{"id":4454,"date":"2013-12-04T14:08:08","date_gmt":"2013-12-04T12:08:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4454"},"modified":"2013-12-04T17:22:26","modified_gmt":"2013-12-04T15:22:26","slug":"saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/","title":{"rendered":"Saleh Karuranga yumijwe n&#8217;ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya &#8220;Ndi umunyarwanda&#8221; i Buruseli"},"content":{"rendered":"<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Nyuma yo kwitabira inama yo gusobanura gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yabereye i Buruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013, umunyarwanda Saleh Karuranga utuye mu gihugu cy&#8217;u Bubiligi yifuje kuganira na The Rwandan ngo atubwire uko yabonye iyo nama dore ko ari umwe mu <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/photo.php?v=10151742570422397&amp;set=vb.674492396&amp;type=2&amp;theater\">babajije ibibazo <\/a>abayobozi b&#8217;u Rwanda bari baje gusonanura iyo gahunda.<!--more--><\/p>\n<p>Yaganiriye na Marc Matabaro wa The Rwandan<\/p>\n<p><strong><em>Bwana Karuranga Saleh witabiriye ikiswe Ndi umunyarwanda cyabereye i Bruxelles ku ya 30 Ugushyingo 2013, n&#8217;iki cyatumye mufata icyemezo cyo kwitabira iyo nama?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Murakoze, icyatumye nitabira iyi gahunda ni amatsiko nari mfite kuri gahunda ya ndi umunyarwanda, nyuma y\u2019uko gahunda nyinshi zatangijwe na leta ya Paul KAGAME kuva yigarurira u Rwanda byitwa ko zari zigamije kwunga abanyarwanda, nka Gacaca, Komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge izi gahunda zose zikaba zitarageze ku ntego yazo, nifuzaga kumva agashya \u201cndi umunyarwanda\u201d ituzaniye nyuma y\u2019izayibanjirije.<\/p>\n<p><strong><em>Hari abanyarwanda benshi batinya kwitabira inama nka ziriya zitegurwa na Leta ya Kigali kubera gutinya kwangirwa kwinjira cyangwa kuba basohorwa nabi bageze imbere mu cyumba cy&#8217;inama. Kuri wowe wabibonye byari byifashe bite ko hari amashusho yafashwe yerekana abantu bangiwe kwinjira mu cyumba cy&#8217;inama?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Yego koko hari abanyarwanda benshi batinya kwitabira ibikorwa birongojwe imbere na Leta y\u2019u Rwanda, ariko aha nababwira ko ari ukwibeshya kutabyitabira, bagomba gushira ubwoba bakajya babyitabira bakerekana ko nabo bafite ukundi babona ibibazo byugarije igihugu cyatubyaye kandi leta y\u2019u Rwanda yabyanga yabyemera u Rwanda ni urwacu twese ntawe ururushaho undi uburenganzira tuzashira turubanemo twese n\u2019ubwo leta y\u2019u Rwanda ikomeza gushyira ibiti mu matwi. Nibyo koko hari abanyarwanda bamwe bangiye kwinjira mu cyumba iyi gahunda yaberagamo ndetse hari n\u2019abandi bagera kuri batanu nkeka ko baba ari abo mw\u2019ishyaka rya FDU kandi nta kaduruvayo bari bateye Interahamwe nako Intore za leta y\u2019u Rwanda zabiyenjeho abandi bashubije zihita zihamagara polisi iraza irabasohora, nanjye ubwanjye hari intore yitwa Obain yashatse kunyiyenzaho ngo babyuririreho bansohore kuko nari maze kubona ibibaye ku bandi nararuciye ndarumira njya kwicara inyuma ubwo yari imvanye imbere aho nari nicaye. Urebye muri rusange abari biganje muri iki cyumaba cyabereyemo iyi gahunda ni abanyamuryango ba FPR Inkotanyi cyangwa abayikunda. Biratangaje kubona muri iyi gahunda ya \u201cndi umunyarwanda\u201d baheza abandi banyarwanda hanze, bigutera kwibaza byinshi\u2026.<\/p>\n<p><em><strong>Nk&#8217;umuntu wageze mu cyumba cy&#8217;inama, wasanze umwuka umeze ute cyane cyane hagati y&#8217;abari bitabiriye uwo muhango bafite imyumvire ya politiki itandukanye?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Umwuka wari usanzwe, ndetse ari na mwiza nkuko nabikubwiye haruguru abenshi ni abayoboke ba FPR Inkotanyi n\u2019abayikunda hafi abarenga 90% kandi abatari bake muri bo baraziranye rero barisangaga. Abenshi bahurira muri gahunda za Diaspora yahindutse ishami n\u2019igikoresho cya FPR akaba ari nayo yari yateguye iki kiganiro ifatanyize na Ambasade y\u2019u Rwanda mu Bubiligi<\/p>\n<p><em><strong>Muri make ibyatanzwe n&#8217;umukuru w&#8217;inteko ishingamategeko, Madame Donatille Mukabalisa wabibonye ute?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Uyu mutegarugero nta kintu kigaragara yavuze uretse ya ntero y&#8217;abanyamuryango ba FPR yo gusingiza Paul Kagame ndetse yari yazanywe ahanini no kwakira igihembo urugaga rw\u2019abagore mu nteko ishinga amategeko y\u2019i burayi yari yageneye Paul Kagame kubera ubwinshi bw\u2019abategarugori mu nteko; ngo baba bagera kuri 64% Uretse no kuba ari benshi mu myanya y\u2019ubutegetsi wakwibaza niba hari imbaraga bafite uretse kuba ibikoresho bya Paul Kagame, urebye n\u2019uburyo baba batowe nk&#8217;uko <a href=\"http:\/\/www.veritasinfo.fr\/article-igihugu-cy-amerika-kiramagana-imigendekere-mibi-y-amatora-y-abadepite-mu-rwanda-121395643.html\">itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y\u2019Abanyamerika mu Rwanda<\/a>, ukuntu amatora yagenze, huzuyemo kwiba amajwi, gutoresha ku ngufu no kwuzuza amajwi mu masanduka. \u201cUburo bwinshi ntibugira ikigage cyangwa umusururu\u201d.<\/p>\n<p><em><strong>Muri make ibyavuzwe na Dr Habyalimana ku bumwe n&#8217;ubwiyunge wabonye bimeze bite?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Uko nabibonye kandi mbyumva uyu mugabo ari muri gahunda ya propagande ya FPR kuko ari nawe wakoze film yerekaniwe muri iyi nama itangirira amateka y\u2019u Rwanda mu mwaka 1959 aho yakusanyije amashusho ayavanye mumwimerere wayo agafatamo uduce tw\u2019amagambo yerekanaga ukuntu abahutu bagiye banga abatutsi kugeza babakoreye genoside, hakaza umutabazi Paul Kagame wahagaritse iryo yicwa rubozo. Yageze naho abeshya ngo ku ngoma zabanjirije iya FPR umuntu yazamurwaga mu ntera kubera ko yishe abatutsi benshi. Urumva ko nta kindi narimutezeho kuko yiyemereje kwitandukanya n\u2019ubwenge bwe.<\/p>\n<p><em><strong>Amateka se yasobanuwe na Depite Kaboneka yo hari icyo wayavugaho?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Amateka yavuzwe na Depite Kaboneka urumva nayavugaho iki koko? Amateka yavuze niko we na FPR Inkotanyi bayumva ntabwo ariko yabaye muri rusange. Hari umugani uvuga uti: \u201cIyo umuhigi yishe Intare, amateka y\u2019Intare yandikwa cyangwa akavugwa n\u2019umuhigi\u201d urabyumva rero.<\/p>\n<p><em><strong>Senateri Sindikubwabo nawe yagize icyo avuga, ibye byo wabibonye ute?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Uyu mugabo Sindikubwabo yari afite inshingano nk&#8217;iz&#8217;undi mu Depitekazi w\u2019umuhutu waje ino mu mwaka 2010 igihe bateguraga gahunda ya ngwino urebe nanjye nagiyemo muri uwo mwaka. Uyu mudamu yatwumvishije ukuntu FPR Inkotanyi ari abantu beza ko bamurokoye bamuvanye i Tingitingi ko nta muntu n\u2019umwe zigeze zihicira n&#8217;ikimenyimenyi ngo ni uko aduhagaze imbere. Naho Dr Sindikubwabo nawe aravuga ibijya gusa n&#8217;ibi yerekana ukuntu yafashwe neza akanahumurizwa na FPR Inkotanyi yanarokoye umuryango we wari umaze gutwikirwa munzu ngo n\u2019abacengezi. Urumva rero ko ibi byose bigamije kutwumvishako ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bufite ubumuntu tugomaba kureka bagakomeza gutegeka u Rwanda<\/p>\n<p><em><strong>Wabajije ibibazo ugerageza kwerekana ukuvuguruzanya kuri hagati y&#8217;ibyo bariya bayobozi bavuye mu Rwanda bavugaga, ese watunyuriramo muri make ku buryo bwimbitse uko kuvuguruzanya?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Muri make ntibigeze bansubiza ahubwo babigize urwenya. Dore uko banivuguruje muri make abavuze bose bahuriza ku kintu kimwe ko twese dufite ibikomere, ko tugomba gushakira hamwe umuti nubwo ushariye tukawubona, kandi ngo umuco nyarwanda ni ukuganira ariko bivuze nyumva nkwumve, njye umuti natanze nkuko mbyumva ni ukugabana ubutegetsi, kuko abaturarwanda muri rusange ntacyo dupfa. Ntacyo bigeze babivugaho mu by&#8217;ukuri ahubwo basaga n&#8217;aho bishakira imbabazi z\u2019abahutu n\u2019ubwo batangira ibiganiro bavuze ko ataricyo kibazanye ibi wabisanga mu bisubizo Dr Habyarimana yahaga umusore witwa Norman.<\/p>\n<p><em><strong>Depite Kaboneka yemeje ko abahutu bose bishwe na FPR kuko ngo bari barimo gukora Jenoside bityo bararaswa kugira ngo iyo jenoside ihagarare. Ese icyo gisubizo cyarakunyuze?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Ntabwo cyigeze kinyura na gato kuko cyuzuyemo ikinyoma cyambaye ubusa, nzi abana bari bafite imyaka iri hagati y\u2019icumi na cumi n&#8217;itanu bishwe n\u2019ingabo za FPR, abo bana ntabwo bari interahamwe cyangwa bicaga abantu. Na Paul Kagame ubwe yiyemerera ko bishe abantu aho yivugira ubwe ngo:<a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=_mqVXJYU8x0\"><em>\u201dibihe bihinduka vuba ntitwakoze ibihagije\u2026ikijya kimbabaza ntitwabonye umwanya wo kugira ngo bamwe be kugera iriya hakurya\u201d\u00a0<\/em><\/a><\/p>\n<p><strong><em>Tugarutse ku byavuzwe na Depite Kaboneka, waracyuriwe ngo wagiye mu Rwanda ntuwagira icyo uba n&#8217;ibindi n&#8217;ibindi bigamije kugutesha agaciro imbere y&#8217;abari muri iriya nama. Ese wagira icyo ubivugaho?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Urumva nabivugaho iki rwose, uretse ko ibi byerekana imyifatire y\u2019abayobozi bo muri FPR yuzuyemo ubwishongozi (arrogance; insolence m\u00e9prisable ) n\u2019agasuzuguro kenshi nkuko byagaragaye mu bisubizo bye, kuri njye iriya ntabwo ari imyifatire y\u2019umunyapolitique<\/p>\n<p><strong><em>Uretse ibibazo wabajije ku giti cyawe hari abandi bagize icyo bavuga baba barabazaga cyangwa baratangaga ibitekerezo. Muri rusange wabivugaho iki?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Hari uwitwa Habimana Bonaventure wabajije ikibazo aho kugirango asubizwe bazanamo amateka ya mukuru we Joseph Nzirorera, urumva aho baganishaga kuri bo icyaha ni icy\u2019inkomoko ndetse ibi byagaragaye aho umusore witwa Norman niba ntibeshye aho yavugaga ko we adashobora gusaba imbazi z\u2019icyo atakoze kabishywe niyo yaba ari se wagikoze yanabitsimbarayeho cyane ariko Dr Habyarimana akomeza kumwumvisha ko agomba kuzisaba ndetse yongeraho ko imyumvire ye iterwa n\u2019abo uyu musore agendana nabo nkaho abazi.<\/p>\n<p><strong><em>Mu gusoza, wavuga iki nk&#8217;umwanzuro kuri iriya nama ya Ndi umunyarwanda yabereye i Bruxelles no kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda ubwayo?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Muri make iyi gahunda yatangiye kera kuva FPR Inkotanyi yigarurira u Rwanda binyuze kandi bigatangirira muri Gacaca, bikomereza muri komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyinge ubu agashya ni ndi umunyarwanda, mbere se twari iki. Ibi byose ni bimwe nk&#8217;ibikoresho ubutegetsi bwo mu Rwanda bukoresha ngo buhahamure by\u2019umwihariko abahutu, bajye bahorana ipfunwe n\u2019ikimwaro batageraho batekereza no ku burenganzira bwabo nk\u2019abenegihugu. Ngo ndi umunyarwanda ryigeze gukoreshwa kandi muri 1958 igihe cy\u2019umwami Rudahigwa mu gihe abarwanashyaka b\u2019abahutu nka Gitera n\u2019abandi bari batangiye gusaba ko nabo bashyirwa mubutegetsi. Bwari uburyo bwo kubakumira ukoresheje iyi mvugo ya ndi umunyarwanda kuko ubutegetsi aribo bari babufite kandi ari abanyarwanda, urumva rero ko ntacyo waza uvuga rero. Iyi gahunda rero ntakindi igamije kuri njye uretse kuyobya uburariri, ngo FPR Inkotanyi ikomeze itegeke ndetse hatazagira unarota no kwivumbagatanya kuko psychologiquement binyuze muri gahunda zinyuranye abahutu bahahamutse bagashegeshwa. Aha nakwibutsa ko kandi FPR Inkotanyi n\u2019ubwo yihaye kuvugira abatutsi atari ko bose bayibonamo kuko hakiri impunzi zo muri 1959 zikiri za Uganda n\u2019ahandi ndetse abatutsi bo mu Rwanda bo bakaba barabaye ibitambo by\u2019abari bafite inyota y\u2019ubutegetsi. Kuri FPR amoko ntacyo ababwiye ahubwo ni uburyo bwo kwigerera ku butegetsi uyakoresha uko ushaka bitewe n\u2019inyungu z\u2019igihe uba urimo.<\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro <\/strong><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>&nbsp; Nyuma yo kwitabira inama yo gusobanura gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yabereye i Buruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013, umunyarwanda Saleh Karuranga utuye mu gihugu cy&#8217;u Bubiligi yifuje kuganira na The Rwandan ngo atubwire uko yabonye iyo nama dore ko ari umwe mu babajije ibibazo abayobozi b&#8217;u Rwanda bari baje [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4455,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-4454","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Saleh Karuranga yumijwe n&#039;ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya &quot;Ndi umunyarwanda&quot; i Buruseli - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Saleh Karuranga yumijwe n&#039;ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya &quot;Ndi umunyarwanda&quot; i Buruseli - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"&nbsp; Nyuma yo kwitabira inama yo gusobanura gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yabereye i Buruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013, umunyarwanda Saleh Karuranga utuye mu gihugu cy&#8217;u Bubiligi yifuje kuganira na The Rwandan ngo atubwire uko yabonye iyo nama dore ko ari umwe mu babajije ibibazo abayobozi b&#8217;u Rwanda bari baje [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-12-04T12:08:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-12-04T15:22:26+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Saleh Karuranga yumijwe n&#8217;ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya &#8220;Ndi umunyarwanda&#8221; i Buruseli\",\"datePublished\":\"2013-12-04T12:08:08+00:00\",\"dateModified\":\"2013-12-04T15:22:26+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/\"},\"wordCount\":1408,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/\",\"name\":\"Saleh Karuranga yumijwe n'ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya \\\"Ndi umunyarwanda\\\" i Buruseli - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-12-04T12:08:08+00:00\",\"dateModified\":\"2013-12-04T15:22:26+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":582,\"height\":540},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Saleh Karuranga yumijwe n&#8217;ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya &#8220;Ndi umunyarwanda&#8221; i Buruseli\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Saleh Karuranga yumijwe n'ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya \"Ndi umunyarwanda\" i Buruseli - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Saleh Karuranga yumijwe n'ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya \"Ndi umunyarwanda\" i Buruseli - Umunyarwanda","og_description":"&nbsp; Nyuma yo kwitabira inama yo gusobanura gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yabereye i Buruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013, umunyarwanda Saleh Karuranga utuye mu gihugu cy&#8217;u Bubiligi yifuje kuganira na The Rwandan ngo atubwire uko yabonye iyo nama dore ko ari umwe mu babajije ibibazo abayobozi b&#8217;u Rwanda bari baje [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-12-04T12:08:08+00:00","article_modified_time":"2013-12-04T15:22:26+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Saleh Karuranga yumijwe n&#8217;ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya &#8220;Ndi umunyarwanda&#8221; i Buruseli","datePublished":"2013-12-04T12:08:08+00:00","dateModified":"2013-12-04T15:22:26+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/"},"wordCount":1408,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/","name":"Saleh Karuranga yumijwe n'ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya \"Ndi umunyarwanda\" i Buruseli - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-12-04T12:08:08+00:00","dateModified":"2013-12-04T15:22:26+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":582,"height":540},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/saleh-karuranga-yumijwe-nibyo-yumvise-mu-kiganiro-cyo-gusobanura-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda-i-buruseli\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Saleh Karuranga yumijwe n&#8217;ibyo yumvise mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya &#8220;Ndi umunyarwanda&#8221; i Buruseli"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4454","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4454"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4454\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4454"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4454"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4454"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}