{"id":44730,"date":"2022-01-18T05:12:00","date_gmt":"2022-01-18T03:12:00","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=44730"},"modified":"2022-01-18T05:12:00","modified_gmt":"2022-01-18T03:12:00","slug":"iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/","title":{"rendered":"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye"},"content":{"rendered":"<div dir=\"auto\">Ku bakiri bato ubu kubabwira umunyeshuri wo mu yisumbuye mu cyaro bumva ntacyo bibabwiye kuko hafi ya hose mu gihugu hari amashuri yisumbuye ariko menshi bigamo bataha iwabo. Hambere aha rero si ko byari bimeze. Umunyeshuri wo mu yisumbuye ntiyabaga ari umuntu usanzwe ndetse ntiyitwaga umunyeshuri yitwaga umunyamashuri. Bakavuga ko yiga mu mashuri makuru. Aya ntaho ahuriye n\u2019izi kaminuza ziboneka ahantu hose mu gihugu n\u2019ubwo yitwaga makuru!<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Nuko rero, jye namenye ba minisitiri b\u2019amashuri mato n\u2019ayisumbuye babiri, bakomeye, ndavuga aba mbere ya 1990. Ntabwo nabigiye kuri radio nabigiye mu ishuri kuko byabaga mu cyigishwa. Abo namenye ni Mutemberezi Petero Claver na Aloys Nsekalije. Mutemberezi azwiho kuba yarigeze guha abanyeshuri bato n\u2019abo mu mashuri yisumbuye (abanyamashuri) imyenda y\u2019ishuri mu mwaka w\u2019abana muri 1979. Nsekalije we rwose azwiho kuba yari yarashyizeho politiki y\u2019iringaniza mu mashuri yisumbuye n\u2019amakuru hakiga umwana hagasiba undi mu yisumbuye. Abafite amakuru atuzuye cyangwa abogamye nkana bazakubwira ko abahutu bigaga abatutsi ntibige. Ariko usubiye inyuma wasanga abakene bo mu bwoko bwose batarigaga abifashije bakiga. Kuko waba umuhutu waba umututsi wigerera i Kigali washoboraga kugura umwanya mu yisumbuye utanze ibihumbi 50 umwana wawe akazasohoka ku rutonde rw\u2019abanyamashuri. N\u2019ubwo rero iringaniza ryibasiraga abatutsi, ariko iyo ushishoje neza usanga ryaribasiraga icyaro, aho iwacu mpora mvuga, ku buryo wasangaga n\u2019amashuri yisumbuye ahubatse yiganjemo abana b\u2019i Kigali, Gisenyi na Butare, na bo baturutse mu bigo by\u2019amashuri abanza azwi cyangwa bafite ababyeyi bigereraga ibukuru. Ni yo mpamvu mu cyaro rwose kwemererwa kujya mu yisumbuye byabaga ari ibintu bidasanzwe. N\u2019uwemerewe agahinduka umuntu udasanzwe abantu bose bazi, kandi bahanze amaso. Nyuma vuba aha rwose naje gusobanukirwa ko politiki ya leta yari ukwigisha abo ibasha guha akazi, kandi koko uwize wese kugera mu wa kane n\u2019ubwo atarangiza yabonaga akazi nibura k\u2019ubwarimu. Reka twigarukire mu banyamashuri abakozi tuzabaganiraho ubutaha tuvuga ibya kaminuza.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Iyo rero umunyeshuri yasohokaga ku rutonde rw\u2019abemerewe kwiga mu mashuri yisumbuye komine yose yarabimenyaga kuko byamanikwaga kuri komine. Abatsindiye kwiga mu iseminari bo babavugaga mu kiliziya kuko bakoraga ikizami cyabo cyiyongera ku cya leta.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Iyo wasohokaga ku rutonde rero umuryango wawe n\u2019ubwo wishimaga wameraga nk\u2019uguye mu kantu cyangwa nk\u2019umugabo ubyaje umugore mu nzara. Ababyeyi bakubitaga hirya bagakubita hino, ngiryo itungo bakarigurisha, ngizo ikawa bakagwatiriza, yewe n\u2019umurima.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Banki iyi mubona yasabagiye, yageze mu cyaro muri 1983 ari banque populaire. Ubundi ifaranga warivanaga mu itungo, imyaka cyangwa urwagwa wagurishije. Ubwo rero rwose iyo abemerewe bavugwaga hakiri igihe gihagije, habaga n\u2019ubwo umubyeyi afashe umupanga agasaba ibitoki. Ibi kubisobanura biragoye ahari nzabitindaho nimvuga ibyo gucyuza ubukwe. Muri make ariko, byarashobokaga ko umubyeyi asaba ibitoki mu ngo baturanye akabitara urwagwa ruvuyemo akarugurisha ngo ajyane umwana kwiga.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Umunyeshuri yaguraga ibintu byinshi kuko abanyeshuri bigaga baguma ku ishuri ari byo bitaga internat. Nta munyeshuri wigaga ataha ibyo ni iby\u2019ejobundi muri za 1988. Ikindi abanyeshuri bose bagombaga kugira ibya ngombwa nkenerwa runaka buri wese agomba kuzana bidapfa bidapfusha. Ntabwo washoboraga kugenda wikoreye ikirago cyo kwiyorosa muri secondaire nk\u2019iwanyu mu rugo, kuko mu mashuri biyorosaga amashuka n\u2019ibiringiti.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Ntiwashoboraga kumeshesha ivu, ibirogora cyangwa intobo kuko ntaho wari kubivana, wagombaga kujyana isabune zo kumesa za Sulfo cyangwa Sakirwa. N\u2019ubwo wari kuba udafite inkweto wagombaga kugira nibura kamba mbiri kuko wagombaga kwambara inkweto. Ikindi gikomeye, politiki y\u2019uburezi yasaranganyaga abanyeshuri bemerewe mu gihugu hose ku buryo wavaga i Cyangugu mu Kinyaga ukajya kwiga i Kibungo mu Gisaka cyangwa i Gisenyi mu Bugoyi. Nk\u2019uko nabivuze, amashuri ya za Kibogora, Shangi, Nyamasheke na Gihundwe yo muri Cyangugu wasangaga yuzuyemo abana b\u2019i Kigali na Butare ndetse na Kibuye. Amashuri ya Nyundo, Rambura na Muramba ku gisenyi wasangagamo abanya Cyangugu, abanya Kigali, abanya Ruhengeri, Butare n\u2019ahandi. Mu mafaranga umubyeyi yagombaga gukusanya habagamo ayo kwishyura ishuri, ay\u2019ibikoresho, ay\u2019impamba n\u2019ay\u2019urugendo. Muri make kugira umwana wemerewe kujya mu \u00ab mashuri \u00bb byabaga ari urubanza, runagoye kurushaho kuko rutitegurwaga rwaratunguranaga.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Iby\u2019ubuzima bwo ku ishuri rero nzabigarukaho ikindi gihe, reka nivugire uko umunyeshuri \u00abumunyamashuri \u00bb yafatwaga mu cyaro. Igihembwe cya mbere iyo cyarangiraga abanyeshuri bazaga muri Noheli n\u2019ubunani. Abenshi bazaga na Bus za ONATRACOM zari za Nissan twitaga Rwanda z\u2019imyanya 54 y\u2019abicaye ariko hagendagamo abarenga 120 kuko aho bitaga muri bagage ( abanyeshuri bitaga salon) hatabaga intebe hicucikagamo abandi nka 30. Abandi nka 50 bakagenda bahagaze hejuru y\u2019abicaye nta buhumekero. Iyo rero umunyamashuri yageraga aho aviramo yahasangaga abantu bamuzi. Kuko n\u2019ubwo habaga ari nko ku birometero 10 uvuye iwabo, abanyamashuri babaga ari bake ku buryo babaga babazi. Umuntu wa mbere umubonye yashoboraga guhita amwakira imizigo akamutwaza, kuko babaga batwaye ibintu byinshi. Akagenda amubwira amakuru y\u2019iwabo ku buryo yahageraga azi uwabyaye, azi uwapfuye, azi n\u2019ibindi byinshi byabaye mu mezi atatu ashize.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Iwabo mu rugo rero yarahageraga akaza ari umujyambere, baramuhishiye ndetse habaga n\u2019ubwo ahuriranye n\u2019uko bahishije urwagwa ! Yabaga atacyicara inyuma y\u2019iziko yota, asigaye yambara inkweto (ibirato) kandi afite n\u2019umusatsi yitaho yaba umuhungu yaba umukobwa. Umunsi w\u2019icyumweru iyo wageraga bose bajyaga mu misa mu gatolika yemwe n\u2019abaporoso kuko ku kiliziya ari ho bose bahuriraga. Bumvaga misa nkuru, iya gatatu, ubundi basohoka bagahagarara mu matsinda aho twakwita kuri Bose babireba uyu munsi ! Babaga baganira ibya he n\u2019ibya hehe ariko ibiganiro bikaboneka, kuko abenshi babaga baramenyaniye muri bus bataha, kuko inzira yo gutaha yabaga ari imwe, ni bus ya leta.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Bus yabaga yavaga i Gisenyi imanukanye ab\u2019i Rambura, Muramba, Nyundo, Gacuba, Murunda, Kibuye, Mugonero,\u2026 ikazakomeza ikagera i Cyangugu. Ubwo kandi habaga ubwo inafata aba Kibogora na Nyamasheke batinze gutaha kubera kubura imodoka kuko habanje gutaha abajya kure. Iya vuye gisenyi rero akenshi yabaga yaraye nzira, dore ko kugira ngo Bus ive i Gisenyi igere i Cyangugu idapfuye ngo irare mu nzira byari kuba bidasanzwe. Izo ngendo rero no kuba mu bigo bituranye byatumaga umunyamashuri amenya igihugu cyose, akagira abamenyi benshi bavagamo n\u2019inshuti zirambye. Umunyamashuri yabaga ari umuntu wubashywe mu cyaro, yashoboraga kunyura ku kabari atambuka abantu bakamuhamagara bakamusengerera, ariko ibyo byagaragarga nabi iyo yicaraga mu kabari agatindamo. Yabaga akeye, imirimo imwe n\u2019imwe akayiharira barumuna be, nko kuvoma, kuragira. Ariko iwacu nabonaga abanyamashuri bajyana n\u2019ababyeyi babo mu murima guhinga. Ikindi na none, abanyamashuri bajyaga ku mashuri abanza bizeho kuramutsa abarimu. Abarimu bakabazengurutsa mu mashuri babereka abakiri bato basa n\u2019ababatera ishyaka ngo na bo bazajye mu yisumbuye. Abo barimu habaga n\u2019ubwo bateye inkunga abanyamashuri badafite uko bameze, bakabakusanyiriza agafashanyo cyangwa umwarimu agahitamo kurihira umwana wajyiye mu mashuri. Uretse ibyateye, nzi abarimu benshi b\u2019abahutu bishyuriraga abana b\u2019abatutsi, nzi n\u2019abatutsi bishyuriraga ishuri abana b\u2019abahutu bigishije. Nari mfite umubyeyi wa batisimu wishyuriye abana benshi b\u2019abahutu amashuri, hari n\u2019uwo nzi yashyingiye yaramwishyuriye n\u2019ishuri. Kandi uwo mwarimu yari umututsi yaje kwicwa muri 1994. Aha ni ho mpora nibaza nti nk\u2019umuhutu wishyuriraga umwana muri 1980, twakwemeza ko yabaga afite gahunda yo kuzamwica mu myaka icumi ikurikiraho mu by\u2019ukuri ?<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Abanyamashuri mu biruhuko binini rero ho bariyambazwaga cyane, kuko bakenerwaga mu makwe ngo bafungure byeri zitaza kubira, bakoraga na service, cyane cyane abakobwa, babaga ari imitako ikenerwa rwose ku buryo kubagira mu bukwe bwawe byabaga ari agashema. Ikindi kandi abanyamashuri bagendanaga hagati yabo. Nta mukobwa w\u2019umunyamashuri wirukankaga mu bacuruzi akura ibyinyo nk\u2019uko bivugwa ubu. Bahuraga n\u2019abanyamashuri nkabo bakaganirira ku muhanda bakanahatinda yewe bagatandukana bagataha.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Mu Biruhuko byo mu cyi abanyamashuri bagiraga inama kuri paroisse ku cyumweru nyuma ya misa nkuru. Izo nama baziteguriragamo ibirori n\u2019ikinamico ryo kuzereka ababyeyi, ubundi ariko buri nama ikarangizwa no guceza indirimbo za kizungu n\u2019iza kinyarwanda kuri radio cassette bitaga icyuma cy\u2019umuziki. Abaturage b\u2019insoresore bakundaga kuza kurunguruka aho abanyeshuri baceza ingwatiramubiri. Bikaba ari amajyambere abanyamashuri babaga bavanye muri ibyo bice by\u2019igihugu babaga barizemo.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Umunyamashuri yabaga rwose ari umuntu wubahwa, wiyubaha, kandi byabaga bifite impamvu kuko uwarangizaga yabonaga akazi nibura k\u2019ubwarimu. Uwo wakabonye agasirimura iwabo akabubakira inzu y\u2019itegura cyangwa y\u2019amabati, iteguye( irimo isima) akabagurira n\u2019intebe zinepa z\u2019amafoteye bakajya bavimviramo. Kugira umunyamashuri rero n\u2019ubwo byakeneshaga umubyeyi, yabaga ameze nk\u2019ufite igitoki ku rusenge ategereje kuzahisha akagwa na we nk\u2019abandi. Umubyeyi ufite umunyamashuri wabonaga na Konseye asigaye amwubaha, uwabyaye umuseminari we rwose yabaga azwi kuri paroisse ndetse n\u2019abakuru b\u2019inama bamuzi.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\">Hari byinshi umuntu yavuga ariko abo tuzi bimwe muzanyunganire, kera habayeho.<\/div>\n<div dir=\"auto\"><\/div>\n<div dir=\"auto\"><strong>Jean Claude NKUBITO<\/strong><\/div>\n<div dir=\"auto\">17 Mutarama 2022<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku bakiri bato ubu kubabwira umunyeshuri wo mu yisumbuye mu cyaro bumva ntacyo bibabwiye kuko hafi ya hose mu gihugu hari amashuri yisumbuye ariko menshi bigamo bataha iwabo. Hambere aha rero si ko byari bimeze. Umunyeshuri wo mu yisumbuye ntiyabaga ari umuntu usanzwe ndetse ntiyitwaga umunyeshuri yitwaga umunyamashuri. Bakavuga ko yiga mu mashuri makuru. Aya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":44731,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-44730","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku bakiri bato ubu kubabwira umunyeshuri wo mu yisumbuye mu cyaro bumva ntacyo bibabwiye kuko hafi ya hose mu gihugu hari amashuri yisumbuye ariko menshi bigamo bataha iwabo. Hambere aha rero si ko byari bimeze. Umunyeshuri wo mu yisumbuye ntiyabaga ari umuntu usanzwe ndetse ntiyitwaga umunyeshuri yitwaga umunyamashuri. Bakavuga ko yiga mu mashuri makuru. Aya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-01-18T03:12:00+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/01\/Onatracom.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"873\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"491\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye\",\"datePublished\":\"2022-01-18T03:12:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/\"},\"wordCount\":1367,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/01\\\/Onatracom.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/\",\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/01\\\/Onatracom.jpg\",\"datePublished\":\"2022-01-18T03:12:00+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/01\\\/Onatracom.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2022\\\/01\\\/Onatracom.jpg\",\"width\":873,\"height\":491},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye - Umunyarwanda","og_description":"Ku bakiri bato ubu kubabwira umunyeshuri wo mu yisumbuye mu cyaro bumva ntacyo bibabwiye kuko hafi ya hose mu gihugu hari amashuri yisumbuye ariko menshi bigamo bataha iwabo. Hambere aha rero si ko byari bimeze. Umunyeshuri wo mu yisumbuye ntiyabaga ari umuntu usanzwe ndetse ntiyitwaga umunyeshuri yitwaga umunyamashuri. Bakavuga ko yiga mu mashuri makuru. Aya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-01-18T03:12:00+00:00","og_image":[{"width":873,"height":491,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/01\/Onatracom.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye","datePublished":"2022-01-18T03:12:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/"},"wordCount":1367,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/01\/Onatracom.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/","name":"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/01\/Onatracom.jpg","datePublished":"2022-01-18T03:12:00+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/01\/Onatracom.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2022\/01\/Onatracom.jpg","width":873,"height":491},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iwacu-mu-cyaro-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Iwacu mu cyaro: Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44730","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=44730"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44730\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":44732,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44730\/revisions\/44732"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/44731"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=44730"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=44730"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=44730"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}