{"id":4434,"date":"2013-12-03T12:04:05","date_gmt":"2013-12-03T10:04:05","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4434"},"modified":"2013-12-03T13:00:07","modified_gmt":"2013-12-03T11:00:07","slug":"aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/","title":{"rendered":"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye?"},"content":{"rendered":"<p>Iyo urebye ibimaze gukorwa no kuvugwa kuri iyi gahunda yiswe ndi umunyarwanda usanga ari ibintu bimeze nk\u2019inshoberamahanga cyangwa ikinamayobera (magie). Bishatse kuvuga ko abatangije iyo gahunda cyangwa abategetse ko ijyaho bo bazi icyo bagamije naho abandi bo baravuga gusa bameze nk\u2019abarimo kureba za film z\u2019inshinwa ubona abantu barwanye utazi icyo bapfuye!<!--more--><\/p>\n<p>Ntabwo byakumvikana ukuntu Leta yashyiraho gahunda ngo igamije kunga abenegihugu no kubumvisha agaciro ko gukunda igihugu cyabo maze ngo nurangiza usabe ndetse unategeke abantu b\u2019ubwoko bumwe gusaba imbabazi baba barakosheje cyangwa barakosherejwe maze abo mu bundi bwoko bose bagahinduka abamarayika bagasabwa imbabazi n\u2019iyo muri bo haba harimo abakosheje n\u2019abakosherejwe! Uretse kubereka ko batangana ndetse badafite agaciro kamwe nta kindi waba ugamije.<\/p>\n<p>Iyo umuntu abona umugabo wize waminuje ajya imbere agasaba imbabazi ndetse byarimba agasabira imbabazi se mw\u2019izina ry\u2019ubwoko bw\u2019abahutu akomokamo azi neza ko nta muhutu wamutumye nyuma ariko akarenzaho ko burya nawe yarenganijwe kuko bamukekaga ko ari umututsi cyangwa yabakundaga ndetse byanarimba akanihakana ubwoko bwe amaze gusaba imbabazi mu izina ryabwo akavuga ko sekuru yahindiye ubwoko yari umututsi cyangwa byajya guhumira ku mirari akavuga ko atazi ubwoko bwe kandi amaze gusaba imbabazi mu izina ry&#8217;abahutu. Ubona koko ko u Rwanda rugeze kure.<\/p>\n<p>Umuntu abona ikigamijwe ari ugutesha abahutu n\u2019ubwoko bw\u2019abahutu agaciro. N&#8217;ikimenyimenyi batangiye kuvuga ko na Perezida Habyalimana atari umunyarwanda. Ibi hari abazabyihanganira kubera inda zasumbye umutima cyangwa ubwoba ariko hari benshi bazagera aho bakabona bageze ku rukuta bakagarukana urimo kubirukankana nk\u2019uko Perezida Kagame nawe yabyivugiye.<\/p>\n<p>Si Perezida Kagame wabivuze wenyine kuko na Bwana G\u00e9rard Gahima, wahoze ari umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, ubu akaba ari umwe mubashinze ihuriro RNC yavuze ko ibintu nibikomeza uko bimeze ubu amaherezo abaturage b\u2019abahutu bazahaguruka bakivumbagatanya kubera akarengane n\u2019ivangura bagirirwa akaba afite impungenge ko abatutsi ari bo bashobora kuba ibitambo by\u2019iyo politiki imeze nk\u2019ubwiyahuzi ya Perezida Kagame.<\/p>\n<p>Iyo urebye iyi gahunda usanga igamije guhembera amacakubiri no guteranya amoko, kuko ugamije kunga areba ku mpande zombi kandi agakoresha imvugo ihumuriza.<\/p>\n<p>Ku wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013, i Buruseli mu Bubiligi habereye inama yari igamije gusobanurira \u00a0ibijyanye na gahunda ya Ndi umunyarwanda abatuye mu Bubiligi. Ariko abayikurikiye bose barumiwe kubera amagambo arimo ivangura, ubwishongozi, agashinyaguro, ubugome, agasuzuguro n\u2019ibindi byinshi ntarodora yavuzwe na <a href=\"http:\/\/www.youtube.com\/watch?v=JZJnyfyk5_o\">Depite Francis Kaboneka<\/a> ubwo yasubizaga umunyarwanda utuye mu Bubiligi witwa <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/photo.php?v=10151742570422397&amp;set=vb.674492396&amp;type=2&amp;theater\">Karuranga Saleh <\/a>wari ugaragaje uburyo abona ibintu gutandukanye n\u2019uko abari bateguye iyo nama babivugaga.<\/p>\n<p>Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu wiyita intumwa ya rubanda yahaguruka mu Rwanda akajya mu Bubiligi hatanzwe akayabo kava mu misoro itangwa n\u2019abanyarwanda akajya \u00a0imbere y\u2019abanyarwanda azi neza ko barimo abahutu akihandagaza akemeza ko abahutu bose bishwe na FPR bari abicanyi FPR yishe ihagarika Jenoside! Yarangiza akabitsindagira ndetse bamwe mubo ntatinya kwita intagondwa z\u2019abatutsi cyangwa inkundarubyino zikamukomera amashyi y\u2019urufaya!<\/p>\n<p>Si ibyo gusa kuko uyu mudepite yatangiye ikiganiro agoreka amateka uko yishakiye agaragaza ko amakosa ari ay\u2019abazungu n\u2019abahutu gusa ariko akibagirwa gusobanura impamvu uwahoze ari Umwami Kigeli Ndahindurwa adataha ngo yime ingoma u Rwanda ngo rusubire muri paradizo rwahozemo mbere ya 1959, abahutu batangiye kwangiza igihugu!<\/p>\n<p>Niba iyi gahunda itagamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye igamije iki? None wasasa inzobe n\u2019umuntu mutabwizanyije ukuri ku mpande zombi? Ese kuba umunyarwanda n\u2019ukwemera ko umuhutu apfa agaceceka naho umututsi n\u2019uwishe agahinduka inzirakarengane igomba gusabwa imbabazi?<\/p>\n<p>Iyo umuntu akoze isesengura akareba ibivugwa kuri iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda, umuntu ntiyabura kwibaza niba hatari ikihishe inyuma, ndetse bigatera kwibaza impamvu ije ubu? Ese yari ikenewe? Kuki haje kwivuguruza mu gihe havugwaga ko nta moko abaho?<\/p>\n<p>Umugabo witwa Edmond Munyangaju yagize ati:<em>\u201d Byakunze kuvugwa ko Inkotanyi ari indashyikirwa mu gutera igipindi no gupanga. Kandi nta washidikanya ko biri mu byabafashije kuba bagifite ubutegetsi kugera n\u2019ubu. Gusa rero ibyo ni byo amaherezo bizahirika FPR. Yapanze byinshi bisobetse kandi bidodadoze. Aho ibintu bigeze, hari bimwe bitangiye kuyiremerera kandi ari yo yabyipangiye. Isi ni umubumbe, bivuze ko uyirukaho aromboreje imbere ye aba agenda ku ruziga. Iyo yihuse agakabya, agera aho akagaruka aho yatangiriye, abo yari yasize inyuma akababona imbere ye. Ngiri ihurizo FPR ihanganye na ryo.\u201d<\/em><\/p>\n<p>FPR imivuno imaze gusa nk\u2019aho iyishirana ku buryo ibyo yita ko yasize inyuma irimo kubisanga imbere yayo bityo igahitamo politiki isa n\u2019ubwiyahuzi.<\/p>\n<p>Iyo politiki imeze nk\u2019ubwiyahuzi iyo uyirebye usanga igamije guteranya abanyarwanda hagamijwe ibi bikurikira:<\/p>\n<p>-Gushotora abahutu ngo bivumbure kandi bibasira abatutsi bumva ko babakandamije<\/p>\n<p>-Kwereka abatutsi ko FPR aribo iharanira kugira ngo ibashore mw\u2019ihirima ryayo<\/p>\n<p>-Kugira abatutsi ibitambo kugira ngo FPR na Kagame bongere bigire umutabazi wabo bityo bategeke ubuziraherezo<\/p>\n<p>-Gutera ipfunwe abahutu ngo bumve ko ntacyo bashoboye ari abanyabyaha bahumirize bayoborwe<\/p>\n<p>-Kwereka abanyamahanga ko abahutu ari abanyabyaha ndetse banabyiyemerera\u00a0 ko bongeye gutegeka nta kizima bakora.<\/p>\n<p>Igiteye impungenge n\u2019uko FPR ishobora kurenga umutaru noneho igatangira gukora ibidakorwa nko gukina za kinamico zakwitirirwa FDLR cyangwa abandi bahutu zigamije kwibasira abatutsi. Ikindi kandi abarwanaga muri M23 bagomba gushakirwa icyo gukora ndetse n\u2019ikibazo cya M23 kikaba kibagiranye. Ariko mu gihe bitarafata indi ntera Leta ya FPR ikeneye ikintu kiba kirangaje abantu kugira ngo bibagirwe inzara n\u2019ubukene bafite bahugire muri Ndi umunyarwanda.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Icyo nasaba abahutu n\u2019uko batagwa mu mutego w\u2019ubwo bushotoranyi ngo bibasire abatutsi bagenzi babo babitiranya na FPR ahubwo bahaguruke bafatanye n\u2019abatutsi babwire buriya butegetsi ko barambiwe ikinyoma cy\u2019abahutu n\u2019abatutsi b\u2019ibisambo babateranya! Abahutu bagombye kumenya ko nta gihe bazabaho bonyine mu Rwanda abatutsi bakandamijwe badafite amahoro.<\/p>\n<p>Abatutsi bagombye kureba kure kuko ingaruka nibo zizageraho Kagame na bagenzi be bigaramiye kuko uko bigaragara kurenganya abahutu no kubahoza ku nkeke ntacyo byungura abatutsi na busa. Kuba ubwicanyi bwakorewe abahutu butariswe jenoside si uko butabaye ahubwo n&#8217;ukubera inyungu z&#8217;abazungu bari bakurikiye mu karere bakoresheje FPR na Kagame. Kwibeshya kongera kwica abahutu ngo amahanga azareba ku ruhande byaba nko kwicukurira urwobo. Abatutsi bagombye kwibuka ko kuba ubwicanyi bwabakorewe bwaramamaye bukitwa na jenoside si urukundo ni za nyungu navuze haruguru, ubutaha rero amahanga ashobora kutita ku byabakorerwa mu gihe nta nyungu yaba abafiteho nk&#8217;uko byagendekeye abahutu! Abatutsi bagombye kumenya ko bazagira amahoro igihe abahutu nabo bazaba bafite amahoro. Hari abibeshya ngo ubu hari amahoro ariko aya si amahoro ni agahenge!<\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyo urebye ibimaze gukorwa no kuvugwa kuri iyi gahunda yiswe ndi umunyarwanda usanga ari ibintu bimeze nk\u2019inshoberamahanga cyangwa ikinamayobera (magie). Bishatse kuvuga ko abatangije iyo gahunda cyangwa abategetse ko ijyaho bo bazi icyo bagamije naho abandi bo baravuga gusa bameze nk\u2019abarimo kureba za film z\u2019inshinwa ubona abantu barwanye utazi icyo bapfuye!<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4435,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-4434","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyo urebye ibimaze gukorwa no kuvugwa kuri iyi gahunda yiswe ndi umunyarwanda usanga ari ibintu bimeze nk\u2019inshoberamahanga cyangwa ikinamayobera (magie). Bishatse kuvuga ko abatangije iyo gahunda cyangwa abategetse ko ijyaho bo bazi icyo bagamije naho abandi bo baravuga gusa bameze nk\u2019abarimo kureba za film z\u2019inshinwa ubona abantu barwanye utazi icyo bapfuye!\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-12-03T10:04:05+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-12-03T11:00:07+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye?\",\"datePublished\":\"2013-12-03T10:04:05+00:00\",\"dateModified\":\"2013-12-03T11:00:07+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/\"},\"wordCount\":1022,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/\",\"name\":\"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-12-03T10:04:05+00:00\",\"dateModified\":\"2013-12-03T11:00:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":431,\"height\":333},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye? - Umunyarwanda","og_description":"Iyo urebye ibimaze gukorwa no kuvugwa kuri iyi gahunda yiswe ndi umunyarwanda usanga ari ibintu bimeze nk\u2019inshoberamahanga cyangwa ikinamayobera (magie). Bishatse kuvuga ko abatangije iyo gahunda cyangwa abategetse ko ijyaho bo bazi icyo bagamije naho abandi bo baravuga gusa bameze nk\u2019abarimo kureba za film z\u2019inshinwa ubona abantu barwanye utazi icyo bapfuye!","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-12-03T10:04:05+00:00","article_modified_time":"2013-12-03T11:00:07+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye?","datePublished":"2013-12-03T10:04:05+00:00","dateModified":"2013-12-03T11:00:07+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/"},"wordCount":1022,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/","name":"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-12-03T10:04:05+00:00","dateModified":"2013-12-03T11:00:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":431,"height":333},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-ntigamije-gushotora-abahutu-ngo-bivumbagatanye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4434","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4434"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4434\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4434"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4434"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4434"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}