuwemo n\u2019ipfunwe rya jenoside rihoraho, noneho ubwoko bw\u2019 abatutsi bukicazwa butyo ku ntebe y\u2019ubutegetsi ubuziraherezo mu Rwanda.<\/i><\/b><\/p>\n<p>FPR Inkotanyi muri politiki yayo yubakiye kw\u2019ivangurabwoko mu Rwanda, ifata abahutu bose nk\u2019ibirura, abicanyi, abajenosideri kandi arari byo, abatutsi bose bo ikabafata nk\u2019abere mu mahano yose yabaye mu Rwanda kandi atari byo nabyo, mbese nk\u2019intama zayo. Muzasesengure neza mukurikirane nkuko natwe twabigenje muzasanga muri iyi gahunda ya \u201cndi umunyarwnda \u201c itegeka abahutu bose gusaba abatutsi imbabazi ku gahato,\u00a0 ntaho Leta ya FPR Inkotanyi itegeka cyangwa se inasaba abatutsi gutanga izo mbabazi! Ubundi iyo umuntu asabye\u00a0 imbabazi hakurikiraho ibintu bitatu bishoboka: kuzimuha, kuzimwima, kwicecekera. Kumubwira ko umwimye imbabazi yagusabye cyangwa se kwicecekera, byombi bivuga ko nta mbabazi umuhaye.<\/p>\n<p>Leta ya FPR kuba yarapanze gahunda y\u2019abahutu gusaba abatutsi imbabazi ariko ikirengagiza nkana gupanga indi gahunda byakagombye kujyana yo gutanga izo imbabazi cyangwa se kutanazitanga, byatewe n\u2019ibi bikurikira:<\/p>\n<p>(1) abahutu gusaba imbabazi abatutsi bigamije kubagira abicanyi bose, kubatera ubwoba, kubambura uburenganzira bw\u2019abo nk\u2019abanyarwanda\u00a0 bwo kugira uruhare mu\u00a0 miyoborere y\u2019Igihugu, gutera umuhutu ikimwaro aho ari hose n\u2019aho agiye hose, kubatesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga\u00a0 kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kubyanga kuko batsikamiwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019abatutsi buri mu Rwanda muri iki gihe,<\/p>\n<p>(2) gushyiraho gahunda yo gutanga imbabazi byatuma abatutsi n\u2019abahutu bajya mu rwego rumwe bagashyikirana kandi atari cyo Leta\u00a0 ntutsi ya FPR igamije,<\/p>\n<p>(3)kubera ko abatutsi bo bavuga rikijyana, leta ya FPR ntiyabategeka gutanga izo mbabazi ku gahato cyangwa se kutazitanga ngo babyemere ari nacyo cyatumye FPR ibahitiramo bose uburyo bwa gatatu ari bwo bwo kwicecekera, bivuga ngo izo mbabazi basabwe ntazo batanze. Ntaho tuvuye rero, nta n\u2019aho tugiye. Mu gihe cyose FPR Inkotanyi izaba ikiri ku butegetsi, ikibazo cy\u2019ubushyamirane bw\u2019amoko Hutu\/Tutsi ntikizakemuka kuko kugikemura bitari muri gahunda yayo. Gahunda ya FPR Inkotanyi\u00a0 ya \u201cndi umunyarwnda\u201d ni gahunda nshya\u00a0 y\u2019itotezabwoko yashyiriweho\u00a0 gutoteza abahutu.<\/p>\n<p>Ishyaka Parti Rwandais des Moderes\/Moderate Rwanda Party, PRM\/MRP-ABASANGIZI nk\u2019ishyaka rigamije guhuza abanyarwanda bose kugirango basangire ibyiza by\u2019igihugu cyabo ntawe ukumiriwe,\u00a0 iriya gahunda yuzuye ikinyoma ya \u201cndi umunyarwnda\u201d ya leta ya FPR iratubangamiye cyane bikomeye. Iriya gahunda ya politiki ya FPR yo gutesha abayanyarwanda bose bo mu bwoko bw\u2019abahutu agaciro ibagerekaho icyaha cya\u00a0 jenoside igize icy\u2019inkomoko kuri bo, iteye ubwoba. Iteye ubwoba kuko ije gushimangira no gushyira mu ngiro gahunda yindi yavuzwe cyane izwi ku mazina ya HAVILA, TUTSI INTERNATIONAL, TUTSI-HIMA EMPIRE, EMPIRE HIMA-TUTSI mu karere k\u2019ibiyaga bigari by\u2019Afurika, aho abatutsi bagomba kwigarurira andi moko yose atuye muri ako karere . Ikigaragara ni uko FPR \u2013 Inkotanyi yo yatangiye gushyira mu bikorwa umugambi wayo mu bisha wo kuryanisha abanyarwanda.<\/p>\n<p>Gahunda ya \u201cndi umunyarwnda\u201d y\u2019abahutu gutegekwa gusaba imbabazi abatutsi z\u2019icyaha cya jenoside batakoze ni cyo igamije.Ni ukoza ubwonko bw\u2019abahutu bose bakabatsindagiramo icyaha kuva ubu kibabereye icy\u2019inkomoko cya jenoside bityo bakabambika ibara ku gahanga n\u2019ipfunwe bigamije ibintu\u00a0 bitatu :<\/p>\n<p>(1)gukomereza aho Gacaca yari igeze kugirango abahutu bari mu buyobozi n\u2019abandi bafite ubushobozi bwo kuba babujyamo itahitanye bishinje ku mugaragaro icyaha cya jenoside batakoze bagisabira imbabazi, nyuma inkiko zisanzwe zizabongerereho ibindi byaha ubundi zibakatire burundu cyangwa indi myaka yose FPR ishatse kugirango bave mu nzira;<\/p>\n<p><b><i>\u00a0(2)gukomeza \u00a0gutsikamira abahutu \u00a0no kubapyinagaza hakoreshejwe uburyo bwose\u00a0 bushoboka kugirango ejo batazabaza FPR\/APR Inkotanyi ibya jeoside yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;,<\/i><\/b><\/p>\n<p><b><i>\u00a0(3) gukumira abahutu ku butegetsi no kubasibira amayira yose yatuma bagira ibitekerezo bafitiye uburenganzira byo gutegeka igihugu cyabo nabo, ndetse n\u2019ubwinshi bwabo bukababera imfabusa nkaho kuba abahutu no kuba benshi ari bo babyigize!<\/i><\/b><\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI riramenyesha abanyarwanda n\u2019amahanga ko ryasesenguye rigasanga n\u2019uriya muvuduko muri iki gihe mubonana\u00a0 Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni muri EAC bihereranye Perezida Uhuru Kenyatta ukiri mushya anafite ibibazo na ICC bituma adatekereza neza, ari\u00a0 cyo ugamije. Barashaka huti huti gukora ku buryo Perezida Museveni aba Perezida w\u2019ibihugu bitanu bigize EAC byose, Perezida Kagame Paul\u00a0 na FPR ye bagakomeza gushikamira u Rwanda bakoresheje iriya gahunda ya \u201cndi umunyarwnda\u201d igamije gupyinagaza abahutu, umututsi Azarias Ruberwa washyizweho na Kagame na Museveni agakomeza kuba Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagashaka uko birenza umuhutu Perezida Nkurunziza w\u2019u Burundi bakoresheje abatutsi b\u2018abarundi n\u2019abatutsi b\u2019abanyarwanda\u00a0 batatashye mu Rwanda, ubundi bakikuza Tanzania bica Perezida Kikwete nk\u2019uko Perezida Kagame ubwe yabyivugiye ko afite aho amutegeye n\u2019igihe amatugeye akazamukocora. Ibi bintu Kagame na Museveni barimo ni ibintu bibi cyane, haba ku bahutu haba no ku batutsi. Abatutsi babyumva cyangwa se babireba\u00a0 bakamwenyura mu mutima bibwira ko ari ibintu byiza by\u2019ubutwari bibafitiye akamaro, baribeshya cyane. Nta muntu bifitiye akamaro habe n\u2019umwe uretse udutsiko tw\u2019abatutsi n\u2019abahima bari mu butegetsi hamwe na Kagame mu Rwanda n\u2019abari mu butegetsi hamwe na Museveni muri Uganda.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM-MRP-ABASANGIZI rirasaba abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abatutsi kuzirikana umugani wa kinyarwanda uvuga ngo: \u2018Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo\u201d. Ibihe bibi abahutu barimo muri iki gihe bategekwa gusaba imbabazi z\u2019icyaha cya jenoside cyakozwe na leta ya MRND yifashishije interahamwe n\u2019impuzamugambi za CDR ejo nabo bashobora kuzaba babazwa cyangwa se bitirirwa bose icyaha cya jenoside FPR\/APR Inkotanyi yakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu mu Rwanda no muri Repuulika Iharanira Demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p>Kubera impamvu zose twavuze muri ubu butumwa zigaragaza ububi bwa gahunda ya \u201cndi umunyarwnda \u201c itegeka abahutu bose gusaba abatutsi imbabazi ku gahato z\u2019icyaha batakoze, turasaba abahutu kwanga kwitabira iriya gahunda y\u2019itotezabwoko igamije kubasiga ibara rihoraho rya jenoside no kukibutsa ko kwemera gusaba ziriya mbazazi ari ukwiyemeza icyaha kibi cya jenoside batakoze hamwe n\u2019ingaruka z\u2019icyo cyaka kuri bo ubwabo, ku bana babo n\u2019abazabakomokaho bose. Turasaba abatutsi bose kurwanya iriya gahunda\u00a0 y\u2019itotezabwoko no gusakuza hirya no hino bavuga ko banze gutanga izo mbabazi kuko ari iz\u2019agahato ku bahutu batakoze icyaha cya jenoside kandi bikaba bigaragara ko iriya gahunda nta kiza cyayo uretse gusa kubateranya ubuziraherezo na bagenzi babo bo mu bwoko bw\u2019abahutu. Umututsi Nkunzurwanda Mihigo Alexis ni we uherutse kwandika ati: \u201cAriko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n\u2019amacakubiri. Abatutsi bashyira mu gaciro bakwiye kwamagana ivangura FPR na Kagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera dufatwa nk\u2019abafatanyacyaha\u201d.<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by\u2019igihugu cyabo\u00a0 ntawigijweyo ngo akumirwe ahezwe inyuma y\u2019urugi, rirasaba abahutu, abatutsi, abatwa, imvange hutu\/tutsi tutsi\/hutu n\u2019abahawe ubunyarwanda babisabye, guhagurukira icyarimwe twese tukamagana gahunda mbisha ya \u201cndi umunyarwanda\u201d yo gutegeka abahutu bose gusaba abatutsi\u00a0 imbabazi z\u2019agahato\u00a0 z\u2019 icyaha cya jenoside batakoze kuko ingaruka z\u2019iriya gahunda ya leta ya FPR yo kwimakaza itotezabwoko ari\u00a0 mbi cyane ku banyarwanda twese no ku gihugu cyacu twese.<\/p>\n<p>Bikorewe I Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 28\/11\/2013<\/p>\n<p>Dr. Gasana Anastase, Perezida w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI; Se<\/p>\n<p>Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; Se<\/p>\n<p>Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa. Se<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda, ari abari mu gihugu ari n\u2019abari hanze, bamaze iminsi batwandikira binubira gahunda ya \u201cndi umunyarwanda\u201d ya FPR Inkotanyi itegeka abahutu bose iyo bava bakagera gusaba abatutsi imbabazi z\u2019icyaha cya jenoside batakoze.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3300,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4398","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR - INKOTANYI. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR - INKOTANYI. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda, ari abari mu gihugu ari n\u2019abari hanze, bamaze iminsi batwandikira binubira gahunda ya \u201cndi umunyarwanda\u201d ya FPR Inkotanyi itegeka abahutu bose iyo bava bakagera gusaba abatutsi imbabazi z\u2019icyaha cya jenoside batakoze.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-11-28T20:22:33+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/\",\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR - INKOTANYI. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-11-28T20:22:33+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":215,\"height\":295},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR &#8211; INKOTANYI.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR - INKOTANYI. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR - INKOTANYI. - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda, ari abari mu gihugu ari n\u2019abari hanze, bamaze iminsi batwandikira binubira gahunda ya \u201cndi umunyarwanda\u201d ya FPR Inkotanyi itegeka abahutu bose iyo bava bakagera gusaba abatutsi imbabazi z\u2019icyaha cya jenoside batakoze.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-11-28T20:22:33+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/","name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR - INKOTANYI. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-11-28T20:22:33+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":215,"height":295},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-prmmrp-abasangizi-riramagana-gahunda-yitotezabwoko-yiswe-ndi-umunyarwanda-ya-fpr-inkotanyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y\u2019ITOTEZABWOKO YISWE \u201cNDI UMUNYARWANDA\u201d YA FPR &#8211; INKOTANYI."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4398","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4398"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4398\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4398"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4398"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4398"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}