{"id":44017,"date":"2021-11-11T15:02:56","date_gmt":"2021-11-11T13:02:56","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=44017"},"modified":"2021-11-11T15:02:56","modified_gmt":"2021-11-11T13:02:56","slug":"ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/","title":{"rendered":"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Nkurunziza Gad<\/strong><\/p>\n<p>Mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 ryibanze ku iperereza urukiko rwakoze mu cyahoze ari komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) ku buhamya bwatanzwe n&#8217;umwe mu batangabuhamya wahawe izina rya Dam ku bw&#8217;umutekano we wagaragaje guhuzagurika no kwivuguruza gukomeye.<\/p>\n<p>Iri perereza ry\u2019inyongera umucamanza yavuze ko ryakozwe tariki 26\/10\/2021 urukiko rwarikoreye muri komisiyo y\u2019igihugu yo kurwanya jenoside ibitse amadosiye y\u2019inkiko gacaca, hagamijwe kumenya cyane cyane ubuhamya bwe mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu murenge wa Nyakabanda i Kigali, rwabaye mu 2006.<\/p>\n<p>Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damasc\u00e8ne bunganira Mugimba bavuze ko ubuhamya bw\u2019uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.<\/p>\n<p>Basobanura ko amakuru yatanze mu bugenzacyaha mu bushinjacyaha no mu rukiko ahabanye n\u2019amakuru yatanze muri gacaca.<\/p>\n<p>Tariki ya 8 \/4\/1994 niyo ifatwa nk\u2019izingiro ry\u2019ibyaha Jean Baptiste Mugimba aregwa dore ko ashinjwa kuyobora inama yiswe iya &#8216;comit\u00e9 de crise&#8217; yo ku itariki ya 8\/4\/1994, ngo yakorewe iwe mu rugo igacura jenoside, igakora intonde z&#8217;abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda ya Kigali.<\/p>\n<p>Abunganira Mugimba bavuga ko bitangaje ukuntu iby&#8217;iyo nama uwo mutangabuhamya nta cyo yabivuzeho mu rubanza rwa Mugimba muri Gacaca, bakibutsa ko iyo nama ari yo yabaye intandaro y&#8217;ikirego cyatumye Mugimba afatwa nkaho ari we muntu wayoboye ubwicanyi n&#8217;andi mabi yose yabereye muri Nyakabanda.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasesenguye inyandiko yavuye muri Gacaca yagaragaje uwo Mugimba Jean Baptiste yari iwe. Buvuga ko umutangabuhamya agaragaza ko Mugimba yari mu Nyakabanda tariki 8\/4\/1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye, ubundi ko atari ahari.<\/p>\n<p>Ashingiye ku zindi manza zaciwe n\u2019urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, Me Gashabana avuga ko ku kijyanye n\u2019abatangabuhamya bagiye bivuguruza, urukiko rwabatesheje agaciro, agasaba ko ariko byazaganda kuri Dam igihe urukiko ruzaba rwiherereye ruca urubanza.<\/p>\n<p><strong>Hakozwe ikinamico Mugimba arafatwa arafungwa<\/strong><\/p>\n<p>Gashabana yavuze ko uyu mutangabuhamya bagishidikanyaho yakoze icyo yise ikinamico, Mugimba arafatwa arafungwa mu gihe ubuhamya bwe bukemangwa n\u2019abandi batangabuhamya Gashabana ati <em>\u2018Nta kintu kizima umutangabuhamya Dam avuga mu buhamya bwe.\u201d<\/em><\/p>\n<p>Yavuze ko inama yakorewe muri kamwe mu tubari turi mu mujyi wa Kigali, yacuriwemo umugambi wo kumushinja ibyaha no gutegura abatangabuhamya bamushinja ariyo yabaye \u2018intandaro\u2019 y\u2019ibyaha mugimba aregwa<\/p>\n<p>Kuba umutangabuhamya nawe ubwe yari yarakatiwe ibihano n\u2019inkiko Gacaca, Me Gashabana avuga ko nta kizima cyamuturukaho yongeraho ko inama Dam avuga ko yabereye kwa Mugimba asanga ariryo pfundo rishobora gucisha umutwe uregwa.<\/p>\n<p>Umushinjacyaha Bwana Faustin Nkusi we, ahubwo umutangabuhamya agaragaza Mugimba uwo yari we mu gihe jenoside yabaga. Avuga ko ubwo umutangabuhamya Dam yajyaga kwitaba Gacaca hari ibyari byamujyanye, ko hari ibibazo yabajijwe n&#8217;inteko ya Gacaca kandi ko ari byo yasubije, atari kuvugwa ku bya Mugimba dore ko atari azi niba azanagezwa imbere y\u2019ubutabera. Bwavuze ko yahamagajwe mu rukiko Gacaca nk&#8217;uje gusobanura ibye bimureba. Naho kuba ataravuze kuri &#8216;comit\u00e9 de crise&#8217; bitavuze ko itabayeho.<\/p>\n<p>Nyuma yo kumva icyo impande zombi zivuga ku iperereza urukiko rwakoze kuri uyu mutangabuhamya Dam utavugwaho rumwe, urukiko rwavuze ko ruzabisuzuma.<\/p>\n<p>Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yongeye gushima uko buri ruhande rwitwaye mu myaka ishize uru rubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi. Yavuze ko kuba baratinze gukora iri perereza ry\u2019inyongera byatewe na komisiyo y\u2019igihugu yo kurwanya jenoside CNLG itarahise iboneka kubera izindi mpamvu.<\/p>\n<p><strong>\u2018Ndazira imitungo yanjye\u2019<\/strong><\/p>\n<p>Jean Baptiste Mugimba w\u2019imyaka 64 y\u2019amavuko, aregwa ibyaha bine icyaha cya jenoside. Yoherejwe n\u2019igihugu cy\u2019ubuholandi mu mwaka wa 2016,aza kuburanishirizwa mu Rwanda aho bicyekwa ko yakoreye ibyaha.<\/p>\n<p>Uyu mugabo yahoze ari umunyamabanga mukuru w\u2019ishyaka CDR, yari n\u2019umukozi wa Banki nkuru y\u2019igihugu BNR.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019iri perereza ry\u2019inyongera, ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose, ariko we n\u2019abamwunganira bagasaba ko agirwa umwere ku byaha byose ashinjwa.<\/p>\n<p>Mugimba yaburanye avuga ko azira imitungo ye kandi ko hari itsinda ry\u2019abantu bagiye muri kamwe mu tubari mu mujyi wa Kigali bamucurira ibyaha bagamije kumutwara imitungo ye itimukanwa irimo n\u2019amazu i Nyamirambo.<\/p>\n<p>Mu batangabuhamya bamushinja hari uwemereye urukiko ko yahatiwe n\u2019umushinjacyaha gushyira imikono ku nyandiko mvugo atazi aho yandikiwe ishinja Mugimba ibyaha aregwa.<\/p>\n<p>Urubanza ruzasomwa tariki 23\/12\/2021 niba nta gihindutse.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Nkurunziza Gad Mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 ryibanze ku iperereza urukiko rwakoze mu cyahoze ari komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) ku buhamya bwatanzwe n&#8217;umwe mu batangabuhamya wahawe izina rya Dam ku bw&#8217;umutekano we wagaragaje guhuzagurika no kwivuguruza gukomeye. Iri perereza ry\u2019inyongera [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18113,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-44017","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Nkurunziza Gad Mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 ryibanze ku iperereza urukiko rwakoze mu cyahoze ari komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) ku buhamya bwatanzwe n&#8217;umwe mu batangabuhamya wahawe izina rya Dam ku bw&#8217;umutekano we wagaragaje guhuzagurika no kwivuguruza gukomeye. Iri perereza ry\u2019inyongera [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-11-11T13:02:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/mugimba1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"533\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba\",\"datePublished\":\"2021-11-11T13:02:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/\"},\"wordCount\":684,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/mugimba1.jpg\",\"articleSection\":[\"Ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/\",\"name\":\"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/mugimba1.jpg\",\"datePublished\":\"2021-11-11T13:02:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/mugimba1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/mugimba1.jpg\",\"width\":800,\"height\":533,\"caption\":\"Jean Baptiste Mugimba\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Nkurunziza Gad Mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 ryibanze ku iperereza urukiko rwakoze mu cyahoze ari komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) ku buhamya bwatanzwe n&#8217;umwe mu batangabuhamya wahawe izina rya Dam ku bw&#8217;umutekano we wagaragaje guhuzagurika no kwivuguruza gukomeye. Iri perereza ry\u2019inyongera [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-11-11T13:02:56+00:00","og_image":[{"width":800,"height":533,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/mugimba1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba","datePublished":"2021-11-11T13:02:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/"},"wordCount":684,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/mugimba1.jpg","articleSection":["Ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/","name":"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/mugimba1.jpg","datePublished":"2021-11-11T13:02:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/mugimba1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/mugimba1.jpg","width":800,"height":533,"caption":"Jean Baptiste Mugimba"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ihuzagurika-ryumutangabuhamya-mu-rubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ihuzagurika ry\u2019umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44017","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=44017"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44017\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":44018,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44017\/revisions\/44018"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18113"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=44017"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=44017"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=44017"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}