{"id":44088,"date":"2021-11-10T22:14:26","date_gmt":"2021-11-10T20:14:26","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=44088"},"modified":"2021-11-16T22:18:42","modified_gmt":"2021-11-16T20:18:42","slug":"namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/","title":{"rendered":"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0<strong>Cheikh Suaibu MVUYEKURE<\/strong><\/p>\n<p>Kagame sigaho, FPR rekeraho iterabwoba ryawe rirarambiranye kandi turaryamaganye.<\/p>\n<p>Haciye iminsi myinshi nsobanukiwe n\u2019imikorere y\u2019ubugome ya FPR\u00a0. Kagame yaduka yaje yitwaje intwaro y\u2019ubugome no kwica ari nayo yari yitwaje mu ntambara yo gufata u Rwanda akarwigarurira mu kinyoma cyo kurubohoza ngo abone uko yigarurira abantu.<\/p>\n<p>Hari igihe uwo mutego wadufashe turi benshi mu banyarwanda tukibwira rwose ko Kagame ari umuntu w\u2019intwari waje gukiza u Rwanda nyamara naje gushishoza nsanga ariwe muntu gica kuburyo ntakizere akwiye kugirirwa kuko kenshi yagiye yibirindura agakora ibikorwa by\u2019ubugome kuburyo burenze kamere.<\/p>\n<p>Ubu nandika iyi nkuru mboneyeho no gusubiza nihaniza abambari be banyanditse mu Kinyamakuru \u00ab\u00a0Rushyashya\u00a0\u00bb banyitirira ingengabitekerezo ntagira n\u2019ibikorwa by\u2019urugomo binyuranye cyane n\u2019inzira yanjye ndetse n\u2019ubutorwe nahamagariwe.<\/p>\n<p>Icyo FPR iduhora njye n\u2019abandi benshi atari gusa ba padiri Athanase MUTARAMBIRWA n\u2019abandi bavandimwe uko amazina aherutse kuvugwa na \u00ab\u00a0Rushyashya\u00a0\u00bb,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nibwirako ari uko duharanira ukuri n\u2019umubano mwiza mu banyarwanda. Uko muzi umwijima utinya urumuri, ni nako FPR na Kagame bazira uwo ari wese uvugisha ukuri akagira urukundo no guharanira ko buri wese yamererwa neza muri rusange mu gihe Kagame na FPR ye bo bamaranira gusa inyungu zabo bwite batitaye na busa ku mibabaro y\u2019abandi banyarwanda.<\/p>\n<p>Nguko rero uko badatinya no kwica abatumye FPR igera ku ntsinzi na Kagame akabasha kugera ku ntebe yo gutegeka u Rwanda.<\/p>\n<p>Twavuga nk\u2019abanyapolitike bamwe na bamwe nka Seth Sendashonga, Assiel Kabera \u2026, abasilikare nka Patrick Karegeya ndetse na Fred Rwigema ubwe ari nawe wari warararuje Kagame mu mihanda ya Naiirobi akamugarura mu rungano\u00a0; hakaba rero n\u2019abanyemari nka Assinapol Rwigara n\u2019abandi benshi yagiye anyaga ibyabo yarangiza akabica ataretse no gushinyagurira imiryango yabo.<\/p>\n<p>Ibyo byose rero twabonye byatumye tumumenya, tumenya n\u2019ubugome bwe bwihishe mu bucakura bukabije none twiyemeje kutandukanya nawe no kwigobotora imitegoye kandi tukamwamagana nta bwoba nubwo tutayobewe ko ahora ahigira natwe kuzatwica.<\/p>\n<p>Ikinyoma no gusebanya bya \u00ab\u00a0Rushyashya\u00a0\u00bb rero ngo dufite ingengabitekerezo, ngo nitwe dukusanya imisanzu y\u2019abagomba gutera u Rwanda ni uburyo bwo kudutegurira ibyaha no gushaka inzira yo kutwica nk\u2019uko bagiye babigenza ku bandi. Ntaho bitaniye naya matangazo ba Tom Ndahiro, Bamporiki na Ingabire immacul\u00e9e bagiye bakora kuri Kizito Mihigo, kuri Karasira Aimable cyangwa Rashid, Cyuma n\u2019abandi benshi.<\/p>\n<p>Muri make nkaba nanditse ngo nsubize \u00ab\u00a0Rushyashya\u00a0\u00bb ko namaganye iterabwoba rya bo kandi nka ngamije kubamenyesha ko twe twahagurukiye urugamba rw\u2019imitima aho twifuza kubagaruramo ubumuntu bakareka gutungwa n\u2019amaraso nk\u2019inyamaswa. Iryo terabwoba\u00a0\u00ab\u00a0nzakwica\u00a0\u00bb tuzarirwanya twisunze Imana yacu kugeza bahindutse cyangwa kugeza ingoma yabo irimbutse u Rwanda rugasubira kuba igihugu cyiza cy\u2019amahoro gitemba amata n\u2019ubuki.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0Cheikh Suaibu MVUYEKURE Kagame sigaho, FPR rekeraho iterabwoba ryawe rirarambiranye kandi turaryamaganye. Haciye iminsi myinshi nsobanukiwe n\u2019imikorere y\u2019ubugome ya FPR\u00a0. Kagame yaduka yaje yitwaje intwaro y\u2019ubugome no kwica ari nayo yari yitwaje mu ntambara yo gufata u Rwanda akarwigarurira mu kinyoma cyo kurubohoza ngo abone uko yigarurira abantu. Hari igihe uwo mutego wadufashe turi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":40889,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-44088","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na\u00a0Cheikh Suaibu MVUYEKURE Kagame sigaho, FPR rekeraho iterabwoba ryawe rirarambiranye kandi turaryamaganye. Haciye iminsi myinshi nsobanukiwe n\u2019imikorere y\u2019ubugome ya FPR\u00a0. Kagame yaduka yaje yitwaje intwaro y\u2019ubugome no kwica ari nayo yari yitwaje mu ntambara yo gufata u Rwanda akarwigarurira mu kinyoma cyo kurubohoza ngo abone uko yigarurira abantu. Hari igihe uwo mutego wadufashe turi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-11-10T20:14:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2021-11-16T20:18:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"387\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"460\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/\",\"name\":\"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png\",\"datePublished\":\"2021-11-10T20:14:26+00:00\",\"dateModified\":\"2021-11-16T20:18:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png\",\"width\":387,\"height\":460,\"caption\":\"MVUYEKURE Swaibu\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na\u00a0Cheikh Suaibu MVUYEKURE Kagame sigaho, FPR rekeraho iterabwoba ryawe rirarambiranye kandi turaryamaganye. Haciye iminsi myinshi nsobanukiwe n\u2019imikorere y\u2019ubugome ya FPR\u00a0. Kagame yaduka yaje yitwaje intwaro y\u2019ubugome no kwica ari nayo yari yitwaje mu ntambara yo gufata u Rwanda akarwigarurira mu kinyoma cyo kurubohoza ngo abone uko yigarurira abantu. Hari igihe uwo mutego wadufashe turi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-11-10T20:14:26+00:00","article_modified_time":"2021-11-16T20:18:42+00:00","og_image":[{"width":387,"height":460,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/","name":"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png","datePublished":"2021-11-10T20:14:26+00:00","dateModified":"2021-11-16T20:18:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/04\/Skjermbilde-2021-04-24-kl.-16.11.06.png","width":387,"height":460,"caption":"MVUYEKURE Swaibu"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaganye-iterabwoba-nzakwica-rya-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NAMAGANYE ITERABWOBA \u00ab\u00a0NZAKWICA\u00a0\u00bb RYA KAGAME"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44088","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=44088"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44088\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":44089,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44088\/revisions\/44089"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/40889"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=44088"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=44088"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=44088"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}