{"id":44819,"date":"2022-01-29T16:32:36","date_gmt":"2022-01-29T14:32:36","guid":{"rendered":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=44819"},"modified":"2022-01-29T16:33:06","modified_gmt":"2022-01-29T14:33:06","slug":"rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/","title":{"rendered":"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa"},"content":{"rendered":"<p style=\"font-weight: 400;\">Yanditswe na <strong>Nkurunziza Gad<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><em>Leta ya Kigali yaraye itangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza iki Gihugu na Uganda uzafungurwa ni inkuru yateye akanyamuneza Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye.<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga y\u2019u Rwanda, yaraye itangaje ko nyuma y\u2019uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama 2022, Guverinoma y\u2019u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n\u2019u Rwanda, ndetse n\u2019ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w\u2019ibibazo bitarakemuka.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">\u00a0<em>\u201cGuverinoma y\u2019u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y\u2019u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Nk\u2019uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z\u2019ubuzima hagati y\u2019u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n\u2019uruza rw\u2019abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19[\u2026]Guverinoma y\u2019u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y\u2019u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry\u2019uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry\u2019umubano hagati y\u2019ibihugu byombi.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><strong>\u201cInzara yari igiye kutwica\u201d<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye bakiranye akanyamuneza iki cyemezo bishimira ko hagiye gukemuka ibibazo bitandukanye birimo n\u2019icy\u2019inzara yari imaze kuyogoza ibice bitandukanye by\u2019u Rwanda kubera ko ibicuruzwa byinshi bikoreshwa muri iki gihugu byaturukaga muri Uganda, ndetse n\u2019abaturage bamwe bakajya gushakayo imirimo.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Umwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali yavuze ati <em>\u201cAbayobozi bacu bakoze gukemura ibibazo bari bafitanye tukaba tugiye kongera guhahirana na Uganda. Inzara yari igihe kutwica kuko ibicuruzwa byinshi bikoreshwa mu Rwanda byavaga muri Uganda.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Undi ati <em>\u201cHari ibibazo byinshi bigiye gukemuka harimo n\u2019ikibazo cy\u2019amashuri. Amashuri yo mu Rwanda arahenze cyane kandi wareba ireme ry\u2019uburezi batanga ugasanga nta kigenda. Ubu rero abana banjye nimbona icyorezo cya Covid gitanze agahenge nzahita mbasubiza kwiga muri Uganda kuko niho bigaga na mbere y\u2019ibi bibazo.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Uretse aba bishimira ko bagiye kongera kubona service zitandukanye hari n\u2019abandi bishimira ko bagiye kongera kubonana n\u2019imiryango yabo bari baratandukanye.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Hari umugore watubwiye ati <em>\u201cImyaka yari igihe kuba itanu nyabonana n\u2019umugabo wanjye ndetse n\u2019abana. Ibibazo byabaye umugabo yaragiye gushakisha akazi Kampala yari yaranakabonye. Amaze kukabona yaraje atwara abana bacu batatu bigaga mu mashuri yisumbuye nsigarana umwana umwe wari ku ibere. Kubera ko imipaka yo ku butaka yari ifunze ntitwongeye kubasha kubona kuva icyo gihe kugeza ubu. Ubu rero ni ibyishimo bikomeye kuko tugiye kongera kubonana.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Gufunga imipaka ihuza ibi bihugu byombi byagize ingaruka zitandukanye ku baturage ndetse no ku bukungu bw\u2019ibihugu byombi, mibanire, \u00a0ubucuruzi hagati y\u2019ibi bihugu bwavuye ku gaciro ka miliyoni 250$ mu 2018 bukagera ku gaciro ka miliyoni 10$.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\"><strong>Mwene Museveni yabaye umuhuza wa Se na Kagame?<\/strong><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Abasesenguzi mu bya Politike yo mu Karere k\u2019ibiyaga bigari basanga amakimbirane hagati y\u2019u Rwanda na Uganda atari ashingiye ku mpamvu za politike hagati y\u2019ibihugu byombi, ahubwo byari ibibazo hagati ya Kagame na Museveni. Bamwe bakaba bibaza niba imfura ya Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yarabaye umuhuza hagati ya Se na Kagame.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Hari uwavuze ati <em>\u201cBariya bagabo bahujwe n\u2019abaperezida batandukanye birananirana, bahujwe n\u2019abayobozi b\u2019umuryango w\u2019Afurika y\u2019Iburasirazuba biba iby\u2019ubusa, bahujwe n\u2019inshuti zabo za hafi biranga. Ubu icyo abantu bibaza \u201cEse mwene Museveni yahuje Se na Kagame? Cyangwa hari izindi mbaraga zibiri inyuma?\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Twabibutsa ko nyuma y\u2019uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi mu Rwanda, habaye impinduka zikomeye mu gisirikare cya Uganda, uwari ukuriye ubutasi bwa gisirikare Jenerali Majoro Abel Kandiho, yahinduriwe inshingango.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Uyu mugabo yashinjwaga na Leta ya Kigali \u00a0guhohotera Abanyarwanda\u00a0 no gukorana n\u2019imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Mu 2019 nibwo u Rwanda rwafunze umupaka munini wa Gatuna uruhuza na Uganda, icyo gihe Leta ya Kigali yashinjaga iya Kampala gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano waryo no gucumbikira abiri inyuma by\u2019umwihariko abo mu mutwe wa RNC, gukorera abanyarwanda iyicarubozo no kubafunga mu buryo bunyuranije n\u2019amategeko.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Icyo gihe u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kwirinda kujya muri Uganda \u2018kuko rudafite ubushobozi bwo kubarindirayo\u2019.<\/p>\n<p style=\"font-weight: 400;\">Uganda nayo yashinjaga u Rwanda kuyineka no kuvogera ubusugire bwayo mu bya Gisirikare.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Nkurunziza Gad Leta ya Kigali yaraye itangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza iki Gihugu na Uganda uzafungurwa ni inkuru yateye akanyamuneza Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye. Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga y\u2019u Rwanda, yaraye itangaje ko nyuma y\u2019uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo za Uganda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":30663,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66],"tags":[],"class_list":["post-44819","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Nkurunziza Gad Leta ya Kigali yaraye itangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza iki Gihugu na Uganda uzafungurwa ni inkuru yateye akanyamuneza Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye. Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga y\u2019u Rwanda, yaraye itangaje ko nyuma y\u2019uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo za Uganda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-01-29T14:32:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-01-29T14:33:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/gatuna.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"494\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa\",\"datePublished\":\"2022-01-29T14:32:36+00:00\",\"dateModified\":\"2022-01-29T14:33:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/\"},\"wordCount\":694,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/gatuna.jpg\",\"articleSection\":[\"Akarere\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/\",\"name\":\"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/gatuna.jpg\",\"datePublished\":\"2022-01-29T14:32:36+00:00\",\"dateModified\":\"2022-01-29T14:33:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/gatuna.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/gatuna.jpg\",\"width\":720,\"height\":494},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Nkurunziza Gad Leta ya Kigali yaraye itangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza iki Gihugu na Uganda uzafungurwa ni inkuru yateye akanyamuneza Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye. Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga y\u2019u Rwanda, yaraye itangaje ko nyuma y\u2019uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo za Uganda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2022-01-29T14:32:36+00:00","article_modified_time":"2022-01-29T14:33:06+00:00","og_image":[{"width":720,"height":494,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/gatuna.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa","datePublished":"2022-01-29T14:32:36+00:00","dateModified":"2022-01-29T14:33:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/"},"wordCount":694,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/gatuna.jpg","articleSection":["Akarere"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/","name":"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/gatuna.jpg","datePublished":"2022-01-29T14:32:36+00:00","dateModified":"2022-01-29T14:33:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/gatuna.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/gatuna.jpg","width":720,"height":494},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-uganda-ibyishimo-ni-byose-mu-banyarwanda-nyuma-yuko-hatangajwe-itariki-umupaka-uzafungurirwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y\u2019uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44819","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=44819"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44819\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":44830,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/44819\/revisions\/44830"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/30663"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=44819"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=44819"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=44819"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}