{"id":44151,"date":"2021-11-23T11:41:49","date_gmt":"2021-11-23T09:41:49","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=44151"},"modified":"2021-11-23T11:41:49","modified_gmt":"2021-11-23T09:41:49","slug":"ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/","title":{"rendered":"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Nkurunziza Gad<\/strong><\/p>\n<p>Abajijwe n\u2019umunyamakuru <a href=\"https:\/\/youtu.be\/SIEOXfE_5Og\">Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera<\/a> icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n&#8217;ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, Kagame yihanukiriye avuga ko ibyo ari ibinyoma. Ati \u2018Opozisiyo irahari\u2019.<\/p>\n<p>Ibi yabivugiye mu kiganiro cy&#8217;iminota ibarirwa muri 20 mu mpera z\u2019icyumweru gishize, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n\u2019Umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera ku ngingo zitandukanye.<\/p>\n<p>Ali ALDAFIRI yamubajije ati \u201cUtekereza iki ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n&#8217;ubuyobozi bazwi nka opozisiyo?\u201d<\/p>\n<p>Mu kumusubiza Kagame yihanukiriye ati <em>\u201cOpozisiyo irahari! Opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n\u2019imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y\u2019abaturage n\u2019ituze ry\u2019igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.\u201d<\/em><\/p>\n<p>Yakomeje ati <em>\u201cSintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk\u2019ushaka kunyuranya n\u2019ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo ni ibintu bishobora kumvikanwaho.\u201d<\/em><\/p>\n<p><strong>Ikinyoma cyambaye ubusa<\/strong><\/p>\n<p>Baca umugani mu Kinyarwanda ngo <em>\u2018Utagera ubwami abeshywa byinshi\u2019<\/em> ku bazi neza ukuri kw\u2019ibibera mu ruhando rwa politike mu Rwanda sinzi ko hari uwanyurwa n\u2019igisubizo Kagame yahaye uyu munyamakuru.<\/p>\n<p>Mu myaka isaga 25 FPR imaze ku butegetsi nta opozisiyo yabaye mu Rwanda yewe ukurikije uko ikibuga cya politiki gihagaze kugeza ntawabura kuvuga ko ibintu bikomeje uko bimeze ubu nta n\u2019izigera ihaba igihe cyose ubuyobozi bukiri mu maboko ya FPR.<\/p>\n<p>Ingero ni nyinshi cyane zigaragaza ko opozisiyo ivugwa ko iri mu Rwanda ari iya baringa, gusa ikitwa ko gihari ni abiyita ko bari muri opozisiyo nyamara ugasanga bakorera mu kwaha kw\u2019ishyaka riri ku butegetsi.<\/p>\n<p><strong>Gutotezwa, gufungwa, kwicwa no kuburirwa irengero ku bari muri opozisiyo nyirizina<\/strong><\/p>\n<p>Ingero ni nyinshi z\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye bagiye bashaka kuzana opozisiyo ku butegetsi bwa Kagame bakabizira.<\/p>\n<p>Reka duhere kuri Madamu Ingabire Victoire. Uyu mubyeyi yaje mu Rwanda mu 2010 yari afite gahunda yo kwandikisha ishyaka rya FDU Inkingi no kwiyamamaza mu matora ya perezida yabaye mu 2010 ariko ntibyakunda.<\/p>\n<p>Yaje gufungwa ashinjwa ibyaha birimo gupfobya jenoside yo mu Rwanda no kubiba amacakubiri, yari yakatiwe imyaka 15 ariko mu 2018 ararekurwa ku mbabazi za perezida amaze gufungwa imyaka 8.<\/p>\n<p>Usesenguye neza ibyaha Ingabire yaregwaga, usanga ari ibyaha bimwe bikunze kuregwa uwo ariwe wese witwa ko ari muri opozisiyo mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>Kizito Mihigo<\/strong><\/p>\n<p>Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ashinjwa ibyaha birimo kugerageza kugirira nabi perezida Paul Kagame no kwangisha rubanda ubutegetsi.<\/p>\n<p>Mu kwezi kwa cyenda 2018 yararekuwe ku mbabazi z\u2019umukuru w\u2019igihugu. Tariki 17 Gashyantare 2020, Kizito Mihigo w\u2019imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera byavuzwe ko yiyahuye.<\/p>\n<p>Abakurikiraniye hafi iby\u2019itabwa muri yombi ry\u2019uyu muhanzi kugeza ubwo polisi yatangarije ko yiyahuye bemeza ko yazize ibitekerezo bye dore ko hari ibyo yari yaratangiye kunenga ku miyoborere y\u2019uRwanda, abinyujije mu buhanzi \u2018Indirimbo\u2019 bitishimiwe n\u2019abutegetsi bwa Kigali.<\/p>\n<p>Urutonde ni rurerure twavuga n\u2019abandi barimo D\u00e9o Mushayidi wakatiwe gufungwa burundu, twavuga n\u2019abaturage basanzwe barimo Karasira Aimable, Idamange Yvonne Iryamugwiza, Rashid Hakuzimana, bazize ibitekerezo byabo, abanyamakuru Niyodusenga Dieudonne (Cyuma) na Nyir\u2019Umubavu TV, Nsengimana Th\u00e9oneste, aba bose hamwe n\u2019abandi tutarondoye kubera ibitekerezo byabo no kugira ibyo batunga urutoki birimo akarengane n\u2019imiyoborere mibi y\u2019ubutegetsi bwa Kagame bari kuborera mu munyururu.<\/p>\n<p>Ni gute Kagame atinyuka akavuga ko mu Rwanda hari opozisiyo kandi abatavuga rumwe nawe bose, utishwe, utaburiwe irengero, ahimbirwa ibyaha bituma ajyanywa mu munyururu?<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Nkurunziza Gad Abajijwe n\u2019umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n&#8217;ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, Kagame yihanukiriye avuga ko ibyo ari ibinyoma. Ati \u2018Opozisiyo irahari\u2019. Ibi yabivugiye mu kiganiro cy&#8217;iminota ibarirwa muri 20 mu mpera z\u2019icyumweru gishize, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n\u2019Umunyamakuru Ali [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":44152,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[80],"tags":[],"class_list":["post-44151","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibyo-twabasomeye-ibihwihwiswa"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Nkurunziza Gad Abajijwe n\u2019umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n&#8217;ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, Kagame yihanukiriye avuga ko ibyo ari ibinyoma. Ati \u2018Opozisiyo irahari\u2019. Ibi yabivugiye mu kiganiro cy&#8217;iminota ibarirwa muri 20 mu mpera z\u2019icyumweru gishize, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n\u2019Umunyamakuru Ali [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-11-23T09:41:49+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"941\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"576\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/\",\"name\":\"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png\",\"datePublished\":\"2021-11-23T09:41:49+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png\",\"width\":941,\"height\":576},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Nkurunziza Gad Abajijwe n\u2019umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n&#8217;ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, Kagame yihanukiriye avuga ko ibyo ari ibinyoma. Ati \u2018Opozisiyo irahari\u2019. Ibi yabivugiye mu kiganiro cy&#8217;iminota ibarirwa muri 20 mu mpera z\u2019icyumweru gishize, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n\u2019Umunyamakuru Ali [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-11-23T09:41:49+00:00","og_image":[{"width":941,"height":576,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/","name":"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png","datePublished":"2021-11-23T09:41:49+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/11\/Skjermbilde-2021-11-23-kl.-10.24.09.png","width":941,"height":576},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyoma-cyambaye-ubusa-mu-kiganiro-na-al-jazeera-kagame-ati-mu-rwanda-hari-opozisiyo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ikinyoma cyambaye ubusa: Mu kiganiro na Al Jazeera Kagame ati \u201cMu Rwanda hari Opozisiyo\u201d"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44151","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=44151"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44151\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":44153,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44151\/revisions\/44153"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/44152"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=44151"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=44151"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=44151"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}