{"id":4482,"date":"2013-12-08T22:52:01","date_gmt":"2013-12-08T20:52:01","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=4482"},"modified":"2013-12-08T22:52:01","modified_gmt":"2013-12-08T20:52:01","slug":"nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/","title":{"rendered":"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA."},"content":{"rendered":"<p><strong>Ubu butumwa buhawe abanyarwanda basonzeye kandi banyotewe no kubona ubuyobozi butavangura abana b\u2019igihugu, mbutanze mbukuye ku mutima kuko mbona abanyarwanda dutangiye gukanguka ku bwinshi kandi ko icyo dukurikiye tuli hafi kugishyikira byanze bikunze!<\/strong><!--more--><\/p>\n<p>Abanangira n\u2019abagira nabi ntibabasha kunaniza amaboko y\u2019abanyagihugu batari bake bahagurukiye gutabara no gutuma habaho impinduka izana imiyoborere myiza n\u2019iyubahirizwa ry\u2019ikiremwamuntu mu Rwanda, kuko ibi bazabigeraho byanze bikunze! Nkaba aliyo mpamvu natangiye mvuga nti \u00a0<strong>\u00ab\u00a0Ab\u2019iwacu mwese n\u2019aho muli hose nimuhumure ili shyano ryatugwiririye ntirizahora rihanze, ndetse nimushaka mube musya amasaka n\u2019umutsima, kuko inyamaswa ikurikiwe n\u2019abagabo\u00a0\u00bb<\/strong>.<\/p>\n<p>Ubundi birazwi ko agakurikiwe n\u2019abagabo kaboneka byanze bikunze ariko abagore nabo burya bakaba badasigara inyuma muli icyo gikorwa cy\u2019ubutwari kuko basigara bafashe iry\u2019iburyo, uretse yuko bashobora nabo kubonekamo intwali zijyana n\u2019abandi kandi n\u2019ubu ziliho ziranaboneka.<\/p>\n<p>Uko u Rwanda ruyobowe ubu ku munsi wa none nibyo bamwe bita akaga kagwiriye u Rwanda. Mbese tubishyize mu magambo make twavuga ko Ingoma ya FPR na Kagame ari Akaga kagwiriye u Rwanda n\u2019abanyarwanda!<\/p>\n<p><strong>Abanyarwanda bali mu kaga kaberekeza iyo batazi, kandi bakagotewemo! ese bazagakizwa n\u2019iki?<\/strong><\/p>\n<p>Akaga ku batutsi, akaga ku bahutu, akaga ku bo muli bo bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, akaga ku bo muli bo barokotse iyicwa ry\u2019abahutu kugeza ubu leta itaremera ko rikorerwa inyigo kandi abenshi bakaba bibaza ko umunsi ryizweho bizagaragara ko riri mu rwego rwa jenoside yibasiye ubwoko, akaga ku batutsi b\u2019abagogwe bishwe n\u2019ingabo n\u2019ubutegetsi bw\u2019abatutsi basa n\u2019ababasimburanyeho n\u2019ubutegetsi bw\u2019abahutu.<\/p>\n<p>Akaga ku batutsi n\u2019abahutu bandi bose bakomeje kwivuganwa no kwicwa urubozo n\u2019ingoma iliho, akaga ku batutsi balimo n\u2019abahutu bake bahungutse nyuma y\u2019imyaka mirongo baziko bakize akabi none ubu bakaba bakukiye umutima mu butegetsi bwashyizweho hamenetse amaraso y\u2019abana babo ku bwinshi, akaga ku batutsi n\u2019abahutu bashubijwe mu buhunzi nyuma y\u2019imyaka myinshi irenga na mirongwitatu kuli bamwe barababariye mu mahanga bakaba bari batashye baziko bakize ubuhunzi burundu none bakaba barabushubijwemo na leta bafashije kujyaho aka wa mugani ngo akamasa kazamara inka kazivukamo.<\/p>\n<p>Akaga ku batutsi barokotse icumu ry\u2019intagondwa z\u2019abahutu maze bakicwa mu buryo budasobanutse naho abambari b\u2019ingoma iliho aho kubarinda bakamamaza ko ngo ari abahutu bariho basibanganya ibimenyetso (kandi hali n\u2019ibihwihwiswa ko bamwe mulibo bahitanwaga cyangwa n\u2019ubu bagihitanwa n\u2019abashinzwe umutekano cyangwa se abandi bakorera leta y\u2019igitugu iliho).<\/p>\n<p><span style=\"font-size: 13px;line-height: 19px\">Akaga ku bahutu bahunze ubwicanyi bukomeye bwa leta iliho bakaba bakomeje gukomatanywa n\u2019abajenosideri bavugirizwa induru ngo bahunze ubutabera nk\u2019aho mu Rwanda ubu harangwa ubutabera, akaga ku bavuye ku rugerero nyuma yo kurwana urugamba rwashyize abanyagitugu ku ngoma none abo basore n\u2019inkumi bakba bandavuriye mu mihanda y\u2019igihugu barwaniye, akaga ku bana b\u2019u Rwanda bahejejwe hanze bitwa abajenosideri kandi abali babakuriye bicariye umutsima muli Kigali-Kapitali aho basangira n\u2019umunyagitugu.<\/span><\/p>\n<p>Akaga ku banyamahanga biciwe mu Rwanda (abespanyoro, abafaransa, abataliyani, abanyakanada, n\u2019abandi balimo abihayimana n\u2019abanyamakuru, ..), akaga ku banyekongo bamaze gushirira ku icumu ali za miliyoni nyinshi kubera ubutegetsi budashoboye gushakira abanyagihugu umubano mwiza n\u2019ibihugu by\u2019abaturanyi, akaga ku madini yabujijwe epfo na ruguru kubera gusabwa kugendera mu murongo Imana no kutubahiriza ukwemera kwayo.<\/p>\n<p>Akaga ku miryango y\u2019abihayimana biciwe i Gakurazo nyuma y\u2019intambara, akaga ku Mwami Kigeli wabujijwe itaha n\u2019itahuka akaba aheze hanze yarwo, akaga ku bana bakomoka ku banyapolitiki bo muli Repubulika ya mbere bitwa abanyagitarama bo babonye ingoma yahitanye ababyeyi babo ivaho aho guhumurizwa bamwe bakaba bakwitwa abahutu b\u2019abicanyi none abenshi muli bo bakaba bagiye kuzasazira ishyanga ku buryo usanga nta ngoma ibumva n\u2019imwe kuko iyakabahumurije ubu ibashyikiriye yabanza kubashyira ku kanigo ngo nibasabe imbabazi.<\/p>\n<p>Akaga ku banyapolitiki bahunze igihugu maze abana babo n\u2019abafasha babo bagahindurwa ibigarasha bitemerewe kugira ikimuranga, akaga ku bacamanza basabwa gutera umugongo ubutabera uwihaye kubukomeraho agacirwa mu mva cyangwa se agahunga, akaga ku bunganizi mu mategeko basabwa kwihakana amasezerano n\u2019abo baburanira ngo batahasiga agatwe, akaga ku banyamerika, abongereza n\u2019ibindi bihugu by\u2019ibihangange umutegetsi w\u2019u Rwanda n\u2019ishyaka rye bamaze kubera umuzigo uremereye mu gihe be ukuwikorera \u00a0alibo bawuhambiriye bakawigereka ku mutwe.<\/p>\n<p>Akaga ku banyarwanda bose bahozwa muli muzunga bakaba bagiye kuzalindagizwa burundu na gahunda zicurikiranye nka Ndi Umunyarwanda, Ikigega Agaciro, Gusaba imbabazi kw\u2019ibyaha byakozwe bamwe bataravuka cyangwa batanahari, gutaburura amagufwa y\u2019abamariwe ababo no kuyasiga za vernis bikurikiwe no kuyamurikira mu tubati tw\u2019ibirahuri ngo agirwe igicuruzwa mu bindi kandi ibyo bigakorwa beneyo nta n\u2019ijambo na lito bahawe, akaga ku bahutu biciwe ababo bakaba kugeza ubu barabujijwe n\u2019uburenganzira bwo kubaririra cyangwa se kubibuka ku mugaragaro, akaga \u2026<\/p>\n<p>Aliko n\u2019ubwo aka kaga gasa n\u2019akibasiye abanyarwanda ndetse n\u2019ab\u2019isi yose muli rusange, iyo umuntu yitonze akareba asanga hari impamvu ikomeye yo yo kutiheba no kugira icyizere ko ibintu bigiye guhinduka. Igitanga icyizere si ikindi ni uko ubu bimaze kugaragara ko abantu benshi batangiye gushyira imbere ukuvugisha ukuli ku mateka yaranze umuryango nyarwanda, ugukora ibishoboka byose ngo habeho ibiganiro byubaka kandi bisangiwe na bose, ukumva agahinda k\u2019abo badahuje ubwoko n\u2019ukwifatanya nabo mu kababaro kabo, hakaba hariho no gushakisha uko hajyaho uburyo bw\u2019imiyoborere bwabera abanyarwanda nyuma yo kunyura mu muhengeri ukaze w\u2019amateka agwiriyemo uburiganya, ubwicanyi, ubuhotozi, ubusambo no kwimakaza ivanguramoko n\u2019uturere.<\/p>\n<p>Ubu buryo bwiza bw\u2019imiyoborere bwifuzwa kandi buliho buharanirwa, abantu benshi bemeza ko byaba byiza bubaye ubushya butigeze bugeragezwa kugeza ubu, bikaba bisaba ko habaho impaka zihagije kugira ngo abanyarwanda tubashe kumvikana ku cyo dukeneye.<\/p>\n<p>Icyo cyizere kandi kirushaho kwiyongera iyo umuntu arebye abahunze igihugu bahanganye n\u2019Akaga twavuze, akareba abari mu gihugu bahanganye nako tutibagiwe n\u2019abashyigikiye impinduka aliko batavuga kubera ubwoba bwo kwicwa cyangwa se guhutazwa ku bundi buryo nko gucirwa mu butindi no mu munyururu, agasanga bagaragaramo abahutu, abatutsi, abatwa, imvange z\u2019amoko.<\/p>\n<p>N\u2019abanyamahanga bababajwe n\u2019agahinda abanyarwanda barimo; bakagaragaramo abahoze mu ngabo zabayeho mbere mu Rwanda n\u2019iziriho ubu; bakabamo abatitwaje intwaro n\u2019abazitwaje, bakabamo abahoze ari abategetsi bakomeye cyane n\u2019abakozi bo mu zindi nzego bose b\u2019abanyabwenge, bakabamo abahoze ari abakuru b\u2019ingabo n\u2019abari abakuru n\u2019abato mu nzego z\u2019umutekano z\u2019igihugu, balimo n\u2019ababaye muli politiki kuva imu gihe cy\u2019ubwami no guharanira ubwigenge bo mu mpande zose zari zihanganye, bakabamo abihayimana n\u2019abavugabutumwa benshi, bakabamo abahanuzi n\u2019abaraguzi b\u2019umutwe, bakabamo abahanzi b\u2019ingeri nyinshi, bakabamo abibumbiye mu mashyaka ya politiki dore ko arwanya ubutegetsi bya nyabyo amaze kurenga makumyabiri n\u2019ane cyangwa n\u2019atanu, bakabamo abibumbiye mu miryango itegamiye kuli Leta, bakabamo n\u2019abantu ku giti cyabo batanga ibitekerezo n\u2019ubujyanama cyangwa se bakitanga mu bundi buryo bubashobokeye.<\/p>\n<p>Naho abakikanga ngo umutegetsi uliho n\u2019ishyaka rye baranangiye ntawabashobora bafite ingabo, bambaye intwaro bakaba biteye iterabwoba ku batavugarumwe nabo no ku baturage bose, abo nibo mbwira nti: nimuve mu kinya mwatewe n\u2019umunyagitugu, nimuve mu bitotsi muhejejwemo, nimusange abandi mufatanye urugendo rwo kugera ku byiza kandi n\u2019Imana iraba ibaherekeje.<\/p>\n<p>Gusa ni ukwitwararika ikintu kimwe gikomeye cyagiye kidusenyera mu bihe byashize kitaretse no kongera inzangano hagati yacu: kumva ko umutegetsi cyangwa se abategetsi bavuyeho bagomba kwicwa n\u2019ababo bose n\u2019ibyabo byose, n\u2019utishwe akangara akazagwa ku gasi avumwa nk\u2019icyaha, cyangwa se agacirwa ishyanga ubuziraherezo kugeza abe bigobotoye nabo bagakora nk\u2019ibyo ubwoko bwabo n\u2019imiryango yabo yakorewe! Ubu se koko twazahora muli ibi?<\/p>\n<p>Oya ibi ntibigasubire rwose, abana b\u2019u Rwanda bose nibakundwe, bahumurizwe, abahemutse bagawe binyuze mu mategeko. Bibaye ngombwa ko ubucamanza twifuza guha ubwisanzure n\u2019ubwigenge bwuzuye bubona ko hagomba kubaho gucibwa icyiru n\u2019ibihano haba mu buryo bworoheje cyangwa se bukaze, icyo gihe habaho kubahiriza ubucamanza nta kabuza, aliko hatabayeho gukura umutima cyangwa guhitana abatacishijwe mu kayunguruzo k\u2019ubucamanza butabera.<\/p>\n<p>Sinarangiza ntibukije abategetsi b\u2019u Rwanda ko byaba byiza kurushaho, nabo bagize uruhare mu gutuma impinduka abenshi twifuza igerwaho, ko kandi babishatse ibyo byagerwaho nta maraso amenetse nta n\u2019intugunda zibayeho! Ndibutsa aba bategetsi ko inzira ali imwe ikaba ali yayindi yo kwemera kuva ku izima bakagura amarembo bagahamagara bose maze inama y\u2019umushyikirano yaguye cyane ikaba, nta rundi rwitwazo nta no gutegereza. Ibi nibitabaho bazaba banze guherekeza abanyarwanda mu gushyikira icyo bifuza, bityo abo bireba bakaba bakwishakira indi nzira yo kubigeraho mu buryo budasubirwaho kandi ibi bikagomba kuba nta kabuza.<\/p>\n<p>Ndabashimye mwese abakurikiye iki kiganiro, kandi ndangije mbifuriza gukunda u Rwanda n\u2019abanyarwanda, nimukunde abato, mukunde abakuru, mukunde ababyeyi kandi mukunde abana. Nimukunde abahutu, mukunde abatutsi, nimukunde abatwa mukunde abakomoka ku babyeyi badahuje ubwoko, nimukunde abagenderera igihugu n\u2019abagikunze bagahabwa ubunyarwanda batarabuvukanye, nimukunde inshuti n\u2019abatabara u Rwanda bose haba mu nkunga y\u2019ibirutunga cyangwa se mu nama zirwubaka. Nimusabire cyane abayoboye igihugu ngo amatwi yabo yumve kandi umutima wabo worohe. Ndabifuriza guhesha icyubahiro Imana n\u2019abakurambere, kuko \u00a0baduhozaho ijisho ngo tuve mu bibi dutungane kandi dutunganye imiyoborere mu rwatubyaye.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>Byanditswe na : Prosper Bamara, \u00a0<\/strong><\/p>\n<p><strong>ku wa 08 ukuboza 2013<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubu butumwa buhawe abanyarwanda basonzeye kandi banyotewe no kubona ubuyobozi butavangura abana b\u2019igihugu, mbutanze mbukuye ku mutima kuko mbona abanyarwanda dutangiye gukanguka ku bwinshi kandi ko icyo dukurikiye tuli hafi kugishyikira byanze bikunze!<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":3299,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-4482","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubu butumwa buhawe abanyarwanda basonzeye kandi banyotewe no kubona ubuyobozi butavangura abana b\u2019igihugu, mbutanze mbukuye ku mutima kuko mbona abanyarwanda dutangiye gukanguka ku bwinshi kandi ko icyo dukurikiye tuli hafi kugishyikira byanze bikunze!\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-12-08T20:52:01+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA.\",\"datePublished\":\"2013-12-08T20:52:01+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/\"},\"wordCount\":1452,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/\",\"name\":\"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-12-08T20:52:01+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":232,\"height\":292},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA. - Umunyarwanda","og_description":"Ubu butumwa buhawe abanyarwanda basonzeye kandi banyotewe no kubona ubuyobozi butavangura abana b\u2019igihugu, mbutanze mbukuye ku mutima kuko mbona abanyarwanda dutangiye gukanguka ku bwinshi kandi ko icyo dukurikiye tuli hafi kugishyikira byanze bikunze!","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-12-08T20:52:01+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA.","datePublished":"2013-12-08T20:52:01+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/"},"wordCount":1452,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/","name":"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-12-08T20:52:01+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":232,"height":292},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nimusye-amasaka-mwarike-umutsima-inyamaswa-ikurikiwe-nabagabo-prosper-bamara\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u00ab NIMUSYE AMASAKA MWARIKE UMUTSIMA, INYAMASWA IKURIKIWE N\u2019ABAGABO \u00bb, PROSPER BAMARA."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4482","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4482"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4482\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4482"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4482"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4482"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}