{"id":44250,"date":"2021-12-03T00:17:48","date_gmt":"2021-12-02T22:17:48","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=44250"},"modified":"2021-12-03T00:17:48","modified_gmt":"2021-12-02T22:17:48","slug":"uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/","title":{"rendered":"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri."},"content":{"rendered":"<p>Turi mu mwaka w\u20191973, mu kwezi kwa kabiri. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa mbere wa seminari ntoya ya Zaza . Byitwaga<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>7<sup>\u00e8me<\/sup> pr\u00e9paratoire cyangwa pr\u00e9-s\u00e9minaire kandi cyari ikigo cyihariye. Ikindi gice cya seminari ntoya nticyari kure ariko nacyo kikaba cyari ikigo cyihariye. Umunsi umwe rero twagiye gutangira amasomo ya mu gitondo tubona ibintu bidasanzwe. Umwarimu witwaga Karoli Kagango yaraje aratubwira ati uyu munsi nta masomo ahari, ati ahubwo tugiye gukora promenade. Ubwo twavuye kuri iryo shuri twerekeza mu misozi iri hirya ya Zaza. Aho dutahiye tumenya ko ikigo cyacu cyatewe n\u2019abanyeshuri bo muri \u00e9cole normale (ni ishuri nderabarezi ryayoborwaga n\u2019abafurere b\u2019urukundo, ryari nko muri metero zitarenze 400 uvuye ku kigo cyacu) ngo bashakaga kwica abatutsi twiganaga. Ntibyatinze twaje kumenya ko mu gihugu hose hari imvururu z\u2019abanyeshuri ngo zo kwirukana abatutsi. Ndetse no mu bigo bya leta hirya no hino mu gihugu no muri za minisiteri barimo gusohora amalisiti y\u2019abatutsi, uwibonye kuri ayo malisiti agasabwa gutaha ubutazagaruka. Hari n\u2019ibindi bikorwa by\u2019urugomo byagiye bikorwa hirya no hino mu gihugu tutari burondore muri iyi nyandiko.<\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Aho twigaga mu iseminari i Zaza twese twarasezerewe dutaha iwacu, tumara amezi nk\u2019abiri dutegereje ko badutumaho tugasubira mu masomo yacu. Ndibuka ko umuvandimwe wanjye wigaga mu mwaka wa nyuma wa coll\u00e8ge Saint-Andr\u00e9 nawe twahuriye mu rugo ariko we yahise asubirayo yitwaje ibyangombwa byo kwerekana ko ise umubyara ari umuhutu.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Reka ngaruke kuri pr\u00e9-s\u00e9minaire ya Zaza. Dusubiyeyo mu mpera z\u2019ukwezi kwa gatatu cyangwa mu ntangiriro z\u2019ukwezi kwa kane (amatariki sinyibuka neza) <span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>nta munyeshuri n\u2019umwe mubo twiganaga wabuze ariko umwe mu barimu bacu watwigishaga imibare na gymnastique ntitwahamusanze. Yaba ngo yari yarahungiye i Burundi. Amakuru numvise n\u2019uko yatahutse muri 1994 mu gihe Karoli Kagango wagumye mu Rwanda we yaguye muri gereza aho yarafunzwe mu byitso nyuma y\u2019igitero cya mbere FPR yagabwe mu Ukwakira mu 1990. Iyo nkuru y\u2019urupfu rwa Kagango twayibwiwe by\u2019imvaho na Yozefu Matata kuko icyo gihe nawe yarafunzwe mu byitso.<\/p>\n<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Tugarutse ku mvururu zo muw\u20191973 nagirango nibutse ko hari benshi bavuga ko zateguraga kudeta yabaye tariki ya 5 Nyakanga uwo mwaka ari nayo yashyize ku butegetsi<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Habyarimana Yuvenali. Niba nibuka neza nta muntu n\u2019umwe wakurikiranywe mu nkiko kubera izo mvururu. Cyokora Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yamaganye ibikorwa nk\u2019ibyo, avuga ko abatutsi ari abanyarwanda nk\u2019abandi. Mu myaka 17 yakurikiyeho habaye koko ihumure ku batutsi bari mu gihugu ndetse bamwe birwanaho rwose bavamo abanyemari bakomeye mu rwego rw\u2019igihugu. Abo ndetse bavuyemo abashyigikiye Inkotanyi mu ntambara yo gukuraho bwa butegetsi bwa Habyarimana, ibyo bikaba bishingiye ku mpamvu z\u2019uko muri rusange babonaga politiki y\u2019igihugu ikandamiza abatutsi. Ibi ubwabyo bishobora gukurura impaka nyinshi ariko sicyo cyanzinduye.<\/p>\n<p>Nateruye iyi nyandiko mvuga ko uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri kandi nagerageje kwibutsa iby\u2019imvururu z\u2019abanyeshuri ndeba mu w\u20191973. Kuki mbyita umutego w\u2019irondakoko\u00a0?<\/p>\n<ol>\n<li>Nk\u2019uko nabivuze twamaze amezi abiri tutiga kuko Musenyeri wacu Yozefu Sibomana yo kavugwa kimwe n\u2019abandi bashumba ba kiliziya gatorika mu Rwanda bahisemo kudushyira mu mutekano, tujya iwacu, turareka urwo rugomo rurabanza rurangira tubona gusubizwa mu masomo. Amezi abiri ni igihe kinini cyane twataye ku mpamvu z\u2019amafuti.<\/li>\n<li>Umwarimu wacu yarahunze kubera icyo kibazo cy\u2019umutekano. Kubona umwarimu wo gusimbura<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>hagati mu mwaka w\u2019amashuri<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ubwo byabaye ngombwa ko abandi barimu batari babyiteguye neza baziba icyuho.<\/li>\n<li>Nk\u2019uko nabivuze mwarimu wacu Karoli Kagango wagize ubutwari bwo kuguma mu gihugu agakomeza akatwigisha yaje kugwa muri gereza yitwa icyitso cy\u2019inkotanyi. N\u2019iyo adapfa icyo gihe wenda ntiyari busimbuke jenoside yo mu 1994.<\/li>\n<li>Nashoboye gusoma amalisiti y\u2019abanyeshuri birukanywe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>muri kaminuza y\u2019u Rwanda nsangaho amazina y\u2019abantu b\u2019iwacu babiri kandi b\u2019abahutu. Nabo bari muri abo batutsi bagombaga kwirukanwa. Umwe ndetse yahungiye mu mahanga, kugeza ubu sinongeye kumenya amakuru ye. Ibi bivuga ko n\u2019abitwaga ko ari abatutsi bose batari bo. Sinshidikanya ko ibyabaye ku bo nzi b\u2019iwacu byabaye no ku bandi b\u2019ahandi. Uwo ni umutego abahutu ubwabo bitega.<\/li>\n<li>Biratangaje kubona abantu birukana ku kazi ndetse no mu gihugu abaganga babavuraga, abarimu babigishaga cyangwa bigishaga abana babo ku kibazo nka kiriya cy\u2019amafuti. Siniriwe mvuga ibyabaye muri 1994 byo kwica abatutsi<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>bose ukarangiza, usibye ababashije kwihisha! Warangiza ugasanga wishe cyangwa wicishije abantu mwasangiye akabisi n\u2019agahiye, ugasanga wishe cyangwa wicishije abo wibeshyaga ko ari abanzi b\u2019igihugu kandi ari abaturage nkawe. Ndetse ugasanga wishemo n\u2019abahutu wibeshya ko ari abatutsi.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyi nyandiko nayitekereje maze kumva ikiganiro cyanyuze kuri YouTube aho abantu babiri b\u2019impuguke baganiraga kuri revolisiyo yabaye mu Rwanda muri 1959. Umwe muri izo mpuguke, Bwana Sylvestre Nsengiyumva, yasobanuraga ko iyo revolisiyo itabaye (ubundi akavuga ko iyo revolisiyo ari icyuka) kuko abitwa ko bayikoze ari abatutsi bahinduje ubwoko bakiyita abahutu, uhereye kuri Perezida wa mbere w\u2019u Rwanda rwa Repubrika ariwe Dominiko Mbonyumutwa. Yavugaga ko yabikozeho ubushakashatsi bwimbitse. Yavuze n\u2019abandi benshi barimo Yohani Batista Rwasibo wabaye ministiri w\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu muri guverinoma ya mbere y\u2019agateganyo, kubera izo mpamvu akaba<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ari nawe wayoboye inama y\u2019abarwanashyaka yabereye i Gitarama ku ya 28 Mutarama 1961. Iyo nama niyo yakuyeho ubwami inatangaza ko u Rwanda rubaye Repuburika. Uwo Rwasibo rero nawe ngo ni umututsi wiyoberanyije yigira umuhutu . Abandi ni nka Mulindahabi Kaliyopi wabaye ministiri w\u2019ingabo wa mbere, ba Minani Frodouald,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Otto Rusingizandekwe, Mpakaniye Lazaro,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Fransisko Nshunguyinka, n\u2019abandi benshi barimo Jean Berckmans Birara wayoboye Banki Nkuru y\u2019Igihugu na Sindikubwabo Th\u00e9odore wayoboye igihugu muri jenoside yakorewe abatutsi. Sylvesre Nsengiyumva asobanura ko abo batutsi bihinduje ubwoko aribo ahanini bakoze umurimo wo kuburizamo icyagombaga kuba revolisiyo nyayo, akaba ariyo mpamvu cyangwa imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye abatutsi bongera kwisubiza ubutegetsi mu w\u20191994. Ikindi gikomeye yavuze nuko nyuma y\u2019iyo ngirwa revolisiyo nk\u2019uko abyita ngo abahutu bakomeje kugendera ku muco wa gitutsi aho kugarura uwabo muco, ngo bakomeje kwigishwa n\u2019abarimu b\u2019abatutsi, amadini akomeza kwiganzamo abatutsi, ubucuruzi bukomeza kuba ubw\u2019abatutsi\u2026Sinzi niba abantu bose bumva uburemere bw\u2019aya magambo. <span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Undi wari muri icyo kiganiro w\u2019impuguke ni Bwana Fransisko Saveri Munyarugerero uherutse kwandika igitabo kuri Dominiko Mbonyumutwa (afite n\u2019ibindi itabo byinshi yanditse). Mu buryo burambuye we yasobanuye ko mu Rwanda habaye revolisiyo ya rubanda (r\u00e9volution sociale), igakuraho ubutegetsi bwa cyami bwari bwihariwe n\u2019umuryango umwe n\u2019abandi bantu bake cyane. Avuga ko abayita revolisiyo mputu baba barimo kuyipfobya kuko ntiyakozwe n\u2019abahutu gusa kandi sibo bonyine yakorewe. Ati ni revolisiyo yari igamije guteza imbere rubanda rugufi rwabaga mu karengane. Ibyerekeye ubwoko bw\u2019impirimbanyi zakoze revolisiyo yabivuzeho asubiza Sylvestre Nsengiyumva, ashimangira ko kuri we nta gushidikanya ko Mbonyumutwa yari umuhutu, naho ku zindi mpirimbanyi zari zavuzwe ko zahinduye ubwoko asubiza ko atabikozeho ubushakashatsi. Ati ariko icy\u2019ingenzi ndeba ni ibikorwa byabo byari mu murongo wo gushyigikira intego ya revolisiyo yakuyeho ingoma ya cyami ikayisimbuzwa ubutegetsi bwa repuburika.<\/p>\n<p>Abari bayoboye iki kiganiro, Jean Claude Mulindahabi na Emmanuel Senga, bagiye berekana ko ibyo Sylvestre Nsengiyumva yavuze bijyana no guhindura ubwoko byabatunguye cyane, basanga ari ngombwa ko hazakorwa ikindi kiganiro cyangwa ibindi biganiro birimo abantu bazi cyangwa bakoze anketi kuri bariya banyapolitiki bavugwa ko bahinduye ubwoko kugirango ibyo Nsengiyumva yavuze binyomozwe cyangwa niba bibaye ukuri nako kumenyekane.<\/p>\n<p>Icyo ngirango mvuge nsoza nuko iyo ntekereje ku byo Sylvestre Nsengiyumva yavuze muri kiriya kiganiro ndetse no ku byo yagiye atangaza ku murongo we wa YouTube witwa Kabeho Kanyarwanda binyibutsa ibyo abari bayoboye imvururu zo mu w\u20191973 bavugaga. Nabo ngo bari bahangayikishijwe n\u2019uko abatutsi bari benshi mu mashuri yisumbuye na kaminuza, ndetse no mu butegetsi bwa leta bakaba ngo bari bakabije kuba benshi. Uretse kuba byarakoreshejwe mu guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda ababiteguye simbona niba bari bashishikajwe no kurengera inyungu z\u2019abanyarwanda. Biriya bitekerezo byongeye kugira ingufu guhera mu w\u20191991 ubwo amashyaka ya politiki yari yongeye kwemerwa, ku buryo bw\u2019umwihariko bishyirwa imbere n\u2019ishyaka ryitwaga CDR. Aha ngaha cyokora njyewe ndi umuhamya w\u2019uko Sylvestre Nsengiyumva ari umwe mu bantu barwanyaga cyane umurongo w\u2019ibitekerezo w\u2019iryo shyaka CDR. Ntekereza ko icyahindutse hagati aho aruko FPR yafashe ubutegetsi, igakora politiki ishingiye ku irondakoko ku buryo hari bamwe batekereza ko inzira nyayo yo kuyirwanya arugushakira ingufu mu bwoko buzwi ko bugize igice kinini cy\u2019abanyarwanda. Ibi rero bitera abandi nabo ibitekerezo byo kurushaho kongera ingufu aho bashoboye (mu kugura intwaro nyinshi, kongera ingabo, gukaza amategeko akumira ubwinyagambure bw\u2019abaturage, gukanda abagerageza gutinyuka, gukaza igitugu, kuneka buri muturage,..).<\/p>\n<p>Ntekereza ko revolisiyo ya rubanda yabaye ariko igasiga ibibazo byinshi byatugizeho ingaruka twese, ubu igikwiye akaba arugushaka uburyo tubisohokamo tukongera kubaka igihugu twese tubasha kubanamo mu mahoro. Sinshidikanya ko akarengane k\u2019ibihekane Barafinda yavuze gahuriweho n\u2019abanyarwanda b\u2019amoko yose. Niyo mpamvu mbona inzira nyayo y\u2019igisubizo kuri ako karengane nayo izaba itavanguye abanyarwanda.<\/p>\n<p>Bruxelles, le 02\/12\/2021<\/p>\n<p><strong>Jean Baptiste Nkuliyingoma<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Turi mu mwaka w\u20191973, mu kwezi kwa kabiri. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa mbere wa seminari ntoya ya Zaza . Byitwaga\u00a0 7\u00e8me pr\u00e9paratoire cyangwa pr\u00e9-s\u00e9minaire kandi cyari ikigo cyihariye. Ikindi gice cya seminari ntoya nticyari kure ariko nacyo kikaba cyari ikigo cyihariye. Umunsi umwe rero twagiye gutangira amasomo ya mu gitondo tubona ibintu bidasanzwe. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":44251,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-44250","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Turi mu mwaka w\u20191973, mu kwezi kwa kabiri. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa mbere wa seminari ntoya ya Zaza . Byitwaga\u00a0 7\u00e8me pr\u00e9paratoire cyangwa pr\u00e9-s\u00e9minaire kandi cyari ikigo cyihariye. Ikindi gice cya seminari ntoya nticyari kure ariko nacyo kikaba cyari ikigo cyihariye. Umunsi umwe rero twagiye gutangira amasomo ya mu gitondo tubona ibintu bidasanzwe. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-12-02T22:17:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"920\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"471\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri.\",\"datePublished\":\"2021-12-02T22:17:48+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/\"},\"wordCount\":1441,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/\",\"name\":\"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png\",\"datePublished\":\"2021-12-02T22:17:48+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2021\\\/12\\\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png\",\"width\":920,\"height\":471},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri. - Umunyarwanda","og_description":"Turi mu mwaka w\u20191973, mu kwezi kwa kabiri. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa mbere wa seminari ntoya ya Zaza . Byitwaga\u00a0 7\u00e8me pr\u00e9paratoire cyangwa pr\u00e9-s\u00e9minaire kandi cyari ikigo cyihariye. Ikindi gice cya seminari ntoya nticyari kure ariko nacyo kikaba cyari ikigo cyihariye. Umunsi umwe rero twagiye gutangira amasomo ya mu gitondo tubona ibintu bidasanzwe. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2021-12-02T22:17:48+00:00","og_image":[{"width":920,"height":471,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri.","datePublished":"2021-12-02T22:17:48+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/"},"wordCount":1441,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/","name":"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png","datePublished":"2021-12-02T22:17:48+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2021\/12\/Skjermbilde-2021-12-02-kl.-23.16.22.png","width":920,"height":471},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uwakura-abanyarwanda-mu-mutego-wirondakoko-yaba-ababyaye-bwa-kabiri\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uwakura abanyarwanda mu mutego w\u2019irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44250","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=44250"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44250\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":44252,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44250\/revisions\/44252"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/44251"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=44250"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=44250"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=44250"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}